Abantu b’intwari bakomeje gushikama batsinze ibitotezo by’ishyaka rya Nazi
Muhagarare mushikamye kandi mumenye neza mudashidikanya:
Abantu b’intwari bakomeje gushikama batsinze ibitotezo by’ishyaka rya Nazi
“MWANA wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Iryo tumira risusurutse rigaragaza ko ibiremwa by’Imana bifite ubwenge bishobora kunezeza umutima wa Yehova kubera ko bimubera ibyizerwa n’indahemuka (Zefaniya 3:17). Ariko kandi, Satani we utuka Imana, yiyemeje gukora icyatuma abantu bakorera Yehova badakomera ku gushikama kwabo.—Yobu 1:10, 11.
Cyane cyane ariko guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, igihe Satani yahananturwaga mu ijuru akajugunywa ahahereranye n’isi yagaragarije ubwoko bwa Yehova umujinya mwinshi (Ibyahishuwe 12:10, 12). Icyakora, Abakristo b’ukuri bagiye ‘bahagarara bashikamye bamenya neza badashidikanya’ kandi bakomeza gushikama ku Mana (Abakolosayi 4:12). Nimucyo dusuzume muri make urugero rumwe ruhebuje rw’abantu bakomeje gushikama—urugero rw’Abahamya ba Yehova bo mu Budage mu gihe cyabanjirije Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no muri iyo ntambara.
Umurimo Ukoranywe Umwete Utuma Habaho Ibigerageza Ugushikama
Mu myaka ya za 20 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 30, ba Bibelforscher, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe mu Budage, batanze ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya. Hagati y’umwaka wa 1919 n’uwa 1933, ukoze mwayeni buri muryango wo mu Budage bari barawuhaye ibitabo umunani, udutabo cyangwa amagazeti.
Icyo gihe, u Budage bwari bufite rimwe mu matsinda yagutse kurusha andi y’abigishwa basizwe ba Kristo. Mu by’ukuri, mu bantu 83.941 hirya no hino ku isi bariye ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu mwaka wa 1933, abagera hafi kuri 30 ku ijana babaga mu Budage. Bidatinze, abo Bahamya bo mu Budage bahuye n’ibigeragezo bikaze byageragezaga ugushikama kwabo (Ibyahishuwe 12:17; 14:12). Ibikorwa byo kuvanwa ku kazi, ibitero byo gusahura mu mazu no kwirukana abana mu mashuri byariyongereye mu buryo bwihuse bifata indi ntera ku buryo byavuyemo ibyo gukubitwa, gufatwa no gufungwa (Ifoto ya 1). Ku bw’ibyo, mu myaka yabanjirije Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova bari hagati ya 5 na 10 ku ijana by’abantu bose bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.
Impamvu Abo mu Ishyaka rya Nazi Batoteje Abahamya
Ariko se, kuki Abahamya ba Yehova batumye ubutegetsi bw’Ishyaka rya Nazi bugira uburakari? Mu gitabo cye cyitwa Hitler—1889-1936: Hubris, umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka witwa Ian Kershaw yavuze ko Abahamya bibasiwe n’ibitotezo bitewe n’uko banze “gukurikiza ibyo ubutegetsi bw’Ishyaka rya Nazi bwihandagazaga buvuga byose.”
Igitabo cyitwa Betrayal—German Churches and the Holocaust, cyanditswe n’umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka witwa Robert P. Ericksen afatanyije na Susannah Heschel, akaba ari umwarimu muri kaminuza wigisha ibihereranye n’Abayahudi, cyasobanuye ko Abahamya “banze kwifatanya
mu rugomo cyangwa ibyo gukoresha imbaraga za gisirikare. . . . Abahamya bumvaga ko batagomba kugira aho babogamira mu bya politiki, ibyo bikaba byarasobanuraga ko batari gutora Hitileri cyangwa ngo bakoreshe indamukanyo ya Hitileri.” Icyo gitabo cyongeraho ko ibyo byatumye abo mu Ishyaka rya Nazi barakara kandi byashyize Abahamya mu mimerere yatumye bagirirwa nabi kubera ko “Ishyaka rya Nazi ritari kwihanganira abantu banze ibintu nk’ibyo.”Byamaganwa ku Isi Hose Maze Hakabaho Igitero Simusiga
Binyuriye ku ntumwa idasanzwe, ku itariki ya 9 Gashyantare 1934, Joseph F. Rutherford, wari ku isonga ry’umurimo muri icyo gihe, yoherereje Hitileri urwandiko rwamaganaga ibikorwa byo kutorohera abandi byakorwaga n’Ishyaka rya Nazi (Ifoto ya 2). Ku itariki ya 7 Ukwakira 1934, ibaruwa ya Rutherford yakurikiwe n’amabaruwa na za telegaramu bigera ku 20.000 byo kwamagana ibyo bikorwa, byoherejwe n’Abahamya ba Yehova bo mu bihugu 50 hakubiyemo n’u Budage.
Abo mu ishyaka rya Nazi babyitabiriye bakaza umurego mu bitotezo byabo. Ku itariki ya 1 Mata 1935, Abahamya baciwe mu gihugu hose. Hanyuma, ku itariki ya 28 Kanama 1936, urwego rwa ba maneko rwitwaga Gestapo rwabagabyeho igitero simusiga. Ariko kandi, igitabo cyitwa Betrayal—German Churches and the Holocaust kivuga ko Abahamya “bakomeje gutanga udutabo, kandi bakomeje ukwizera kwabo mu bundi buryo.”
Urugero, n’ubwo Gestapo yahoraga ibagendaho, ku itariki ya 12 Ukuboza 1936, Abahamya bagera ku 3.500 batanze kopi zigera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo z’icyemezo gicapwe gihereranye n’ukuntu bari bafashwe nabi. Ku birebana n’iyo kampeni, Umunara w’Umurinzi waranditse uti “byari ugutsinda gukomeye n’inkota ityaye twatikuye umwanzi, byatumye abakozi bizerwa bagira ibyishimo bitavugwa.”—Abaroma 9:17.
Ibitotezo nta cyo Byagezeho!
Ishyaka rya Nazi ryakomeje guhiga Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1939, abagera ku bihumbi bitandatu muri bo bari barafunzwe, kandi ababarirwa mu bihumbi bari baroherejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa (Ifoto ya 3). Ibintu byari byifashe bite ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose? Abahamya bagera ku 2.000 bari bafunzwe bari barapfuye, abasaga 250 bakaba barishwe. Ariko kandi, abarimu bo muri kaminuza Ericksen na Heschel baranditse bati “Abahamya ba Yehova hafi ya bose bakomeje ukwizera kwabo mu gihe bari bahanganye n’amakuba.” Ingaruka zabaye iz’uko igihe ubutegetsi bwa Hitileri bwahirikwaga, Abahamya basaga igihumbi basohotse mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa batsinze—Ifoto ya 4; Ibyakozwe 5:38, 39; Abaroma 8:35-37.
Ni iki cyahaye ubwoko bwa Yehova imbaraga zo kwihanganira ibyo bitotezo? Umuntu warokotse mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa witwa Adolphe Arnold yagize ati “n’iyo waba wacitse intege wihebye, Yehova aba akureba, azi ibirimo bikubaho, kandi azaguha imbaraga ukeneye kugira ngo wivane mu mimerere runaka kandi ukomeze kuba uwizerwa. Ukuboko kwe ntiguhera.”
Mbega ukuntu amagambo y’umuhanuzi Zefaniya ahuza neza n’ibyabaye kuri abo Bakristo bizerwa! Yagize ati “Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza; izakwishimana inezerewe” (Zefaniya 3:17). Twifuza ko abasenga Imana y’ukuri bose muri iki gihe bakwigana ukwizera kw’abo Bahamya b’indahemuka bakomeje gushikama mu gihe bari bahanganye n’ibitotezo by’Ishyaka rya Nazi, maze muri ubwo buryo bakanezeza umutima wa Yehova.—Abafilipi 1:12-14.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
Państwowe Muzeum Oświȩcim-Brzezinka, uburenganzira bwatanzwe na USHMM Photo Archives