Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ni ukuri Umwami Yesu ya[ra]zutse”!

“Ni ukuri Umwami Yesu ya[ra]zutse”!

“Ni ukuri Umwami Yesu ya[ra]zutse”!

Tekereza ukuntu abigishwa ba Yesu bababaye igihe Umwami wabo yicwaga. Ibyiringiro byabo byasaga n’ibyapfuye nk’uko byari bimeze ku murambo Yozefu w’Umunyarimataya yashyize mu mva. Ibyiringiro ibyo ari byo byose by’uko Yesu yari kuzabohora Abayahudi akabakura mu bubata bw’Abaroma na byo byari byayoyotse.

IYO ibyo biza kurangirira aho, abigishwa ba Yesu bashoboraga kuzimira nk’uko abayoboke b’abantu benshi baje biyita ba Mesiya bazimiye. Ariko kandi, Yesu we yongeye kuba muzima! Dukurikije uko Ibyanditswe bibivuga, yabonekeye abigishwa be mu bihe byinshi nyuma gato y’urupfu rwe. Ku bw’ibyo, bamwe muri bo basunikiwe kwiyamirira bavuga bati “ni ukuri Umwami Yesu Ya[ra]zutse”!—Luka 24:34.

Byabaye ngombwa ko abigishwa barwanirira ibyo kuba barizeraga ko Yesu ari we Mesiya. Mu kubigenza batyo, berekezaga ku izuka rye mu buryo bwihariye bavuga ko ari igihamya kidakuka kigaragaza Ubumesiya bwe. Koko rero, “intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu.”​—Ibyakozwe 4:33.

Iyo haza kubaho umuntu uwo ari we wese wari washoboye gutanga igihamya cy’uko iryo zuka ritigeze ribaho​—wenda binyuriye mu gutuma umwe mu bigishwa yiyemerera ko ritabayeho cyangwa binyuriye mu kugaragaza ko umurambo wa Yesu wagumye mu mva—Ubukristo buba bwarasenyutse rugikubita. Ariko kandi, si ko byagenze. Kubera ko abigishwa ba Yesu bari bazi ko Kristo ari muzima, bagiye ahantu hose batangaza ko yazutse, kandi abantu benshi bizeye Kristo wazutse.

Kuki nawe ushobora kwizera ko Yesu yazutse? Ni ibihe bihamya dufite bigaragaza ko ari ibintu byabayeho koko?

Kuki Wagombye Gusuzuma Ibihamya?

Inkuru enye z’Amavanjiri zose zivuga ibihereranye n’izuka rya Yesu (Matayo 28:1-10; Mariko 16:1-8; Luka 24:1-12; Yohana 20:1-29). * Ibindi bice by’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bivuga byemeza nta mbebya ibihereranye no kuzuka kwa Kristo ava mu bapfuye.

Ntibitangaje rero kuba izuka rya Yesu ryaratangajwe n’abigishwa be! Niba koko Imana yaramuzuye, iyo ni inkuru itangaje kurusha izindi zose zaba zarumvikanye mu isi. Bisobanura ko Imana iriho. Byongeye kandi, bisobanura ko ubu Yesu ari muzima.

Ni gute ibyo bitugiraho ingaruka? Yesu yasenze agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ni koko, dushobora kunguka ubumenyi ntangabuzima ku byerekeye Yesu hamwe na Se. Binyuriye mu gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi, n’ubwo twapfa, twe ubwacu dushobora kuzazuka, kuko na Yesu yazutse (Yohana 5:28, 29). Dushobora kwiringira kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo mu gihe cy’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba buyobowe n’Umwana wayo wahawe ikuzo, ari we Yesu Kristo, Umwami w’abami.​—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Luka 23:43; Ibyahishuwe 17:14.

Bityo rero, ikibazo cyo kumenya niba Yesu yarazutse akava mu bapfuye koko, ni icy’ingenzi cyane. Kigira ingaruka ku buzima bwacu muri iki gihe no ku byiringiro byacu byo mu gihe kizaza. Ni yo mpamvu tugutumiriye gusuzuma ingingo enye z’ibihamya bigaragaza ko Yesu yapfuye kandi akazuka.

Yesu Yarapfuye Rwose, Apfira ku Giti

Abemeragato bamwe na bamwe bihandagaza bavuga ko n’ubwo Yesu yamanitswe, mu by’ukuri atigeze apfira ku giti. Bavuga ko yendaga gupfa gusa, kandi ko yongeye guhemburwa n’akabeho ko mu mva kamukubise. Ariko kandi, inkuru zose ziboneka zigaragaza ko umurambo wa Yesu wari wapfuye ari wo washyinguwe mu mva.

Kubera ko Yesu yiciwe mu ruhame, hari abagabo biboneye ko mu by’ukuri yapfiriye ku giti. Urupfu rwe rwemejwe n’umusirikare mukuru wari washinzwe kumwica. Uwo musirikare mukuru yari umukozi wari wahawe akazi kari gakubiyemo kureba ko Yesu yapfuye koko. Byongeye kandi, umutegetsi w’Umuroma Ponsiyo Pilato yahaye Yozefu w’Umunyarimataya umurambo wa Yesu kugira ngo awuhambe, ari uko gusa amaze gusuzuma akemeza ko yari yapfuye.​—Mariko 15:39-46.

Basanze Imva Irimo Ubusa

Kuba imva yari irimo ubusa byabereye abigishwa igihamya cya mbere cy’uko Yesu yari yazutse, kandi icyo gihamya na n’ubu nta wuragihinyuza. Yesu yahambwe mu mva nshya, itari yarigeze ikoreshwa. Yari iri hafi y’aho yamanikiwe, kandi icyo gihe abantu bashoboraga kumenya aho iherereye mu buryo bworoshye cyane nta kwibeshya (Yohana 19:41, 42). Inkuru zose z’Amavanjiri zemeranya ko igihe incuti za Yesu zageraga ku mva ye mu gitondo ku munsi wa kabiri nyuma y’umunsi yapfuyeho, umurambo we wari utakirimo.​—Matayo 28:1-7; Mariko 16:1-7; Luka 24:1-3; Yohana 20:1-10.

Kuba barasanze imva irimo ubusa, byatangaje abanzi ba Yesu, kimwe n’uko byatangaje incuti ze. Abanzi be bari bamaze igihe kirekire bagerageza kumwica agahambwa. Kubera ko bari bageze ku ntego yabo, bagize amakenga yo gushyiraho umurinzi no gufunga iyo mva. Ariko kandi, mu gitondo cyo ku munsi wa mbere w’icyumweru, iyo mva yari irimo ubusa.

Mbese, incuti za Yesu zaba zarafashe umurambo we zikawuvana mu mva? Si byo, kuko Amavanjiri agaragaza ko nyuma y’iyicwa rye zari zifite agahinda kenshi cyane. Byongeye kandi, abigishwa be ntibari kwemera gukomeza kwihanganira ibitotezo n’urupfu bazira ikintu bazi ko ari ikinyoma.

Ni nde wakuye umurambo mu mva? Abanzi ba Yesu ntibari kwirirwa biba umurambo we. Kandi n’iyo baza kuba barawutwaye, nta gushidikanya ko nyuma y’aho baba barawerekanye kugira ngo banyomoze ibyo abigishwa bavugaga by’uko Yesu yari yarazutse kandi ko yari muzima. Ariko kandi, nta kintu nk’icyo cyigeze kibaho, kubera ko Imana ari yo yari yawutwaye.

Hashize ibyumweru runaka nyuma y’aho, abanzi ba Yesu ntibahagurukiye icyarimwe ngo banyomoze ibyo Petero yavugaga igihe yatangaga ubuhamya ati “yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu, nk’uko mubizi ubwanyu; uwo muntu amaze gutangwa, nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, [mwamumanikishije] amaboko y’abagome, muramwica. Ariko Imana yaramuzuye, ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo. Kuko Dawidi yavuze iby’uwo, ati ‘nabonye umwami ari imbere yanjye iteka ryose . . . Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka, wiringiye ibizaba. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.’ ”—Ibyakozwe 2:22-27.

Abantu Benshi Babonye Yesu Wazutse

Mu gitabo cy’Ibyakozwe, umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yagize ati ‘[Yesu] amaze kubabazwa, abonekera [intumwa] ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine, avuga iby’ubwami bw’Imana’ (Ibyakozwe 1:2, 3). Abigishwa benshi babonye Yesu wazutse mu bihe binyuranye—bari mu busitani, bagenda mu nzira, barimo bafungura, bari ku Nyanja ya Tiberiya.—Matayo 28:8-10; Luka 24:13-43; Yohana 21:1-23.

Abiha kujora bashidikanya ku birebana n’ukuri k’uko kubonekerwa. Bavuga ko abanditsi bahimbye izo nkuru cyangwa bakavuga ibintu bisa n’ibivuguruzanya biri muri izo nkuru. Mu by’ukuri, utuntu duto inkuru z’Amavanjiri zigenda zitandukaniraho tugaragaza ko abanditsi batagambanye ngo bandike izo nkuru. Ubumenyi dufite ku byerekeye Yesu buriyongera iyo umwanditsi umwe atanze ibisobanuro birambuye byuzuza izindi nkuru zivuga ibintu runaka byabaye mu mibereho ya Kristo igihe yari ari hano ku isi.

Mbese, abantu Yesu yabonekeye nyuma yo kuzuka kwe bikanze baringa? Igitekerezo icyo ari cyo cyose cyakwemeza ko ari ko byagenze nticyakwemerwa, kubera ko yabonywe n’abantu benshi cyane. Mu bamubonye hari harimo abarobyi, abagore, abagaragu basanzwe, ndetse na Toma washidikanyaga, wemeye ari uko gusa abonye igihamya kidakuka cy’uko Yesu yari yazutse mu bapfuye koko (Yohana 20:24-29). Incuro nyinshi, abigishwa ba Yesu ntibahitaga bamenya Umwami wabo wazutse. Igihe kimwe, abantu basaga 500 baramubonye, abenshi muri bo bakaba bari bakiriho igihe intumwa Pawulo yakoreshaga ibyo bintu byabayeho kugira ngo ibitangeho igihamya mu gihe yashyigikiraga umuzuko.​—1 Abakorinto 15:6.

Yesu Muzima Agira Ingaruka ku Bantu

Kuzuka kwa Yesu si ikibazo cy’amatsiko cyangwa cyo kugibwaho impaka gusa. Kuba ariho byagize ingaruka ku bantu mu buryo bwiza, aho baba bari hose. Kuva mu kinyejana cya mbere, abantu batabarika bahoze batitabira ibintu cyangwa bahoze barwanya Ubukristo rwose, bagiye bahindukira bakemera badashidikanya ko Ubukristo ari idini ry’ukuri. Ni iki cyabahinduye? Icyigisho cya Bibiliya cyabagaragarije ko Imana yazuye Yesu ikamugira ikiremwa cy’umwuka gifite ikuzo mu ijuru (Abafilipi 2:8-11). Bizeye Yesu kandi bizera ibyo Yehova Imana yateganyije kugira ngo atange agakiza binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Kristo (Abaroma 5:8). Bene abo bantu babonye ibyishimo nyakuri binyuriye mu gukora ibyo Imana ishaka no kubaho mu buryo buhuje n’inyigisho za Yesu.

Reka turebe icyo kuba Umukristo byasobanuraga mu kinyejana cya mbere. Nta nyungu abantu babiboneragamo nko mu birebana no kubahwa na rubanda, ububasha cyangwa ubutunzi. Ahubwo, ibinyuranye n’ibyo, Abakristo benshi ba mbere ‘bemeraga banezerewe kunyagwa ibintu byabo’ bazira ukwizera kwabo (Abaheburayo 10:34). Ubukristo bwasabaga ko umuntu agira imibereho irangwa no kwigomwa no gutotezwa, akenshi ikaba yaratumaga yicwa ahowe imyizerere ye.

Mbere y’uko abantu bamwe na bamwe baba abigishwa ba Kristo, bari bafite ibyiringiro bishimishije byo kuzabona icyubahiro muri rubanda hamwe n’ubukire. Sawuli w’i Taruso yari yarigishijwe n’Umwigisha w’Amategeko wubahwaga cyane witwaga Gamaliyeli, kandi yari atangiye kuba umuntu ukomeye mu Bayahudi (Ibyakozwe 9:1, 2; 22:3; Abagalatiya 1:14). Ariko kandi, Sawuli yaje guhinduka intumwa Pawulo. We hamwe n’abandi benshi bateye umugongo icyubahiro n’ububasha iyi si yatangaga. Kubera iki? Kwari ukugira ngo bakwirakwize ubutumwa bw’ibyiringiro nyakuri bishingiye ku masezerano y’Imana no ku kuba Yesu Kristo yari yarazutse (Abakolosayi 1:28). Bari biteguye kubabazwa bazira ikintu bari bazi neza ko gishingiye ku kuri.

Ibyo ni na ko bimeze ku bantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe. Ushobora kubasanga mu matorero y’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi. Abahamya bagutumiye babigiranye igishyuhirane kuzaza mu birori bya buri mwaka byo kwibuka urupfu rwa Kristo, bizaba ku Cyumweru tariki ya 8 Mata 2001 izuba rirenze. Bazishimira kuzakubona uwo munsi no mu materaniro yabo yose bigiramo Bibiliya abera mu Mazu yabo y’Ubwami.

Kuki utakwiga byinshi kurushaho, atari ibihereranye n’urupfu rwa Yesu n’izuka rye gusa, ahubwo ukaniga ibihereranye n’imibereho ye n’inyigisho ze? Adutumirira kuza aho ari (Matayo 11:28-30). Gira icyo ukora uhereye ubu, kugira ngo ugire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo. Kubigenza utyo bizatuma ubona ubuzima bw’iteka mu gihe cy’Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe n’Umwana wayo ikunda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba wifuza ibihamya ku bihereranye n’amanyakuri y’inkuru z’Amavanjiri, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Amavanjiri—Mbese, Ni Inkuru z’Ibyabayeho Koko Cyangwa Ni Inkuru z’Impimbano?” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2000.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Abantu babarirwa muri za miriyoni babona ibyishimo nyakuri iyo babaye abigishwa ba Yesu Kristo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 6 yavuye]

Byavuye mu gitabo cyitwa Self-Pronouncing Edition of the Holy Bible, gikubiyemo ubuhinduzi bwa King James n’ubuhinduzi Bwasubiwemo