Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yahanaguye amarira ye

Imana yahanaguye amarira ye

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Imana yahanaguye amarira ye

ABANTU bahuza imibereho yabo n’amategeko ya Yehova hamwe n’amahame ye bahabwa imigisha ikungahaye. N’ubwo kugira ihinduka rya ngombwa atari ko buri gihe biba byoroshye, ubufasha n’inkunga biboneka mu buryo bworoshye. (Zaburi 84:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Ibyo bigaragazwa n’inkuru ikurikira yaturutse mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya.

Mu gihe Umuhamya umwe ukomoka mu Bufaransa yari ari mu biruhuko, yavuganye n’umugore ufite iduka witwa Kim, * amubwira ibihereranye n’umugambi Yehova afitiye isi. Nanone kandi, yasigiye Kim igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. Mu gihe Kim yari arimo arambura amapaji y’icyo gitabo, yageze ku magambo agira ati “izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 21:4). Kim yagize ati “mu by’ukuri uwo murongo wankoze ku mutima. Ni nde wari kumbona mwenyura kandi nganira umunsi wose ndi mu iduka, washoboraga kumenya ko iyo nabaga ngeze imuhira nimugoroba, najyaga kuryama ndira?” Yahishuye icyamuteraga akababaro, agira ati “nari maze imyaka 18 mbana n’umugabo, kandi nari mfite agahinda cyane kubera ko yanze ko dushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Nifuzaga guhagarika ubwo buryo bwo kubaho, ariko kubera ko twari tumaranye igihe kirekire bene ako kageni, nabuze ubutwari bwo kubikora.”

Hashize igihe gito nyuma y’aho, Kim yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya n’umwe mu Bahamya ba Yehova witwa Linh. Kim yagize ati “numvaga nshishikajwe no gushyira mu bikorwa inyigisho za Bibiliya. Urugero, sinongeye kujya nsenga abakurambere banjye, n’ubwo ibyo byatumye abagize umuryango wanjye bandwanya. Byongeye kandi, nagerageje kwandikisha ishyingiranwa ryacu, ariko uwo twabanaga yarabyanze. Muri icyo gihe kigoye, Umuhamya wo mu Bufaransa yakomeje kunyoherereza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi Linh yanteraga inkunga cyane. Kwihangana kw’abo bashiki bacu n’ukuntu banshyigikiye mu buryo burangwa n’urukundo, byamfashije kutarambirwa kugeza aho namenyeye kamere nyayo ya mugenzi wanjye twabanaga. Naje gutahura ko yari afite ‘abagore’ 5 n’abana 25! Ibyo byatumye ngira ubutwari bwo kumureka.

“Gusiga inzu nini irimo byose nkajya gutura mu nzu ntoya ntibyari byoroshye. Ikindi nanone, uwo mugabo twabanaga yarantitirije kugira ngo twongere tubane, ndetse ankangisha ko azampindanya ansukaho aside nindamuka mbyanze. Nashoboye gukora ibyari bikwiriye mbifashijwemo na Yehova.” Kim yakomeje kugira amajyambere maze amaherezo aza kubatizwa muri Mata 1998. Byongeye kandi, mukuru we na murumuna we hamwe n’umuhungu we w’ingimbi batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Kim yagize ati “najyaga ntekereza ko ubuzima bwanjye butari kuzigera butanga icyizere. Ariko kandi, ubu mfite ibyishimo kandi sinkirara ndira. Yehova yamaze kumpanagura amarira ku maso.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.