Henoki yagendanaga n’Imana mu isi y’abatubaha Imana
Henoki yagendanaga n’Imana mu isi y’abatubaha Imana
DIYABULE yemeza ko ashobora kuvana abantu bose ku Mana, kandi rimwe na rimwe, bigomba kuba byarasaga n’aho abigeraho. Mu binyejana bigera hafi kuri bitanu nyuma y’urupfu rwa Abeli, nta muntu wigeze agaragaza ko atandukanye n’abandi ari umugaragu wa Yehova wizerwa. Ahubwo, wasangaga imyifatire yo gukora icyaha no kutubaha Imana yarabaye ihame.
Muri icyo gihe, ubwo imimerere yo mu buryo bw’umwuka yari yarahenebereye, ni bwo Henoki yatangiye kuvugwa. Ikurikiranyabihe rya Bibiliya rigaragaza ko yavutse ahagana mu mwaka wa 3404 M.I.C. Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bantu bo mu gihe cye, Henoki yagaragaye ko yari umuntu wemerwa n’Imana. Intumwa Pawulo yamushyize ku rutonde rw’abagaragu ba Yehova bari bafite ukwizera kw’intangarugero ku Bakristo. Henoki yari muntu ki? Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi yagombaga guhangana na byo? Ni gute yabyivanyemo? Kandi se, imyifatire ye yo gushikama iturebaho iki?
Mu gihe cya Enoshi, mu binyejana bigera hafi kuri bine mbere y’uko Henoki avuka, ‘abantu batangiye kwambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ]’ (Itangiriro 4:26). Izina ry’Imana ryatangiye gukoreshwa uhereye igihe abantu batangiriye kubaho. Ku bw’ibyo rero, icyatangiye gukorwa igihe Enoshi yariho, uko bigaragara ntibyari ukwambaza Yehova ibi bishingiye ku kwizera no ku gusenga kutanduye. Abaheburayo bamwe na bamwe b’intiti bemeza ko ibivugwa mu Itangiriro 4:26 byagombye gusomwa ngo “batangiye gutukisha” cyangwa ngo “icyo gihe batangiye gutuka.” Abantu bashobora kuba baratangiye kwiyita izina rya Yehova cyangwa bakaryita abandi bantu bihandagazaga bavuga ko ari bo banyuriraho kugira ngo begere Imana mu kuyisenga. Cyangwa se wenda, iryo zina baryitaga ibigirwamana.
“Henoki Yagendanaga n’Imana”
N’ubwo Henoki yari akikijwe n’abantu batubahaga Imana, yakomeje ‘kugendana n’Imana y’ukuri,’ ari yo Yehova. Abakurambere be—ari bo Seti, Enoshi, Kenani, Mahalalēli na Yeredi—ntibavugwaho kuba baragendanaga n’Imana. Nibura ntibigeze babikora mu rugero nk’urwa Henoki, we uko bigaragara imibereho ye yatumye aba umuntu utandukanye na bo.—Itangiriro 5:3-27, NW.
Kugendana na Yehova byari bikubiyemo kumenya Imana mu buryo bwimbitse no kugirana na yo imishyikirano ya bugufi, bikaba byarashobotse bitewe n’uko gusa Henoki yabayeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Yehova yemeye imibereho ya Henoki yaranzwe no kwitanga. Mu by’ukuri, ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante buvuga ko “Henoki yashimishije” Imana, icyo gitekerezo kikaba cyaranagaragajwe n’intumwa Pawulo.—Itangiriro 5:22; Abaheburayo 11:5.
Ikintu cy’ingenzi imishyikirano myiza Henoki yari afitanye na Yehova yari ishingiyeho, ni ukwizera kwe. Agomba kuba yarizeraga “imbuto” yasezeranyijwe y’ ‘umugore’ w’Imana. Niba Henoki we ubwe yari aziranye na Adamu, ashobora kuba yaramenye ibintu runaka ku byerekeranye n’ibyo Imana yagiriye umugabo n’umugore ba mbere muri Edeni. Ubumenyi Henoki yari afite ku byerekeye Imana bwatumye aba umuntu ‘wayishakanaga umwete.’—Itangiriro 3:15; Abaheburayo 11:6, 13, NW.
Ku birebana na Henoki ndetse natwe, kugirana imishyikirano myiza na Yehova bisaba ibirenze kugira ubumenyi ku byerekeye Imana gusa. Niba duha agaciro mu buryo bwihariye imishyikirano ya bugufi dufitanye n’umuntu, mbese, si iby’ukuri ko uko
abona ibintu ari byo bigira ingaruka ku bitekerezo byacu n’ibikorwa byacu? Twirinda kuvuga amagambo cyangwa gukora ibikorwa bishobora konona ubwo bucuti. Kandi iyo duteganya kugira icyo duhindura ku mimerere turimo, mbese, ntitunazirikana ukuntu ibyo bishobora kugira ingaruka kuri iyo mishyikirano?Muri ubwo buryo, icyifuzo cyo gukomeza kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi kigira ingaruka ku byo dukora. Ikintu cya ngombwa kugira ngo dukomeze kugirana na yo imishyikirano, ni ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’ibyo yemera hamwe n’ibyo itemera. Hanyuma, tuba dukeneye kuyoborwa n’ubwo bumenyi, tukihatira kuyishimisha mu bitekerezo no mu bikorwa.
Ni koko, kugira ngo tugendane n’Imana, tugomba kuyishimisha. Ibyo ni byo Henoki yakoze mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana. Mu by’ukuri, uburyo inshinga y’Igiheburayo igaragaza ko Henoki “yagendanaga” n’Imana itondaguyemo, bwumvikanisha igikorwa gisubiwemo, gikomeza. Undi muntu wizerwa ‘wagendanaga n’Imana’ ni Nowa.—Itangiriro 6:9.
Henoki yari umugabo wubatse, wari ufite umugore kandi ‘yabyaye abahungu n’abakobwa.’ Umwe mu bahungu be yitwaga Metusela (Itangiriro 5:21, 22). Henoki agomba kuba yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo ayobore umuryango we mu nzira nziza. Ariko kandi, kubera ko yari akikijwe n’abantu batubahaga Imana, kuyikorera ntibyamworoheye. Lameki, se wa Nowa, ashobora kuba ari we wenyine mu bantu bo mu gihe cye wizeraga Yehova (Itangiriro 5:28, 29). Ariko kandi, Henoki yakurikizaga gahunda yo gusenga k’ukuri abigiranye ubutwari.
Ni iki cyafashije Henoki gukomeza kuba uwizerwa ku Mana? Nta gushidikanya ko atigeze yifatanya n’abantu batukaga izina rya Yehova cyangwa abandi bantu umuntu usenga Imana adakwiriye kwifatanya na bo. Nanone kandi, gushakira ubufasha kuri Yehova binyuriye mu isengesho bigomba kuba byaratumye Henoki akomera ku cyemezo yari yarafashe cyo kwirinda ikintu cyose cyashoboraga kurakaza Umuremyi we.
Ubuhanuzi Buciraho Iteka Abantu Batubaha Imana
Gukomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru birushaho kugorana mu gihe dukikijwe Yuda 14, 15.
n’abantu batubaha Imana. Ariko kandi, Henoki yanatanze ubutumwa bw’urubanza ababi baciriwe nta guteshuka. Henoki yayobowe n’umwuka w’Imana, avuga mu buryo bw’ubuhanuzi ati “dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”—Ni izihe ngaruka ubwo butumwa bwagize ku bantu bononekaye batizeraga? Bihuje n’ubwenge gutekereza ko ayo magambo aryana nk’urubori yatumye Henoki yangwa n’abantu benshi, wenda yatumye bamunnyega, bakamutuka kandi bakamushyiraho iterabwoba. Hari bamwe bagomba kuba barashakaga kumwica bakamukuraho. Ariko kandi, Henoki ntiyahutswe. Yari azi uko byagendekeye umukiranutsi Abeli, kandi kimwe na we, Henoki yari yariyemeje amaramaje ko azakorera Imana uko byagenda kose.
‘Imana Yaramwimuye’
Uko bigaragara, Henoki yari mu kaga ko kuba yakwicwa igihe ‘Imana yamwimuraga’ (Itangiriro 5:24). Yehova ntiyemeye ko umuhanuzi we wizerwa yicwa n’abanzi be b’abagome ruharwa. Dukurikije uko intumwa Pawulo yabivuze, ‘Henoki yarimuwe kugira ngo atabona urupfu’ (Abaheburayo 11:5, NW ). Hari benshi bavuga ko Henoki atigeze apfa—ko ngo Imana yamujyanye mu ijuru aho yakomeje kubaho. Ariko kandi, Yesu yavuze mu buryo bwumvikana neza ati “ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.” Yesu ni we ‘wabanjirije’ abazamuka bajya mu ijuru bose.—Yohana 3:13; Abaheburayo 6:19, 20.
None se, byagendekeye bite Henoki? Kuba ‘yarimuwe kugira ngo atabona urupfu’ bishobora kuba bishaka kuvuga ko Imana yatumye yinjira cyane mu iyerekwa ry’ubuhanuzi, hanyuma ikarangiza ubuzima bwe akiri muri iyo mimerere. Mu mimerere nk’iyo, Henoki ntiyari kumva ububabare buterwa n’urupfu. Hanyuma, ‘ntiyabonetse,’ uko bigaragara bikaba byaratewe n’uko Yehova yahambye umurambo we nk’uko yahambye uwa Mose.—Gutegeka 34:5, 6.
Henoki yabayeho imyaka 365—akaba ari mike ugereranyije n’iyo abantu benshi bo mu gihe cye baramaga. Ariko kandi, ikintu cy’ingenzi ku bakunda Yehova ni uko bamukorera mu budahemuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo. Tuzi ko Henoki ari uko yabigenje “kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana.” Ibyanditswe ntibiduhishurira ukuntu Yehova yabimenyesheje Henoki. Ibyo ari byo byose ariko, mbere y’uko Henoki apfa, yahawe icyizere cy’uko yemerwaga n’Imana, kandi dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova azamwibuka mu gihe cy’umuzuko.
Jya Wigana Ukwizera kwa Henoki
Dushobora mu buryo bukwiriye kwigana ukwizera kw’abantu bubaha Imana (Abaheburayo 13:7). Ukwizera ni ko kwatumye Henoki aba umuntu wa mbere wizerwa wakoreye Imana ari umuhanuzi wayo. Abantu bo mu gihe cya Henoki bari bameze nk’abo muri iki gihe turimo—bari abanyarugomo, batuka Imana kandi batayubaha. Ariko Henoki we yari atandukanye na bo. Yari afite ukwizera nyakuri kandi yari intangarugero mu bihereranye no kwiyegurira Imana. Ni koko, Yehova yamuhaye ubutumwa bw’urubanza buremereye yagombaga gutangaza, ariko yaranamukomeje kugira ngo ashobore kubutangaza. Henoki yasohoje inshingano ye abigiranye ubutwari, kandi Imana yamwitagaho mu gihe yabaga ahanganye n’abanzi bamurwanyaga.
Nitugira ukwizera nk’ukwa Henoki, Yehova azadukomeza kugira ngo dushobore gutangaza ubutumwa bwe muri iyi minsi y’imperuka. Azadufasha guhangana n’abaturwanya tubigiranye ubutwari, kandi imyifatire yacu irangwa no kwiyegurira Imana izatuma tuba abantu batandukanye cyane n’abantu batubaha Imana. Ukwizera kuzadufasha kugendana n’Imana no kwitwara mu buryo bushimisha umutima wayo (Imigani 27:11). Binyuriye ku kwizera, umukiranutsi Henoki yashoboye kugendana na Yehova mu isi y’abatubaha Imana, kandi natwe twabishobora.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]
Mbese, Haba Hari Amagambo yo Muri Bibiliya Yavuye mu Gitabo cya Henoki?
Igitabo cya Henoki ni umwandiko utari ku rutonde rw’ibitabo byahumetswe kandi uwacyanditse ntazwi. Bacyitirira Henoki. Icyo gitabo gishobora kuba cyaranditswe ahagana mu kinyejana cya kabiri n’icya mbere M.I.C., kigizwe n’inkuru z’impimbano z’Abayahudi zo gukabya kandi zidahuje n’ibyabaye mu mateka, uko bigaragara zikaba ari ibisobanuro birebire by’utuntu duke igitabo cy’Itangiriro kivuga kuri Henoki. Ibyo byonyine birahagije kugira ngo abantu bakunda Ijambo ry’Imana ryahumetswe bange kwemera icyo gitabo.
Muri Bibiliya, igitabo cya Yuda ni cyo cyonyine kirimo amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Henoki agira ati “dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse” (Yuda 14, 15). Intiti nyinshi zemeza ko ubuhanuzi bwa Henoki bwaciragaho iteka abantu bo mu gihe cye batubahaga Imana bwandukuwe buvanywe mu Gitabo cya Henoki. Mbese, birashoboka ko Yuda yaba yarakoresheje igitabo kitahumetswe kitiringirwa akavanamo ibyo yanditse?
Ibyanditswe ntibigaragaza ukuntu Yuda yamenye iby’ubwo buhanuzi bwa Henoki. Ashobora gusa kuba yarasubiyemo amagambo yari azwi cyane, yo mu nkuru yiringirwa yagiye ihererekanywa guhera mu gihe cya kera cyane. Uko bigaragara, Pawulo na we yakoze ikintu nk’icyo igihe yavugaga amazina ya Yane na Yambure, ubundi bakaba bari abakonikoni bo mu rugo rwa Farawo barwanyije Mose batigeze bavugwa mu mazina. Niba umwanditsi w’igitabo cya Henoki yarashoboraga kumenya inkuru za kera zo muri ubwo buryo, kuki twahakana ko na Yuda yashoboraga kuzibona? *—Kuva 7:11, 22; 2 Timoteyo 3:8.
Ukuntu Yuda yamenye ibyerekeranye n’ubutumwa Henoki yagejeje ku bantu batubaha Imana si ikibazo gikanganye. Kuba ibyo yanditse ari ibyo kwiringirwa bigaragazwa n’uko Yuda yanditse ahumekewe n’Imana (2 Timoteyo 3:16). Umwuka wera w’Imana wamurinze kugira ikintu icyo ari cyo cyose avuga kitari ukuri.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 28 Umwigishwa Sitefano na we yavuze ibintu bitagira ahandi biboneka mu Byanditswe bya Giheburayo. Byari byerekeranye n’amashuri Mose yize mu Misiri, kuba yari afite imyaka 40 igihe yahungaga ava mu Misiri, kuba yaramaze imyaka 40 i Midiyani, n’uruhare marayika yagize mu gutanga Amategeko ya Mose.—Ibyakozwe 7:22, 23, 30, 38.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Henoki yatangaje ubutumwa bwa Yehova abigiranye ubutwari