Ni iki gifite agaciro nyakuri?
Ni iki gifite agaciro nyakuri?
Kugira ikintu cy’agaciro nyakuri bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo byinshi. Ariko se, icyo kintu gishobora kuba iki? Ni ukugira amafaranga menshi? Ni ikintu cy’umurimbo gihenze cyangwa kidasanzwe? Cyangwa se ni ukwamamara no kugira icyubahiro? Abantu benshi baha agaciro cyane ibyo bintu. Ibyo bintu bishobora gutuma umuntu abona ibimutunga, imibereho myiza, cyangwa bikaba byahaza icyifuzo yaba afite cyo gushaka kwemerwa no kunyurwa n’ibyo yagezeho. Mbese, twaba duhatanira kugira ibyo bintu, twiringiye ko bizasohoza intego dufite ndetse n’ibyo twifuza kuzageraho mu gihe kiri imbere?
AKENSHI, abantu baha ikintu agaciro bashingiye ku kuntu gituma babona ibyo bakeneye cyangwa uko gihaza ibyifuzo byabo bwite. Dukunda cyane ibintu bituma twumva tumerewe neza kandi bigatuma twiringira igihe kizaza kirangwa n’umutekano. Twita ku bintu bitugarurira ubuyanja, bikaduhesha ihumure cyangwa icyubahiro by’ako kanya. Nyamara kandi, kubona ko ikintu gifite agaciro dushingiye ku byifuzo byacu bihindagurika cyangwa ku bidushimisha, ni ukugira ibitekerezo bigufi kandi ni no kutareba kure. Mu by’ukuri, agaciro nyakuri kagenwa n’icyo tubona ko dukeneye cyane kurusha ibindi.
Ni iki dukeneye cyane kurusha ibindi? Nta kintu na kimwe cyagira agaciro hatariho ikintu kimwe cy’ibanze—ari cyo buzima. Tutabufite, ntitwabaho. Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yanditse agira ati ‘abapfuye nta cyo bakizi, nta mirimo, nta n’imigambi [iba mu mva rusange y’abantu bose], haba no kumenya cyangwa ubwenge’ (Umubwiriza 9:5, 10). Iyo dupfuye, duhatirwa gusiga buri kintu cyose twari dutunze. Bityo rero, icyo dukeneye cyane kurusha ibindi ni icyatuma ubuzima bwacu bukomeza kubaho. Icyo kintu cyatuma ubuzima bwacu bukomeza kubaho ni iki?
Ni Iki Kizatuma Ubuzima Bwacu Bukomeza Kubaho?
Umwami Salomo yaravuze ati ‘ifeza ni ubwugamo’ (Umubwiriza 7:12). Iyo dufite amafaranga ahagije, dushobora kubona ibyokurya kandi tukagira inzu nziza. Amafaranga ashobora gutuma tugira ibyishimo bibonerwa mu gutemberera kure y’iwacu. Amafaranga ashobora gutuma tubona ibyo dukeneye igihe twaba tutagishoboye gukora bitewe n’iza bukuru cyangwa ubumuga. Inyungu zibonerwa mu kugira amafaranga ni nyinshi. Ariko kandi, amafaranga ntashobora gutuma ubuzima bwacu bukomeza kubaho. Intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana, ngo tubinezererwe” (1 Timoteyo 6:17). Amafaranga ntashobora kugura ubuzima, kabone n’iyo yaba ari ayo mu isi yose.
Reka turebe ibyabaye ku mugabo witwa Hitoshi. Kubera ko Hitoshi yari yararerewe mu muryango ukennye, yifuzaga cyane kuba umukire. Yiringiraga cyane ko amafaranga afite ububasha, ku buryo yatekerezaga ko amafaranga ashobora gutuma umuntu abona icyo ashaka cyose ku bantu aramutse ayabahongereye. Hanyuma, hari umugabo waje kwa Hitoshi maze amubaza niba yari azi ko Yesu Kristo yamupfiriye. Icyo kibazo cyashishikaje cyane Hitoshi kuko yumvaga ko nta wapfira umuntu umeze nka we. Yaje guterana kuri disikuru y’abantu bose ishingiye kuri Bibiliya maze atangazwa no kumva inama yatanzwe yo ‘kugira ijisho rireba neza.’ Uwatanze disikuru yasobanuye ko ijisho ‘rireba neza’ ari irireba kure kandi rikaboneza ku bintu by’umwuka (Luka 11:34). Aho kugira ngo Hitoshi akomeze guhatana ashakisha amafaranga ingufu, yatangiye gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.
Nanone ubutunzi bushobora gutuma tugira umutekano mu rugero runaka. Kugira ibintu byinshi bishobora gutuma tudahangayikira ibyo dukenera buri munsi. Kugira inzu nziza turi mu baturanyi twifuza bishobora gutuma twumva ko hari icyo twagezeho. Imyambaro igezweho n’imodoka nziza bishobora gutuma abandi bantu badutangarira.
‘Kunezezwa n’ibyiza by’imirimo yacu yose’ ni umugisha (Umubwiriza 3:13). Kandi kugira ibidusagutse bishobora gutuma abo dukunda ‘bamererwa neza, bakarya, bakanywa, kandi bakanezerwa.’ Nyamara kandi, ubutunzi bugira agaciro k’igihe gito gusa. Mu muburo wo kwirinda kwifuza, Yesu Kristo yagize ati ‘ubugingo bw’umuntu ntibuva mu bwinshi bw’ibintu bye’ (Luka 12:15-21). Ubutunzi, uko bwaba bungana kose cyangwa uko agaciro kabwo kaba kangana kose, ntibushobora kuduha icyizere cy’ubuzima.
Urugero, uwitwa Liz yashakanye n’umugabo wari ufite amafaranga menshi. Agira ati “twari dufite inzu nziza n’imodoka ebyiri, imimerere yacu y’iby’ubukungu yaduhaga umudendezo wo kwishimira ikintu icyo ari cyo cyose isi yashoboraga gutanga ku bihereranye n’iby’umubiri . . . Nyamara kandi, ndacyahangayikira amafaranga.” Asobanura agira ati “twari dufite byinshi byo guta. Birasa n’aho uko umuntu agira byinshi, ari na ko yumva nta mutekano afite.”
Kwamamara no kugira icyubahiro na byo ni ibintu bihabwa agaciro cyane n’abantu benshi kubera ko bishobora gutuma umuntu akuzwa kandi akubahwa. Muri iyi si ya none, kugira akazi keza ni ikintu abantu bifuza. Kwihingamo ubushobozi runaka cyangwa kwitoza ubuhanga bwihariye bishobora gutuma twe ubwacu twihesha izina runaka. Abandi bantu bashobora kuturata, bakita cyane ku bitekerezo byacu, kandi bakaba bakwifuza kwemerwa natwe. Ibyo byose bishobora gutuma umuntu yumva asusurutse kandi anyuzwe. Amaherezo ariko, ibyo byose bigira bitya bikayoyoka. Salomo yari afite ikuzo ryose n’ububasha umwami yashoboraga kugira, ariko yitotombye agira ati “erega umunyabwenge ameze nk’umupfapfa, na we ntiyibukwa. . . Bose bazaba bibagiranye” (Umubwiriza 2:16). Kwamamara no kugira icyubahiro ntibihesha ubuzima.
Umunyabukorikori witwa Celo yaje kumenya ikintu cy’agaciro cyane kuruta kwamamara. Kubera impano yari afite mu bihereranye n’ubukorikori, yatoranyirijwe kujya kwiga amashuri yatumye yongera ubuhanga bwe. Mu gihe gito, umurimo we wamamajwe mu binyamakuru no mu nyandiko zisesengura ubuhanga n’ibikorwa by’abanyabukorikori. Amenshi mu mashusho yabajije yamamajwe mu mijyi minini yo mu Burayi. Celo agira ati “nemera ko mu gihe runaka cyahise, umwuga wanjye wari ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi mu mibereho yanjye. Ariko kandi, naje kubona ko gukomeza uwo mwuga wanjye byari nko kugerageza gukorera ba databuja babiri (Matayo 6:24). Nemeraga ntashidikanya ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi nashoboraga gukora cyari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bityo rero, nafashe umwanzuro wanjye bwite wo kureka uwo mwuga wo kuba umunyabukorikori.”
Ni Iki Gifite Agaciro Cyane Kuruta Ibindi?
Kubera ko nta kindi kintu cyaba gifite icyo kivuze cyangwa ngo kigire agaciro hatariho ubuzima, ni iki twaharanira kubona cyatuma tugira icyizere cyo kuzakomeza kubaho? Ubuzima bwose buturuka kuri Yehova Imana. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Koko rero, ‘ni muri we dufite ubugingo bwacu, tugenda, kandi turiho’ (Ibyakozwe 17:28). Abo akunda abaha impano y’ubuzima bw’iteka (Abaroma 6:23). Ni iki se tugomba gukora, kugira ngo tube abakwiriye guhabwa iyo mpano?
Guhabwa iyo mpano y’ubuzima bw’iteka bishingiye ku kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ku bw’ibyo rero, kwemerwa na Yehova bifite agaciro cyane kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose dushobora gutunga. Iyo atwemera, tuba dufite ibyiringiro byo kuzagira ibyishimo nyakuri kandi bihoraho. Ariko kandi, iyo tutemerwa n’Imana, tuba dutegereje kuzarimbuka burundu. Uko bigaragara rero, icyadufasha kugirana imishyikirano myiza na Yehova cyose ni icy’agaciro kenshi.
Icyo Tugomba Gukora
Kugira ngo tugire icyo tugeraho, bishingiye ku kugira ubumenyi. Isoko y’ubumenyi nyakuri ni Ijambo rya Yehova, ari ryo Bibiliya. Ni yo yonyine itubwira icyo tugomba gukora ngo dushimishe Imana. Ku bw’ibyo rero, tugomba kwiga Ibyanditswe tubigiranye ubwitonzi. Nidushyiraho imihati myinshi yo kwiga ibyo dushoboye byose ku bihereranye na Yehova Imana na Yesu Kristo, bizatuma tugira ‘[ubumenyi buzaduhesha] ubugingo buhoraho’ (Yohana 17:3). Ubwo bumenyi ni ubutunzi bwo kwifuzwa cyane!—Imigani 2:1-5.
Ubumenyi tuvana mu Ijambo ry’Imana butuma dutera intambwe ikurikiraho—ni ukuvuga kwizera Yesu Kristo. Yehova yatanze itegeko avuga ko abamugana bose bagomba kubigeraho binyuriye kuri Yesu (Yohana 14:6). Koko rero, “nta wundi agakiza kabonerwamo” (Ibyakozwe 4:12). Kurokoka ntibishingiye ku ‘ifeza cyangwa izahabu, [ahubwo bishingiye ku] maraso y’igiciro cyinshi ya Kristo’ (1 Petero 1:18, 19). Tugomba kugaragaza ukwizera kwacu twemera inyigisho za Yesu kandi tugakurikiza urugero rwe (Abaheburayo 12:1-3; 1 Petero 2:21). Kandi se, mbega ukuntu igitambo cye ari icy’agaciro kenshi! Inyungu z’icyo gitambo zizakoreshwa mu kugena igihe kizaza cy’iteka ku bantu bose. Iyo icyo gitambo gikoreshejwe mu buryo bwuzuye ku bwacu, duhabwa impano nyakuri y’agaciro kenshi y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.
Yesu yagize ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Gukunda Yehova bisobanura ko ‘twitondera amategeko ye’ (1 Yohana 5:3). Amategeko ye asaba ko twitandukanya n’isi, tugakomeza kugira imyifatire myiza, kandi tugashyigikira Ubwami bwe tubigiranye ubudahemuka. Ubwo ni bwo buryo bwo ‘guhitamo ubugingo’ (Gutegeka 30:19). Iyo ‘twegereye Imana, na yo iratwegera.’—Yakobo 4:8.
Kugira icyizere cy’uko twemerwa n’Imana bifite agaciro karenze kure cyane ubutunzi bwose bw’isi. Abemerwa n’Imana ni bo bantu bishimye cyane kuruta abandi ku isi! Nimucyo rero duhatanire kugira ubwo butunzi bw’agaciro nyakuri—ni ukuvuga kwemerwa na Yehova. Mu by’ukuri rwose, nimucyo dukomeze kuzirikana inama ya Pawulo igira iti “ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi.”—1 Timoteyo 6:11, 12.
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ni iki uha agaciro cyane kuruta ibindi? Amafaranga, ubutunzi, kuba icyamamare? cyangwa ikindi kintu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dukeneye kwiga Ibyanditswe tubigiranye ubwitonzi