“Noneho ndashyize menye icyo ndwaye!”
“Noneho ndashyize menye icyo ndwaye!”
IBYO byavuzwe n’umugabo wo mu mujyi wa Tokyo igihe yasomaga inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 2000. Iyo ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ntimuzi Ibizaba Ejo,” kandi yavugaga ibyabaye ku muntu wahoze ari umumisiyonari urwaye indwara abaganga bita psychose maniaco-dépressive.
Mu ibaruwa uwo mugabo wo mu mujyi wa Tokyo yoherereje abanditsi b’iyi gazeti, yagize ati “ibimenyetso byasobanuwe aho ngaho bihuje neza neza n’uko merewe. Bityo, nagiye ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe, maze menya ko ndwaye indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane bita dépression maniaque. Muganga wansuzumye yaratangaye. Yagize ati ‘si kenshi abantu barwaye iyi ndwara batekereza ko barwaye.’ Iyo gazeti yamfashije kumenya ko mfite iyo ndwara itarakomera cyane.”
Abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi, bungukirwa mu buryo bunyuranye no gusoma buri nomero y’Umunara w’Umurinzi na mugenzi wayo Réveillez-vous! Bibonera ko ingingo zo muri ayo magazeti zibamenyesha ibintu byinshi kandi ko zibanyura. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ubu yandikwa mu ndimi 140, naho Réveillez-vous! ikandikwa mu ndimi 83. Nawe uzashimishwa no gusoma Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! buri gihe.