Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Mbese, Yehova yaba yaragiranye na Aburahamu isezerano igihe yari mu gihugu cya Uri, cyangwa ni igihe yari i Harani?
Inkuru ya mbere ivuga ibihereranye n’isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu iboneka mu Itangiriro 12:1-3, hagira hati “Uwiteka ategeka Aburamu ati ‘va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka: nzaguhindura ubwoko bukomeye . . . kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ ” * Yehova ashobora kuba yaragiranye na Aburahamu iryo sezerano mu gihe Aburahamu yari ari muri Uri, kandi ashobora kuba yarongeye kurishimangira igihe Aburahamu yari ari i Harani.
Mu kinyejana cya mbere, Sitefano yerekeje ku itegeko Yehova yahaye Aburahamu ry’uko yagombaga kwimuka akajya i Kanaani. Mu gihe yabwiraga abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, yaravuze ati “Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu, ari i Mesopotamiya, ataratura i Harani, iramubwira iti ‘va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.’ ” (Ibyakozwe 7:2, 3, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Aburahamu yakomokaga muri Uri, kandi nk’uko Sitefano yabigaragaje, aho ni ho yumviye bwa mbere itegeko yahawe ryo kujya i Kanaani (Itangiriro 15:7; Nehemiya 9:7). Sitefano ntiyavuze ibyerekeye isezerano Imana yagiranye na Aburahamu, ariko mu Itangiriro 12:1-3, iryo sezerano rifitanye isano n’itegeko yahawe ryo kujya i Kanaani. Bityo rero, bihuje n’ubwenge kwemera ko Yehova yagiranye na Aburahamu isezerano igihe Aburahamu yari ari muri Uri.
Ariko kandi, gusomana ubwitonzi inkuru ivugwa mu Itangiriro byumvikanisha ko Yehova yongeye gusubiramo isezerano yagiranye na Aburahamu igihe Aburahamu yari ari i Harani, kimwe n’uko nyuma y’aho yajyaga arisubiramo kenshi kandi akagenda agira ibindi bintu birikubiyemo atangaza (Itangiriro 15:5; 17:1-5; 18:18; 22:16-18). Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro 11:31, 32, se wa Aburahamu, ari we Tera, yavuye muri Uri ajya i Kanaani, ari kumwe na Aburahamu, Sara na Loti. Bageze i Harani baturayo kugeza igihe Tera yapfiriye. Aburahamu yatuye i Harani igihe kirekire bihagije ku buryo yahagiriye ubutunzi bwinshi (Itangiriro 12:5). Kandi mu gihe runaka, Nahori, mwene se wa Aburahamu, na we yimukiyeyo.
Nyuma y’aho Ibyanditswe bivugiye iby’urupfu rwa Tera, byavuze amagambo Yehova yabwiye Aburahamu maze bikomeza bigira biti “Aburamu aragenda, nk’uko Uwiteka yamutegetse” (Itangiriro 12:4). Ku bw’ibyo, mu Itangiriro 11:31–12:4 humvikanisha rwose ko Yehova yavuze amagambo aboneka mu Itangiriro 12:1-3 nyuma y’urupfu rwa Tera. Niba ari uko biri, Aburahamu yavuye i Harani maze yimukira mu gihugu Yehova yamubwiye, yubahiriza itegeko yari amaze guhabwa ndetse n’iryo yari yarumvise hashize imyaka myinshi mbere y’aho igihe yari ari muri Uri.
Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro 12:1, Yehova yategetse Aburahamu ati “va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so.” ‘Igihugu’ cya Uri cyigeze kuba igihugu cya Aburahamu, kandi ni ho hari “inzu” ya se. Ariko kandi, se wa Aburahamu yimuye abo mu rugo rwe ajya gutura i Harani, kandi icyo gihugu Aburahamu yaje kucyita igihugu cye. Mu gihe yatumaga igisonga cye kujya gushakira Isaka umugeni ‘mu gihugu cye no muri bene wabo’ nyuma y’imyaka myinshi yari amaze i Kanaani, icyo gisonga cyagiye mu “mudugudu w’aba Nahori” (hakaba hari i Harani cyangwa ahandi hantu hari hafi aho) (Itangiriro 24:4, 10). Aho ni ho icyo gisonga cyasanze Rebeka muri bene wabo wa Aburahamu, bakaba bari bagize umuryango mugari wa Nahori.—Itangiriro 22:20-24; 24:15, 24, 29; 27:42, 43.
Mu magambo Sitefano yavugiye imbere y’abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, yagize ati “se amaze gupfa, Imana [yimuye Aburahamu] imuzana muri iki gihugu, ari cyo mugituyemo na bugingo n’ubu” (Ibyakozwe 7:4). Ibyo bigaragaza ko Yehova yavuganye na Aburahamu ari i Harani. Bihuje n’ubwenge rero kwemera ko icyo gihe Yehova yasubiyemo isezerano yari yaragiranye na Aburahamu nk’uko bivugwa mu Itangiriro 12:1-3, kubera ko iryo sezerano ryasohojwe igihe Aburahamu yimukiraga i Kanaani. Ku bw’ibyo rero, gusuzuma ibyo bintu byose bitugeza ku mwanzuro w’uko Yehova yabanje kugirana na Aburahamu isezerano igihe Aburahamu yari ari muri Uri, kandi ko ashobora kuba yarongeye kurishimangira igihe Aburahamu yari ari i Harani.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Yehova yahinduye izina rya Aburamu amwita Aburahamu igihe Aburahamu yari ari i Kanaani afite imyaka 99.—Itangiriro 17:1, 5.