Rinda umutimanama wawe
Rinda umutimanama wawe
IGITEKEREZO cyo kugenda mu ndege ifite orudinateri yashyizwemo porogaramu nabi gitera ubwoba. Tekereza noneho umuntu yahinduye imikorere y’ibyuma biyobora indege cyangwa akaba yahinduye imibare yabitswemo abikoze ku bwende! Koko rero, mu buryo bw’ikigereranyo hari umuntu neza neza urimo agerageza kugenza atyo umutimanama wawe. Yiyemeje kurogoya imikorere y’imashini ikuyobora mu by’umuco. Icyo agamije ni ukugushyira mu mimerere ikugonganisha n’Imana!—Yobu 2:2-5; Yohana 8:44.
Uwo mugome uhora ashaka kurogoya abantu ni nde? Muri Bibiliya, yitwa ‘inzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, iyobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Imikorere ye yagaragariye mu busitani bwa Edeni, igihe yemezaga Eva akoresheje imitekerereze y’ubushukanyi ko agomba kwirengagiza ibintu yari azi ko bikwiriye no kwigomeka ku Mana (Itangiriro 3:1-6, 16-19). Kuva ubwo, Satani ni we wagiye ayobora ishyirwaho ry’inzego z’ubushukanyi zigamije gutuma abantu muri rusange bangana n’Imana. Urwego rukwiriye kuryozwa byinshi kurusha izindi muri izo, ni idini ry’ikinyoma.—2 Abakorinto 11:14, 15.
Idini ry’Ikinyoma Ryonona Umutimanama
Mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, idini ry’ikinyoma rigaragazwa rimeze nka maraya w’ikigereranyo witwa Babuloni Ikomeye. Inyigisho zayo zagoretse uburyo abantu benshi bashishikariraga iby’umuco, kandi zatumye banga abantu bafite imyizerere itandukanye n’iyabo ndetse zatumye babagirira n’urugomo. Mu by’ukuri, dukurikije igitabo cy’Ibyahishuwe, Imana ishinja idini ry’ikinyoma ko ari ryo mbere na mbere riryozwa amaraso y’ “abiciwe mu isi bose,” hakubiyemo n’abayoboke b’Imana ubwayo.—Ibyahishuwe 17:1-6; 18:3, 24.
Yesu yahaye abigishwa be umuburo ku bihereranye n’urugero idini ry’ikinyoma ryari kugorekamo uburyo abantu bamwe na bamwe babona amahame mbwirizamuco, igihe yagiraga ati “igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.” Mbega ukuntu bene abo bantu b’abanyarugomo ari impumyi mu by’umuco! Yesu yagize ati ‘ntibigeze kumenya Data, nanjye ntibamenye’ (Yohana 16:2, 3). Nyuma gato y’aho Yesu avugiye ayo magambo, we ubwe yishwe biturutse ku itegeko ryatanzwe n’abayobozi bamwe na bamwe ba kidini, bashoboye gutuma umutimanama wabo utabacira urubanza kuri icyo cyaha (Yohana 11:47-50). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yesu yavuze ko abigishwa be nyakuri bamenyekanira ku rukundo bakundana hagati yabo. Ariko kandi, urukundo rwabo ruragutse kurushaho, kubera ko rugera no ku banzi babo.—Matayo 5:44-48; Yohana 13:35.
Ubundi buryo idini ry’ikinyoma ryononnyemo umutimanama w’abantu benshi, ni ukwitambika mu cyitwa umuco cyose, cyangwa gutuma uhenebera rwose, ibyo bikaba byogeye muri iki gihe. Mu gihe intumwa Pawulo yahanuraga ibyo bintu, yagize iti “igihe kizaza, [ubwo] batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo, kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha 2 Timoteyo 4:3.
bahuje n’irari ryabo.”—Muri iki gihe, abayobozi b’amadini bavuga ibinezeza amatwi y’abantu binyuriye mu kuvuga ko kugirana imibonano mpuzabitsina ku bantu batashyingiranywe bishobora kwemerwa n’Imana. Abandi bo bihanganira ibikorwa by’abagabo bendana. Mu by’ukuri, usanga bamwe mu bayobozi bakuru b’amadini ubwabo bakora ibyo bikorwa byo kwendana babishishikariye. Ingingo yo mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Times yavuze ko “abayobozi bakuru 13 ba kiliziya bazwi ku mugaragaro ko bendana n’abandi bagabo” batorewe kujya muri Sinodi Rusange y’Abangilikani. Mu gihe abayobozi b’amadini birengagije amahame mbwirizamuco ya Bibiliya kandi n’amadini yabo ntagire ikintu kigaragara abikoraho, ni ayahe mahame abayoboke babo bagenderaho? Ntibitangaje rero kuba ababarirwa muri za miriyoni bari mu rujijo rukomeye.
Mbega ukuntu ari byiza cyane kuyoborwa n’ukuri kwigishwa muri Bibiliya ku bihereranye n’umuco n’iby’umwuka, ukuri kugereranywa n’itara riyobora abasare (Zaburi 43:3; Yohana 17:17)! Urugero, Bibiliya yigisha ko ari abasambanyi cyangwa abahehesi ‘batazaragwa ubwami bw’Imana’ (1 Abakorinto 6:9, 10). Itubwira ko abagabo n’abagore bahindura “ibyo imibiri yabo yaremewe” baba bakora “ibiteye isoni” mu maso y’Imana (Abaroma 1:26, 27, 32). Uko kuri guhereranye n’iby’umuco si ibintu byahimbwe n’abantu badatunganye; ni amahame yahumetswe n’Imana, ikaba itarigeze na rimwe iyasesa (Abagalatiya 1:8; 2 Timoteyo 3:16). Ariko kandi, Satani afite ubundi buryo bwo konona umutimanama.
Jya Umenya Guhitamo Imyidagaduro Wifatanyamo
Gukoresha umuntu igikorwa kibi ku gahato si byiza rwose, ariko kandi, kumushyiramo icyifuzo cyo gukora bene icyo gikorwa byo ni agahomamunwa. Kandi iyo ni yo ntego “umutware w’ab’iyi si,” ari we Satani, afite. Kugira ngo acengeze imitekerereze ye yononekaye mu bwenge no mu mitima y’abapfapfa cyangwa abantu batagira amakenga—cyane cyane abakiri bato, bo bakunze kugwa mu mutego we kurusha abandi—akoresha ibintu binyuranye, urugero nk’ibitabo bikemangwa, za filimi, umuzika, imikino yo kuri orudinateri n’imiyoboro yo kuri Internet yerekana amashusho y’urukozasoni.—Yohana 14:30; Abefeso 2:2.
Raporo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Pediatrics, yagize iti “abakiri bato [muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika] ugereranyije bareba ibikorwa by’urugomo bigera ku 10.000 buri mwaka, kandi porogaramu za televiziyo zigenewe abana ni zo zibamo urugomo kurusha izindi zose.” Nanone kandi, iyo raporo yahishuye ko “buri mwaka abana b’ingimbi n’abangavu bareba amashusho agera hafi ku 15.000 yerekeza ku bitsina, afitanye isano rififitse n’ibitsina hamwe n’ibintu by’urwenya byerekeza aho ngaho.” Ndetse no muri cya gihe abantu baba bareba televiziyo ari benshi, iyo raporo yagize iti “buri saha haba harimo imikino irenga 8 yerekeye imibonano y’ibitsina, uwo mubare ukaba ukubye incuro zisaga enye uwo mu mwaka wa 1976.” Ntibitangaje rero kuba iryo perereza nanone ryarasanze “imvugo y’urukozasoni na yo ikomeje kwiyongera cyane.” Icyakora, Bibiliya n’ubushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi, byatanze umuburo w’uko kwicengezamo Migani 4:23, hagira hati “rinda umutima wawe . . . kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”—Yesaya 48:17.
ibyo bintu buri gihe bihindura abantu bakarushaho kuba babi. Bityo rero, niba koko wifuza gushimisha Imana no kungukirwa ubwawe, jya wita ku bivugwa muNanone kandi, imizika myinshi iharawe yonona umutimanama. Inkuru yo mu kinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyitwa The Sunday Mail yatanze umuburo w’uko umuririmbyi ufite indirimbo ziharawe cyane mu bihugu bitari bike byo mu Burayi na Amerika ashyiraho “imihati idasanzwe kugira ngo atere abantu ishozi.” Iyo ngingo yagize iti “indirimbo ze zisingiza ibiyobyabwenge, ibyo kuryamana kw’abafitanye isano no gufata abagore ku ngufu,” kandi ivuga ko “aririmba ukuntu yiyiciye umugore we, maze umurambo we akawujugunya mu kiyaga.” Andi magambo yavuzwe ni mabi cyane bikabije ku buryo tutayasubiramo aha ngaha. Nyamara, umuzika we watumye ahabwa igihembo gihebuje. Mbese, wakwishimira kubiba mu bwenge bwawe no mu mutima wawe ibitekerezo by’uburozi, urugero nk’ibyo bivuzwe haruguru, kabone n’ubwo bagerageza kubigira byiza bifashishije umuzika? Twiringiye ko atari ko biri, kubera ko abantu bakora ibintu muri ubwo buryo bonona umutimanama wabo kandi amaherezo bakishyiramo “umutima mubi” utuma bahinduka abanzi b’Imana.—Abaheburayo 3:12; Matayo 12:33-35.
Bityo, jya ugira ubwenge mu guhitamo imyidagaduro. Bibiliya itugira inama igira iti “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.”—Abafilipi 4:8.
Incuti Wifatanya na Zo Zigira Ingaruka ku Mutimanama Wawe
Igihe Neil na Franz bari bakiri abana, bakundaga kwifatanya mu buryo bwiza n’Abakristo b’imitima itaryarya. * Ariko Neil yavuze uko byaje kugenda nyuma y’igihe runaka, agira ati “natangiye kugirana agakungu n’abantu babi.” Amaherezo ingaruka byaje kugira, akaba anabyicuza cyane, ni uko yaje kwifatanya mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse akanafungwa. Ibyabaye kuri Franz bisa n’ibyo. Yavuganye agahinda ati “natekerezaga ko nashoboraga kugirana agakungu n’abasore b’isi ntibangireho ingaruka. Ariko nk’uko bivugwa mu Bagalatiya 6:7, ‘Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.’ Naje kubona ko nibeshyaga kandi ko ibyo Yehova avuga ari ukuri, ariko mbimenya maze gukubitika. Ubu nakatiwe gufungwa zero kubera amakosa nakoze.”
Abantu bameze nka Neil na Franz, ubusanzwe ntibishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu buryo butunguranye; mu mizo ya mbere, bashobora kuba barumvaga ko ubugizi bwa nabi ari ikintu batarota bakora. Bisa n’aho bagenda batera intambwe zo kuyoba buhoro buhoro, akenshi iya mbere ikaba ari ukwifatanya n’ababi (1 Abakorinto 15:33). Hashobora gukurikiraho gusabikwa n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Mu by’ukuri, hari ababivuze neza ko umutimanama ari “igice kimwe mu bigize kamere y’umuntu gishonga iyo gihuye n’inzoga.” Iyo umuntu ageze aho, aba ashigaje akantu gato gusa ngo yishore mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ubwiyandarike.
None se, kuki wakwirirwa utera iyo ntambwe ya mbere? Ahubwo jya wifatanya n’abantu bakunda Imana by’ukuri. Bazagufasha gukomeza umutimanama wawe kugira ngo uzajye ukuyobora neza, ukurinde imibabaro myinshi (Imigani 13:20). N’ubwo Neil na Franz ubu bakiri muri gereza, babona ko umutimanama wabo ari impano ituruka ku Mana igomba gutozwa mu buryo bukwiriye, kandi koko igomba no gukundwa. Byongeye kandi, bashyiraho imihati kugira ngo bagirane imishyikirano myiza n’Imana yabo Yehova. Gira ubwenge kandi uvane isomo ku makosa bakoze.—Imigani 22:3.
Rinda Umutimanama Wawe
Tugaragaza ko twifuza kurinda umutimanama wacu mu gihe twihingamo gukunda Imana no kuyizera, ari na ko tuyitinya mu buryo bwiza (Imigani 8:13; 1 Yohana 5:3). Bibiliya igaragaza ko umutimanama udafite ibyo bintu biwusunika, akenshi udashikama mu by’umuco. Urugero, muri Zaburi 14:1 havuga iby’abantu bibwira mu mitima yabo bati “nta Mana iriho.” Ni gute uko kubura ukwizera bigira ingaruka ku myifatire yabo? Uwo murongo ukomeza ugira uti ‘barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka.’
Nanone kandi, abantu batizera Imana by’ukuri nta byiringiro bihamye bagira by’uko imibereho yo mu gihe kizaza izaba myiza kurushaho. Ku bw’ibyo, usanga bashaka kubaho ku bw’iki gihe gusa, birundumurira mu gukora ibyo imibiri yabo irarikira. Filozofiya bagenderaho ni iyi ikurikira: “reka twirīre, twinywere, kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Ku rundi ruhande, abantu bahanze amaso ingororano y’ubuzima bw’iteka, ntibata umurongo bayobejwe n’ibinezeza by’isi by’akanya gato. Kimwe na orudinateri itibeshya ikoreshwa mu kuyobora indege, umutimanama wabo watojwe utuma baguma mu nzira irangwa no kubaha Imana mu budahemuka.—Abafilipi 3:8.
Kugira ngo umutimanama wawe ukomeze kugira imbaraga kandi we kwibeshya, ukeneye guhora uhabwa ubuyobozi buva mu Ijambo ry’Imana. Bibiliya itubwira ko ubwo buyobozi bushobora kuboneka, iyo itubwira mu mvugo y’ikigereranyo iti “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’ ” (Yesaya 30:21). Bityo, jya ugena igihe cyo gusoma Bibiliya buri munsi. Bizagukomeza kandi bigutere inkunga mu gihe uzaba urwana intambara yo gukora ibikwiriye, cyangwa mu gihe uzaba ugoswe n’igicu cy’ubwoba n’imihangayiko. Gira icyizere cy’uko Yehova azakuyobora mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka niba umwiringira mu buryo bwuzuye. Ni koko, jya wigana umwanditsi wa Zaburi, wanditse ati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka; kuko ari iburyo bwanjye, sinzanyeganyezwa.”—Zaburi 16:8; 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 16 Amazina yarahindutse.
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Idini ry’ikinyoma rivugwa muri Bibiliya ko ari “Babuloni ikomeye,” ni ryo rituma umutimanama w’abantu benshi uba ikinya
[Aho ifoto yavuye]
Padiri aha ingabo umugisha: ifoto y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Kureba ibikorwa by’urugomo n’ubwiyandarike bishobora kwangiza umutimanama wawe
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Guhora ugendera ku buyobozi bwo mu Ijambo ry’Imana bizarinda umutimanama wawe