“Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire”
“Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire”
TWESE twifuza guhabwa umugisha. Umugisha utuma umuntu agira ibyishimo, amererwa neza, cyangwa agira uburumbuke. Kubera ko Yehova ari we Nyir’ ‘ugutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose,’ umugisha nyakuri wose kandi uramba ukomoka ku Muremyi wacu wuje urukundo (Yakobo 1:17). Ahundagaza imigisha ku bantu bose, ndetse no ku batamuzi. Yesu yerekeje kuri Se agira ati “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:45). Nyamara kandi, Yehova yita mu buryo bwihariye ku bamukunda.—Gutegeka 28:1-14; Yobu 1:1; 42:12.
Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “[Uwiteka] ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.” (Zaburi 84:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Ni koko, abakorera Yehova bafite imibereho ikungahaye kandi ifite ireme. Bazi ko “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi [ko] nta mubabaro yongeraho.” Nanone kandi, Bibiliya igira iti “abahabwa umugisha n’Uwiteka bazaragwa igihugu” (Imigani 10:22; Zaburi 37:22, 29). Mbega ukuntu uwo uzaba ari umugisha!
Ni gute twaronka umugisha wa Yehova? Mbere na mbere, tugomba kwihingamo imico imushimisha (Gutegeka 30:16, 19, 20; Mika 6:8). Ibyo tubibonera mu rugero rwatanzwe n’abagaragu batatu ba Yehova bo mu gihe cya kera.
Yehova Aha Umugisha Abagaragu Be
Nowa yari umugaragu w’Imana w’intangarugero. Mu Itangiriro 6:8, dusoma ngo “Nowa agirira umugisha ku Uwiteka.” Kubera iki? Ni ukubera ko Nowa yumviraga. Inkuru igira iti “Nowa yagendanaga n’Imana.” Nowa yakurikizaga amahame akiranuka ya Yehova kandi akumvira amategeko ye. Mu gihe isi yari yarishoye mu bikorwa by’urugomo kandi by’akahebwe, Nowa yasunikiwe gukora ibihuje n’ “ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora” (Itangiriro 6:9, 22). Ingaruka yabaye iy’uko Yehova yamuhaye amabwiriza yo kubaka “inkuge yo gukiza abo mu nzu [ya Nowa]” (Abaheburayo 11:7). Muri ubwo buryo, Nowa n’umuryango we—kandi binyuriye kuri bo, ubwoko bwa kimuntu—barokotse irimbuka ry’abantu bariho icyo gihe. Kandi Nowa yapfuye afite ibyiringiro byo kuzazuka akabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Mbega ukuntu yabonye imigisha ikungahaye!
Aburahamu na we yari afite imico yashimishaga Yehova. Uw’ibanze muri iyo ni ukwizera (Abaheburayo 11:8-10). Aburahamu yemeye guhara imibereho yo kudamarara yabagamo muri Uri na nyuma i Harani bitewe n’uko yizeraga isezerano rya Yehova ry’uko imbuto ye yari kuzagwira kandi igahesha amahanga yose umugisha (Itangiriro 12:2, 3, NW ). N’ubwo yageragejwe mu gihe cy’imyaka myinshi, ukwizera kwe kwaragororewe mu gihe umuhungu we Isaka yavukaga. Binyuriye kuri uwo mwana, Aburahamu yabaye sekuruza w’ishyanga ry’Imana ryatoranyijwe, ari ryo Isirayeli, maze amaherezo aba sekuruza wa Mesiya (Abaroma 4:19-21). Byongeye kandi, ni we “sekuruza w’abizera bose,” kandi yaje kwitwa “incuti y’Imana” (Abaroma 4:11; Yakobo 2:23; Abagalatiya 3:7, 29). Mbega ukuntu yagize imibereho ifite ireme, kandi se, mbega ukuntu yahawe umugisha mu buryo bukungahaye!
Reka turebe nanone ibyerekeye umugabo wizerwa witwaga Mose. Umwe mu mico ye wari uw’ingenzi kurusha iyindi ni uko yashimiraga ku bw’ibintu by’umwuka. Mose yateye umugongo ubutunzi Abaheburayo 11:27). Nyuma y’imyaka 40 yamaze i Midiyani, yasubiye mu Misiri, icyo gihe akaba yari amaze kuba umugabo usheshe akanguhe, maze ahagarara imbere y’umutegetsi w’igihangange wariho icyo gihe, ari we Farawo, abigiranye ubushizi bw’amanga, kugira ngo asabire abavandimwe be umudendezo (Kuva 7:1-7). Yiboneye n’amaso ye ibyago cumi, abona Inyanja Itukura yigabanyamo kabiri n’ingabo za Farawo zirimbuka. Ni we Yehova yakoresheje kugira ngo ageze Amategeko kuri Isirayeli no kugira ngo amubere umuhuza mu isezerano yagiranye n’iryo shyanga rishya. Mose yayoboye ishyanga rya Isirayeli mu butayu mu gihe cy’imyaka 40. Imibereho ye yari ifite intego nyakuri, kandi mu murimo we yaboneyemo imigisha ikungahaye mu buryo buhebuje.
bwose bwo mu Misiri maze akomeza ‘kwihangana nk’ureba Itaboneka’ (Imigisha yo Muri Iki Gihe
Izo nkuru zigaragaza ko imibereho y’abantu bakorera Imana iba ifite intego nyakuri. Uko abagize ubwoko bwa Yehova bagenda bihingamo imico inyuranye, urugero nko kumvira, kwizera no gushimira ku bw’ibintu by’umwuka, bahabwa imigisha ikungahaye.
Ni gute duhabwa imigisha? Mu by’ukuri, mu gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu Kristendomu barimo bicwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka, twe dushobora ‘gushikira ubuntu bw’Uwiteka’ (Yeremiya 31:12). Yehova atanga ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bidufasha kuguma mu ‘nzira ijya mu bugingo’ binyuriye kuri Yesu Kristo no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 7:13, 14; 24:45; Yohana 17:3). Kwifatanya n’umuryango wacu wa Gikristo ugizwe n’abavandimwe na byo ni undi mugisha ukungahaye duhabwa. Ku materaniro no mu bindi bihe, kuba turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bagaragaza urukundo kandi bakaba bihatira nta buryarya kwambara “umuntu mushya,” ni isoko y’ibyishimo byinshi (Abakolosayi 3:8-10; Zaburi 133:1). Ariko kandi, umugisha ukomeye cyane duhabwa ni igikundiro cy’agaciro cyo kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bwite no kugera ikirenge mu cy’Umwana we, Kristo Yesu.—Abaroma 5:1, 8; Abafilipi 3:8.
Mu gihe dutekereza kuri iyo migisha, twibonera ukuntu umurimo dukorera Imana ari uw’agaciro koko. Wenda se, dushobora kuba dutekereza ku mugani wa Yesu uvuga iby’umucuruzi wagendaga ashakisha imaragarita. Yesu yerekeje kuri uwo mugabo agira ati “abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose, ngo abone kuyigura” (Matayo 13:46). Nta gushidikanya ko ibyo ari byo byiyumvo tugira ku bihereranye n’imishyikirano tugirana n’Imana, igikundiro cy’agaciro dufite cyo kuyikorera, umuryango wacu w’Abakristo, ibyiringiro byacu bya Gikristo ndetse n’indi migisha yose ifitanye isano n’ukwizera kwacu. Nta kindi kintu cy’agaciro mu buzima bwacu cyaruta ibyo.
Natwe Tugire Icyo Duha Yehova Tumwitura
Kubera ko twemera ko Yehova ari we Utanga impano nziza yose, imitima yacu ishishikarizwa gushimira ku bw’imigisha duhabwa. Ibyo twabikora dute? Uburyo bumwe bwo kubikora ni ugufasha abandi kubona iyo migisha (Matayo 28:19). Mu bihugu bisaga 230, Abahamya ba Yehova bahugiye mu murimo wo gusura abaturanyi babo, bakaba babikora bafite intego yo kubigenza batyo. Mu gihe babikora, bakoresha umutungo wabo uciriritse—igihe cyabo, imbaraga zabo n’ibintu by’umubiri batunze—kugira ngo bafashe abandi ‘kumenya ukuri.’—1 Timoteyo 2:4.
Reka turebe iby’abapayiniya baba ahitwa i Glendale, ho muri Kaliforuniya, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri wa Gatandatu mu gitondo, bakora urugendo rw’ibirometero bigera ku 100 kugenda no kugaruka bagiye gusura gereza ya leta. N’ubwo bamarana n’imfungwa amasaha make gusa igihe bazisuye, ntibacika intege. Umwe muri bo yagize ati “gukorera muri iyi fasi idasanzwe bihesha ingororano cyane. Tubikora tubigiranye ibyishimo byinshi cyane. Hari abantu benshi bashimishijwe ku buryo bitugora kubakurikirana. Ubu, turimo turigana n’abantu batanu, kandi abandi bane badusabye ko twabayoborera icyigisho cya Bibiliya.”
Abakozi b’Abakristo b’abanyamwete bishimira gukora umurimo wabo nta kiguzi kugira ngo basohoze uwo murimo urokora ubuzima. Bagaragaza imyifatire nk’iya Yesu, we wagize ati “mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi” (Matayo 10:8). Abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi barimo barakora umurimo nk’uwo uzira ubwikunde, ibyo bikaba bituma imbaga y’abantu bafite imitima itaryarya bawitabira maze bagahinduka abigishwa. Mu myaka itanu ishize yonyine, abantu bagera hafi kuri miriyoni 1,7 beguriye Yehova ubuzima bwabo. Kugira ngo ibyo abo bantu barushaho kwiyongera bakeneye bihazwe, bisaba ko haboneka za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ndetse n’Amazu y’Ubwami mashya n’ahandi hantu ho guteranira. Amafaranga akoreshwa mu gutuma ibyo bintu biboneka ava he? Nta handi ava hatari mu mpano zitanzwe ku bushake.
Kubera ko mu duce tumwe na tumwe tw’isi hari imimerere mibi y’iby’ubukungu, abantu benshi bahatanira guha imiryango yabo utuntu tw’intica ntikize. Dukurikije uko igazeti yitwa New Scientist ibivuga, abantu bagera kuri miriyari imwe bakoresha nibura 70 ku ijana by’umushahara wabo mu birebana n’ibyokurya. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bari muri iyo mimerere. Baramutse badahawe ubufasha na bagenzi babo bahuje ukwizera, rwose ntibashobora kubona ibintu bakeneye nk’ibitabo bya Gikristo cyangwa Amazu y’Ubwami akwiriye.
Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko bene abo banyurwa gusa no kwikoreza abandi umutwaro wabo. Ariko kandi bakeneye ubufasha. Mu gihe Mose yari arimo atera Abisirayeli inkunga yo gutanga impano z’ibintu by’umubiri, bikaba byari uburyo bwo gushimira Yehova ku bw’imigisha yabahaye, yaravuze ati “umuntu wese ajye atanga uko ashoboye, ibihwanye n’umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye” (Gutegeka 16:17). Ku bw’ibyo, igihe Yesu yabonaga umupfakazi atura “amasenga abiri” mu rusengero, yamushimagirije imbere y’abigishwa be. Yakoze ibyo yashoboraga gukora (Luka 21:2, 3). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bakennye cyane bakora ibyo bashoboye. Hanyuma iyo bidahagije, icyo cyuho gishobora kuzibwa n’impano zitanzwe n’Abakristo bagenzi babo bafite amikoro.—2 Abakorinto 8:13-15.
Mu gihe natwe tugira icyo duha Imana kugira ngo tuyishimire, ni iby’ingenzi ko tubikora dufite intego zikwiriye (2 Abakorinto 8:12). Pawulo yaravuze ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Mu gihe dutanga tubigiranye ubuntu kandi tubikuye ku mutima, tuba dushyigikira ukwaguka kwa gitewokarasi kwigaragaza muri iki gihe, kandi natwe ubwacu bituma turushaho kugira ibyishimo.—Ibyakozwe 20:35.
Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no gutanga impano ku bushake ni uburyo bubiri dushobora guhamo Yehova tumwitura imigisha yaduhaye. Kandi se, mbega ukuntu bitera inkunga kumenya ko Yehova yifuza guhundagaza imigisha ku bandi bantu benshi kurushaho, ubu bashobora kuba batamuzi (2 Petero 3:9)! Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze gukoresha ibyo dutunze mu murimo w’Imana kugira ngo dushake abantu b’imitima itaryarya maze tubafashe kwihingamo imico runaka, nko kumvira, ukwizera no gushimira. Muri ubwo buryo, tuzabonera ibyishimo mu kubafasha ‘gusogongera, bakamenya yuko Uwiteka agira neza.’—Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 28 n’iya 29]
Uburyo Bamwe Bahitamo Gukoresha mu Kugira Icyo Batanga
IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Hari benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo Gushyigikira Umurimo Ukorerwa ku Isi Hose—Matayo 24:14.”
Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga, haba ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose kiri i Brooklyn, ho muri leta ya New York, cyangwa ku biro by’ishami byo mu karere aherereyemo. Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku Biro by’Umucungamari, kuri iyi aderesi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro by’ishami bigenga igihugu cyawe. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko izo ari impano zatanzwe burundu.
GAHUNDA Y’IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU
Amafaranga ashobora gutangwa hakozwe gahunda zihariye, ku buryo uwayatanze aramutse ayakeneye mu buryo bwa bwite, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.
GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI
Uretse impano z’amafaranga atangwa burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:
Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na yo, ikazaba ari yo iyahabwa.
Konti zo Muri Banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti za bwite zigenewe kuzagoboka umuntu mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo byeguriwe cyangwa ngo nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.
Amafaranga Yatanzweho Inguzanyo Zunguka n’Imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society mu buryo bw’impano itanzwe burundu.
Isambu n’Amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora guhabwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bwo kubiyegurira burundu uko byakabaye, cyangwa mu buryo bwo gusigaza agapande kazakomeza gutunga ubitanze, akaba ashobora no gukomeza kubibamo mu gihe akiriho. Banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bigenga igihugu utuyemo mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu.
Impapuro z’Umurage n’Umutungo Ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower Society ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutanga inyungu runaka.
Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Kugira ngo abahagarariye umurimo ukorerwa ku isi hose w’Abahamya ba Yehova bunganire abantu bifuza kuwutera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi, bateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bateganya gutanga impano yihariye muri iki gihe, cyangwa kuzagira ibyo batanga mu gihe baba bapfuye, kugira ngo bahitemo uburyo bw’ingirakamaro kandi bwagira ingaruka nziza kurusha ubundi, bakurikije imimerere yabo bwite n’iy’imiryango yabo. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije mu buryo butaziguye ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.
Nyuma yo gusoma ako gatabo no kubiganiraho n’abagize Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, hari benshi bashoboye gufasha Sosayiti, ari na ko babyungukiramo uko bishoboka kose. Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, byagombye kumenyeshwa ibirebana n’inyandiko izo ari zo zose zibireba zerekeranye n’uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, kandi bigahabwa kopi yazo. Niba wumva ushishikajwe no gukoresha zimwe muri izo gahunda zakozwe zo guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi, ugomba kubariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri aha hasi, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu urimo.
CHARITABLE PLANNING OFFICE
Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
100 Watchtower Drive,
Patterson, New York 12563-9204
Telephone: (845) 306-0707