Yehova ni Imana ifite umuco wo kwihangana
Yehova ni Imana ifite umuco wo kwihangana
“Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi.”—KUVA 34:6.
1, 2. (a) Ni bande mu gihe cyahise bungukiwe no kwihangana kwa Yehova? (b) Ni gute wasobanura ijambo “kwihangana”?
ABANTU bo mu gihe cya Nowa, Abisirayeli bari ku rugendo bambuka ubutayu bayobowe na Mose, Abayahudi bariho igihe Yesu yari ari ku isi—abo bose babayeho mu mimerere itandukanye. Ariko kandi, bose bungukiwe n’umuco umwe wo kugira neza wa Yehova—ni ukuvuga umuco wo kwihangana. Kuri bamwe, watumye barokora ubuzima bwabo. Kandi umuco wa Yehova wo kwihangana ushobora gutuma natwe tubona ubuzima.
2 Kwihangana bisobanura iki? Ni ryari Yehova agaragaza uwo muco, kandi kuki? Kwihangana byumvikanisha igitekerezo cyo ‘kwihangana ubutarambirwa mu gihe umuntu akorewe ikibi cyangwa ashotowe, bikomatanyirijwe hamwe no kwanga gutakaza burundu ibyiringiro by’uko ibintu bizagenda neza ku bihereranye n’imishyikirano yajemo igitotsi.’ Bityo rero, uwo muco uba ufite intego. Ureba cyane cyane icyatuma uwo muntu watumye habaho imimerere idashimishije amererwa neza. Icyakora, kuba umuntu wihangana ntibisobanura gushyigikira ibibi. Iyo intego iba yatumye umuntu yihangana igezweho, cyangwa mu gihe haba hatakiri impamvu yo kwihanganira imimerere, kwihangana birarangira.
3. Ni iyihe ntego yo kwihangana kwa Yehova, kandi se kugarukira he?
3 N’ubwo abantu bashobora kugaragaza umuco wo kwihangana, Yehova ni we utanga urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza uwo muco. Uko imyaka yagiye ihita uhereye igihe icyaha cyashyiriye igitotsi mu mishyikirano Yehova yari afitanye n’abantu yaremye, Umuremyi wacu yagiye agaragaza umuco wo kwihangana ubutarambirwa kandi yateganyije uburyo bwatuma abantu bihana bashobora kunoza imishyikirano bafitanye na we (2 Petero 3:9; 1 Yohana 4:10). Ariko mu gihe kwihangana kwayo kuzaba gusohoje intego yako, Imana izahagurukira abakora ibibi nkana, ivaneho gahunda mbi iriho ubu.—2 Petero 3:7.
Uhuje n’Imico y’Ingenzi y’Imana
4. (a) Ni gute igitekerezo cyo kwihangana gisobanurwa mu Byanditswe bya Giheburayo? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Ni gute umuhanuzi Nahumu yasobanuye ibyerekeye Yehova, kandi se, ibyo bihishura iki ku bihereranye no kwihangana kwa Yehova?
4 Mu Byanditswe bya Giheburayo, igitekerezo cyo kwihangana gisobanurwa mu magambo abiri y’Igiheburayo, afashwe uko yakabaye akaba asobanurwa ngo “uburebure bw’amazuru” kandi ahindurwamo ngo “gutinda kurakara” muri Bibiliya yitwa New World Translation. * Mu kwerekeza ku kwihangana kw’Imana, umuhanuzi Nahumu yaravuze ati “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi, kandi nta bwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza” (Nahumu 1:3). Ku bw’ibyo, ukwihangana kwa Yehova ntikugaragaza intege nke kandi gufite imipaka. Kuba Imana ishoborabyose itinda kurakara kandi ikaba inafite imbaraga nyinshi, bigaragaza ko yihangana ibitewe n’uko yifata ibigambiriye. Ifite ububasha bwo guhana, ariko kandi, irifata ku bushake bwayo ntihite ibikora ako kanya, kugira ngo ihe uwakoze icyaha uburyo bwo guhinduka (Ezekiyeli 18:31, 32). Ku bw’ibyo rero, ukwihangana kwa Yehova ni uburyo atugaragarizamo urukundo adukunda, kandi uwo muco ugaragaza ubwenge bwe mu bihereranye n’uburyo akoreshamo imbaraga ze.
5. Ni mu buhe buryo ukwihangana kwa Yehova guhuje n’ubutabera bwe?
5 Nanone kandi, ukwihangana kwa Yehova guhuje n’ubutabera bwe hamwe no gukiranuka kwe. Yiyeretse Mose ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara [cyangwa yihangana], ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6). Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Mose yaririmbiye Yehova indirimbo yo kumusingiza agira ati ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye’ (Gutegeka 32:4). Ni koko, imbabazi za Yehova, ukwihangana kwe, ubutabera no gutungana kwe, byose bikorera hamwe kugira ngo bigere ku ntego imwe.
Ukwihangana kwa Yehova Mbere y’Umwuzure
6. Ni ikihe gihamya gitangaje kigaragaza ukuntu Yehova yihanganiye abakomotse kuri Adamu na Eva?
6 Ukwigomeka kwa Adamu na Eva muri Edeni kwatumye imishyikirano bari bafitanye n’Umuremyi wabo wuje urukundo, ari we Yehova, ihagarara burundu (Itangiriro 3:8-13, 23, 24). Icyo gikorwa cyo kwitandukanya n’Imana cyagize ingaruka ku babakomotseho, barazwe icyaha, ukudatungana n’urupfu (Abaroma 5:17-19). N’ubwo umugabo n’umugore ba mbere bakoze icyaha nkana, Yehova yabemereye ko babyara abana. Nyuma y’aho, mu buryo bwuje urukundo yaje gutanga uburyo bwashoboraga gutuma abakomotse kuri Adamu na Eva biyunga na we (Yohana 3:16, 36). Intumwa Pawulo yarasobanuye iti “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we? Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe?”—Abaroma 5:8-10.
7. Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo kwihangana mbere y’Umwuzure, kandi se, kuki irimbuka ry’abantu babayeho mbere y’Umwuzure ryari rifite ishingiro?
7 Ukwihangana kwa Yehova kwagaragaye mu gihe cya Nowa. Mu gihe gisaga ikinyejana mbere y’uko Umwuzure ubaho, ‘Imana yarebye isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi’ (Itangiriro 6:12). Icyakora, Yehova yihanganiye abantu igihe gito. Yaravuze ati ‘umwuka wanjye ntuzahora uruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri’ (Itangiriro 6:3). Iyo myaka 120 bahawe yatumye Nowa, umugabo wizerwa, abona igihe cyo kugira umuryango, kandi mu gihe yari amaze kumenyeshwa itegeko ry’Imana, yabonye igihe cyo kubaka inkuge no kuburira abantu bariho mu gihe cye ibihereranye n’Umwuzure 1 Petero 3:20). Mu by’ukuri, abatari bagize umuryango wa Nowa ba bugufi ‘ntibamenye’ ibihereranye n’umurimo wo kubwiriza yakoraga (Matayo 24:38, 39). Ariko kandi, mu gihe Yehova yasabaga Nowa kubaka inkuge no gukora umurimo wo kuba “umubwiriza wo gukiranuka” mu gihe cy’imyaka itari mike ibarirwa muri za mirongo, yahaye abantu bo mu gihe cya Nowa umwanya uhagije wo kwihana imyifatire yabo yarangwaga n’urugomo kugira ngo bahindukire bamukorere (2 Petero 2:5; Abaheburayo 11:7). Irimbuka ry’abo bantu babi ryakurikiyeho ryari rifite ishingiro mu buryo budasubirwaho.
wagombaga kubaho. Intumwa Petero yaranditse iti “kwihangana kw’[Imana] kwa[ra]tegerezaga mu minsi ya Nowa, inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse, ndetse ni umunani, bakijijwe n’amazi” (Yabaye Intangarugero mu Kugaragariza Abisirayeli Umuco wo Kwihangana
8. Ni gute Yehova yihanganiye abagize ishyanga rya Isirayeli?
8 Yehova yihanganiye Abisirayeli igihe kirekire kirenze imyaka 120. Mu gihe cy’imyaka isaga 1.500 y’amateka yabo ari abagize ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, incuro nyinshi Abisirayeli bageragezaga ukwihangana kw’Imana mu buryo bwuzuye. Hashize ibyumweru bike gusa nyuma y’aho bacunguriwe mu buryo bw’igitangaza bakavanwa mu Misiri, basubiye mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana, bityo bagaragariza Umukiza wabo agasuzuguro gakabije (Kuva 32:4; Zaburi 106:21). Mu myaka yakurikiyeho ibarirwa muri za mirongo, Abisirayeli bitotombeye ibyokurya Yehova yabahaga mu buryo bw’igitangaza igihe bari mu butayu, bivovotera Mose na Aroni, bavuga nabi Yehova, ndetse banifatanya mu gusenga Baali (Kubara 11:4-6; 14:2-4; 21:5; 25:1-3; 1 Abakorinto 10:6-11). Mu buryo bukwiriye, Yehova yashoboraga kuba yaratsembyeho ubwoko bwe, ariko kandi yabugaragarije umuco wo kwihangana.—Kubara 14:11-21.
9. Ni gute Yehova yagaragaje ko ari Imana yihangana mu gihe cy’Abacamanza no mu gihe cy’Abami?
9 Mu gihe cy’Abacamanza, incuro nyinshi, Abisirayeli bahindukiriraga ibyo gusenga ibigirwamana. Mu gihe babaga babigenje batyo, Yehova yabahanaga mu maboko y’abanzi babo. Ariko mu gihe babaga bicujije maze bakamwambaza bamusaba ubufasha, yarihanganaga maze agahagurutsa abacamanza bo kubakiza (Abacamanza 2:17, 18). Mu gihe kirekire cy’Abami, abami bake ni bo biyeguriye Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo. Ndetse no mu bihe by’abami bizerwa, akenshi abantu bavangaga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma. Mu gihe Yehova yahagurutsaga abahanuzi kugira ngo batange umuburo ku bihereranye n’ubuhemu, ubusanzwe abantu bahitagamo kumvira abatambyi bari baramunzwe na ruswa hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma (Yeremiya 5:31; 25:4-7). Koko rero, Abisirayeli batoteje abahanuzi bizerwa ba Yehova ndetse banica bamwe muri bo (2 Ngoma 24:20, 21; Ibyakozwe 7:51, 52). Nyamara kandi, Yehova yakomeje kugaragaza umuco wo kwihangana.—2 Ngoma 36:15.
Ukwihangana kwa Yehova Ntikwarangiye
10. Ni ryari ukwihangana kwa Yehova kwarangiye?
10 Icyakora, amateka agaragaza ko ukwihangana kw’Imana kugira imipaka. Mu mwaka wa 740 M.I.C., yaretse Abashuri bahirika ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango cumi, bajyana abaturage baho mu bunyage (2 Abami 17:5, 6). Kandi mu mpera z’ikinyejana cyakurikiyeho, yemeye ko Abanyababuloni bigarurira ubwami bwari bugizwe n’imiryango ibiri bwa Yuda bakarimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo.—2 Ngoma 36:16-19.
11. Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo kwihangana ndetse n’igihe yari arimo asohoza urubanza rwe?
11 Ariko kandi, ndetse n’igihe Yehova yari arimo asohoza urubanza yari yaraciriye Isirayeli na Yuda, ntiyibagiwe kugaragaza umuco wo kwihangana. Binyuriye ku muhanuzi we Yeremiya, Yehova yahanuye ko ubwoko bwe bwatoranyijwe bwari kuzagarurwa. Yaravuze ati “imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira, nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza, rituma mugaruka ino. Nzabonwa namwe, . . . kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose, n’ahantu hose aho nari narabatatanyirije.”—Yeremiya 29:10, 14.
12. Ni gute ibyo kuba Abayahudi basigaye barasubiye i Buyuda byagaragaye ko byari biyobowe n’Imana ku birebana no kuza kwa Mesiya?
12 Abasigaye mu Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage basubiye i Buyuda rwose maze batangiza gahunda yo kuyoboka Yehova mu rusengero rwari rwarongeye kubakwa i Yerusalemu. Mu gusohoza imigambi ya Yehova, abo basigaye bari kumera nk’ “ikime kivuye ku Uwiteka,” gituma habaho amafu n’uburumbuke. Nanone kandi, bari kuba bafite ubutwari n’imbaraga bameze nk’ “intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba.” (Mika 5:6, 7, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera.) Ayo magambo avuzwe nyuma ashobora kuba yarasohojwe mu gihe cy’Abamakabe, ubwo Abayahudi bategekwaga n’umuryango w’Abamakabe birukanaga abanzi babo bakabavana mu Gihugu cy’Isezerano maze bakongera kwegurira Imana urusengero bundi bushya, kubera ko rwari rwarahumanyijwe. Nguko uko igihugu n’urusengero byarinzwe ku buryo abandi bantu basigaye bizerwa bari gushobora kwakira Umwana w’Imana mu gihe yari kuba ahabonetse ari Mesiya.—Daniyeli 9:25; Luka 1:13-17, 67-79; 3:15, 21, 22.
13. Ndetse na nyuma y’aho Abayahudi biciye Umwana we, ni gute Yehova yakomeje kubihanganira?
13 Ndetse na nyuma y’aho Abayahudi biciye Umwana we, Yehova yakomeje kubagaragariza umuco wo kwihangana mu gihe cy’indi myaka itatu n’igice, abaha igikundiro cyihariye cyo kuzahamagarwa kugira ngo bazabe bamwe mu bagize imbuto ya Aburahamu yo mu buryo bw’umwuka (Daniyeli 9:27). * Mbere na nyuma y’umwaka wa 36 I.C., Abayahudi bamwe na bamwe bemeye iryo hamagarwa, bityo, nk’uko Pawulo yabivuze, “hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.”—Abaroma 11:5.
14. (a) Mu mwaka wa 36 I.C., ni bande bahawe igikundiro cyo kuba bamwe mu bagize imbuto ya Aburahamu yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute Pawulo yagaragaje ibyiyumvo yari afite ku bihereranye n’uburyo Yehova ahitamo abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?
14 Mu mwaka wa 36 I.C., igikundiro gihebuje cyo kuba bamwe mu bagize imbuto ya Aburahamu yo mu buryo bw’umwuka cyahawe ku ncuro ya mbere abantu batari Abayahudi ndetse batari barahindukiriye idini rya Kiyahudi. Abantu abo ari bo bose babyitabiraga na bo Yehova yabagiriraga ubuntu batari bakwiriye kandi akabihanganira (Abagalatiya 3:26-29; Abefeso 2:4-7). Pawulo yerekanye ko afatana uburemere cyane ubwenge n’umugambi byagaragajwe na Yehova binyuriye ku kwihangana kwe kurangwa n’imbabazi, binyuriye kuri uko kwihangana akaba yarabonye umubare wuzuye w’abahamagariwe kuzuza uw’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, maze ariyamirira ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.”—Abaroma 11:25, 26, 33; Abagalatiya 6:15, 16.
Kwihangana ku bw’Izina Rye
15. Ni iyihe mpamvu y’ibanze yatumye Imana yihangana, kandi se, ni ikihe kibazo cyasabaga ko hahita igihe kugira ngo kizakemurwe?
15 Kuki Yehova yihangana? Mbere na mbere ni ukugira ngo aheshe ikuzo izina rye ryera kandi avane umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga (1 Samweli 12:20-22). Ikibazo cyazamuwe na Satani ku bihereranye n’uburyo Yehova akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga, ashyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi, cyasabaga ko hahita igihe kugira ngo gikemurwe mu buryo bwatuma ibyaremwe byose byumva binyuzwe (Yobu 1:9-11; 42:2, 5, 6). Ku bw’ibyo, igihe ubwoko bwe bwari burimo bukandamizwa mu Misiri, Yehova yabwiye Farawo ati “iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.”—Kuva 9:16.
16. (a) Ni gute ukwihangana kwa Yehova kwatumye ategura ubwoko bwo kubaha izina rye? (b) Ni gute izina rya Yehova rizezwa kandi n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga bukavanwaho umugayo?
16 Amagambo Yehova yabwiye Farawo yasubiwemo igihe intumwa Pawulo yasobanuraga uruhare ukwihangana kw’Imana kwagize mu guhesha ikuzo izina ryayo ryera. Hanyuma, Pawulo yaranditse ati “none se bitwaye iki, niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka; kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera, ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine, ahubwo no mu banyamahanga? Nk’uko yivugiye mu kanwa ka Hoseya, iti ‘abatari ubwoko bwanjye nzabīta ubwoko bwanjye’ ” (Abaroma 9:17, 22-25). Kubera ko Yehova yihanganye, yashoboye gutoranya mu mahanga ‘ubwoko bwo kubaha izina rye’ (Ibyakozwe 15:14). Bayobowe n’Umutware wabo, ari we Yesu Kristo, abo ‘bera’ ni abaragwa b’Ubwami Yehova azakoresha mu kweza izina rye rikomeye no kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga. —Daniyeli 2:44; 7:13, 14, 27; Ibyahishuwe 4:9-11; 5:9, 10.
Ukwihangana kwa Yehova Guhesha Agakiza
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kunenga Yehova tutabizi tumuziza ukwihangana kwe? (b) Duterwa inkunga yo kubona dute ukwihangana kwa Yehova?
17 Kuva igihe abantu bagwiriye mu cyaha bwa mbere bigateza akaga kugeza none, Yehova yagiye agaragaza ko ari Imana yihangana. Kuba yarihanganye mbere y’Umwuzure byatumye haboneka igihe cyo gutanga umuburo mu buryo bukwiriye n’igihe cyo gushyiraho uburyo bwo kuzabona agakiza. Ariko kandi, ukwihangana kwe kwageze ku mipaka yako, maze habaho Umwuzure. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova arimo aragaragaza ukwihangana gukomeye, kandi ukwihangana kwe kumaze igihe kirekire kuruta uko bamwe bashobora kuba bari babyiteze. Icyakora, iyo si yo mpamvu yatuma ducika intege. Kubigenza utyo byaba ari kimwe no kunenga Imana uyiziza ko yihangana. Pawulo yarabajije ati “usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?”—Abaroma 2:4.
18 Nta n’umwe muri twe ushobora kumenya mu buryo bwuzuye urugero dukeneyemo ukwihangana kw’Imana kugira ngo twizere neza tudashidikanya ko twemerwa na yo ku buryo izaduha agakiza. Pawulo atugira inama avuga ko tugomba ‘[gukomeza] gusohoza agakiza kacu, dutinya duhinda imishyitsi’ (Abafilipi 2:12). Intumwa Petero yandikiye Abakristo bagenzi bayo iti “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9 (iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo).
19. Ni mu buhe buryo dushobora kungukirwa no kwihangana kwa Yehova?
19 Ku bw’ibyo, ntitukigere turambirwa uburyo Yehova ahihibikanira ibintu. Ahubwo, nimucyo dukurikize inama Petero yaje gutanga nyuma y’aho, maze ‘tumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza.’ Agakiza ka nde? Ni akacu, ndetse mu buryo bwagutse kurushaho, ni ak’abandi bantu batabarika bagikeneye kumva ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (2 Petero 3:15; Matayo 24:14). Ibyo bizadufasha gufatana uburemere ukuntu Yehova yatugaragarije umuco wo kwihangana mu buryo bukomeye maze bidusunikire natwe kugaragaza uwo muco mu byo tugirira abandi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Mu rurimi rw’Igiheburayo, ijambo ryahinduwemo “izuru” cyangwa “amazuru” (ʼaph) akenshi rikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu kwerekeza ku burakari. Ibyo ni ko biri bitewe n’uko iyo umuntu arakaye usanga ahumeka cyane cyangwa afureka.
^ par. 13 Niba wifuza kubona ibisobanuro birambuye kurushaho ku bihereranye n’ubwo buhanuzi, reba igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 190-194.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
• Muri Bibiliya ni iki ijambo “kwihangana” risobanura?
• Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo kwihangana mbere y’Umwuzure, nyuma y’aho ubwoko bwe buviriye mu bunyage i Babuloni, no mu kinyejana cya mbere?
• Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye Yehova yihangana?
• Ni gute twagombye kubona ukwihangana kwa Yehova?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Umuco wo kwihangana Yehova yagaragaje mbere y’Umwuzure watumye abantu babona umwanya uhagije wo kwihana
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Nyuma yo kugwa kwa Babuloni, Abayahudi bungukiwe no kwihangana kwa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Mu kinyejana cya mbere, baba Abayahudi n’abatari Abayahudi, bose bungukiwe no kwihangana kwa Yehova
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Abakristo bo muri iki gihe bungukirwa no kwihangana kwa Yehova