Kwemera ibyo Yehova adutumirira bihesha ingororano
Inkuru Ivuga Ibyabaye mu Mibereho
Kwemera ibyo Yehova adutumirira bihesha ingororano
BYAVUZWE NA MARIA DO CÉU ZANARDI
“Yehova azi icyo akora. Niba yaragutumiye wagombye kubyemera wicishije bugufi.” Ayo magambo yavuzwe na data ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 45, yamfashije kwemera itumira nabonye bwa mbere riturutse ku muteguro wa Yehova, ryansabaga kuba umukozi w’igihe cyose. Muri iki gihe, ndacyashimira ku bw’iyo nama data yangiriye, kubera ko kuba naremeye gutumirwa byatumye mbona ingororano nyinshi.
MU MWAKA wa 1928, Papa yakoresheje abonema y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, kandi yatangiye gushishikarira ibya Bibiliya. Kubera ko yari atuye muri Porutugali rwagati, yashoboraga gushyikirana n’itorero ry’Imana binyuriye gusa ku bitabo yohererezwaga mu iposita na Bibiliya yari iyo kwa sogokuru. Mu mwaka wa 1949, igihe nari mfite imyaka 13, umuryango wacu wimukiye muri Brezili, mu gihugu mama akomokamo, maze dutura mu nkengero z’umujyi wa Rio de Janeiro.
Abaturanyi bacu bashya badutumiriye kujya mu rusengero rwabo, maze tujyayo incuro nke. Papa yakundaga kubahata ibibazo ku bihereranye n’umuriro w’ikuzimu, ubugingo n’uko isi izamera mu gihe kiri imbere—ariko ntibashoboye kumusubiza. Papa yajyaga avuga ati “ndabona bizaba ngombwa ko dutegereza abigishwa ba Bibiliya nyakuri.”
Umunsi umwe, umugabo w’impumyi yaje iwacu maze aduha Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Papa yamubajije bimwe n’ibyo yabazaga abandi, maze amuha ibisubizo bihwitse bishingiye kuri Bibiliya. Mu cyumweru cyakurikiyeho, undi Muhamya wa Yehova yaradusuye. Nyuma y’aho amariye gusubiza ibindi bibazo, yatwiseguyeho, maze avuga ko ashaka kugenda kuko yagombaga kujya mu “murima.” Mu gihe Papa Matayo 13:38 hagira hati “umurima ni isi.” Papa yaramubajije ati “mbese nanjye nshobora kujyayo?” Yaramushubije ati “yego rwose!” Kuba twari twongeye kubona ukuri kwa Bibiliya byatumye dusagwa n’ibyishimo! Papa yabatijwe mu ikoraniro ryakurikiyeho, nanjye mbatizwa nyuma y’aho gato, mu kwezi k’Ugushyingo 1955.
atari asobanukiwe icyo yashakaga kuvuga, yamusomeye muriNemera Itumira rya Mbere
Hashize umwaka n’igice nyuma y’aho, nabonye ibahasha nini y’ibihogo yari iturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Rio de Janeiro, ikaba yarantumiriraga gutangira umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose. Icyo gihe mama yari afite ibibazo bikomeye by’ubuzima, bityo nagishije papa inama. Yampaye igisubizo gihamye agira ati “Yehova azi icyo akora. Niba yaragutumiye wagombye kubyemera wicishije bugufi.” Ayo magambo yanteye inkunga, maze nuzuza fomu ntangira umurimo w’igihe cyose ku itariki ya 1 Nyakanga 1957. Ubwa mbere noherejwe mu mujyi wa Três Rios, wo muri Leta ya Rio de Janeiro.
Mu mizo ya mbere, abaturage bo mu mujyi wa Três Rios bajijinganyaga kumva ubutumwa bwacu kubera ko tutakoreshaga ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Abagatolika. Twabonye ubufasha igihe twatangiraga kuyoborera icyigisho cya Bibiliya umugabo witwa Geraldo Ramalho, wari Umugatolika ugira ishyaka. Yaramfashije nshobora kubona Bibiliya yari irimo umukono w’umupadiri wo muri ako karere. Kuva icyo gihe, iyo hagiraga umuntu ushaka gutera amahane, namwerekaga umukono wa padiri maze ntagire ibindi bibazo azamura. Nyuma y’aho, Geraldo yarabatijwe.
Nagize ibyishimo bisaze igihe ikoraniro ry’akarere ryaberaga mu mujyi wa Três Rios mu mwaka wa 1959. Umukuru w’abapolisi, icyo gihe akaba yarigaga Bibiliya, yiyemeje kuzashyira ibitambaro byamamaza porogaramu y’iryo koraniro mu mujyi hose. Nyuma y’imyaka itatu nkorera mu mujyi wa Três Rios, natumiriwe kujya gukorera mu wundi mujyi wa Itu uri ku birometero bigera ku 110 mu burengerazuba bwa São Paulo.
Ibitabo by’Umutuku, Ubururu n’Umuhondo
Igihe jye na mugenzi wanjye twakoranaga umurimo w’ubupayiniya twari tumaze igihe runaka dushakisha aho kuba, twabonye icumbi ryiza mu mujyi rwagati, mu rugo rw’umugore w’umupfakazi wari ufite umutima mwiza witwaga Maria. Maria yadufataga nk’aho twari abakobwa be bwite. Icyakora nyuma y’igihe gito, musenyeri wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma mu mujyi wa Itu yaramusuye maze amubwira ko agomba kutwirukana, ariko yamubereye ibamba aramubwira ati “igihe umugabo wanjye yapfaga nta cyo wigeze ukora kugira ngo umpumurize. Aba Bahamya ba Yehova baramfashije n’ubwo ntari uwo mu idini ryabo.”
Muri icyo gihe, hari umugore watubwiye ko abapadiri b’Abagatolika bo muri Itu bari barabujije abayoboke babo kwemera “igitabo gitukura kivuga ku byerekeye Diyabule.” Bashakaga kuvuga igitabo gifite umutwe uvuga ngo “Que Dieu soit reconnu pour vrai,” akaba ari igitabo gishingiye kuri Bibiliya twari twahaye abantu muri icyo cyumweru. Kubera ko igitabo gitukura cyari “cyaciwe” n’abapadiri, twiteguye gutanga igitabo cy’ubururu (“New Heavens and a New Earth”). Nyuma y’aho, mu gihe abakuru ba kiliziya bari bamaze kumenya ko twahinduye, twatanze igitabo cy’umuhondo
(La religion a-t-elle servi l’humanité?), tukajya duhinduranya dutyo dutyo. Kuba twari dufite ibitabo binyuranye bifite ibifubiko by’amabara atandukanye byatubereye ingirakamaro!Nyuma y’umwaka umwe mba muri Itu, nabonye telegaramu yantumiriraga kuza gukora by’agateganyo kuri Beteli, ni ukuvuga ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byari i Rio de Janeiro, ngakora mu birebana no kwitegura ikoraniro ryagombaga kuzaba mu rwego rw’igihugu. Nabyemeye nishimye.
Izindi Nshingano Hamwe n’Ingorane
Kuri Beteli hari akazi kenshi, kandi nashimishwaga no gufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka. Mbega ukuntu nakungahajwe no kwifatanya muri gahunda yo gusuzuma isomo ry’umunsi buri gitondo no mu cyigisho cy’umuryango cy’Umunara w’Umurinzi ku wa Mbere nimugoroba! Amasengesho avuye ku mutima yavuzwe na Otto Estelmann n’abandi bantu b’inararibonye bari bagize umuryango wa Beteli, yankoze ku mutima mu buryo bwimbitse.
Ikoraniro ryabaye mu rwego rw’igihugu rirangiye, nabitse utuntu twanjye nitegura gusubira muri Itu, ariko mu buryo butunguranye, umukozi w’ishami witwaga Grant Miller yampaye ibaruwa intumirira kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli b’igihe cyose. Uwo twabanaga mu cyumba ni Mushiki wacu Hosa Yazedjian, n’ubu akaba agikora kuri Beteli yo muri Brezili. Muri iyo minsi, umuryango wa Beteli wari ukiri muto—twari abantu 28 gusa—kandi twari incuti magara.
Mu mwaka wa 1964, João Zanardi, umusore wakoraga umurimo w’igihe cyose, yaje kuri Beteli guhabwa inyigisho. Hanyuma yoherejwe kuba umukozi w’akarere cyangwa umugenzuzi usura amatorero, hafi y’ibiro by’ishami. Rimwe na rimwe twajyaga duhura iyo yabaga yaje kuri Beteli gutanga raporo. Umukozi w’ishami yahaye João uruhushya rwo kujya yifatanya mu cyigisho cy’umuryango cy’Umunara w’Umurinzi ku wa Mbere nimugoroba, bityo twashoboye kujya tumarana igihe kinini kurushaho. Jye na João twashyingiranywe muri Kanama 1965. Nemeye itumira ryansabaga gusanga umugabo wanjye mu murimo w’akarere mbyishimiye.
Muri icyo gihe, gusura amatorero yo mu giturage cyo muri Brezili byashoboraga guteza akaga. Sinzigera nibagirwa igihe twasuraga amatsinda y’ababwiriza bo mu mujyi wa Aranha, muri Leta ya Minas Gerais. Twagombaga gufata gari ya moshi, hanyuma ahasigaye tukagenda n’amaguru—twikoreye amavarisi yacu, imashini yandika, icyuma cyerekana amafoto ya diyapozitive, amasakoshi twajyanaga kubwiriza n’ibitabo. Mbega ukuntu twashimishwaga no gusanga umuvandimwe ukuze witwaga Lourival Chantal aho gari ya moshi ihagarara, buri gihe wabaga yaje kudutegereza kugira ngo adutwaze imitwaro!
Amateraniro yo mu mujyi wa Aranha yaberaga mu nzu twabaga twakodesheje. Twaryamaga mu kumba gato kari ahagana inyuma. Ku rundi ruhande hari amashyiga y’inkwi twatekagaho cyangwa tugashyushyaho amazi abavandimwe babaga bazanye mu ndobo. Umusarane bari barawucukuye hagati mu rugano rwari hafi aho. Nijoro twasigaga itara rya gazi ryaka, kugira ngo twirukane udusimba tumeze nk’inyenzi dushobora gutera indwara yitwa Chagas. Mu gitondo, buri gihe mu mazuru yacu habaga ari umukara bitewe n’umwotsi. Ibyo ni ibintu bishishikaje rwose!
Mu gihe twakoreraga mu karere ko muri Leta ya Paraná, twongeye kubona indi bahasha nini y’ibihogo yari ivuye ku biro by’ishami. Ryari irindi tumira riturutse ku muteguro wa YehovaLuka 14:28, maze tukabanza tukabara ikiguzi bizadutwara mbere yo kwemera iyo nshingano, kubera ko umurimo wacu wa Gikristo wari ubuzanyijwe muri icyo gihugu, kandi leta ya Porutugali ikaba yari yaramaze gufunga abavandimwe benshi.
—icyo gihe bwo rikaba ryaradusabaga kujya gukorera muri Porutugali! Iyo baruwa yatugiriye inama yo gusuzuma ihame riboneka muriMbese, twari kujya muri icyo gihugu aho twari guhura n’ibitotezo nk’ibyo? João yagize ati “niba abavandimwe bacu bo muri Porutugali bashobora kubayo kandi bagakorera Yehova mu budahemuka, twe kuki tutabishobora?” Nibutse ya magambo papa yambwiye antera inkunga, maze nikiriza ngira nti “niba Yehova yatwoherereje iri tumira, twagombye kuryemera, ahasigaye tukamwiringira.” Nyuma y’aho gato, twagiye kuri Beteli y’i São Paulo, kugira ngo duhabwe andi mabwiriza kandi dushake impapuro z’urugendo.
João Maria na Maria João
Ubwato twagiyemo bwitwaga Eugênio C, bwahagurutse ku cyambu cya Santos muri Leta ya São Paulo, ku itariki ya 6 Nzeri 1969. Nyuma y’iminsi icyenda twamaze turi mu mazi, twageze muri Porutugali. Mu mizo ya mbere, twamaze amezi atari make dukorana n’abavandimwe b’inararibonye, tukabwiriza mu duhanda tw’imfunganwa tw’ahitwa Alfama na Mouraria, mu cyahoze ari intara ya Lisbonne. Batwigishije guhora ducunga, kugira ngo tutazafatwa mu buryo bworoshye n’abapolisi.
Amateraniro y’itorero yaberaga mu ngo z’Abahamya. Mu gihe twabaga tubonye ko abaturanyi batangiye kudukeka amababa, amateraniro yahitaga yimurirwa ahandi hantu, kugira ngo iyo nzu itazaterwa cyangwa abavandimwe bagafatwa. Amakoraniro yacu, twitaga ko ari ibihe byo kwitemberera, yaberaga aho abantu batembereraga hitwa Monsanto Park, mu nkengero z’umujyi wa Lisbonne, no mu karere k’ishyamba kari ku nkengero z’inyanja kitwaga Costa da Caparica. Kuri uwo munsi twambaraga imyenda isanzwe, kandi amatsinda y’abantu babaga bari maso barindiraga ahantu hirengeye. Iyo umuntu tudashira amakenga yabaga atangiye kwegera aho hantu, twabonaga igihe cyo gukina agakino gafatiweho, tugatangira kurya cyangwa tugatera imbyino ya kera.
Kugira ngo abapolisi bizabagore kutumenya, twirindaga gukoresha amazina yacu nyakuri. Abavandimwe bari bazi ko twitwa João Maria na Maria João. Amazina yacu ntiyigeraga akoreshwa ahantu aho ari ho hose, haba mu nzandiko cyangwa mu zindi nyandiko. Ahubwo twahawe imibare ituranga. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo ntafata mu mutwe aderesi z’abavandimwe. Muri ubwo buryo, iyo ndamuka mfashwe kubavamo ntibyari gushoboka.
N’ubwo umurimo wari ubuzanyijwe, jye na João twari twariyemeje gukoresha uburyo bwose bubonetse kugira ngo tubwirize, kubera ko twari tuzi ko igihe cyose twashoboraga kubura umudendezo wacu. Twitoje kwishingikiriza kuri Data wo mu ijuru, ari we Yehova. Kubera ko ari we Waturindaga, yagiye akoresha abamarayika be ku buryo twumvaga dusa n’ ‘abareba Itaboneka.’—Igihe kimwe, ubwo twarimo tubwiriza ku nzu n’inzu muri Porto, twahuye n’umugabo waduhase ngo twinjire iwe. Mushiki wacu twari kumwe yahise abyemera nta kujijinganya, kandi nta kundi nari kubigenza uretse kumuherekeza. Ariko ikintu cyanteye ubwoba cyane, ni uko nabonye ko mu rwinjiriro hari ifoto y’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare. Ubwo se twari kubigenza dute? Uwo mugabo yaduhaye intebe turicara, maze arambaza ati “wakwemera ko umwana wawe ajya mu gisirikare aramutse ahamagawe?” Iyo yari imimerere igoranye. Namushubije ntuje, ariko maze gusenga bucece, nti “nta bana ngira, kandi ndahamya ko ndamutse nkubajije ikibazo nk’icyo cyo gupapira, wansubiza utyo.” Yararuciye ararumira. Bityo nakomeje ngira nti “ubu umbajije uko umuntu yumva ameze iyo apfushije umuvandimwe cyangwa agapfusha se, icyo nshobora kukigusubiza bitewe n’uko musaza wanjye na papa bose bapfuye.” Mu gihe namubwiraga ibyo amarira yambungaga mu maso, kandi nabonye ko na we yari hafi kurira. Yadusobanuriye ko yari aherutse gupfusha umugore we. Yateze amatwi abishishikariye mu gihe namusobanuriraga ibyiringiro by’umuzuko. Hanyuma twamusezeyeho mu kinyabupfura, tugenda nta cyo tubaye, ahasigaye tubishyira mu maboko ya Yehova.
N’ubwo umurimo wacu wari warabuzanyijwe, abantu bafite imitima itaryarya bafashijwe kumenya ukuri. Mu mujyi wa Porto ni ho umugabo wanjye yatangiriye kuyoborera icyigisho umucuruzi witwaga Horácio, wagize amajyambere mu buryo bwihuse. Nyuma y’aho, umuhungu we witwaga Emílio, wari umuganga wabizobereyemo, na we yagiye ku ruhande rwa Yehova maze arabatizwa. Mu by’ukuri, nta kintu na kimwe gishobora gukumira umwuka wera wa Yehova.
“Ntimuzi Icyo Yehova Azemera ko Kibaho”
Mu mwaka wa 1973, jye na João twatumiriwe kuzajya mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukunesha kw’Imana” ryabereye i Buruseli mu Bubiligi. Hari abavandimwe babarirwa mu bihumbi bakomoka muri Hisipaniya n’u Bubiligi hamwe n’intumwa zari zaturutse mu bihugu bya Mozambike, Angola, Cap-Vert, Madère na Açores. Mu magambo Umuvandimwe Knorr wari waturutse ku biro bikuru by’i New York yavuze asoza, yaduteye inkunga agira ati “mukomeze mukorere Yehova mu budahemuka. Ntimuzi icyo Yehova azemera ko kibaho. Nta wamenya, wenda ikoraniro mpuzamahanga ry’ubutaha wasanga turiteraniye muri Porutugali!”
Mu mwaka wakurikiyeho, umurimo wo kubwiriza wahawe ubuzima gatozi muri Porutugali. Kandi koko nk’uko Umuvandimwe Knorr yakabivugaga, ku itariki ya 25 Mata 1978, twagize ikoraniro mpuzamahanga rya mbere i Lisbonne. Kandi se
mbega ukuntu kugenda mu mihanda y’i Lisbonne dutanga ubuhamya dukoresheje ibyapa, amagazeti n’impapuro zitumirira abantu kuri disikuru y’abantu bose byari igikundiro! Twari tugeze ku ntego twari tumaranye iminsi.Twakundaga abavandimwe bo muri Porutugali, benshi muri bo bakaba bari barafunzwe kandi bagakubitwa bazira ko bakomeje kugira igihagararo cyo kutabogama kwa Gikristo. Twifuzaga gukomeza gukorera muri Porutugali. Ariko si ko byagenze. Mu mwaka wa 1982, João yarwaye indwara ikomeye y’umutima, maze ibiro by’ishami bidusaba ko twasubira muri Brezili.
Igihe Kiruhije
Abavandimwe bo ku biro by’ishami byo muri Brezili baradushyigikiye cyane, maze batwohereza gukorana n’Itorero rya Quiririm mu mujyi wa Taubaté, muri Leta ya São Paulo. Ubuzima bwa João bwarazahaye mu buryo bwihuse, maze nyuma y’igihe gito ntiyaba agishobora kuva mu nzu. Abantu bashimishijwe bazaga kwigira Bibiliya iwacu, kandi buri munsi haberaga iteraniro ryo kujya kubwiriza, hamwe n’icyigisho cy’igitabo cya buri cyumweru. Izo gahunda zadufashije gukomeza kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.
João yakomeje gukora ibyo yashoboraga byose mu murimo wa Yehova, kugeza igihe yapfiriye ku itariki ya 1 Ukwakira 1985. Byarambabaje cyane, kandi mu rugero runaka ndiheba, ariko niyemeje gukomeza inshingano yanjye. Izindi ngorane zaje zinsonga muri Mata 1986, ubwo ibisambo byinjiraga mu nzu nari ntuyemo nijoro bikiba ibintu hafi ya byose. Ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye numvise mfite irungu n’ubwoba. Hari umugabo n’umugore bashakanye bangaragarije urukundo barantumira ngo njye kuba iwabo mu gihe runaka, ibyo nkaba mbishimira cyane.
Nanone kandi, urupfu rwa João hamwe n’ibisambo byanteye, byagize ingaruka ku murimo nkorera Yehova. Sinari ncyumva mfite icyizere mu murimo. Mu gihe nari maze kwandikira ibiro by’ishami mbimenyesha izo ngorane, nabonye itumira ryampamagariraga kuza kumara igihe runaka kuri Beteli kugira ngo bamfashe kwijajara mu byiyumvo. Mbega ukuntu icyo gihe namazeyo cyankomeje!
Nkimara kumva meze neza gato, nemeye inshingano yo gukorera mu mujyi wa Ipuã, uri muri leta ya São Paulo. Umurimo wo kubwiriza watumaga mpora mpuze, ariko rimwe na rimwe hari igihe numvaga nacitse intege. Mu bihe nk’ibyo, naterefonaga abavandimwe bo mu itorero rya Quiririm, maze hakagira umuryango uza kunsura tukamarana iminsi mike. Iyo bansuraga numvaga mu by’ukuri ntewe inkunga! Mu mwaka wa mbere namaze mu mujyi wa Ipuã, abavandimwe na bashiki bacu 38 banyuranye bakoze urugendo rurerure baje kundeba.
Mu mwaka wa 1992, hashize imyaka itandatu nyuma y’urupfu rwa João, nabonye irindi tumira rivuye ku muteguro wa Yehova, icyo gihe nkaba narasabwaga kwimukira mu mujyi wa Franca, muri Leta ya São Paulo, aho ngikorera umurimo w’igihe cyose. Ifasi ya hano irarumbuka cyane. Mu mwaka wa 1994, natangije icyigisho cya Bibiliya umuyobozi w’akarere. Muri icyo gihe yiyamamarizaga umwanya mu nteko ishinga amategeko ya Brezili, ariko n’ubwo yari afite gahunda icucitse, twigaga buri wa Mbere nyuma ya saa sita. Kugira ngo hatagira uturogoya, yafungaga telefoni ye. Mbega ukuntu byanshimishije kubona ukuntu yagiye ava muri politiki buhoro buhoro, kandi abifashijwemo n’ukuri yamenye akongera kubaka urugo rwe! We n’umugore we bombi babatijwe mu mwaka wa 1998.
Iyo nshubije amaso inyuma, nshobora kuvuga ko imibereho yanjye ndi umukozi w’igihe cyose, yaranzwe n’imigisha myinshi n’uburyo bwiza bwo gukorera Yehova. Kwemera ibyo Yehova yantumiriraga binyuriye ku muteguro we, mu by’ukuri byatumye mbona ingororano zikungahaye. Kandi ibyo yazantumirira gukora mu gihe kiri imbere byose, niteguye kubikora nk’uko byari bimeze mu gihe cyahise.
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Mu mwaka wa 1957, igihe natangiraga umurimo w’igihe cyose, no muri iki gihe
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ndi kumwe n’abari bagize umuryango wa Beteli yo muri Brezili mu mwaka wa 1963
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Igihe twashyingirwaga muri Kanama 1965
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Ikoraniro ryabereye muri Porutugali igihe umurimo wari ubuzanyijwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Tubwiriza mu muhanda i Lisbonne mu gihe cy’Ikoraniro Mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1978 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukwizera Kunesha”