Yehova yatanze “imbaraga zisumba byose”
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Yehova yatanze “imbaraga zisumba byose”
BYAVUZWE NA HELEN MARKS
Hari mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1986, kandi uwo munsi hari hiriwe icyokere. Ni jye jyenyine wari usigaye mu mazu ya gasutamo kuri kimwe mu bibuga by’indege bigira abantu bake cyane kurusha ibindi byose by’i Burayi. Aho hari i Tirana, mu murwa mukuru wa Alubaniya, igihugu cyari cyaratangaje ko “ari cyo gihugu cya mbere ku isi kitemera ko Imana ibaho.”
IGIHE umukozi wari ufite imbunda yatangiraga gusaka ibyo nari mfite, namwitegereje mpagaritse umutima ntazi uko biri bugende, kandi nari mfite n’ubwoba. Iyo ngira ikintu nkora cyangwa mvuga cyari gutuma ankeka amababa, byashoboraga gutuma nirukanwa mu gihugu, naho abantu bari hanze baje kunsanganira bagafungwa cyangwa bakoherezwa mu bigo byakorerwagamo imirimo y’uburetwa. Igishimishije ni uko nashoboye gutuma uwo mukozi arushaho kurangwa n’urugwiro muha shikareti n’ibisuguti. Ariko se, ni gute jye umukecuru w’imyaka isaga 60, naje kugera muri iyo mimerere? Kuki nemeye kureka ubuzima bwiza nkaza kwishyira mu kaga ngerageza guteza imbere inyungu z’Ubwami muri kimwe mu bihugu byari bikomeye cyane ku matwara ya Marx na Lénine?
Umukobwa Wahoraga Asa n’Urwaye Kandi Wari Ufite Ibibazo Byinshi
Navukiye mu mujyi wa Ierápetra ku kirwa cya Crète mu mwaka wa 1920, maze hashize imyaka ibiri nyuma y’aho papa ahitanwa n’umusonga. Mama yari umukene kandi ntiyari azi gusoma no kwandika. Nari umuhererezi mu bana bane, kandi kubera ko nari mfite indwara ituma uruhu ruba umuhondo, nahoraga nsuherewe kandi nsa n’urwaye. Abaturanyi bacu bagiriye mama inama y’uko yakoresha udufaranga duke yabonaga kugira ngo yite ku bana
batatu bari bafite amagara mazima naho jye akandeka nkipfira. Nshimira ku bwo kuba atarakurikije iyo nama.Kugira ngo Mama yiringire neza ko roho ya Data yageze mu buruhukiro mu ijuru, yajyaga ku irimbi kenshi, buri gihe akajyana n’umupadiri wo muri kiliziya ya Orutodogisi kugira ngo amusomere misa. Icyakora, izo misa zarahendaga cyane. Ndacyibuka umunsi umwe kuri Noheli hari imbeho nyinshi cyane, ubwo nagendaga ntitira iruhande rwa mama igihe yari agarutse imuhira avuye ku irimbi. Twari tumaze guha padiri udufaranga twose twacungiragaho. Hanyuma, Mama yatetse imboga araziduharira kuko twari abana, maze we ajya mu kindi cyumba nta cyo ashyize mu nda, arizwa n’agahinda no kwiheba. Nyuma y’aho, naje kwishyiramo akanyabugabo njya kwa padiri, maze mubaza impamvu Papa yapfuye, n’impamvu mama w’umukene yagombaga kwishyura padiri. Yanshubije yitsa umutima kuko yari azi amafuti yabo, ati “Imana yaramuhamagaye. Ni ko bigenda mu buzima. Agahinda mufite kazashira.”
Guhuza icyo gisubizo yampaye n’amagambo yo mu isengesho ry’Umwami nari narize mu ishuri byarangoye. Ndacyibuka amagambo meza abanza kandi afite ireme agira ati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko bibaho mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Niba Imana yari yarateganyije ko ibyo ishaka byakorwa ku isi, kuki byabaye ngombwa ko tubabara cyane?
Naje gusa n’aho ntangiye kubona igisubizo cy’icyo kibazo, igihe mu mwaka wa 1929 Emmanuel Lionoudakis, wari umubwiriza w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova, yadusuraga iwacu. * Igihe Mama yamubazaga icyamugenzaga, Emmanuel nta jambo yavuze, ahubwo yamuhereje ikarita y’ubuhamya. Yampereje iyo karita kugira ngo nyimusomere. Kubera ko nari mfite imyaka icyenda gusa, sinasobanukiwe byinshi. Mama yatekereje ko uwo mubwiriza wari wadusuye yari ikiragi maze aravuga ati “turihombeye! Ntushobora kuvuga, nanjye sinshobora gusoma.” Hanyuma yamuciriye amarenga amwereka umuryango ngo yitahire.
Hashize imyaka mike nyuma y’aho, nabonye igisubizo cy’ibibazo nari mfite. Musaza wanjye witwaga Emmanuel Paterakis, wa mukozi w’igihe cyose wari warigeze kudusura yamuhaye agatabo kitwa Où sont les morts? (Abapfuye Bari He?), kanditswe n’Abahamya ba Yehova. * Maze kugasoma, numvise nduhutse bitewe n’uko namenye ko papa atari yarajyanywe n’Imana. Namenye ko urupfu ari ingaruka zo kudatungana kwa kimuntu kandi ko papa yari ategereje kuzuka akaba ku isi izaba yahindutse paradizo.
“Iki Gitabo Cyarabononnye!”
Ukuri kwa Bibiliya kwatumye duhumuka. Twabonye Bibiliya yari ishaje yahoze ari iya papa, maze dutangira kuyiga, akenshi tukaba twarayigiraga ku rumuri rwa buji twicaye ku mashyiga. Kubera ko ari jye mukobwa wari ushishikajwe na Bibiliya muri ako karere jyenyine, sinifatanyaga mu bikorwa by’itsinda rito ry’Abahamya bo muri ako karere. Namaze igihe runaka ntekereza nta buryarya—nubwo nibeshyaga bwose—ko iryo dini ryari iry’abagabo gusa.
Ishyaka musaza wanjye yagiraga mu murimo wo kubwiriza ni ryo ryatumye nanjye ngira ishyaka. Bidatinze, abapolisi batangiye gukurikirana umuryango wacu mu buryo bwihariye, bakaza mu rugo buri gihe ku masaha ayo ari yo yose ku manywa na nijoro, baje gushaka Emmanuel n’ibitabo. Ndibuka neza igihe padiri yazaga kutwemeza ko tugomba kugarukira kiliziya. Ubwo Emmanuel yamwerekaga muri Bibiliya ko izina ry’Imana ari Yehova, padiri yamushikuje iyo Bibiliya ashaka kuyikubita musaza wanjye mu maso, maze avuga atontoma ati “iki gitabo cyarabononnye!”
Mu mwaka wa 1940, ubwo Emmanuel yangaga kujya mu gisirikare, yarafashwe yoherezwa ku rugamba rwo muri Alubaniya. Ntitwongeye kumubona, kandi twatekereje ko yari yarapfuye. Icyakora, hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, twabonye ibaruwa itunguranye yatwoherereje ari muri gereza. Yari muzima kandi ameze neza. Umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yashyize muri iyo baruwa wanyinjiye mu bwenge ku buryo udashobora gusibangana: uwo murongo ukaba ugira uti “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Mbega ukuntu twari dukeneye cyane iyo nkunga!
Emmanuel akiri muri gereza, yashoboye gusaba abavandimwe bamwe ko bansura. Hahise hakorwa
gahunda z’uko amateraniro ya Gikristo yakorwaga mu ibanga yazajya abera mu nzu yari mu isambu y’inyuma y’umujyi. Ntitwari tuzi ko hari abantu batwitegerezaga! Umunsi umwe ari ku Cyumweru, abapolisi bitwaje imbunda baratugose. Badupakiye mu gikamyo maze batuzengurutsa mu mujyi. Ndacyibuka urusaku rw’abantu batunnyegaga bakanadukoba, ariko Yehova yaduhaye amahoro yo mu mutima binyuriye ku mwuka we.Twimuriwe mu wundi mujyi, maze batujugunya muri za kasho zarimo umwijima mwinshi kandi zanduye. Muri kasho yanjye, nitumaga mu ndobo, umwanda ukamenwa rimwe mu munsi. Nakatiwe amezi umunani y’igifungo kubera ko babonaga ko ari jye wari “umwarimu” w’iryo tsinda. Icyakora, umuvandimwe wari ufungiwe aho ngaho, yakoze gahunda zo kugira ngo uwamwunganiraga yemere kutuburanira, kandi yashoboye kudufunguza.
Imibereho Mishya
Igihe Emmanuel yari amaze gufungurwa, yatangiye gusura amatorero yo muri Athènes ari umugenzuzi usura amatorero. Nimukiyeyo mu mwaka wa 1947. Nibura amaherezo nabonye itsinda ritubutse ry’Abahamya—batari abagabo gusa, ahubwo ryari ririmo n’abagore n’abana. Amaherezo, muri Nyakanga 1947, nashoboye kugaragaza ko niyeguriye Yehova mbatizwa mu mazi. Akenshi najyaga ntekereza ibyo kuba umumisiyonari, maze rimwe ntangira kujya niga Icyongereza nimugoroba. Mu mwaka wa 1950, nabaye umupayiniya. Mama yaraje turabana, kandi na we yaje kwemera ukuri kwa Bibiliya. Yakomeje kuba umwe mu Bahamya ba Yehova kugeza igihe yapfiriye hashize imyaka 34 nyuma y’aho.
Muri uwo mwaka, nahuye na John Marks (Markopoulos), akaba yari umugabo wiyubashye, ukuze mu buryo bw’umwuka wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. John yari yaravukiye mu majyepfo ya Alubaniya, kandi amaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye umwe mu Bahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1950, yaje mu Bugiriki agerageza kubona uruhushya rwo kwinjira muri Alubaniya—muri icyo gihe bikaba bitari byoroshye kwinjira muri icyo gihugu cyagenderaga ku matwara ya Gikomunisiti yari akaze kurusha ay’ibindi bihugu. Nubwo kuva mu mwaka wa 1936 John atari yarigeze abonana n’abagize umuryango we, ntiyemerewe kwinjira muri Alubaniya. Ishyaka rikomeye yari afite mu murimo wa Yehova hamwe n’urukundo rwimbitse yakundaga abavandimwe byankoze ku mutima. Twashyingiranywe ku itariki ya 3 Mata 1953. Hanyuma, narimutse tujyana mu rugo rwacu rushya i New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kugira ngo tubone ikidutunga ari na ko dukora umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose, jye na John twakoraga ubucuruzi buciriritse ku nkombe za New Jersey, tugatekera abarobyi ibya mu gitondo. Ako kazi twagakoraga mu mezi y’impeshyi gusa, kuva mu rukerera kugeza saa 3:00. Binyuriye mu gukomeza koroshya ubuzima no kwimiriza imbere ibikorwa byacu byo mu buryo bw’umwuka, twashoboraga gukoresha igihe cyacu hafi ya cyose mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe cy’imyaka myinshi, twagiye dusabwa kwimukira mu mijyi inyuranye, aho ababwiriza babaga bakenewe kurusha ahandi. Muri iyo mijyi, twafashije abantu bashimishijwe tubifashijwemo na Yehova, dushinga amatorero kandi dufasha mu byo kubaka Amazu y’Ubwami.
Dufasha Abavandimwe Bacu Bakeneye Ubufasha
Ariko kandi, twabonye uburyo bwo gukora ibintu bishishikaje. Abavandimwe bari bafite inshingano bifuzaga gushyiraho uburyo bwo gushyikirana n’Abakristo bagenzi bacu babaga mu bihugu byo mu karere ka Balkan, aho umurimo wacu wari ubuzanyijwe. Abahamya ba Yehova bo muri ibyo bihugu bari bamaze imyaka myinshi baratandukanyijwe n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, bakabona ibyokurya bike byo mu buryo bw’umwuka cyangwa ntibagire n’ibyo babona rwose, kandi bari bahanganye n’ibitotezo bya kinyamaswa. Abenshi muri bo bahoraga bagenzurwa, kandi hari benshi bari muri gereza cyangwa mu bigo byakorerwagamo imirimo y’uburetwa. Bari bakeneye mu buryo bwihutirwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ubuyobozi no guterwa inkunga. Urugero, rimwe hari ubutumwa bwari bwanditswe mu mvugo twari tuziranyeho twenyine bwaturutse muri Alubaniya bwagiraga buti “musenge Umwami mudusabira. Bagenda ku nzu n’inzu bafatira ibitabo byacu. Ntibatwemerera kwiga. Abavandimwe batatu barafunzwe.”
2 Abakorinto 4:7). Twagombaga kubanza kujya muri Alubaniya. Twaguze imodoka i Paris, maze dufata inzira turagenda. Tugeze i Roma, John ni we wenyine washoboye kubona uruhushya rwo kwinjira muri Alubaniya. Nagombaga gukomeza nkajya muri Athènes ho mu Bugiriki nkamutegererezayo.
Bityo, mu kwezi k’Ugushyingo 1960, twatangiye urugendo rwamaze amezi atandatu tugiye gusura bimwe muri ibyo bihugu. Byaragaragaraga ko twari gukenera “imbaraga zisumba byose,” ni ukuvuga ubutwari, gushira amanga n’ubuhanga bitangwa n’Imana, kugira ngo dusohoze ubutumwa twari tugiyemo (John yinjiye muri Alubaniya mu mpera za Gashyantare 1961, agumayo kugeza mu mpera za Werurwe. Ageze i Tirana yahuye n’abavandimwe basaga 30. Mbega ukuntu bashimishijwe no kubona ibitabo n’inkunga bari bakeneye cyane! Bari bamaze imyaka 24 yose badasurwa n’umuntu uturutse hanze!
Ugushikama no kwihangana kw’abo bavandimwe byakoze John ku mutima. Yamenye ko hari benshi bari barirukanywe ku kazi kandi bagafungwa bazira ko batifatanyaga mu bikorwa bya leta y’Abakomunisiti. Icyamukoze ku mutima mu buryo bwihariye, ni igihe abavandimwe babiri bari mu kigero cy’imyaka 80 bamuhaga impano y’amadolari y’Abanyamerika agera ku 100 yari igenewe umurimo wo kubwiriza. Bari bamaze imyaka myinshi bazigama ayo mafaranga ku dufaranga duke bahabwaga kuri pansiyo.
Umunsi wa nyuma John yamaze muri Alubaniya, hari ku itariki ya 30 Werurwe 1961—itariki y’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. John ni we watanze disikuru y’Urwibutso, hakaba hari hateranye abantu 37. Disikuru irangiye, abavandimwe bahise basohora John vuba na bwangu bamunyuza mu muryango w’inyuma, maze bamutwara mu modoka bamugeza ku cyambu cya Durrës, aho yuriye ubwato bw’abacuruzi bwo muri Turukiya bwari bwerekeje i Piraiévs (Piraeus), ho mu Bugiriki.
Narishimye ubwo namubonaga agarutse amahoro. Ubwo noneho twashoboraga gutangira ingendo zacu zarimo akaga zari zisigaye. Mu rugendo rwakurikiyeho, twagiye mu bindi bihugu bitatu byo mu karere ka Balkan byari byarabuzanyije umurimo wacu—rukaba rwari urugendo rurimo akaga bitewe n’uko twari twitwaje ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, imashini zandika n’ibindi bikoresho. Twagize igikundiro kidasanzwe cyo guhura n’abavandimwe na bashiki bacu bamwe na bamwe bari biteguye kwirukanwa ku kazi, bagatakaza umudendezo wabo ndetse n’ubuzima bwabo kubera Yehova. Umwete wabo hamwe n’urukundo rwabo ruzira uburyarya byatubereye isoko y’inkunga. Nanone kandi, twashimishijwe n’ukuntu Yehova yagendaga atanga “imbaraga zisumba byose.”
Igihe twari turangije urugendo rwacu kandi twarageze ku byo twifuzaga, twasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu myaka yakurikiyeho, twakomeje gukoresha uburyo bunyuranye kugira ngo twohereze ibitabo muri Alubaniya kandi tubone raporo z’umurimo w’abavandimwe bacu bariyo.
Nkora Ingendo Kenshi Zarimo Akaga
Haciyeho imyaka myinshi, kandi urupfu rwa John mu mwaka wa 1981, icyo gihe akaba yari afite imyaka 76, rwansigiye irungu ryinshi. Kuva icyo gihe, Evangelia, akaba ari umukobwa wa mukuru wanjye, hamwe n’umugabo we George Orphanides, bangiriye neza barancumbikira kandi bantera inkunga ikomeye kandi y’ingirakamaro mu buryo bw’ibyiyumvo. Na bo ubwabo bari bariboneye ukuntu Yehova yabashyigikiye mu gihe bakoreraga umurimo mu gihugu wari ubuzanyijwemo cya Sudani. *
Amaherezo, twongeye kugerageza gushyikirana n’abavandimwe bacu bo muri Alubaniya. Kubera ko bene wabo b’umugabo wanjye bari batuyeyo, bansabye niba nari kwishimira kujya muri icyo gihugu. Birumvikana ko ntari kwitesha icyo gikundiro!
Nyuma y’amezi menshi dushyiraho imihati idacogora, muri Gicurasi 1986 nashoboye kubona uruhushya rwo kwinjira mu gihugu, nduhawe na ambasade ya Alubaniya iri muri Athènes. Abakozi ba ambasade bampaye umuburo ukomeye w’uko iyo haramuka hagize ikimbaho ntari kwitega ko hari icyo ibihugu by’amahanga byari kumarira. Igihe nari ngiye kugura itike y’indege ijya muri Alubaniya, umukozi utanga amatike yaguye mu kantu! Ariko sinaretse ngo ubwoba bunkome imbere, ahubwo bidatinze nari mu ndege imwe rukumbi yagurukaga rimwe mu cyumweru ivuye muri Athènes ijya i Tirana. Muri iyo ndege harimo Abanyalubaniya batatu gusa bari bashaje cyane; bakaba bari baraje mu Bugiriki kwivuza.
Indege ikimara kugwa, banjyanye mu mazu yarimo ubusa yarimo ibiro bya gasutamo. Murumuna w’umugabo wanjye na mushiki we, nubwo batari Abahamya ba Yehova, bari bishimiye kumfasha
kubonana n’abavandimwe bake bo muri ako karere. Amategeko yasabaga ko abo bene wacu bamenyesha umukuru w’akarere kabo ko nahageze. Ibyo byatumye abapolisi bancunga cyane. Bityo, bene wacu bangiriye inama yo kuguma mu rugo, mu gihe bo bari kuba bagiye gushaka babiri mu bavandimwe bari batuye muri Tirana bakabanzanira.Muri icyo gihe, abavandimwe icyenda gusa biyeguriye Yehova ni bo bari bazwi ko bari muri Alubaniya yose. Imyaka bari bamaze umurimo wabo ubuzanyijwe, batotezwa kandi bacungishwa ijisho, yari yaratumye barushaho kugira amakenga. Bari bafite iminkanyari mu maso. Abo bavandimwe babiri bamaze kungirira icyizere, ikibazo cya mbere bambajije cyagiraga kiti “amagazeti y’Umunara w’Umurinzi ari he?” Bari bamaze imyaka myinshi bafite ibitabo bibiri bishaje gusa—nta na Bibiliya bafite.
Twamaranye igihe kirekire bambwira ukuntu ubutegetsi bwari bwarabafatiye ibyemezo bya kinyamaswa. Bambwiye umuvandimwe mwiza wari waramaramaje gukomeza kutagira aho abogamira mu bya politiki mu matora yendaga kuba. Kubera ko Leta yagenzuraga ibintu byose, ibyo byasobanuraga ko umuryango we utari kuzongera guhabwa ibiribwa. Abana be bashatse hamwe n’imiryango yabo, bose bari gufungwa, nubwo nta ho bari bahuriye n’imyizerere y’idini rye. Bari barumvise ko abagize umuryango w’uwo muvandimwe bagize ubwoba, maze mu ijoro ryabanjirije amatora baramwica, umurambo we bawinika mu mazi, maze nyuma y’aho bavuga ko yagize ubwoba akiyahura.
Kubona ubukene abo bavandimwe bari bafite byashenguraga umutima. Ariko kandi, ubwo nageragezaga guha buri wese amadolari 20, barayanze baravuga bati “icyo dushaka ni ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka gusa.” Abo bavandimwe bakundwa bari bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo baba mu gihugu cyarimo ubutegetsi bw’igitugu bwari bwarashoboye kwigisha umubare munini w’abaturage kutemera ko Imana ibaho. Ariko bari bafite ukwizera gukomeye kandi bari bariyemeje bamaramaje kimwe n’Abahamya b’ahandi hose. Igihe navaga muri Alubaniya nyuma y’ibyumweru bibiri namazeyo, nari nariboneye by’ukuri ubushobozi Yehova afite bwo gutanga “imbaraga zisumba byose,” ndetse no mu mimerere igoranye kuruta indi yose.
Nanone nagize igikundiro cyo kujya muri Alubaniya mu mwaka wa 1989, nongera gusubirayo mu wa 1991. Uko umudendezo wo kutaniganwa ijambo no guhitamo idini umuntu yishakiye wagendaga usagamba buhoro buhoro muri icyo gihugu, ni na ko umubare w’abasenga Yehova wagendaga wiyongera cyane. Abakristo bitanze babarirwaga ku mitwe y’intoki bari bahari mu mwaka wa 1986, ubu bariyongereye bagera ku babwiriza bakorana umwete basaga 2.200. Muri abo harimo mushiki w’umugabo wanjye witwa Melpo. Mbese, hari uwashidikanya ko Yehova atahaye imigisha iryo tsinda rito?
Nagize Imibereho Irangwa no Kunyurwa Mbikesheje Imbaraga Zitangwa na Yehova
Iyo nshubije amaso inyuma, niringira ntashidikanya ko umurimo wacu—uwanjye n’uwa John—utabaye imfabusa. Twakoresheje imbaraga zo mu buto bwacu mu buryo bw’ingirakamaro kuruta ubundi bwose. Umurimo wacu w’igihe cyose, watubereye umwuga w’ingirakamaro cyane, kuruta undi wose twashoboraga kuba twarakoze. Nishimira abantu benshi dukunda twafashije kumenya ukuri kwa Bibiliya. Ubu ubwo ngeze mu za bukuru, nshobora gutera abakiri bato inkunga mbikuye ku mutima, inkunga yo ‘kujya bibuka Umuremyi wabo mu minsi y’ubusore bwabo.’—Umubwiriza 12:1.
Nubwo mfite imyaka 81, ndacyashobora gukora umurimo ndi umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose. Mbyuka kare mu gitondo nkabwiriza abantu aho bisi zihagarara, aho bahagarika imodoka, ku mihanda, mu maduka n’aho abantu bidagadurira. Ibibazo bigendana n’iza bukuru ubu bituma ubuzima bugorana, ariko abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka buje urukundo—ni ukuvuga umuryango wanjye mugari wo mu buryo bw’umwuka—kimwe n’umuryango w’umukobwa wa mukuru wanjye, bambereye isoko y’inkunga nyakuri. Ikirenze byose, namenye ko ‘imbaraga zisumba byose ari iz’Imana, zidaturuka kuri twe.’—2 Abakorinto 4:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 10 Niba ushaka inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Emmanuel Lionoudakis, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1999, ku ipaji ya 25-29.
^ par. 11 Niba ushaka inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Emmanuel Paterakis, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1996, ku ipaji ya 22-27.—Mu Gifaransa.
^ par. 31 Reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1992, ku ipaji ya 91-92, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Haruguru: John (ari ahagana hirya ibumoso), jye (ndi hagati), musaza wanjye Emmanuel ari ibumoso bwanjye, naho mama ari ibumoso bwe, turi kumwe n’itsinda ry’abakozi ba Beteli yo muri Athènes mu mwaka wa 1950
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ibumoso: ndi kumwe na John aho twakoreraga ubucuruzi bwacu ku nkombe za New Jersey, mu mwaka wa 1956
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ikoraniro ry’intara ryabereye i Tirana muri Alubaniya mu mwaka wa 1995
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Amazu ya Beteli i Tirana ho muri Alubaniya. Yuzuye mu mwaka wa 1996
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Haruguru: ingingo yavuye mu “Munara w’Umurinzi” wo mu mwaka wa 1940, wahinduwe rwihishwa mu rurimi rw’Icyalubaniya
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ndi kumwe n’umukobwa wa mukuru wanjye Evangelia Orphanides (iburyo) n’umugabo we George