Abanyabwenge mu buryo bwabo
Abanyabwenge mu buryo bwabo
HARI umugani wo muri Nijeriya uvuga ngo “abakuru bafite ubwenge bwabo, ariko abana na bo ni abanyabwenge mu buryo bwabo.” Edwin, akaba ari umusaza mu itorero rya Gikristo muri Nijeriya, yiboneye ko ibyo ari ukuri.
Umunsi umwe, Edwin yabonye agasanduku k’icyuma munsi y’ameza y’iwe.
Edwin yabajije abana be batatu ati “iki ni icya nde?”
Umwana we w’imyaka umunani witwa Emmanuel yaramushubije kati “ni icyanjye.” Yahise yongeraho ko ako gasanduku k’icyuma ka santimetero nka 12 kaguye umugese, kari gatoboye hejuru, kari ak’impano zigenewe gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Yasobanuye agira ati “kubera ko ntajya ku Nzu y’Ubwami buri munsi, niyemeje gukora agasanduku kugira ngo igihe cyose nzaba ntakoresheje amafaranga mumpa yo kugura bombo, nzajye nyashyira muri aka gasanduku.”
Se wa Emmanuel yari afite agasanduku mu rugo bashyiragamo amafaranga bazigamiye kuzakoresha mu ikoraniro ry’intara rya buri mwaka. Ariko uwo muryango waje guhura n’ikibazo cyihutirwa, bakoresha ayo mafaranga yari muri ako gasanduku. Kugira ngo Emmanuel yiringire neza ko amafaranga atangaho impano atazagira ikindi kintu cyose akoreshwa, yafashe ikibati gishaje agishyira umugabo wasudiraga kugira ngo akimufungire. Uwo mugabo usudira amaze kumenya icyo Emmanuel ashaka kuzakoresha iryo bati, yamukoreye agasanduku mu bice by’ibyuma byasigaye. Murumuna wa Emmanuel witwa Michael ufite imyaka itanu, na we yasabye agasanduku.
Edwin yatangajwe n’ibyo abana bari barakoze, maze ababaza impamvu bari barakoresheje utwo dusanduku. Michael yarashubije ati “nshaka gutanga impano!”
Emmanuel, Michael, na mushiki wabo Uchei ufite imyaka icyenda, bari bamaze iminsi bazigama amafaranga basaguraga ku yo bagura bombo bakayashyira muri utwo dusanduku ababyeyi babo batabizi. Icyo gitekerezo bagikuye he? Abana bakimara kuba bakuru bihagije ku buryo bashobora gufata amafaranga mu ntoki zabo, ababyeyi babo babigishije kujya bashyira amafaranga mu gasanduku k’impano mu Nzu y’Ubwami. Uko bigaragara, mu by’ukuri abo bana bashyize mu bikorwa ibyo batojwe.
Igihe utwo dusanduku twari tumaze kuzura, baradufunguye. Amafaranga yari azigamwe yose hamwe yageraga ku madolari y’Abanyamerika 3,13—ayo akaba atari amafaranga make iyo uzirikanye ko ukoze mwayeni muri icyo gihugu abantu babona amadolari agera hafi kuri 300 gusa ku mwaka wose. Bene izo mpano zitangwa ku bushake ni zo zishyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova, ubu ukaba urimo ukorwa mu bihugu 235 hirya no hino ku isi.