Abishwe bazira ukwizera kwabo muri iki gihe batanga ubuhamya muri Suède
Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Abishwe bazira ukwizera kwabo muri iki gihe batanga ubuhamya muri Suède
IJAMBO ry’Ikigiriki rihindurwamo “umuhamya” ni martyr, akaba ari na ryo rikomokaho ijambo ry’Igifaransa “martyr,” risobanurwa ngo “umuntu utanga ubuhamya binyuriye ku rupfu rwe.” Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere batanze ubuhamya ku byerekeye Yehova bemera gupfa bazira ukwizera kwabo.
Mu buryo nk’ubwo, mu kinyejana cya 20, Abahamya babarirwa mu bihumbi bishwe n’abambari ba Hitileri bazira ko bakomeje kutabogama mu bibazo bya politiki no mu by’ibihugu. Abo bantu bishwe bazira ukwizera kwabo muri iki gihe, na bo batanga ubuhamya bukomeye. Ibyo ni byo biherutse kubera muri Suède mu myaka ya vuba aha.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari imaze irangiye, guverinoma ya Suède yatangije gahunda yo kwigisha mu gihugu hose iby’Itsembatsemba ryakozwe n’abayoboke b’ishyaka rya Nazi. Uwo mushinga wiswe Amateka Ariho. Abahamya ba Yehova batumiriwe kwifatanya muri uwo mushinga no kugeza ku bandi ibyababayeho.
Abahamya babyitabiriye bategura imurika ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abantu Batajya Bavugwa Bazize Itsembatsemba Ryakozwe n’Abayoboke b’Ishyaka rya Nazi.” Ryatangiriye ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri i Strängnäs. Abashyitsi bagera ku 8.400 baje ku munsi wa mbere, bahasanze Abahamya barokotse Itsembatsemba Ryakozwe n’Abayoboke b’Ishyaka rya Nazi, bari biteguye kubatekerereza ibyababayeho! Mu mpera z’umwaka wa 1999, iryo murika ryari ryarabereye mu nzu ndangamurage no mu mazu y’ibitabo asaga 100 hirya no hino muri Suède, kandi abantu basaga 150.000 bari baraje kurireba. Mu bashyitsi baje hari harimo n’abakozi bakuru ba Leta batari bake, bagiye bavuga neza ibyo babonye.
Nta kindi kintu na kimwe gifitanye isano n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova cyabaye muri Suède cyigeze gihuza abantu benshi bene ako kageni kandi ngo cyamamazwe cyane nk’iryo murika. Abashyitsi benshi barabazaga bati “ubundi se, kuki mbere hose mutari mwaratubwiye ibyababayeho mu gihe cy’Itsembatsemba Ryakozwe n’Abayoboke b’Ishyaka rya Nazi?”
Nyuma yo kwerekana iryo murika mu karere kamwe, itorero rimwe ryagize ukwiyongera kwa 30 ku ijana ku bihereranye n’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo! Umuhamya umwe yatumiye umukozi bakorana ngo azajye kureba iryo murika. Uwo mukozi yabyemeye yishimye maze ajyana n’incuti ye. Nyuma y’aho, iyo ncuti ye yavuze ko yasanze bigoye kwiyumvisha ukuntu abantu bashoboraga kugira ukwizera gukomeye ku buryo bahitagamo kwicwa aho gushyira umukono ku nyandiko ivuga ko bihakanye ukwizera kwabo. Ibyo byatumye habaho ibiganiro birambuye, maze nyuma y’aho atangizwa icyigisho cya Bibiliya.
Kimwe na bagenzi babo bo mu kinyejana cya mbere, abo bantu bo mu kinyejana cya 20 bizerwa bishwe bazira ukwizera kwabo batanze ubuhamya bafite ubushizi bw’amanga, bw’uko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine, ko ari we dukwiriye kwizera tutajegajega kandi tukamubaho indahemuka.—Ibyahishuwe 4:11.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]
Ikigo cy’imfungwa: Państwowe Muzeum Oświęcim-Brzezinka, uburenganzira bwatanzwe na USHMM Photo Archives