Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isi yose uko yakabaye yararimbutse!

Isi yose uko yakabaye yararimbutse!

Isi yose uko yakabaye yararimbutse!

Itegereze isi yose igukikije, utekereze imijyi n’umuco biyiriho, ibyagezweho mu rwego rwa siyansi n’abantu bayituye babarirwa muri za miriyari. Biroroshye ko umuntu yatangazwa n’ukuntu isa n’izahoraho, si byo se? Mbese, ushobora gutekereza ko umunsi umwe iyi si yazavaho burundu? Kwiyumvisha ibyo bintu bishobora kugorana. Ariko se, wari uzi ko dukurikije uko bivugwa n’igitabo cyiringirwa cyane, hari isi yabayeho mbere y’iyi, kandi ko yarimbuwe burundu?

AHA ntituvuga isi yari igizwe n’imiryango y’abantu biberaga mu gihuru. Iyo si yarimbutse yari yarateye imbere, ifite imidugudu, ifite ibyo yagezeho bihambaye mu by’ubugeni, kandi ifite ubumenyi mu bya siyansi. Nyamara kandi, inkuru ya Bibiliya itubwira ko mu buryo butunguranye, ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa kabiri, hasigaye imyaka 352 ngo umukurambere Aburahamu avuke, ari bwo umwuzure wakuyeho isi yose watangiye. *

Mbese, ibyo iyo nkuru ivuga ni ukuri? Mbese, ibyo bintu byabayeho koko? Mbese, hari isi ya kera yabayeho mbere y’uko iyacu ibaho, igasagamba hanyuma ikaza kurimburwa? Niba ari uko bimeze se, kuki yavanyweho? Ni iki kitagendaga neza? Kandi se, hari isomo iryo ari ryo ryose twavana ku kuba yararimbutse?

Mbese Koko, Hari Isi ya Kera Yarimbutse?

Ibyago nk’ibyo bikomeye cyane, niba byarabayeho koko, ntibyari kuzigera byibagirana burundu. Ku bw’ibyo, mu bihugu byinshi, hari ibintu byibutsa abantu iby’iryo rimbuka. Reka dufate urugero rw’itariki nyayo yanditswe mu Byanditswe. Ukwezi kwa kabiri kuri kalendari ya kera, kwaheraga mu cyo ubu twita Ukwakira hagati kukageza mu Gushyingo hagati. Bityo, itariki ya 17 ucishirije ihwanye n’itariki ya mbere Ugushyingo. Bityo rero, ntibishobora kuba ari ibintu byahuriranye gusa kuba mu bihugu byinshi, iminsi mikuru y’abapfuye yizihizwa muri icyo gihe cy’umwaka.

Ibindi bihamya bigaragaza ko Umwuzure wabayeho biracyaboneka mu nkuru za rubanda. Twavuga ko abantu ba kera bose bakomoka ku gisekuru cya kera cyane bafite umugani wa rubanda uvuga ko abakurambere babo barokotse umwuzure wabaye ku isi hose. Impunyu zo muri Afurika, Abanyaburayi bo mu bwoko bwa Celtes, Abanyamerika y’Epfo bo mu bwoko bwa Inca—abo bose bafite imigani ya rubanda isa, kimwe n’abaturage bo muri Alaska, Lituwaniya, Megizike, Micronésie, Nouvelle-Zélande, Ositaraliya, u Buhindi, u Bushinwa, no mu duce two muri Amerika ya Ruguru, tutabamaze inyuma.

Birumvikana ariko ko uko igihe cyagendaga gihita, iyo migani yagendaga yongerwamo ibintu byo kuyiryoshya; ariko yose ikubiyemo ibintu byinshi bigaragaza ko ikomoka ahantu hamwe: Imana yarakajwe n’ubugome bw’abantu. Yateje umwuzure ukomeye cyane. Abantu bose muri rusange bararimbutse. Icyakora, hari abantu bake bari abakiranutsi barokowe. Abo bantu bubatse ubwato bunini cyane maze abantu n’inyamaswa babukiriramo. Nyuma y’igihe runaka, inyoni zoherejwe hanze kujya gushaka ahari ubutaka bwumutse. Amaherezo, bwa bwato bwaje guhagarara ku musozi. Abarokotse bakimara kuva muri ubwo bwato, batambye igitambo.

Ibyo bigaragaza iki? Kuba hari ibintu iyo migani ihurizaho, si ibintu byapfuye kwikora. Ibihamya by’iyo migani ya rubanda byose bikomatanyirijwe hamwe, bishyigikira ubuhamya Bibiliya yatanze kera cyane, bw’uko abantu bose bakomoka ku bantu barokotse umwuzure warimbuye isi y’abantu. Ku bw’ibyo, si ngombwa ko twishingikiriza ku migani ya rubanda kugira ngo tumenye uko byagenze. Dufite inkuru yabitswe neza cyane mu Byanditswe bya Giheburayo bya Bibiliya.—Itangiriro, igice cya 6 kugeza ku cya 8.

Bibiliya ikubiyemo inkuru yahumetswe y’amateka ahera igihe ubuzima bwatangiriye kubaho. Ariko kandi, hari ibihamya bigaragaza ko irenze kuba ivuga ibyabaye mu mateka gusa. Ubuhanuzi budahinyuka n’ubwenge bwimbitse bukubiyemo bigaragaza ko Bibiliya ari icyo ivuga ko iri cyo—ni ukuvuga ko ikubiyemo ibyo Imana yamenyesheje abantu. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku migani y’imihimbano, Bibiliya yo igaragaza mu nkuru zayo z’ibyabaye mu mateka amazina n’amatariki, kimwe n’amasekuruza n’ibindi bintu bigaragaza agace inkuru iyi n’iyi yabereyemo. Iduha isura y’uko ubuzima bwari bwifashe mbere y’Umwuzure kandi iduhishurira impamvu isi yose uko yakabaye yagize iherezo ritunguranye.

Ni iki kitagendaga neza muri uwo muryango w’abantu babayeho mbere y’umwuzure? Igice gikurikira kiri busuzume icyo kibazo. Ni ikibazo cy’ingenzi cyane ku bantu bashobora kuba bibaza uko imimerere y’igihe kizaza y’abagize umuryango w’abantu bariho ubu izamera.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Itangiriro 7:11; 11:10-25, 32; 12:4.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 4]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Imigani ya rubanda yo hirya no hino ku isi ivuga iby’umwuzure

Igihugu Ibicyerekeyeho 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10

U Bugiriki 7 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Roma 6 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Lituwaniya 6 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Ashuri 9 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Tanzaniya 7 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

U Buhindi - Hindu 6 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Nouvelle-Zélande - Maori 5 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Micronésie 7 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Washington U.S.A. - Yakima 7 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Mississippi U.S.A. - Choctaw 7 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Megizike - Michoacan 5 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Amerika y’Epfo - Quechua 4 ◆ ◆ ◆ ◆

Boliviya - Chiriguano 5 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

Guyana - Arawak 6 ◆ ◆ ◆ ◆ ◆ ◆

1: Imana yarakajwe n’ubugome bw’abantu

2: Abantu barimbuwe n’Umwuzure

3: Watejwe n’Imana

4: Imana yatanze umuburo

5: Abantu bake bararokotse

6: Barokokeye mu nkuge

7: Inyamaswa zararokotse

8: Inyoni cyangwa ikindi kiremwa cyoherejwe hanze

9: Amaherezo bahagaze ku musozi

10: Bagisohoka mu nkuge batambye igitambo