Ni gute ushobora kurokoka imperuka y’iyi si?
Ni gute ushobora kurokoka imperuka y’iyi si?
BIBILIYA isobanura ko imperuka y’iyi gahunda y’ibintu iriho ubu izaba ari ‘umunsi w’uburakari, umunsi w’amakuba n’umubabaro, umunsi wo kurimbura no kwangiza, umunsi urimo umwijima n’ibihu n’umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi’ (Zefaniya 1:15). Rwose, uwo si umunsi ubusanzwe wategerezanya amatsiko! Nyamara kandi, intumwa Petero yagiriye Abakristo bagenzi bayo inama yo ‘gutegereza bagatebutsa umunsi w’Imana, uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!’ Yakomeje igira iti “kandi nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:12, 13.
Aha ngaha, Petero ntiyari arimo yerekeza ku kurimburwa kw’ijuru iri tuzi n’isi iyi dutuyemo. “Ijuru” n’ “isi” Petero yerekezagaho muri iyi mirongo, bigereranya ubutegetsi bwa kimuntu bwononekaye buriho ubu n’umuryango wa kimuntu utubaha Imana. “Umunsi w’Uwiteka” ntuzarimbura isi dutuyeho ubwayo, ahubwo ‘uzarimbura abanyabyaha bo muri yo bayishiremo’ (Yesaya 13:9). Ku bantu ‘banihira ibizira byose bikorerwa’ mu muryango w’abantu babi bariho muri iki gihe ‘bikabatakisha,’ icyo gihe umunsi wa Yehova uzaba ari umunsi w’agakiza.—Ezekiyeli 9:4.
None se, ni gute umuntu uwo ari we wese ashobora kurokoka ‘umunsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba’? “Ijambo ry’Uwiteka” ryahishuriwe umwe mu bahanuzi be ritanga igisubizo cy’icyo kibazo muri aya magambo ngo “umuntu wese wambaza izina ry’Uwiteka, azakizwa.” (Yoweli 1:1; 3:4, 5 [2:31, 32 muri Biblia Yera].) Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya icyo kwambaza izina rya Yehova bisobanura.