Twakoze umurimo tubigiranye umwuka w’ubwitange
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twakoze umurimo tubigiranye umwuka w’ubwitange
BYAVUZWE NA DON RENDELL
Mama yapfuye mu mwaka wa 1927 igihe nari mfite imyaka itanu gusa. Ariko kandi, ukwizera kwe kwagize ingaruka zikomeye ku mibereho yanjye. Ibyo byashobotse bite?
MAMA yari umuyoboke wa Kiliziya y’Abangilikani wari ubikomeyemo, igihe yashyingiranwaga na papa wari umusirikare wabigize umwuga. Icyo gihe hari mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarose mu mwaka wa 1914, kandi Mama ntiyemeranyije na pasiteri wabo, kubera ko yakoreshaga platifomu yigishirizagaho akaba ari ho yandikira abajya mu gisirikare. Pasiteri yamushubije iki? Yaramubwiye ati “isubirire imuhira kandi ntukajye uhangayikishwa n’ibibazo nk’ibi!” Ibyo ntibyanyuze Mama.
Mu mwaka wa 1917, igihe intambara yari igeze aho rukomeye, Mama yagiye kureba “Photo-Drame de la Création.” Kubera ko yari amaze kwemera adashidikanya ko yari yabonye ukuri, yahise ava mu idini rye kugira ngo ajye yifatanya n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Yajyaga mu materaniro y’itorero ry’i Yeovil, umujyi wari wegereye umudugudu twari dutuyemo wa West Coker, mu karere k’u Bwongereza ka Somerset.
Bidatinze, Mama yatangiye kugeza kuri barumuna be batatu uko kuri yari amaze kubona. Abantu bakuze bo mu itorero rya Yeovil bansobanuriye ukuntu mama na murumuna we Millie bagiraga ishyaka, bakazenguruka ifasi y’igiturage cy’iwacu yari yagutse bari ku magare, bakagenda batanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byitwaga Études des Écritures. Ikibabaje ariko, ni uko amezi 18 ya nyuma y’ubuzima bwa Mama yayamaze yaraheze mu buriri arwaye igituntu, icyo gihe kikaba kitaravurwaga.
Umwuka w’Ubwitange Ugaragarira mu Bikorwa
Mama wacu twitaga Aunt Millie, icyo gihe tukaba twarabanaga, ni we warwaje Mama kandi atwitaho
jye na mushiki wanjye wari ufite imyaka irindwi witwaga Joan. Igihe Mama yapfaga, Aunt Millie yahise yitangira kuturera. Kubera ko papa yari ashimishijwe n’uko aruhutse uwo mutwaro, yahise yemera ko Aunt Millie agumana natwe burundu.Twakundaga mama wacu kandi twishimiye ko twari tugiye kugumana. Ariko se, kuki yafashe uwo mwanzuro? Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Aunt Millie yatubwiye ko yari azi ko yari afite inshingano yo kubaka ku rufatiro Mama yari yarashyizeho, jye na Joan akatwigisha ukuri kwa Bibiliya, icyo kikaba ari ikintu yabonaga ko papa atari kuzigera akora, kubera ko atashishikariraga iby’idini.
Nyuma y’aho twaje kumenya ko Aunt Millie yari yarafashe undi mwanzuro ukomeye umureba. Kugira ngo ashobore kutwitaho mu buryo bukwiriye, ntiyigeze ashaka umugabo. Mbega ubwitange! Jye na Joan dufite impamvu yumvikana yo kumushimira mu buryo bwimbitse. Ibyo Aunt Millie yatwigishije byose hamwe n’urugero ruhebuje yaduhaye, turacyabyitwararika.
Igihe cyo Gufata Umwanzuro
Jye na Joan twize mu kigo cy’ishuri ryubatswe na Kiliziya y’Abangilikani mu mudugudu w’iwacu, aho Aunt Millie yahanganye n’umwarimukazi wayoboraga icyo kigo abigiranye ugushikama ku kibazo cy’uburere bwo mu rwego rw’idini twagombaga guhabwa. Mu gihe abandi bana babaga bagiye mu rusengero, twe twigiraga mu rugo, kandi iyo pasiteri yabaga aje ku ishuri kwigisha iyobokamana, twicaraga ku ruhande maze bakaduha imirongo y’Ibyanditswe tugomba gufata mu mutwe. Ibyo byambereye ingirakamaro, ariko cyane cyane nyuma y’aho, kubera ko iyo mirongo nkiyibuka yose.
Navuye mu ishuri mfite imyaka 14 kugira ngo njye kumara imyaka ine nimenyereza umwuga mu ruganda rwakoraga foromaje rwari mu karere k’iwacu. Nanone kandi, nize gucuranga piyano, bityo, muzika no kubyina ni byo nakoraga nyuma y’akazi. Nubwo ukuri kwa Bibiliya kwari kwarashinze imizi mu mutima wanjye, nari ngikeneye ko kunsunikira kugira icyo nkora. Hanyuma, umunsi umwe muri Werurwe 1940, Umuhamya wari ugeze mu za bukuru yansabye kumuherekeza mu ikoraniro ryabereye i Swindon, ku birometero bigera ku 110 uvuye aho twari dutuye. Albert D. Schroeder, wari uhagarariye umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Bwongereza, ni we watanze disikuru y’abantu bose. Iryo koraniro ryatumye ngira ihinduka rikomeye mu mibereho yanjye.
Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu. None se, ni iki nakoraga mu buzima bwanjye? Nafashe umwanzuro wo gusubira ku Nzu y’Ubwami y’i Yeovil. Mu iteraniro rya mbere nagiyemo, hatangijwe gahunda yo kubwiriza mu mihanda. Nubwo nari mfite ubumenyi buciriritse, nitangiye kwifatanya muri uwo murimo, bikaba byaratangazaga cyane abenshi mu bitwaga ko ari amacuti yanjye bannyegaga iyo babaga banyuzeho!
Muri Kamena 1940, nabatirijwe mu mujyi wa Bristol. Mu gihe cy’ukwezi kumwe, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, ni ukuvuga umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Mbega ukuntu nishimye, igihe nyuma y’aho gato mushiki wanjye na we yagaragazaga ko yiyeguriye Imana abatizwa mu mazi!
Nkora Umurimo w’Ubupayiniya mu Gihe cy’Intambara
Hashize umwaka umwe intambara itangiye, nabonye impapuro zimpamagarira kujya mu gisirikare. Kubera ko nari nariyandikishije mu bantu b’i Yeovil batashoboraga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, byabaye ngombwa ko nitaba mu rukiko rw’i Bristol. Nari narasanze John Wynn kugira ngo dufatanye umurimo wo kubwiriza muri Cinderford, ho muri Gloucestershire, hanyuma tujya i Haverfordwest n’i Carmarthen, mu gihugu cya Galles. * Nyuma y’aho, igihe nari maze kwitaba urukiko rw’i Carmarthen, nakatiwe gufungwa amezi atatu muri gereza ya Swansea, nkongeraho amande y’amafaranga y’u Bwongereza 25—icyo gihe akaba yari amafaranga menshi cyane. Nyuma y’aho, nakatiwe bwa kabiri igifungo cy’amezi atatu kuko ntishyuye ayo mande.
Igihe nitabaga urukiko ku ncuro ya gatatu, barambajije bati “wowe ntuzi ko Bibiliya ivuga ngo ‘ibya Kayisari mubihe Kayisari’?” Narabashubije nti “yego, ibyo ndabizi, ariko nifuzaga kongeraho amagambo asoza uwo murongo: ‘iby’Imana mubihe Imana.’ Ibyo ni byo nkora” (Matayo 22:21). Hashize ibyumweru bike nyuma y’aho, nabonye ibaruwa imbwira ko nari nasonewe ku murimo wa gisirikare.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945, natumiriwe kujya kwifatanya n’umuryango wa Beteli y’i Londres. Mu itumba ryakurikiyeho, Nathan H. Knorr, wafataga iya mbere mu gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza ku isi hose, hamwe n’umunyamabanga we Milton G. Henschel, basuye i Londres. Abavandimwe umunani bari bakiri abasore bo mu Bwongereza bagiye mu ishuri rya munani rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, kugira ngo batorezwe umurimo w’ubumisiyonari, kandi nari umwe muri bo.
Aho Nakoreye Umurimo w’Ubumisiyonari
Ku itariki ya 23 Gicurasi 1946, twafashe ubwato mu cyambu cya Fowey mu karere ka Cornwall turi mu bwato bwakozwe mu gihe cy’intambara bwitwaga Liberty. Umuyobozi w’icyo cyambu, Kapiteni Collins, yari umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi igihe ubwato twarimo bwahagurukaga, yavugije akarumbeti. Ubusanzwe, twese twumvaga dufite ubwoba mu gihe twari tugeze aho tutakibona inkombe z’u Bwongereza. Twambutse inyanja ya Atalantika harimo umuhengeri mwinshi cyane, ariko hashize iminsi 13 nyuma y’aho, twasohoye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amahoro.
Kujya mu Ikoraniro mpuzamahanga rya Gitewokarasi ryamaze iminsi umunani ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahanga Yishimye,” rikaba ryarabereye i Cleveland muri leta ya Ohio, kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama 1946, byari ibintu bitazibagirana. Hari abantu bagera mu bihumbi mirongo inani, hakubiyemo abantu 302 bari baraturutse mu bindi bihugu 32. Muri iryo koraniro, ni bwo igazeti ya Réveillez-vous! * yatangiye gusohoka, kandi igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya gifite umutwe uvuga ngo “Que Dieu soit reconnu pour vrai!” cyatangarijwe imbaga y’abantu bishimye bari bateranye.
Twahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi mu mwaka wa 1947, maze jye na Bill Copson twoherezwa gukorera umurimo mu Misiri. Ariko kandi, mbere y’uko tugenda, nungukiwe n’imyitozo imwe n’imwe Richard Abrahamson wo kuri Beteli y’i Brooklyn yampaye mu birebana n’akazi ko mu biro. Twageze muri Alexandrie, maze bidatinze dutangira kumenyera kubaho nk’abantu bo mu Burasirazuba bwo Hagati. Icyakora, kwiga ururimi rw’Icyarabu byari bigoye cyane, kandi nagombaga gukoresha amakarita y’ubuhamya mu ndimi enye zitandukanye.
Bill Copson yagumyeyo imyaka irindwi, ariko jye nyuma y’umwaka umwe gusa sinashoboye kubona urundi ruhushya rwo kuba muri icyo gihugu, bityo byabaye ngombwa ko ngenda. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko uwo mwaka namaze mu murimo w’ubumisiyonari ari wo nakozemo byinshi kurusha indi myaka yose y’ubuzima bwanjye. Nagize igikundiro cyo kuyoborera abantu basaga 20 icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru, kandi bamwe muri
abo bantu bize ukuri icyo gihe, baracyasingiza Yehova babigiranye umwete. Navuye mu Misiri noherezwa muri Chypre.Chypre na Isirayeli
Natangiye kwiga ururimi rushya rw’Ikigiriki, kandi ngenda menyera indimi zo muri ako karere zishamikiye ku zindi. Nyuma y’aho gato, ubwo Anthony Sideris yasabwaga kujya gukorera mu Bugiriki, nahawe inshingano yo kugenzura umurimo muri Chypre. Muri icyo gihe, ibiro by’ishami rya Chypre ni na byo byitaga kuri Isirayeli, bityo jye hamwe n’abandi bavandimwe, twagize igikundiro cyo kujya dusura rimwe na rimwe Abahamya baho bari bake.
Mu rugendo rwa mbere nakoze njya muri Isirayeli, twagiriye ikoraniro rito muri resitora y’i Haifa, haterana abantu nka 50 cyangwa 60. Binyuriye mu gutandukanya abantu dukurikije ibihugu byabo, porogaramu y’iryo koraniro yatambutse mu ndimi esheshatu zinyuranye! Ikindi gihe, nashoboye kwerekanira i Yerusalemu filimi yakozwe n’Abahamya ba Yehova, kandi ntanga disikuru y’abantu bose, yavuzwe neza mu kinyamakuru cyandikwaga mu rurimi rw’Icyongereza.
Icyo gihe, muri Chypre hari Abahamya bagera ku 100, kandi bagombaga kurwana inkundura kugira ngo barengere ukwizera kwabo. Udutsiko tw’inzererezi twabaga turangajwe imbere n’abapadiri ba Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki, twajyaga turogoya amakoraniro yacu, kandi guterwa amabuye mu gihe nabwirizaga mu turere tw’igiturage, kuri jye byari ibintu bishya. Nagombaga kwitoza ukuntu nazajya mpita mva mu karere runaka nta kuzuyaza! Muri icyo gihe cy’ibitotezo bikaze bene ako kageni, kuba kuri icyo kirwa haroherejwe abandi bamisiyonari byakomeje ukwizera kwacu. Dennis na Mavis Matthews hamwe na Joan Hulley na Beryl Heywood bansanze i Famagusta, mu gihe Tom na Mary Goulden na Nina Constanti, umuturage wo muri Chypre wari waravukiye i Londres, bo bagiye i Limassol. Muri icyo gihe, Bill Copson na we yimuriwe muri Chypre, nyuma y’aho Bert na Beryl Vaisey bamusangayo.
Mpuza n’Imimerere Yari Ihindutse
Mu mpera z’umwaka wa 1957, nararwaye sinashobora gukomeza inshingano yanjye y’ubumisiyonari. Nafashe umwanzuro mbabaye wo gusubira mu Bwongereza kwivuza kugira ngo nongere ngire amagara mazima, ari na ho nakomereje umurimo w’ubupayiniya kugeza mu mwaka wa 1960. Mushiki wanjye n’umugabo we bangiriye neza barancumbikira, ariko imimerere yari yarahindutse. Imimerere Joan yari arimo yagendaga irushaho kumukomerera. Uretse kuba yaragombaga kwita ku mugabo we n’umukobwa wabo muto, mu myaka 17 namaze ntahari, yari yaranitaye kuri papa na mama wacu Aunt Millie abigiranye urukundo, icyo gihe bakaba bari bageze mu za bukuru kandi barwaye. Byarigaragazaga ko twari dukeneye gukurikiza urugero rwa mama wacu, bityo nagumanye na mushiki wanjye kugeza igihe mama wacu na papa bapfiriye.
Byari byoroshye kwihamira mu Bwongereza, ariko maze kuruhuka ho gato, numvise mfite inshingano yo gusubira ku murimo wanjye. Ubundi se, umuteguro wa Yehova ntiwari warantanzeho amafaranga menshi kugira ngo mpabwe imyitozo? Bityo, mu mwaka wa 1972 nirihiye itike nsubira muri Chypre kongera gukorerayo umurimo w’ubupayiniya.
Nathan H. Knorr yahageze aje gutegura ikoraniro ryari kuzaba umwaka wari gukurikiraho. Igihe yamenyaga ko nari naragarutse, yanshyizeho kugira ngo mbe umugenzuzi w’akarere k’icyo kirwa cyose, icyo kikaba ari igikundiro namaranye imyaka ine. Iyo yari inshingano iteye ubwoba kubera ko yasobanuraga ko nagombaga kuvuga Ikigiriki buri gihe.
Igihe cy’Imivurungano
Nabanaga n’Umuhamya wo muri Chypre wavugaga Ikigiriki witwaga Paul Andreou, mu nzu yari mu mudugudu wa Karakoumi, mu burasirazuba bwa Kyrenia ku nkombe y’amajyaruguru. Ibiro by’ishami rya Chypre byari biri mu mujyi wa Nicosie, uri mu majyepfo y’Imisozi ya Kyrenia. Mu ntangiriro za Nyakanga 1974, nari muri Nicosie igihe bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Makarios, kandi niboneye ukuntu urugo rwe rwatwitswe rugahinduka umuyonga. Igihe habonekaga umutekano mu mayira, nihutiye gusubira i Kyrenia, aho twiteguraga kugira ikoraniro ry’akarere. Hashize iminsi ibiri nyuma y’aho, numvise igisasu cya mbere giturikira ku cyambu, kandi nabonye ikirere cyuzuye za kajugujugu zari zazanye abasirikare bo muri Turukiya baje kwigarurira icyo kirwa.
Kubera ko nari Umwongereza, abasirikare ba Turukiya banjyanye mu nkengero za Nicosie, aho abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bampase ibibazo barangiza bakampuza n’ibiro by’ishami. Hanyuma, nahanganye n’ikibazo giteye ubwoba cyo kugenda nyura mu nsinga za telefoni n’amashanyarazi zacikaguritse no mu mazu y’ibirangarizwa yari ku rundi ruhande rw’akarere katarangwagamo ibikorwa bya gisirikare. Mbega ukuntu nashimishijwe n’uko insinga za telefoni mvuganiraho na Yehova Imana zitashoboraga gucika! Amasengesho yanjye yarankomeje muri ibyo bihe byari biruhije nanyuzemo mu buzima bwanjye.
Nari naratakaje ibintu byanjye byose, ariko nari nshimishijwe n’umutekano nari mfite ku biro by’ishami. Icyakora, iyo mimerere yamaze igihe gito. Mu minsi mike, ingabo zateye zari zimaze kwigarurira kimwe cya gatatu cy’amajyaruguru y’ikirwa. Byabaye ngombwa ko tuva muri Beteli, nuko twimukira i Limassol. Nashimishijwe n’uko nashoboye gufatanya na komite yari yashyizweho kugira ngo yite ku bavandimwe 300 bari baragezweho n’ayo makuba, abenshi muri bo bakaba bari batakaje amazu yabo.
Mpindurirwa Inshingano Kenshi
Muri Mutarama 1981, Inteko Nyobozi yansabye kwimukira mu Bugiriki nkajya kubana n’umuryango wa Beteli muri Athènes, ariko mu mpera z’uwo mwaka nagarutse muri Chypre, maze mpabwa inshingano yo kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami. Andreas Kontoyiorgis n’umugore we Maro, bakaba ari kavukire ka Chypre, bari baroherejwe baturutse i Londres, bambereye ‘ubufasha bunkomeza.’—Abakolosayi 4:11, NW.
Igihe urugendo rw’umugenzuzi wa zone rwari rwakozwe na Theodore Jaracz mu mwaka wa 1984 rwari rurangiye, nabonye ibaruwa y’Inteko Nyobozi yavugaga mu magambo make ngo “Umuvandimwe Jaracz narangiza, twifuzaga ko wazamuherekeza mu Bugiriki.” Nta mpamvu bamenyesheje, ariko igihe twari tugeze mu Bugiriki, indi baruwa y’Inteko Nyobozi yasomewe abagize Komite y’Ishami, inshyiriraho kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami muri icyo gihugu.
Muri icyo gihe, mu Bugiriki twari duhanganye n’ibibazo by’ubuhakanyi. Nanone kandi, hari hari ibirego byinshi by’uko duhindura abantu abigishwa mu buryo butemewe n’amategeko. Buri munsi abagize ubwoko bwa Yehova barafatwaga bakajyanwa mu nkiko. Mbega igikundiro nagize cyo kumenya abavandimwe na bashiki bacu bihanganye kandi bagakomeza gushikama mu gihe cy’ibigeragezo! Zimwe mu manza zabo, nyuma y’aho *
zaje kuburanishwa n’Urukiko rw’u Burayi Rwita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, imyanzuro yazivuyemo ikaba yaragize ingaruka nziza ku murimo wo kubwiriza mu Bugiriki.Mu gihe nakoreraga umurimo mu Bugiriki, nashoboye kujya mu makoraniro atazibagirana yabereye muri Athènes, i Tesalonike no ku birwa bya Rodo na Kirete. Iyo yari imyaka ine ishimishije, yaranzwe n’ibikorwa byinshi, ariko kandi, nari hafi guhindurirwa inshingano—naje gusubira muri Chypre mu mwaka wa 1988.
Njya Muri Chypre Hanyuma Ngasubira mu Bugiriki
Mu gihe nari naravuye muri Chypre, abavandimwe baho bari barabonye amazu mashya y’ishami i Nissou, ku birometero bike uvuye i Nicosie, kandi Carey Barber, wo ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn, ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu. Icyo gihe ibintu byasaga n’aho byagiye mu buryo, kandi nishimiye gusubirayo, ariko ako gahenge ntikari kumara igihe kirekire.
Inteko Nyobozi yari yaremeje umushinga wo kubaka inzu nshya ya Beteli mu Bugiriki, mu kibanza cyari ku birometero bike mu majyaruguru ya Athènes. Kubera ko nashoboraga kuvuga Ikigiriki n’Icyongereza, mu mwaka wa 1990 natumiriwe kujya gukorera ku kibanza gishya bubakagamo, nkazajya nsemurira abagize umuryango w’abubatsi mpuzamahanga bakoreragayo. Ndacyibuka ibyishimo twabaga dufite mu mpeshyi iyo twabaga turi ku kibanza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, duha ikaze abavandimwe na bashiki bacu b’Abagiriki babarirwa mu magana babaga bitangiye kuza gufasha abagize umuryango w’abubatsi! Nzahora nibuka neza ukuntu babaga bishimye n’ukuntu bakoranaga umwete.
Abapadiri ba Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki hamwe n’ababaga babashyigikiye, bagiye bagerageza kwinjira ku kibanza ngo barogoye ibyo twakoraga, ariko Yehova yumvise amasengesho yacu, kandi yaraturinze. Nakomeje gukora muri uwo mushinga kugira ngo nzabe mpari igihe amazu mashya ya Beteli yeguriwe Yehova ku itariki ya 13 Mata 1991.
Ntera Ingabo mu Bitugu Mushiki Wanjye Nkunda
Mu mwaka wakurikiyeho, nasubiye mu Bwongereza mu kiruhuko, mba kwa mushiki wanjye n’umugabo we. Ikibabaje ariko, ni uko igihe nari ndiyo, muramu wanjye yafashwe n’umutima incuro ebyiri maze akaza gupfa. Joan yari yaragiye antera inkunga atitangiriye itama mu gihe nakoraga umurimo w’ubumisiyonari. Hafi buri cyumweru yanyandikiraga urwandiko rwo kuntera inkunga. Mbega ukuntu kugira umuntu nk’uwo mushyikirana ari umugisha ku mumisiyonari uwo ari we wese! None dore yari apfakaye, ubuzima bwe bwarazahaye kandi akeneye kwitabwaho. Nari kubigenza nte?
Umukobwa wa Joan witwa Thelma hamwe n’umugabo we, bitaga ku wundi mupfakazi wizerwa wo mu itorero ryabo, akaba ari umwe muri babyara bacu wari urwaye cyane. Bityo, maze gusenga cyane, nafashe umwanzuro w’uko nagombaga kuhaguma nkagira uruhare mu kwita kuri Joan. Kugira ibyo mpindura kugira ngo mpangane n’iyo mimerere mishya ntibyanyoroheye, ariko ubu mfite igikundiro cyo kuba ndi umusaza mu itorero rya Pen Mill, rikaba ari rimwe mu matorero abiri ari i Yeovil.
Abavandimwe twakoranye umurimo mu mahanga, bakomeza kungezaho amakuru kuri telefoni kandi bakanyandikira, kandi ibyo ndabishimira cyane. Ndamutse mvuze ko nifuza gusubira mu Bugiriki cyangwa muri Chypre, nzi yuko abavandimwe banjye bahita banyoherereza itike. Ariko ubu mfite imyaka 80, kandi amaso yanjye n’amagara yanjye ntibikiri nk’uko byahoze. Birababaza kuba umuntu atagishobora gukora nk’ibyo yahoze akora, ariko imyaka namaze nkora kuri Beteli yamfashije kwihingamo akamenyero keza mu bintu byinshi bikingirira akamaro na n’ubu. Urugero, buri gihe nsuzuma isomo ry’umunsi mbere yo kugira icyo mfata mu gitondo. Nanone kandi, nitoje kubana neza n’abantu no kubakunda, urwo akaba ari rwo rufunguzo rwo kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu murimo w’ubumisiyonari.
Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka ihebuje isaga 60 maze nsingiza Yehova, mbona ko umurimo w’igihe cyose ari uburinzi buhebuje, kandi ko utanga uburere utabona ahandi. Nshobora gusubira mu magambo Dawidi yabwiye Yehova n’umutima wanjye wose, amagambo agira ati ‘wambereye igihome kirekire kinkingira, n’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye.’—Zaburi 59:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 18 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya John Wynn, yari ifite umutwe uvuga ngo “Umutima Wanjye Usabwe no Gushimira,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1997, ku ipaji ya 25-28.—Mu Gifaransa.
^ par. 23 Mbere yitwaga Consolation.
^ par. 41 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1998, ku ipaji ya 20-21, n’uwo ku itariki ya 1 Nzeri 1993, ku ipaji ya 27-31 (mu Gifaransa); Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Mutarama 1998, ku ipaji ya 21-22, n’iyo ku itariki ya 22 Werurwe 1997, ku ipaji ya 14-15.
[Amakarita yo ku ipaji ya 24]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
U BUGIRIKI
Athènes
CHYPRE
Nicosie
Kyrenia
Famagusta
Limassol
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Mama mu mwaka wa 1915
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Mu mwaka wa 1946 ndi kumwe n’abandi bavandimwe bo mu ishuri rya munani rya Galeedi turi hejuru y’inzu ya Beteli y’i Brooklyn (ndi uwa kane uturutse ibumoso)
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe na Aunt Millie nyuma y’aho ngarukiye mu Bwongereza ubwa mbere