Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Tugirire bose neza”

“Tugirire bose neza”

“Nimuze munsange, ndabaruhura”

“Tugirire bose neza”

KUBWIRIZA no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ni wo wari umurimo w’ibanze wa Yesu (Mariko 1:14; Luka 8:1). Kubera ko abigishwa ba Kristo bifuza kumwigana, babona ko umurimo wo kwigisha ubutumwa bwo muri Bibiliya buhereranye n’Ubwami bw’Imana ari wo murimo w’ingenzi kurusha iyindi yose mu mibereho yabo (Luka 6:40). Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bashimishwa cyane no kubona ukuntu abemeye ubutumwa bw’Ubwami bagarurirwa ubuyanja mu buryo burambye, nk’uko byari biri mu gihe Yesu yari ku isi.—Matayo 11:28-30.

Uretse kwigisha Ijambo ry’Imana, Yesu yakoze n’indi mirimo myiza, urugero nko gukiza abarwayi no kugaburira abashonje (Matayo 14:14-21). Mu buryo nk’ubwo, umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kwigisha Bibiliya bawongeraho ibikorwa byo gufasha abantu bakeneye ubufasha. N’ubundi kandi, Ibyanditswe biha Abakristo ibibakwiriye byose kugira ngo ‘bakore imirimo myiza yose’ kandi bikabasunikira ‘kugirira bose neza.’—2 Timoteyo 3:16, 17; Abagalatiya 6:10.

“Abavandimwe Bacu Baratugobotse”

Muri Nzeri 1999, igihugu cya Tayiwani cyahungabanyijwe n’umutingito ukomeye cyane. Amezi make nyuma y’aho, imvura y’amahindu yateje imwe mu mpanuka kamere zikomeye cyane mu mateka y’igihugu cya Venezuwela. Vuba aha, imyuzure ikomeye yayogoje igihugu cya Mozambike. Aho hantu hose uko ari hatatu, Abahamya ba Yehova barahagobotse bahita bazana ibyokurya, amazi, imiti, imyambaro, amahema n’ibikoresho byo mu gikoni, babizaniye abari bagezweho n’izo mpanuka. Abantu bitangiye imirimo bazi iby’ubuvuzi bashinze amavuriro mato yo kuvura abakomeretse, naho abazi iby’ubwubatsi bubakira amazu abari basigaye batagira aho kwikinga.

Abagezweho n’izo mpanuka bakozwe ku mutima n’ubufasha buziye igihe bahawe. Uwitwa Malyori wo muri Venezuwela, inzu ye ikaba yari yatwawe n’umuvu, yagize ati “igihe twari twihebye cyane, abavandimwe bacu baratugobotse.” Abubatsi bari bitangiye gufasha bamaze kubakira umuryango wa Malyori inzu nshyashya, yaravuze ati “ntitwabona uko dushimira Yehova ku bw’ibyo yadukoreye byose!” Naho igihe abantu bo muri Mozambike bari basizwe iheruheru n’umwuzure bahabwaga imfunguzo z’amazu mashya yari akimara kubakwa, iryo tsinda ryose ryateruriye rimwe riririmba indirimbo y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Yehova Ni Ubuhungiro Bwacu.” *

Gufasha abantu bakeneye ubufasha byanagaruriye ubuyanja abitangiye gutabara. Uwitwa Marcelo wari umuforomo mu nkambi y’impunzi muri Mozambike, yaravuze ati “nashimishijwe no kuba naragize icyo marira abo bavandimwe bari bahuye n’akaga gakomeye.” Huang, witangiye gufasha muri Tayiwani, yaravuze ati “byari bishimishije cyane kwifatanya mu kugeza ibyokurya n’amahema ku bavandimwe bari bakeneye ubufasha. Byakomeje ukwizera kwacu.”

Gahunda y’Abitangira Imirimo Igira Ingaruka Nziza

Umurimo w’ubwitange wanagaruriye ubuyanja mu buryo bw’umwuka imfungwa zibarirwa mu bihumbi mirongo ku isi hose. Mu buhe buryo? Mu myaka ishize, Abahamya ba Yehova bahaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya abantu barenga 30.000 bafungiye muri za gereza zigera ku 4.000 zo muri Amerika honyine. Byongeye kandi, aho bishoboka, Abahamya bajya gusura za gereza kugira ngo bigane Bibiliya n’abanyururu, banayobore amateraniro ya Gikristo. Mbese, hari icyo ibyo byaba byungura abo banyururu?

Abanyururu bamwe na bamwe biga Bibiliya, batangiye kugeza kuri bagenzi babo inyigisho zigarurira abantu ubuyanja zo mu Ijambo ry’Imana. Ingaruka zabaye iz’uko muri za gereza runaka ku isi hose, ubu harimo amatsinda y’abanyururu bifatanyiriza hamwe mu gusenga Yehova. Mu mwaka wa 2001, imfungwa yo muri leta ya Oregon ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaravuze iti “itsinda ryacu ririmo riraguka cyane. Dufite ababwiriza b’Ubwami 7 kandi bayobora ibyigisho bya Bibiliya 38. Abantu barenga 25 baterana kuri disikuru y’abantu bose no ku Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, kandi abantu bose bateranye ku Rwibutso [rw’urupfu rwa Kristo] bari 39. Hari abandi batatu bazabatizwa vuba aha!

Inyungu n’Ibyishimo Bibonerwamo

Abayobozi ba za gereza baje kubona ko uwo murimo ukorwa n’abantu babyitangira ugira ingaruka nziza. Ariko kandi, ikintu cyatangaje abo bakuru ba gereza kurushaho, ni ingaruka zirambye iyo gahunda y’abantu bitangira gukora imirimo igira. Raporo imwe yagiraga iti “mu myaka icumi iyi gahunda imaze iriho, nta munyururu n’umwe wabatirijwe muri gereza akaba umwe mu Bahamya ba Yehova wafunguwe akongera kugaruka, ibyo bikaba bitandukanye n’abantu babarirwa hagati ya 50 na 60 ku ijana by’umubare w’abanyururu bongera kugaruka bo mu yandi matsinda.” Uyobora ibikorwa bya kidini muri gereza yo muri leta ya Idaho, yakozwe ku mutima n’ingaruka nziza Abahamya bari baragezeho, yandikira ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova ku isi hose, ati “nubwo ntemera imyizerere yanyu, natangajwe cyane n’umuteguro wanyu.”

Gufasha abantu bo muri za gereza binahesha ingororano abitangira kubafasha. Igihe umwe mu bitangiye gukora imirimo yari amaze kuyoborera amateraniro itsinda ry’abanyururu bari baririmbye indirimbo y’Ubwami ku ncuro ya mbere, yaranditse ati “byari biteye inkunga kubona abantu 28 bifatanya mu kuririmba, basingiza Yehova. Kandi baririmbye mu ijwi riranguruye! Mbega ukuntu nagize igikundiro cyo kuba nari mpari icyo gihe!” Umuntu witangiye gusura za gereza zo muri leta ya Arizona, we yaravuze ati “mbega ukuntu ari umugisha kuba twarifatanyije muri uwo murimo wihariye!”

Abahamya bitangiye gukora imirimo ku isi hose bemeranya na Yesu babigiranye umutima wabo wose, we wavuze ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Banagaragaza kandi ko gukurikiza inama Bibiliya itugira yo kugirira bose neza, bigarura ubuyanja rwose.—Imigani 11:25.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Reba indirimbo ya 11 mu gatabo Dusingize Yehova Turirimba, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Venezuwela

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Tayiwani

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Mozambike