Mbese, Abakristo bagombye kugira ishyari?
Mbese, Abakristo bagombye kugira ishyari?
MBESE, ishyari ni umuco Abakristo bagombye kugira? Kubera ko turi Abakristo, duterwa inkunga yo ‘gushimikira urukundo,’ kandi tubwirwa ko ‘urukundo rutagira ishyari’ (1 Abakorinto 13:4; 14:1). Tunabwirwa ko “Uwiteka . . . ari Imana ifuha” kandi dutegekwa ‘kwigana Imana’ (Kuva 34:14; Abefeso 5:1). Iyo mirongo ya Bibiliya ituma abantu bamwe bibaza byinshi. Kubera iki?
Ni ukubera ko haba mu Giheburayo, haba no mu Kigiriki, hari ijambo rimwe ryahinduwemo “ishyari,” ahandi rigahindurwamo “ifuhe” muri Bibiliya; kandi rigira ibisobanuro byinshi. Rishobora kugira ibisobanuro byiza cyangwa bibi, bitewe n’uko ryakoreshejwe. Urugero, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishyari,” ahandi rigahindurwamo “ifuhe,” rishobora gusobanura “kwifuza gusengwa wenyine; kutemera guharikwa; kurwanira ishyaka; kugira umwete; ishyari; ifuhe; kurarikira.” Iry’Ikigiriki rihuje na ryo rifite ibisobanuro nk’ibyo. Ayo magambo ashobora kwerekezwa ku byiyumvo bibi umuntu agirira uwo atekereza ko amurwanya cyangwa uwo akeka ko atoneshejwe (Imigani 14:30). Ashobora nanone kwerekeza ku buryo bwo kugaragaza umuco mwiza twahawe n’Imana wo kwifuza kurinda uwo dukunda icyamugirira nabi.—2 Abakorinto 11:2.
Urugero ruhebuje
Yehova atanga urugero ruhebuje mu kugaragaza ifuhe. Impamvu zituma afuha ni nziza kandi ntizanduye; aba yifuza kurinda ubwoko bwe kononekara mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Ku bihereranye n’ubwoko bwe bwa kera, yabuvuzeho mu buryo bw’ikigereranyo abwita Siyoni ati “mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi; mpafuhiye mfite uburakari bwinshi” (Zekariya 8:2). Kimwe n’uko umubyeyi wuje urukundo ahora ari maso kugira ngo arinde abana be icyabagirira nabi, Yehova na we ahora ari maso kugira ngo arinde abagaragu be akaga ko mu buryo bw’umubiri n’ako mu buryo bw’umwuka.
Kugira ngo Yehova arinde ubwoko bwe, yatanze Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Ribatera inkunga yo kugira ubwenge mu byo bakora, kandi rikubiyemo ingero nyinshi z’ababigezeho. Muri Yesaya 48:17, dusoma ngo “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.” Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko ifuhe rye rimusunikira kutwitaho no kuturinda! Iyo ataza kuba adufuhira muri ubwo buryo bwiza, twari guhura n’imibabaro y’uburyo bwinshi kubera ko tutari inararibonye. Nta na rimwe Yehova afuha abitewe n’ubwikunde.
Ku bw’ibyo se, gufuha kw’Imana bitandukaniye he n’ishyari? Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo dusuzume urugero rwa Miriyamu n’urwa Finehasi. Tuzirikane icyatumye bakora ibyo bakoze.
Miriyamu na Finehasi
Miriyamu yari mushiki wa Mose na Aroni, abo bakaba bari abayobozi b’Abisirayeli igihe bavaga mu Misiri. Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Miriyamu yagiriye ishyari musaza we Mose. Inkuru ya Bibiliya igira iti “Miriyamu na Aroni banegura Mose, ku bw’Umunyetiyopiyakazi Kubara 12:1-15.
yarongoye . . . Baravuga bati ‘ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?’ ” Uko bigaragara, Miriyamu ni we wafashe iya mbere mu kwigomeka kuri Mose, kubera ko Yehova yamuhanishije ibibembe yamaranye icyumweru amuhora agasuzuguro ke, ariko ntabihanishe Aroni.—Ni iki cyateye Miriyamu kwigomeka kuri Mose? Mbese, yabitewe no guhangayikira ugusenga k’ukuri no kwifuza kurinda Abisirayeli bagenzi be icyabagirira nabi? Uko bigaragara si ko biri. Biragaragara ko Miriyamu yari yararetse irari ryo kwifuza ibyubahiro n’ubutware rigatutumbira mu mutima we. Kubera ko yari umuhanuzikazi muri Isirayeli, abantu baramwubahaga cyane, cyane cyane abagore. Isirayeli imaze gucungurwa mu buryo bw’igitangaza ku Nyanja Itukura, Miriyamu ni we wabarangaje imbere bacuranga, banaririmba. Nyuma y’aho noneho, Miriyamu ashobora kuba yarakabije guhangayikishwa no gutakaza ibyubahiro bye bikegukanwa n’umugore wa Mose yakekaga ko amurwanya. Miriyamu yasunitswe n’ishyari rishingiye ku bwikunde, yivumbura kuri Mose Yehova yari yarashyizeho.—Kuva 15:1, 20, 21.
Finehasi we, ibyo yakoze yabitewe n’impamvu inyuranye n’iyo. Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu gihugu cy’isezerano, igihe bari bakambitse mu kibaya cya Mowabu, Abamowabukazi n’Abamidiyanikazi bashutse abagabo benshi b’Abisirayeli babakururira mu bwiyandarike no mu gusenga ibigirwamana. Kugira ngo basukure aho bari bakambitse kandi bahoshe uburakari bwinshi bwa Yehova, abacamanza ba Isirayeli bahawe amabwiriza yo kwica abantu bose bari batandukiriye. Zimuri wari umutware wo mu Basimeyoni, yazanye Umumidiyanikazi Kozibi aho bari bakambitse kugira ngo basambane, amutambukana nta cyo yitayeho ‘mu maso y’iteraniro ry’Abisirayeli.’ Finehasi yiyemeje guhita agira icyo akora. Yasunitswe n’ifuhe ryo gusenga Yehova no kwifuza kutanduza umuco mwiza w’aho bari bakambitse, maze yicira abo basambanyi mu ihema ryabo. Yabitewe no ‘gufuhira’ Yehova, yanga ko hagira ubangikana na we. Igikorwa Finehasi yakoze atazuyaje, cyahagaritse icyago cyari kimaze guhitana abantu 24.000, kandi Yehova yamuhaye ingororano y’ubutambyi buhoraho mu b’inzu ye.—Kubara 25:4-13.
Impamvu zasunikiye abo bantu uko ari babiri kugira icyo bakora zitandukaniye he? Miriyamu yigometse kuri musaza we abitewe n’ishyari rishingiye ku bwikunde, mu gihe Finehasi we yagaragaje ubutabera bushingiye ku ifuhe ry’Imana. Kimwe na Finehasi, hari igihe natwe biba ngombwa ko tuvuganira izina rya Yehova, ugusenga kwe n’ubwoko bwe, cyangwa tukagira icyo dukora.
Ishyaka ridakwiriye
Mbese, byashoboka ko umuntu yagira ishyaka ridakwiriye? Birashoboka rwose. Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere muri rusange bagiraga ishyaka ridakwiriye. Barwaniraga ishyaka amategeko y’Imana n’imigenzo byabo. Mu mihati yabo yo kurinda amategeko, bashyizeho andi mategeko n’imiziririzo maze bibera rubanda umutwaro uremereye (Matayo 23:4). Kubera ko banze kwemera nkana ko Imana yasimbuje Amategeko ya Mose icyo yashushanyaga, ishyaka ryabo ridakwiriye ryabasunikiye kugaragariza uburakari butagira rutangira abigishwa ba Kristo. Intumwa Pawulo, na we wari warigeze kuba indahemuka mu kurwanira amategeko ishyaka ridakwiriye, yagaragaje ko abantu batsimbararaga ku mategeko bari bafite “ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge.”—Abaroma 10:2; Abagalatiya 1:14.
Kureka kurwanira amategeko ishyaka ridakwiriye byagoye Abayahudi benshi babaye Abakristo. Pawulo amaze gukora urugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yahaye inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere raporo ivuga uko abanyamahanga bahindukiriraga ubukristo. Icyo gihe hariho Abayahudi b’Abakristo babarirwa mu bihumbi ‘bose bagiraga ishyaka ry’amategeko’ (Ibyakozwe 21:20). Ibyo byabaye hashize imyaka myinshi inteko nyobozi ifashe umwanzuro w’uko bitari bikiri ngombwa ko Abakristo b’Abanyamahanga bakebwa. Ibibazo bihereranye no kubahiriza amategeko ya Mose byari byaratumye mu itorero havuka amacakubiri (Ibyakozwe 15:1, 2, 28, 29; Abagalatiya 4:9, 10; 5:7-12). Kubera ko Abakristo b’Abayahudi bamwe na bamwe batari basobanukiwe bihagije ukuntu Yehova yari asigaye akorana n’ubwoko bwe, batsimbararaga ku bitekerezo byabo bwite, bakanenga abandi.—Abakolosayi 2:17; Abaheburayo 10:1.
Ku bw’ibyo, twagombye kwirinda kugwa mu mutego wo kugerageza gutsimbarara ku bitekerezo bidashingiye ku Ijambo ry’Imana. Byaba byiza twemeye ibisobanuro bishya kandi binonosoye by’Ijambo ry’Imana duhabwa binyuriye ku muyoboro Yehova akoresha muri iki gihe.
Rwanira Yehova ishyaka
Nyamara kandi, kurwanira Imana ishyaka biremewe mu gusenga k’ukuri. Igihe dutangiye gusa n’aho dukabya kwibanda ku gihagararo cyacu cyangwa uburenganzira bwacu, kurwanira Imana ishyaka bituma twerekeza ibitekerezo kuri Yehova. Bidusunikira gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kuvuga ukuri ku bihereranye na we, tukavuganira inzira ze n’ubwoko bwe.
Akiko, umubwiriza w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova, ntiyakiriwe neza na nyir’inzu utarabonaga neza ibihereranye n’itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso. Akiko yavuganiye Ijambo ry’Imana abigiranye amakenga, ndetse anamubwira ibibazo biterwa no guterwa amaraso. Akiko asunitswe n’icyifuzo gikomeye cyane cyo kuvuga ibihereranye na Yehova, yerekeje ikiganiro ku kibazo yari amaze gutahura ko mu by’ukuri ari cyo cyari cyatumye uwo mugore atamwakira neza. Uwo mugore ntiyemeraga ko hariho Umuremyi. Akiko yumvishije uwo mugore impamvu ibyaremwe bishyigikira ko hariho Umuremyi. Kuba yaravuganiye ukuri ashize amanga ntibyakuyeho urwikekwe rutari rufite ishingiro gusa, ahubwo nanone byatumye atangiza uwo mugore icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Ubu uwo mugore asingiza Yehova.
Kurwanira ugusenga k’ukuri ishyaka bidusunikira kuba maso kandi tugakoresha uburyo tubonye kugira ngo tuvuganire ukwizera kwacu haba ku kazi, ku ishuri, ku maduka, n’igihe turi mu rugendo. Urugero, Midori yiyemeje kubwira abo bakorana ibihereranye n’ukwizera kwe. Umugore bakoranaga wari ugeze mu kigero cy’imyaka 40 yavuze ko atajya ashishikazwa no kuganira * Iyo kaseti yatumye ibintu bibi byose uwo mugore yakekaga ku Bahamya ba Yehova bivaho. Ibyo yabonye byamuteye kuvuga ati “kuva ubu nifuza kuba nk’Abahamya ba Yehova.” Yafatanyije n’umukobwa we kwiga Bibiliya.
n’Abahamya ba Yehova. Mu kindi kiganiro bagiranye nyuma y’aho, uwo mugore yari ababajwe n’uko umukobwa we yari yaratangiye kumunanira. Midori yamweretse igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques,* kandi anamwemerera ko azashyiraho gahunda yo kucyigana n’umukobwa we. Icyigisho cyaratangiye, ariko uwo mugore ntajye acyifatanyaho. Midori yiyemeje kwereka uwo mugore kaseti videwo Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation.Kurwanirira Yehova ishyaka, binagira akamaro mu itorero rya Gikristo. Bituma mu itorero habamo umwuka w’urukundo no kwita ku bandi, kandi bidusunikira kwirinda amacakubiri yakwangiza abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka, urugero nk’amazimwe n’ibitekerezo by’abahakanyi. Rimwe na rimwe, hari igihe abasaza babona ko ari ngombwa gucyaha abanyabyaha, bityo kurwanira Yehova ishyaka bidusunikira gushyigikira imyanzuro bafashe (1 Abakorinto 5:11-13; 1 Timoteyo 5:20). Pawulo yandika ibihereranye n’uko yafuhiraga bagenzi be bari bahuje ukwizera bo mu itorero ry’i Korinto, yagize ati “kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe, ni we Kristo, ngo mubashyingire, mumeze nk’umwari utunganye” (2 Abakorinto 11:2). Ku bw’ibyo, gufuha bituma natwe dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo turinde abagize itorero bakomeze kuba abantu batanduye mu bihereranye n’inyigisho, mu by’umwuka no mu by’umuco.
Koko rero, kurwanirira Imana ishyaka iyo bikozwe neza bigira ingaruka nziza ku bandi. Bituma twemerwa na Yehova kandi byagombye kuba umwe mu mico Abakristo bagaragaza muri iki gihe.—Yohana 2:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 20 Byasohowe n’Abahamya ba Yehova.
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Ibyo Finehasi yakoze byari bishingiye ku ifuhe yari afitiye Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 30]
Twirinde kugwa mu mutego wo kugira ishyaka ridakwiriye
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Kurwanira Imana ishyaka bidusunikira kugeza ku bandi ukwizera kwacu no kwishimira umuryango wacu w’abavandimwe