Mbese uribuka?
Mbese uribuka?
Waba warashimishijwe no gusoma amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni gute “kugira amakenga” byaturinda (Imigani 1:4)?
Bishobora kudukangurira kwirinda ingorane zo mu buryo bw’umwuka twazahura na zo bityo bikadusunikira gukora ibintu bikwiriye, urugero nko kwirinda amoshya y’abo dukorana aturehereza mu busambanyi. Bidufasha kubona ko Abakristo bagenzi bacu badatunganye, bikaba byatuma twirinda guhubuka mu gihe hagize ikitubabaza. Nanone byatuma ducika ku ngeso yo kwiruka inyuma y’ubutunzi yatuma turunduka mu buryo bw’umwuka.—15/8, ipaji ya 21-24.
• Ni gute umuntu yaba umuturanyi mwiza?
Ibintu bibiri bituma umuntu aba umuturanyi mwiza ni ukwitoza gutanga utitangiriye itama no gushimira ku bw’ibyo ukorerwa. Kuba umuturanyi mwiza mu gihe havutse ingorane nta ko bisa. Abahamya ba Yehova bihatira kuba abaturanyi beza baburira bagenzi babo ko vuba aha Imana izahagurukira kuvanaho ubugome.—1/9, ipaji ya 4-7.
• Dukurikije Bibiliya, abatagatifu nyabo ni bande, kandi se, ni gute bazafasha abantu?
Abakristo ba mbere bose bari abatagatifu nyabo, cyangwa abera. Abo bagizwe abatagatifu n’Imana aho kuba abantu cyangwa umuteguro uwo ari wo wose (Abaroma 1:7). Igihe abo bera bazaba barazuriwe kujya mu ijuru, bazafatanya na Kristo mu guha imigisha abizera bazaba bari ku isi (Abefeso 1:18-21).—15/9, ipaji ya 5-7.
• Kumenya ibihereranye n’imikino ngororangingo yaberaga mu Bugiriki bwa kera byamarira iki Abakristo?
Inyandiko z’intumwa Petero na Pawulo zikubiyemo ingero zishingiye cyangwa zerekeza ku mikino yo mu gihe cya kera (1 Abakorinto 9:26; 1 Timoteyo 4:7; 2 Timoteyo 2:5; 1 Petero 5:10). Umukinnyi wa kera yagombaga kugira umutoza mwiza, akirinda kandi agashyiraho imihati agamije gutsinda. Ibyo ni na ko biri ku bihereranye n’imihati yo mu buryo bw’umwuka Abakristo bashyiraho muri iki gihe.—1/10, ipaji ya 28-31.
• Ni izihe ngorane zijyana no kurerera abana mu mahanga hamwe n’ingororano bihesha?
Abana benshi biga ururimi rushya vuba cyane kurusha ababyeyi babo, bityo bishobora kugora ababyeyi kwiyumvisha imitekerereze n’imyifatire y’abana babo. Abana na bo, gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’ababyeyi babo bishobora kutaborohera. Nubwo bimeze bityo ariko, abagize umuryango bashobora kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi mu gihe ababyeyi bigisha abana babo ururimi rwabo kavukire, bityo abana bakaba bamenya indimi zombi bakamenya n’imico yo mu bihugu byombi.—15/10, ipaji ya 22-26.
• Kuki kwitoza gusaba imbabazi ari iby’ingenzi?
Gusaba imbabazi nta buryarya akenshi bituma abantu bongera kugirana imishyikirano myiza. Bibiliya itanga ingero zigaragaza ibyiza byo gusaba imbabazi (1 Samweli 25:2-35; Ibyakozwe 23:1-5). Incuro nyinshi, iyo abantu babiri bafitanye amakimbirane, bombi bashobora mu buryo runaka kuba bafite ikosa. Ku bw’ibyo, biba bisaba ko bumvikana bagasabana imbabazi.—1/11, ipaji ya 4-7.
• Kuki gukina urusimbi ari bibi, n’iyo umuntu yaba ateze udufaranga duke gusa?
Gukina urusimbi bituma habaho ubwikunde, umwuka wo kurushanwa n’umururumba, ibyo Bibiliya ikaba ibiciraho iteka (1 Abakorinto 6:9, 10). Abantu benshi babaswe no gukina urusimbi babitangiye bakiri bato cyane batega udufaranga duke.—1/11, ipaji ya 31.
• Ko ibitabo byinshi bya Bibiliya byanditswe mu Kigiriki, kuki byabaye ngombwa ko Bibiliya ihindurwa mu Kigiriki, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
Ikigiriki cyo muri iki gihe gitandukanye n’Ikigiriki cyakoreshejwe mu buhinduzi bwa Septante bw’Ibyanditswe bya Giheburayo ndetse n’icyakoreshejwe mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Mu binyejana bya vuba, bagiye bagerageza guhindura ibice bimwe bya Bibiliya cyangwa Bibiliya yose mu Kigiriki kivugwa buri munsi. Muri iki gihe, hari ubuhinduzi bwa Bibiliya, yose uko yakabaye cyangwa igice cyayo, bugera kuri 30 busomwa n’Abagiriki bo muri rubanda rwa giseseka. Ubw’ingenzi muri ubwo buhinduzi bukaba ari ubwitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau, bwasohotse mu Kigiriki mu wa 1997.—15/11, ipaji ya 26-29.
• Kuki Abakristo badasabwa gutanga kimwe cya cumi?
Mu gihe cy’Amategeko yahawe Isirayeli ya kera, basabwaga gutanga kimwe cya cumi kugira ngo bashyigikire umuryango w’Abalewi kandi bite ku bakene (Abalewi 27:30; Gutegeka 14:28, 29). Urupfu rw’igitambo rwa Yesu rwavanyeho Amategeko, hakubiyemo n’itegeko ryo gutanga kimwe cya cumi (Abefeso 2:13-15). Mu itorero rya mbere, buri Mukristo yatangaga akurikije amikoro ye kandi agatanga nk’uko yabaga abigambiriye mu mutima we (2 Abakorinto 9:5, 7).—1/12, ipaji ya 4-6.
• Mbese, ibivugwa mu Byahishuwe 20:8 byaba bisobanura ko mu kigeragezo cya nyuma, Satani azayobya abantu benshi cyane?
Uwo murongo uvuga ko abayobejwe bazaba bangana “nk’umusenyi wo ku nyanja.” Muri Bibiliya, iyo mvugo akenshi yumvikanisha umubare utazwi, bikaba bitumvikanisha byanze bikunze ko ari umubare munini cyane. Urubyaro rwa Aburahamu, rwagombaga kungana “n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja,” rwaje kuba abantu 144.000 (Itangiriro 22:17; Ibyahishuwe 14:1-4).—1/12, ipaji ya 29.