Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nimucyo twese dutangaze icyubahiro cya Yehova

Nimucyo twese dutangaze icyubahiro cya Yehova

Nimucyo twese dutangaze icyubahiro cya Yehova

“Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro.”​—ZABURI 96:7, 8.

1, 2. Ni ibihe bintu byatura icyubahiro cya Yehova, kandi se ni bande baterwa inkunga yo kwifatanya na byo?

DAWIDI mwene Yesayi, yari umushumba ukiri muto wakuriye hafi y’i Betelehemu. Mbega ukuntu agomba kuba yarajyaga yitegereza isanzure ry’ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro rituje, mu gihe yabaga aragiye imikumbi ya se ari wenyine muri izo nzuri z’intama! Nta gushidikanya ko yibutse ibyo bintu bishishikaje cyane yabonye igihe yahumekerwaga n’umwuka wera w’Imana, akandika amagambo meza cyane ari muri Zaburi ya 19 kandi akayaririmba agira ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi.”—Zaburi 19:2, 5.

2 Uburyo buhambaye Yehova yaremye ijuru butangaza icyubahiro cye butavuze, nta magambo nta n’ijwi bukoresheje, amanywa abibwira andi manywa, ijoro rikabimenyesha irindi joro. Ibyaremwe ntibihwema gutangaza icyubahiro cy’Imana, kandi bituma umuntu abona ko nta cyo ari cyo iyo yitegereje ibyo bihamya bitavuga byigaragariza ubwabyo “isi yose” kugira ngo abayituye bose babibone. Icyakora, ibyo bihamya by’ibyaremwe bitavuga ntibihagije. Abantu b’indahemuka baterwa inkunga yo kwifatanya na byo mu gutanga ubuhamya mu ijwi ryumvikana. Umwanditsi wa Zaburi utazwi izina yabwiye abantu b’indahemuka basenga Imana muri aya magambo yahumetswe ati “mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro” (Zaburi 96:7, 8). Abantu bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, bashimishwa no kwitabira iyo nkunga baterwa. None se, kwaturira Imana ko ifite icyubahiro bikubiyemo iki?

3. Kubera iki abantu baturira Imana icyubahiro?

3 Gutangaza icyubahiro cya Yehova bisaba ibirenze kuvuga amagambo gusa. Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya batangazaga icyubahiro cya Yehova n’iminwa yabo, nyamara abenshi muri bo babikoranaga uburyarya. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yaravuze ati “aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure” (Yesaya 29:13). Uburyo bwose abo bantu bahimbazagamo Imana nta cyo bwari buvuze. Kugira ngo uhimbaze Imana mu buryo yemera, bigomba kuba biturutse ku mutima wuzuye urukundo ukunda Yehova no kuba wemera udashidikanya ko ari we wenyine ukwiriye icyubahiro. Yehova ni we Muremyi wenyine. Ni we Ushoborabyose, ni we Ukiranuka wenyine mu isi no mu ijuru; kamere ye yose ni urukundo. Ni we soko y’agakiza kacu kandi ni we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’abari mu ijuru bose n’abari mu isi bose (Ibyahishuwe 4:11; 19:1). Niba mu by’ukuri twiringira ibyo bintu, nimucyo dutangaze icyubahiro cy’Imana n’umutima wacu wose.

4. Ni ayahe mabwiriza Yesu yaduhaye arebana n’ukuntu twahesha Imana icyubahiro, kandi se twayashyira mu bikorwa dute?

4 Yesu Kristo yatubwiye uburyo dushobora guhesha Imana icyubahiro. Yagize ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” (Yohana 15:8). Ni mu buhe buryo twera imbuto nyinshi? Mbere na mbere, twera imbuto binyuriye mu kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ n’umutima wacu wose, bityo tukifatanya n’ibyaremwe byose mu kuvuga ibihereranye n’imico ‘itaboneka’ y’Imana (Matayo 24:14; Abaroma 1:20). Ikindi kandi, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, twese tugira uruhare mu guhindura abantu bashya abigishwa na bo bakavuga mu ijwi riranguruye basingiza Yehova Imana. Icya kabiri, twitoza kugaragaza imbuto z’umwuka tubishobojwe n’umwuka wera kandi tukihatira kwigana imico ihebuje ya Yehova Imana (Abagalatiya 5:22, 23; Abefeso 5:1; Abakolosayi 3:10). Ibyo bituma uko twitwara buri munsi bihesha Yehova icyubahiro.

“Mu isi yose”

5. Sobanura ukuntu Pawulo yatsindagirije inshingano Abakristo bafite yo guhesha Imana icyubahiro bageza ukwizera kwabo ku bandi.

5 Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yatsindagirije inshingano Abakristo bafite yo guhesha Imana icyubahiro bageza ku bandi ukwizera kwabo. Ubutumwa bukubiye mu gitabo cy’Abaroma ni ubw’uko abizera Yesu Kristo ari bo bonyine bashobora gukizwa. Mu gice cya 10 cy’iyo baruwa ye, Pawulo yagaragaje ko Abisirayeli kavukire bo mu gihe cye bari bakigerageza kugendera ku mahame akiranuka binyuriye mu kubahiriza Amategeko ya Mose, kandi nyamara ‘Kristo ari we amategeko yasohoreragaho.’ Ku bw’ibyo, Pawulo yaravuze ati “niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa.” Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, “nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.”—Abaroma 10:4, 9-13.

6. Pawulo yakoresheje ate amagambo yo muri Zaburi ya 19:5?

6 Hanyuma Pawulo yabajije ibibazo byumvikana ati “ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:14). Pawulo yavuze ku Bisirayeli agira ati “abumviye ubutumwa bwiza si bose.” Kuki Isirayeli yanze kumvira? Kuba batarumviye ntibyatewe n’uko nta muntu wababwirije, ahubwo byatewe n’uko babuze ukwizera. Ibyo Pawulo yabigaragaje asubira mu magambo yo muri Zaburi ya 19:5, maze ayerekeza ku murimo wo kubwiriza Abakristo bakora aho kuyerekeza ku buhamya butangwa n’ibyaremwe bitavuga. Yagize ati “yee, rwose barumvise ndetse ‘ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, amagambo yabo agera ku mpera y’isi’ ” (Abaroma 10:16, 18). Ni koko, nk’uko ibiremwa bidafite ubuzima bihesha Yehova icyubahiro, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirije ubutumwa bwiza bw’agakiza ahantu hose maze muri ubwo buryo bahimbaza Imana mu “isi yose.” Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, yasobanuyemo n’ukuntu ubutumwa bwiza bwari bwarakwirakwiriye mu rugero rwagutse. Yavuze ko ubutumwa bwiza bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.

Abahamya barangwa n’ishyaka

7. Dukurikije ibyavuzwe na Yesu, Abakristo bafite iyihe nshingano?

7 Birashoboka ko ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi yayanditse hashize hafi imyaka 27 Yesu Kristo apfuye. Ni gute umurimo wo kubwiriza wari warashoboye gukwirakwira ukagera ahantu kure nk’i Kolosayi mu gihe gito nka kiriya? Ibyo byagezweho kubera ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barangwaga n’ishyaka; kandi Yehova yahaga umugisha iryo shyaka ryabo. Yesu yari yarahanuye ko abigishwa be bari kuzaba ababwiriza barangwa n’ishyaka, igihe yavugaga ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Yesu yongeye kuri ubwo buhanuzi itegeko ryanditse mu mirongo ya nyuma y’Ivanjiri ya Matayo, rigira riti ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Nyuma gato y’aho Yesu agiriye mu ijuru, abigishwa be batangiye gusohoza ayo magambo.

8, 9. Dukurikije ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe, Abakristo bitabiriye bate itegeko rya Yesu?

8 Abigishwa b’indahemuka ba Yesu bamaze gusukwaho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., * ikintu cya mbere bakoze cyabaye gusohoka bakajya kubwiriza, babwira imbaga yari iri i Yerusalemu “ibitangaza by’Imana.” Uwo murimo wabo wo kubwiriza wagize ingaruka nziza cyane maze abagera nko ku ‘bihumbi bitatu’ barabatizwa. Abigishwa bakomeje guhimbaza Imana ku mugaragaro kandi babigiranye ishyaka, bagera ku bintu bishimishije.—Ibyakozwe 2:4, 11, 41, 46, 47.

9 Abayobozi b’idini ntibatinze kubona ibyo abo Bakristo bakoraga. Barakajwe n’uko Petero na Yohana bavugaga bashize amanga, maze bategeka izo ntumwa zombi kutongera kubwiriza. Izo ntumwa zarabashubije ziti ‘ntitwabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.’ Bamaze kubatera ubwoba no kubarekura, Petero na Yohana basubiye mu bavandimwe babo, maze bose bateranira hamwe basenga Yehova. Basabye Yehova bashishikaye bati “uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.”—Ibyakozwe 4:13, 20, 29.

10. Ni ibihe bitotezo byahise bitangira, kandi se Abakristo b’ukuri babyifashemo bate?

10 Nk’uko byaje kugaragara nyuma y’aho gato, iryo sengesho ryari rihuje n’ibyo Yehova ashaka. Intumwa zarafashwe zirafungwa maze nyuma yaho marayika azibohora mu buryo bw’igitangaza. Uwo mumarayika yarazibwiye ati “nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo” (Ibyakozwe 5:18-20). Kubera ko intumwa zumviye, Yehova yakomeje kuziha umugisha. Nuko “ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo” (Ibyakozwe 5:42). Biragaragara neza ko ibitotezo bikaze bitabujije abigishwa ba Yesu kwatura ku mugaragaro icyubahiro cy’Imana.

11. Abakristo ba mbere babonaga bate umurimo wo kubwiriza?

11 Bidatinze Sitefano yarafashwe bamutera amabuye baramwica. Iyicwa rye ryabaye intandaro y’ibitotezo bikomeye byabaye i Yerusalemu, maze biba ngombwa ko abigishwa bose batatana, keretse intumwa. Mbese baba baraciwe intege n’ibyo bitotezo? Reka da! Dusoma ko ‘abatatanye bagiye hose, bamamaza ijambo ry’Imana’ (Ibyakozwe 8:1, 4). Iryo shyaka ryo guhesha Imana icyubahiro ryakomeje kugenda ryiyongera. Mu gice cya 9 cy’Ibyakozwe, dusomamo ko mu gihe Umufarisayo witwaga Sawuli w’i Taruso yari mu rugendo agana i Damasiko agiye gutangizayo itotezwa ry’abigishwa ba Yesu, yabonekewe na Yesu maze agahita ahuma. Sawuli ageze i Damasiko, Ananiya yamuhumuye mu buryo bw’igitangaza. Ni ikihe kintu cya mbere Sawuli, nyuma waje kwitwa Pawulo, yakoze? Iyo nkuru igira iti ‘aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w’Imana.’—Ibyakozwe 9:20.

Buri wese yarabwirizaga

12, 13. (a) Dukurikije ibivugwa n’abahanga mu by’amateka, ni ikihe kintu cyarangaga itorero ry’Abakristo ba mbere? (b) Ni gute igitabo cy’Ibyakozwe hamwe n’amagambo ya Pawulo bihuza n’amagambo y’abo bahanga mu by’amateka?

12 Ni ibintu bizwi hose ko buri wese mu bari bagize itorero rya mbere ry’Abakristo yabwirizaga. Philip Schaff yanditse ku Bakristo bo muri icyo gihe agira ati “buri torero ryari rifite intego yo kubwiriza, kandi buri Mukristo wizeraga wese yari umubwiriza” (History of the Christian Church). Mu gitabo cye, W. S. Williams yanditse agira ati “igihamya Abakristo bose bo mu Itorero rya mbere bari bahuriyeho, cyane cyane abari barahawe umwuka wera, ni uko babwirizaga ivanjiri” (The Glorious Ministry of the Laity). Yanakomeje ahamya agira ati “Yesu Kristo ntiyigeze avuga ko kubwiriza ari uburenganzira bwihariwe gusa n’abantu bari mu rwego runaka.” Ndetse na Celse wahoze arwanya Ubukristo yaranditse ati “abantu batunganyaga ubwoya, abadozi b’inkweto, abantu bakanaga impu, abantu b’injiji batize bo muri rubanda rusanzwe, abo bose babwirizaga ivanjiri.”

13 Ukuri kw’ayo magambo kugaragarira mu nkuru z’amateka zanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa bose, abagabo n’abagore, bamaze gusukwaho umwuka wera, batangarije mu ruhame ibitangaza by’Imana. Nyuma y’itotezwa ryakurikiye iyicwa rya Sitefano, Abakristo bose bari baratataniye hirya no hino bakwirakwije ubutumwa bwiza kugeza kure cyane. Imyaka hafi 28 nyuma y’aho, Pawulo ntiyari yandikiye gusa itsinda rito ry’abayobozi b’idini, ahubwo yari yandikiye Abaheburayo bose b’Abakristo ubwo yandikaga ati “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Mu gihe Pawulo yasobanuraga uko we yabonaga umurimo wo kubwiriza, yagize ati “iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano” (1 Abakorinto 9:16). Nta gushidikanya ko Abakristo bose b’indahemuka bo mu kinyejana cya mbere ari uko na bo babibonaga.

14. Ni irihe sano ukwizera gufitanye n’umurimo wo kubwiriza?

14 Kandi koko, Umukristo nyawe agomba kwifatanya mu murimo wo kubwiriza kubera ko ibyo bifitanye isano rya bugufi cyane n’ukwizera. Pawulo yaravuze ati ‘umutima ni wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa’ (Abaroma 10:10). None se ni itsinda rito gusa mu itorero, wenda nk’itsinda ry’abayobozi b’idini, ryizera, bityo akaba ari ryo ryonyine rifite inshingano yo kubwiriza? Birumvikana ko atari uko bimeze! Abakristo b’ukuri bose bizera cyane Umwami Yesu Kristo maze ibyo bikabasunikira kwatura bakabwira abandi iby’uko kwizera kwabo. Bitabaye ibyo, ukwizera kwabo kuba gupfuye (Yakobo 2:26). Kubera ko Abakristo bose b’indahemuka bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ukwizera kwabo bajya kubwiriza, abantu bumvise ijwi riranguruye rihimbaza izina rya Yehova.

15, 16. Tanga ingero zigaragaza ko umurimo wo kubwiriza wakomeje kujya mbere n’ubwo hari ibibazo.

15 Mu kinyejana cya mbere, Yehova yahaye umugisha ubwoko bwe buriyongera n’ubwo mu itorero ndetse no hanze yaryo hari ibibazo. Urugero, mu Byakozwe igice cya 6 handitswemo iby’ukutumvikana kwavutse hagati y’abahindutse Abakristo bavugaga Igiheburayo n’abavugaga Ikigiriki. Icyo kibazo cyakemuwe n’intumwa. Ingaruka zabaye izihe? Dusoma ko ‘Ijambo ry’Imana ryakomeje kwamamara, umubare w’abigishwa ukagwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bakumvira uko kwizera.’—Ibyakozwe 6:7.

16 Nyuma y’aho, havutse amakimbirane ya politiki hagati y’Umwami Herodi Agiripa w’i Yudaya n’abaturage b’i Tiro n’i Sidoni. Abaturage bo muri iyo mijyi bagiranye na Herodi amasezerano y’amahoro yo kumugusha neza, maze Herodi na we abasubiza abaha ikiganiro. Imbaga yari iteraniye aho itangira gusakuza iti “yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” Ariko muri ako kanya marayika wa Yehova aramukumbanya arapfa, ‘kuko atahaye Imana icyubahiro’ (Ibyakozwe 12:20-23). Mbega ukuntu abantu biringiraga abategetsi bakubiswe n’inkuba (Zaburi 146:3, 4)! Icyakora, Abakristo bo bakomeje guhesha Yehova icyubahiro. Ku bw’ibyo, ‘ijambo ry’Imana ryaragwiriye riramamara’ n’ubwo hari amakimbirane ya politiki.—Ibyakozwe 12:24.

Mu kinyejana cya mbere n’ubu

17. Mu kinyejana cya mbere, umubare w’abantu bagendaga barushaho kwiyongera bifatanyije mu gukora iki?

17 Ni koko, itorero ry’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo hirya no hino ku isi ryari rigizwe n’abantu barangwaga n’ishyaka mu guhimbaza Yehova Imana. Abakristo bose b’indahemuka bifatanyaga mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Bamwe bahuye n’abantu bakwiriye, maze nk’uko Yesu yari yarabivuze, babigisha kwitondera ibyo yababwiye byose (Matayo 28:19, 20). Ingaruka zabaye iz’uko itorero ryiyongereye, kandi abantu benshi kurushaho bifatanyije n’Umwami Dawidi wo mu bihe bya kera mu guhimbaza Yehova. Bose basubiye muri aya magambo yahumetswe agira ati “Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi.”—Zaburi 86:12, 13.

18. (a) Ni irihe tandukaniro riri hagati y’itorero ryo mu kinyejana cya mbere n’amadini ubu yiyita aya Gikristo? (b) Tuziga iki mu ngingo ikurikiraho?

18 Dufatiye kuri ibyo, turabona ko amagambo y’umwarimu wa tewolojiya muri kaminuza witwa Allison A. Trites akangura ibitekerezo. Iyo agereranya amadini ubu yiyita aya Gikristo n’Ubukristo bwo mu kinyejana cya mbere, agira ati “muri iki gihe mu madini haba ukwiyongera biturutse ku bana bavukira muri ayo madini (igihe abana bo mu muryango wo mu idini ryo muri ako gace ubwabo babatijwe muri iryo dini) cyangwa uko kwiyongera kukabaho biturutse ku kwimuka (umuntu mushya wo muri iryo dini yimukanye n’umuryango we bakimukira mu rusengero rwo muri iryo dini ruri muri ako karere). Ariko mu gitabo cy’Ibyakozwe ho, ukwiyongera kwabaga guturutse ku muntu mushya wabaga yahindutse, kubera ko itorero ari bwo ryari rigitangira.” Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko Abakristo b’ukuri batacyiyongera mu buryo Yesu yavuze bari kuziyongeramo? Birumvikana ko atari uko bimeze. Abakristo b’ukuri muri iki gihe na bo bagira ishyaka ryo guhimbaza Imana ku mugaragaro nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babikoraga. Ibyo tuzabibona mu gice gikurikiraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Igihe Cyacu.

Mbese ushobora kubisobanura?

• Duhimbaza Imana mu buhe buryo?

• Pawulo yakoresheje ate amagambo yo muri Zaburi ya 19:5?

• Ni irihe sano riri hagati yo kugira ukwizera no kubwiriza?

• Ni ikihe kintu cyarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Ijuru ntirihwema guhamya icyubahiro cya Yehova

[Aho ifoto yavuye]

Uburenganzira bwatanzwe na Anglo-Australian Observatory, photograph by David Malin

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Umurimo wo kubwiriza ufitanye isano rya bugufi n’isengesho