Mbese idini ni ryo muzi w’ibibazo byugarije abantu?
Mbese idini ni ryo muzi w’ibibazo byugarije abantu?
“IYO idini ridateje abantu amakimbirane, ribabera nk’ikiyobyabwenge gifunga ubwenge bwabo kandi rikuzuza mu bwenge bw’abantu ibintu by’inzozi bituma batabona uko ibintu bimeze mu by’ukuri. . . . [Rituma] abantu batareba kure, bakagira ibyo baziririza, bakuzura urwango n’ubwoba.” Umuntu wahoze ari umumisiyonari wo mu idini ry’Abametodisiti wanditse ayo magambo yavuzwe haruguru, yongeyeho ati “ibyo birego ni ukuri. Habaho idini ryiza n’iribi.”—Start Your Own Religion.
Hari abashobora kuvuga bati ‘birumvikana ko ibyo ari ukujora mu buryo budakwiriye.’ Ariko se, ni nde ushobora guhakana ibintu byabayeho mu mateka? Muri rusange, idini, risobanurwa ko ari “ibintu abantu bakorera Imana bayisenga cyangwa ibyo bakorera ikindi kintu ndengakamere,” rifite amateka mabi cyane. Ni ryo ryagombye kutumurikira no kudusunikira kugira icyo dukora. Icyakora incuro nyinshi, icyo idini rikora ni ukuba intandaro y’amakimbirane, kutorohera abandi n’urwango. Kuki idini riteza ibyo bibazo?
“Marayika w’umucyo” uyobya
Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, igisubizo cy’icyo kibazo kiroroshye cyane. Satani Umwanzi 2 Abakorinto 11:14). Intumwa Yohana yagaragaje ko Satani agira ingaruka ku bantu mu rugero rwagutse cyane, ku buryo ‘ab’isi bose bari mu Mubi’ (1 Yohana 5:19). Yohana yari azi ko Satani ari we ‘uyobya abari mu isi bose.’—Ibyahishuwe 12:9.
yigize nka “marayika w’umucyo” maze ayobya abantu babarirwa muri za miriyoni bakurikira inyigisho ze aho gukurikira iz’Imana (Ibyo byagize izihe ngaruka? Satani yatumye habaho amadini agaragara hano ku isi nk’aho ari ayera. Ayo madini ‘afite ishusho yo kwera’ ariko imimerere yayo nyayo igaragazwa n’imbuto mbi yera (2 Timoteyo 3:5; Matayo 7:15-20). Aho kugira ngo idini rifashe mu gukemura ibibazo by’abantu, usanga ahubwo mu by’ukuri riba kimwe mu bigize ibibazo byabo.
Ntuhite wanga icyo gitekerezo nk’aho kidashoboka cyangwa kidahuje n’ubwenge. Ibuka ko impamvu y’ibanze yo kumanjirwa ari ukubera ko iyo umuntu bamubeshya, we aba atazi ko bamubeshya. Intumwa Pawulo yatanze urugero rw’ukuntu umuntu ashobora kutamenya ko abeshywa, igihe yandikaga ko “ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana” (1 Abakorinto 10:20). Abo bantu bashobora kuba baratangajwe kandi bakababazwa no gutekereza ko basengaga abadayimoni. Batekerezaga ko ibyo ari byo byose basengaga Imana nziza. Ariko mu by’ukuri bari barayobejwe n’“imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru,” ishyigikira Satani mu mihati ashyiraho ashaka kuyobya abantu.—Abefeso 6:12.
Reka dufate urugero rw’ukuntu Satani yabashije kubeshya kandi akayobya abantu benshi biyita Abakristo, bahisemo kwirengagiza umuburo intumwa Yohana yatanze uhereranye n’ingaruka mbi abadayimoni bashobora kugira ku bantu.—1 Abakorinto 10:12.
Ibyo Yesu yigishaga byakomokaga ku Mana
Yesu yagize ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Ni byo koko, ibyo yigishaga byavaga ku Mana Ishoborabyose. Ni yo mpamvu inyigisho za Yesu zari zifite imbaraga, zikanagira ingaruka ku babaga bamuteze amatwi. Izo nyigisho ntizigeze ‘zimera nk’ikiyobyabwenge gifunga ubwenge bw’abantu cyangwa ngo zuzuze mu bwenge bw’abari bamuteze amatwi ibintu by’inzozi bituma batabona uko ibintu bimeze mu by’ukuri.’ Ahubwo, inyigisho za Yesu zabohoraga abantu ku binyoma by’amadini no kuri filozofiya z’abantu, byaturukaga mu isi yari “mu mwijima” kubera ko Umwanzi yayiyobeje.—Abefeso 4:18; Matayo 15:14; Yohana 8:31, 32.
Icyarangaga Abakristo b’ukuri si ukuvuga gusa ko bemeraga Imana, ahubwo ni ukwizera bagiraga kwagaragazaga imico myiza cyane ituruka ku mwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23; Yakobo 1:22; 2:26). Umuco w’ingenzi cyane muri yo, akaba ari na cyo kimenyetso kiranga Ubukristo nyakuri, ni umuco uhebuje w’urukundo.—Yohana 13:34, 35.
Zirikana ariko iki kintu cy’ingenzi: yaba Yesu cyangwa abigishwa be, ntibigeze bitega ko itorero rya Gikristo rizakomeza kumera nk’uko ryari rimeze rigitangira. Bari bazi ko ubuhakanyi bwari kuzaduka kandi ko idini ry’ukuri ryari kuzamara igihe ripfukiranywe.
Idini ry’ukuri ryamaze igihe ripfukiranywe
Mu mugani w’amasaka n’urukungu, Yesu yahanuye ko idini ry’ukuri ryari kuzamara igihe rimeze nk’iritwikiriwe ritagaragara. Isomere inkuru iri muri Matayo 13:24-30, 36-43. Yesu yabibye amasaka mu murima, yari “imbuto nziza,” yashushanyaga abigishwa be b’indahemuka bari kuzaba itorero rya mbere rya Gikristo. Yababuriye avuga ko nyuma y’igihe runaka “umwanzi,” ari we Satani, yari kuzabiba “urukungu,” ari bo bantu bari kuzavuga ko ari abigishwa ba Yesu Kristo ariko mu by’ukuri bahakana inyigisho ze.
Nyuma gato cyane y’urupfu rw’intumwa za Yesu, hari abantu baje kugaragara ko ari “urukungu,” bemeraga inyigisho zigoramye z’abantu, bakazirutisha “ijambo ry’Uwiteka” (Yeremiya 8:8, 9; Ibyakozwe 20:29, 30). Ibyo byatumye ku isi haduka Ubukristo bugoretse bw’urwiganwa. Bwari buyobowe n’uwo Bibiliya yise ‘umugome,’ ari ryo tsinda ry’abayobozi b’idini b’indyarya, ubwaryo ryuzuye “ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa” (2 Abatesalonike 2:6-10). Yesu yahanuye ko ibyo bintu byari kuzahinduka “ku mperuka y’isi.” Abakristo bagereranywa n’“amasaka bari kuzakusanyirizwa hamwe bunze ubumwe kandi amaherezo “urukungu” rwari kuzarimburwa.
Ubwo Bukristo bw’urwiganwa ni bwo bugomba kubazwa iby’“ubugome bukabije bwamaze ibinyejana byinshi” n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka watwikiriye amadini yiyita aya Gikristo mu gihe cy’ibinyejana byinshi byakurikiyeho. Intumwa Petero yabonye ibyo bintu mbere y’uko biba hamwe n’ibindi bikorwa biteye isoni n’iby’urugomo byakozwe kuva icyo gihe mu izina ry’idini, maze ahanura mu buryo bukwiriye avuga ko kubera ‘ingeso zabo [z’abiyita Abakristo] z’isoni nke, [zari gutuma abantu] batuka inzira y’ukuri.’—2 Petero 2:1, 2.
“Tewolojiya y’umujinya n’urwango”
Birumvikana ariko ko amadini yiyita aya Gikristo atari yo gusa yatumye idini rivugwa nabi. Tekereza nko ku bantu batsimbarara ku bitekerezo byabo byo “kuba intagondwa z’idini,” abo Karen Armstrong wahoze ari umubikira yavuzeho ko bari barabitewe n’“umurage ukomeye basigiwe n’amadini barimo.” Dukurikije uko Armstrong abivuga, ikizamini cy’ingenzi gishobora kugaragaza neza niba idini runaka ari iry’ukuri, ni uko ryagombye “kugaragariza mu bikorwa ko ryita ku bandi.” Ni ibihe bintu abatsimbarara ku mahame y’amadini yabo bakoze mu birebana n’ibyo? Karen yaranditse ati “abatsimbarara ku kwizera kwabo, baba Abayahudi, Abakristo cyangwa Abisilamu, batsindwa n’icyo kizamini iyo bagendeye ku nyigisho y’umujinya n’urwango.” Ariko se, “amadini atsimbarara ku mahame yayo” ni yo yonyine yatsinzwe n’icyo kizamini bityo ahinduka “tewolojiya y’umujinya n’urwango”? Amateka agaragaza ko atari yo yonyine.—The Battle for God—Fundamentalism in Judaism, Christianity and Islam.
Mu by’ukuri Satani yashyizeho ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, burangwa n’umujinya, urwango no kumena amaraso ubudasiba. Bibiliya yita ubwo butware ‘Babuloni Ikomeye nyina . . . w’ibizira byo mu isi,’ kandi bugereranywa na maraya wicaye ku nyamaswa ishushanya ubutegetsi bwa politiki. Birakwiriye ko ari we uryozwa ‘amaraso y’abiciwe mu isi bose yabonetse.’—Ibyahishuwe 17:4-6; 18:24.
Abantu bose si ko bayobejwe
Amateka agaragaza ariko ko abantu bose atari ko bayobejwe. Ndetse no mu gihe ibintu byabaga bimeze nabi cyane nk’uko Melvyn Bragg abivuga, “hari abantu benshi b’inyangamugayo bakoze ibyiza mu gihe abari babakikije bose bakoraga ibibi.” Abakristo b’ukuri bakomeje ‘gusenga [Imana] mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:21-24). Bitandukanyije n’amadini y’isi yose yari yarigize indaya “ashyigikira ubutegetsi bwa gisirikare.” Banze kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na Kiliziya na Leta, kandi byaje kugaragara mu mateka ko Kiliziya na Leta “byari byaragiranye amasezerano na Satani kurusha uko byayagiranye na Yesu.”—Two Thousand Years—The Second Millennium: From Medieval Christendom to Global Christianity.
Muri iyi myaka ya vuba aha ishize, Abahamya ba Yehova bagiye bamenyekana kubera ingaruka nziza bagira ku bantu. Kugira ngo birinde batanduzwa n’idini ry’ikinyoma, bashingiye imyizerere yabo n’ibyo bakora gusa ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Kandi kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bakurikije itegeko rya Yesu ryo ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 15:17-19; 17:14-16). Urugero, nk’igihe u Budage bwayoborwaga n’Abanazi, Abahamya ba Yehova banze kurenga ku mahame yabo ya Gikristo maze bituma abagenderaga ku bitekerezo by’Abanazi batabemera. Ibyo byatumye Hitileri abanga. Hari igitabo gikoreshwa mu mashuri yo mu Budage kigira kiti “Abahamya ba Yehova . . . bakurikije inyigisho ya Bibiliya yo kudafata imbunda ku mpamvu iyo ari yo yose. Ni yo mpamvu banze kujya mu gisirikare cyangwa kugira ikintu icyo ari cyo cyose bahuriraho n’Abanazi. Mu kubihimuraho, Abasirikare ba Hitileri bitwaga SS bafunze Abahamya ba Yehova, bagafunga abagize umuryango bose. Hafi kimwe cya gatatu cy’Abahamya ba Yehova [bo mu Budage] biciwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.”—Germany—1918-45.
Ni byo koko, hari n’abandi bantu b’intwari bo mu yandi madini batotejwe bazira ukwizera kwabo. Ariko Abahamya ba Yehova bo ibyo bakoze babikoze bunze ubumwe mu rwego rw’idini ryose. Nta gushidikanya, abenshi mu Bahamya ba Yehova bakomeje gushikama ku ihame ryabo ry’ingenzi ryo mu Byanditswe: ‘kumvira Imana kuruta abantu.’—Ibyakozwe 5:29; Mariko 12:17.
Aho umuzi w’ikibazo ushingiye
Ubwo rero, kuvuga gusa ko idini ari ryo muzi w’ibibazo byose by’abantu ni ukuri kutuzuye. Idini ry’ikinyoma ni ryo muzi w’ibibazo byose by’abantu. Ariko kandi, Imana ifite umugambi wo kuzakuraho vuba aha idini ry’ikinyoma ryose (Ibyahishuwe 17:16, 17; 18:21). Yahaye itegeko umuntu wese ukunda ubutabera no gukiranuka igira iti “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo [Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma] kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo” (Ibyahishuwe 18:4, 5). Ni koko, idini ryatutse Imana ubwayo mu buryo bukomeye binyuriye mu ‘guteza abantu amakimbirane no kubabera nk’ikiyobyabwenge gifunga ubwenge bwabo, rikuzuza mu bwenge bw’abantu ibintu by’inzozi bituma batabona uko ibintu bimeze mu by’ukuri, rigatuma abantu batareba kure, bakagira ibyo baziririza, kandi bakuzura urwango n’ubwoba.’
Hagati aho, Imana irakoranyiriza abantu bakunda ukuri mu idini ritanduye. Ni idini rigendera ku mahame n’inyigisho by’Umuremyi wuje urukundo, ukiranuka kandi wita ku bantu (Mika 4:1, 2; Zefaniya 3:8, 9; Matayo 13:30). Nawe ushobora kuba umwe mu bagize iryo dini. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho ku kuntu wamenya neza idini ritanduye iryo ari ryo, ushobora kwandikira abanditsi b’iyi gazeti cyangwa ugasaba Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese kubigufashamo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abantu b’ingeri zose baboneye ibyishimo mu idini ritanduye