Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ko Abalewi batagiraga umugabane muri Isirayeli ya kera, ni gute Umulewi witwaga Hanameli yagurishije umurima mubyara we w’Umulewi witwaga Yeremiya, nk’uko byanditswe muri Yeremiya 32:7?
Yehova yari yarabwiye Aroni ibihereranye n’Abalewi ati “ntuzagire gakondo mu gihugu cy’Abisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo” (Kubara 18:20). Icyakora, Abalewi bari barahawe imidugudu 48 n’ibikingi byayo, byari hirya no hino mu Gihugu cy’Isezerano. Umudugudu Yeremiya yakomokagamo wari Anatoti, umwe mu midugudu yari yarahawe “bene Aroni umutambyi.”—Yosuwa 21:13-19; Kubara 35:1-8; 1 Ngoma 6:39, 45.
Mu Balewi 25:32-34, tubona ko Yehova yari yaratanze amabwiriza asobanutse neza ahereranye no ‘kwemererwa gucungura’ amasambu yari afitwe n’Abalewi. Uko bigaragara, buri muryango wo mu Balewi ugomba kuba wari ufite amategeko yagengaga iby’imirage yabaga ahereranye no kugira, gukoresha no kugurisha imirima runaka. Ibyo birumvikana ko byari kuba bikubiyemo kugurisha no gucungura isambu. * Hari uburyo bwinshi Abalewi babonagamo amasambu kandi bakayakoresha nk’uko Abisirayeli bo mu yindi miryango bakoreshaga ayabo.
Birashoboka ko ubwo burenganzira Abalewi bari bafite ku masambu yabo baburagaga ababo. Icyakora, ku bihereranye no ‘kwemererwa gucungura,’ Abalewi bari bemerewe kubikora hagati yabo bonyine gusa. Nanone kandi, birasa n’aho kugurisha no gucungura isambu byakorwaga gusa ku mirima yari hagati mu midugudu, kuko “imirima [yari] igose imidugudu y’Abalewi” itagombaga kugurishwa kubera ko yari “gakondo yabo y’iteka ryose.”—Abalewi 25:32, 34.
Ku bw’ibyo, uko bigaragara umurima Yeremiya yaguze na Hanameli wari muri iyo yo mu midugudu kubera ko washoboraga kugurishwa. Ushobora kuba wari uri hagati y’imbago z’umudugudu. Yehova ubwe yemeje ko uwo ‘murima’ turimo tuvuga wari uwa Hanameli kandi ko Yeremiya yari afite “ubutware” bwo kuwucungura (Yeremiya 32:6, 7). Yehova yakoresheje uko kugura mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo ashimangire isezerano rye ry’uko Abisirayeli bari kuzasubira kwaka umurage w’igihugu cyabo nyuma y’igihe bari kuzamara mu bunyage i Babuloni.—Yeremiya 32:13-15.
Nta gihamya cyerekana ko Hanameli yaba yarabonye iyo sambu muri Anatoti mu buryo budakwiriye. Nta kigaragaza ko yishe itegeko rya Yehova mu gihe yatumiriraga Yeremiya kugura uwo murima wo muri Anatoti cyangwa ko Yeremiya yaba yarakoresheje mu buryo budakwiriye uburenganzira yari afite bwo gucungura igihe yaguraga uwo murima.—Yeremiya 32:8-15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Mu kinyejana cya mbere I.C., Umulewi witwaga Barinaba yagurishije isambu ye atanga ibiyivuyemo kugira ngo afashe abigishwa ba Kristo bari bakennye bari i Yerusalemu. Iyo sambu ishobora kuba yari iri muri Palesitina cyangwa i Kupuro. Cyangwa se birashoboka ko yaba yari n’isambu yo guhambamo gusa Barinaba yari yarabonye i Yerusalemu.—Ibyakozwe 4:34-37.