Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Kora umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza’

‘Kora umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza’

‘Kora umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza’

“Wirinde muri byose, . . . ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza.”—2 TIMOTEYO 4:5.

1. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be?

IZINA rya Yehova n’imigambi ye biratangazwa hirya no hino ku isi. Ibyo biterwa n’uko ubwoko bw’Imana bwayiyeguriye bwagiye bufatana uburemere itegeko Yesu Kristo yahaye abigishwa be igihe yababwiraga ati ‘mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.’—Matayo 28:19, 20.

2. Ni ayahe mabwiriza umugenzuzi Timoteyo yahawe, kandi se ni mu buhe buryo bumwe abagenzuzi b’Abakristo bo muri iki gihe basohoza umurimo wabo?

2 Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bafatanaga uburemere iryo tegeko. Urugero, intumwa Pawulo yateye inkunga Timoteyo wari umugenzuzi w’Umukristo mugenzi we, agira ati “ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe” (2 Timoteyo 4:5). Muri iki gihe, uburyo bumwe umugenzuzi asohozamo umurimo we, ni ukuba umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka, akifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Urugero, umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero afite inshingano ishimishije yo gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza no kuwutoza abandi. Pawulo yashohoje inshingano ye yo kuvuga ubutumwa bwiza, kandi yatoje abandi gukora umurimo wo kubwiriza.—Ibyakozwe 20:20; 1 Abakorinto 9:16, 17.

Ababwiriza bo mu gihe cya kera barangwaga n’ishyaka

3, 4. Ni ibihe bintu Filipo yakoze igihe yari umubwirizabutumwa bwiza?

3 Abakristo ba mbere bari ababwirizabutumwa barangwaga n’ishyaka. Dufate urugero rw’umubwirizabutumwa witwaga Filipo. Yari umwe mu ‘bantu barindwi bashimwa, buzuye umwuka wera n’ubwenge,’ batoranyijwe kugira ngo bajye basaranganya igerero ry’iminsi yose mu bapfakazi b’Abakristo b’i Yerusalemu bavugaga Ikigiriki n’abavugaga Igiheburayo batarobanuye ku butoni (Ibyakozwe 6:1-6). Uwo murimo wihariye bari bashinzwe urangiye, n’ibitotezo bigatuma bose batatana uretse intumwa, Filipo yagiye i Samariya. Agezeyo yabwirije ubutumwa bwiza, kandi umwuka wera wamuhaye imbaraga zo kwirukana abadayimoni no gukiza abantu bari bararemaye. Abasamariya benshi bemeye ubutumwa bw’Ubwami barabatizwa. Intumwa zari i Yerusalemu zibyumvise, zohereje intumwa Petero na Yohana i Samariya, kugira ngo abizera bari bamaze kubatizwa bahabwe umwuka wera.—Ibyakozwe 8:4-17.

4 Hanyuma, umwuka w’Imana wayoboye Filipo ajya gusanganira inkone y’Umunyetiyopiya wari mu nzira ajya i Gaza. Filipo amaze kumusobanurira neza ubuhanuzi bwa Yesaya, uwo mugabo wari ‘umutware w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya’ yizeye Yesu Kristo maze arabatizwa (Ibyakozwe 8:26-38). Nyuma y’aho, Filipo yagiye muri Azoto, avayo ajya i Kayisariya, aho hose “agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose” (Ibyakozwe 8:39, 40). Nta gushidikanya yatanze urugero rwiza akora umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza!

5. Ni iki abakobwa bane ba Filipo bari bazwiho by’umwihariko?

5 Igihe Filipo yari i Kayisariya nyuma y’imyaka 20, yari akigira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Igihe Pawulo na Luka bari bacumbitse iwe, “yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga” (Ibyakozwe 21:8-10). Uko bigaragara, bari baratojwe neza ibintu by’umwuka, bagiraga umwete mu murimo wo kubwiriza, ndetse bari bafite n’igikundiro cyo guhanura. Iyo ababyeyi bafite umwete mu murimo wo kubwiriza, bishobora kugira ingaruka nziza ku bahungu n’abakobwa muri iki gihe, bikabasunikira kugira umwete mu murimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, bakawugira umwuga.

Ababwirizabutumwa barangwa n’ishyaka muri iki gihe

6. Ni ibihe bintu byiza ababwirizabutumwa bo mu kinyejana cya mbere bagezeho?

6 Mu buhanuzi bukomeye bwa Yesu Kristo burebana n’iki gihe turimo n’iminsi y’imperuka, yagize ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Imperuka igomba kuza ubutumwa bwiza bumaze ‘kwigishwa mu isi yose’ (Matayo 24:14). Uko Pawulo hamwe n’abandi babwirizabutumwa bo mu kinyejana cya mbere bagendaga babwiriza ubutumwa bwiza, abantu benshi barizeraga, amatorero mashya akagenda ashingwa umusubizo hirya no hino mu Bwami bw’Abaroma. Abasaza bari barashyizweho muri ayo matorero, bafatanyaga n’abavandimwe na bashiki babo mu murimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, kandi baguraga umurimo wo kubwiriza bakajya no mu mafasi ya kure. Muri iyo minsi, Ijambo rya Yehova ryaragwiriye kandi rikomeza kuganza, mbese nk’uko bimeze muri iki gihe kuko Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa (Ibyakozwe 19:20). Mbese nawe uri umwe muri abo bantu bishimye basingiza Yehova?

7. Ni iki ababwiriza b’Ubwami bakora muri iki gihe?

7 Ababwiriza b’Ubwami benshi muri iki gihe, iyo babonye uburyo bwo kwagura uruhare bagira mu murimo wo kuvuga ubutumwa, ntibabupfusha ubusa. Hari ababarirwa mu bihumbi bakora umurimo w’ubumisiyonari, n’abandi ibihumbi amagana bari mu murimo w’igihe cyose ari abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha. Kandi se mbega umurimo mwiza ukorwa n’abagabo, abagore n’abana b’ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka! Koko rero, abagaragu ba Yehova bose babona imigisha ye ikungahaye mu gihe bamukorera bafatanye urunana ari Abakristo babwiriza ubutumwa.—Zefaniya 3:9.

8. Ni uwuhe murimo wo gushyira ikimenyetso ku bantu ukorwa muri iki gihe, kandi se ukorwa na bande?

8 Imana yahaye abigishwa ba Kristo basizwe inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza mu isi yose. Muri uwo murimo wo kuvuga ubutumwa, bafatanya n’abagize “izindi ntama” za Kristo badasiba kwiyongera (Yohana 10:16). Mu buryo bw’ubuhanuzi, uwo murimo wo kurokora ubuzima ugereranywa n’igikorwa cyo gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abantu banihira ibizira bikorwa muri iki gihe bikabatakisha. Vuba aha, ababi bazarimburwa. Hagati aho, mbega ukuntu twishimira kugeza ku bantu batuye mu isi ukuri kurokora ubuzima!—Ezekiyeli 9:4-6, 11.

9. Ni mu buhe buryo abakiri bashya bafashwa mu murimo wo kubwiriza?

9 Niba tumaze igihe runaka twifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa, birashoboka rwose ko twagira icyo tumarira abakiri bashya mu itorero. Rimwe na rimwe, dushobora kubatumira tukajyana kubwiriza. Abasaza baterwa inkunga yo gukora uko bashoboye kugira ngo bubake mu buryo bw’umwuka bagenzi babo bahuje ukwizera. Imihati myiza abagenzuzi bicisha bugufi bashyiraho ishobora gufasha abandi na bo bakaba ababwirizabutumwa barangwa n’ishyaka, kandi bagira icyo bageraho.—2 Petero 1:5-8.

Kubwiriza ku nzu n’inzu

10. Kristo n’abigishwa be ba mbere, batanze uruhe rugero mu murimo wo kubwiriza?

10 Yesu Kristo yahaye abigishwa be urugero ruhebuje mu birebana no kubwiriza. Ijambo ry’Imana rivuga iby’umurimo Kristo n’intumwa ze bakoze rigira riti “hanyuma ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri” (Luka 8:1). Intumwa zo se zakoze iki? Zimaze guhabwa umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., ‘ntizasibye kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.’—Ibyakozwe 5:42.

11. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe n’Intumwa 20:20, 21, ni iki Pawulo yakoze mu murimo wo kubwiriza?

11 Kubera ko intumwa Pawulo yagiraga ishyaka mu murimo wo kuvuga ubutumwa, yashoboraga kubwira abasaza b’Abakristo bo muri Efeso ati “kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.” Mbese igihe Pawulo ‘yigishirizaga mu ngo’ yagendaga asura ingo za bagenzi be bari bahuje ukwizera basengaga Yehova, abasura mu rwego rwo kuragira umukumbi? Reka da, kuko akomeza abisobanura agira ati “nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo” (Ibyakozwe 20:20, 21). Muri rusange, abantu bamaze kwiyegurira Yehova ntibaba bagikeneye kwigishwa “kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.” Ahubwo Pawulo yatoje abasaza b’Abakristo bo muri Efeso gukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, ari na ko yigisha abatarizeraga ibyo kwihana no kwizera. Ibyo Pawulo yabikoze yigana uburyo bwashyizweho na Yesu.

12, 13. Ni iki abagize ubwoko bwa Yehova bakoze kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo bwo kubwiriza bahuje n’ibivugwa mu Bafilipi 1:7?

12 Kubwiriza ku nzu n’inzu bishobora kugorana. Urugero, hari abarakazwa n’uko tuza iwabo tubazaniye ubutumwa bwa Bibiliya. Ntituba twifuza kurakaza abantu. Ariko kandi, Ibyanditswe bidutegeka kubwiriza ku nzu n’inzu, kandi urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu, ni rwo rudusunikira kubwiriza muri ubwo buryo (Mariko 12:28-31). Kugira ngo uburenganzira dufite bwo kubwiriza ku nzu n’inzu bwemerwe n’amategeko, twagiye twiyambaza inkiko, harimo n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Abafilipi 1:7). Urwo rukiko rwaraturenganuye incuro hafi ya zose. Ibyo biragaragazwa n’umwanzuro ukurikira rwafashe:

13 “Gutanga inyandiko zo mu rwego rw’idini, ni uburyo bumaze igihe kirekire cyane bukoreshwa mu murimo w’ivugabutumwa, bukaba bwaratangiranye n’amamashini acapa. Ubwo ni uburyo bwagiye bukoreshwa cyane mu madini anyuranye mu gihe cy’imyaka myinshi. Utudini tunyuranye turacyakoresha cyane ubwo buryo bwo kuvuga ubutumwa, tukohereza abavugabutumwa batwo bagashyira Ivanjiri abantu babarirwa mu bihumbi byinshi mu ngo zabo, bakagenda babasura babashakamo abayoboke. . . . Ubwo buryo bwo gukora umurimo w’idini buhabwa agaciro gakomeye mu Bugororangingo bwa Mbere [bw’Itegeko Nshinga rya Amerika], kimwe nk’akahawe gusengera mu nsengero no kubwiriza abantu bari muri izo nsengero.”—Urubanza rwa Murdock na leta ya Pennsylvania, 1943.

Kuki dukomeza kubwiriza?

14. Imihati dushyiraho mu murimo ishobora kugira izihe ngaruka?

14 Hari impamvu nyinshi zituma tubwiriza ku nzu n’inzu. Iteka uko dusuye umuntu iwe mu rugo, twihatira kubiba imbuto y’ukuri ko mu Byanditswe. Iyo dusubira gusura, tuba dushaka kuyuhira. Kandi iyo mihati yose ishobora kugira ingaruka nziza kuko Pawulo yanditse ati “ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije” (1 Abakorinto 3:6). Nimucyo rero dukomeze ‘gutera imbuto no kuzuhira’ twiringiye ko Yehova ‘azazikuza.’

15, 16. Kuki dukomeza gusubira gusura abantu mu ngo zabo?

15 Dukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kubera ko ubuzima bw’abantu buri mu kaga. Iyo tubwiriza, dushobora kwikiza tugakiza n’abadutega amatwi (1 Timoteyo 4:16). Turamutse tuzi ko ubuzima bw’umuntu buri mu kaga, mbese twajya kumufasha twiganyira? Si uko twabigenza rwose. Kubera ko uyu ari umurimo uzanira abantu agakiza, dusubira kubasura incuro nyinshi. Imimerere y’abantu ihora ihindagurika. Hari igihe usanga umuntu ahuze cyane ariko wagaruka ugasanga yiteguye kumva ubutumwa bwa Bibiliya. Hari n’igihe usubirayo ugasangayo undi muntu wo muri uwo muryango, bikaba byatuma muganira ku Byanditswe.

16 Si imimerere yabo ihinduka gusa, ahubwo n’imyifatire yabo irahinduka. Urugero, umuntu ashobora kubabazwa no gupfusha umuntu yakundaga, bikamusunikira gutega amatwi ubutumwa bw’Ubwami. Tuba twifuza guhumuriza uwo muntu, tukamufasha kumva ko hari ibyo akeneye mu buryo bw’umwuka kandi tukamwereka uko yabibona.—Matayo 5:3, 4.

17. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi cyane ituma tubwiriza?

17 Impamvu y’ingenzi cyane mu zituma tubwiriza ku nzu n’inzu, cyangwa tukabwiriza mu bundi buryo, ni uko tuba twifuza kugira uruhare mu kumenyekanisha izina rya Yehova (Kuva 9:16; Yeremiya 16:21). Mbega ukuntu twumva twishimye cyane iyo umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa ufashije abantu bakunda ukuri no gukiranuka bagatangira gusingiza Yehova! Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “namwe basore n’inkumi, namwe basaza n’abana. Bishimire izina ry’Uwiteka, kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru, icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.”—Zaburi 148:12, 13.

Kuvuga ubutumwa bwiza bitugirira umumaro

18. Gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bitugirira umumaro mu buhe buryo?

18 Gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bitugirira umumaro mu buryo bunyuranye. Kujya ku nzu dushyiriye abantu ubutumwa bwiza bidufasha kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi, cyane cyane nk’iyo batatwakiriye neza. Kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa, tugomba kuba nka Pawulo, kuko ‘kuri bose yabaye byose kugira ngo mu buryo bwose akize bamwe bamwe’ (1 Abakorinto 9:19-23). Iyo umuntu amenyereye kubwiriza bimufasha kugira amakenga. Iyo twiringiye Yehova kandi tugatoranya neza amagambo dukoresha, dushobora gukurikiza inama ya Pawulo igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:6.

19. Ni mu buhe buryo umwuka wera ufasha ababwirizabutumwa?

19 Umurimo wo kubwiriza nanone udusunikira kwishingikiriza ku mwuka wera w’Imana (Zekariya 4:6). Hanyuma imbuto z’uwo mwuka, ari zo “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” zirigaragaza mu murimo wacu (Abagalatiya 5:22, 23). Zigira ingaruka ku mishyikirano tugirana n’abandi, kubera ko iyo turetse umwuka ukatuyobora bidufasha kugaragaza urukundo, kugira ibyishimo n’amahoro, kwihangana no kugwa neza, kugira neza, kwizera, kugaragaza ingeso nziza no kwirinda mu gihe dutangaza ubutumwa bwiza.

20, 21. Ni iyihe migisha n’inyungu dukesha gukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

20 Undi mugisha dukesha kubwiriza ubutumwa, ni uko turushaho kwishyira mu mwanya w’abandi. Iyo abantu batubwira ibibazo byabo, nk’uburwayi, ubushomeri, ibibazo byo mu rugo, ntitwigira abajyanama babo ahubwo tubagezaho imirongo y’Ibyanditswe, ibatera inkunga ikanabahumuriza. Duhangayikira abantu bahumwe amaso mu buryo bw’umwuka ariko bakaba basa n’abakunda gukiranuka (2 Abakorinto 4:4). Kandi se mbega ukuntu bishimisha iyo dushoboye gufasha mu buryo bw’umwuka ‘abari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka’!—Ibyakozwe 13:48, NW.

21 Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bidufasha gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu by’umwuka (Luka 11:34). Ibyo ni ingirakamaro rwose, kuko bitagenze bityo, twatwarwa n’irari ryo kwiruka inyuma y’ubutunzi ryogeye muri iyi si. Intumwa Yohana yagiriye Abakristo inama ati “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Gukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, dufite byinshi dukora mu murimo w’Umwami bidufasha kudakunda isi.—1 Abakorinto 15:58.

Ibikire ubutunzi mu ijuru

22, 23. (a) Ni ubuhe butunzi bubikiwe ababwirizabutumwa b’Abakristo? (b) Ni mu buhe buryo igice gikurikira kizadufasha?

22 Kugira umwete mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bizana inyungu zirambye. Yesu yabigaragaje igihe yagiraga ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.”—Matayo 6:19-21.

23 Nimucyo rero dukomeze twibikire ubutunzi mu ijuru, tumenye ko nta cyubahiro dushobora kugira cyaruta icyo guhagararira Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi ari we Yehova turi Abahamya be (Yesaya 43:10-12). Mu gihe dusohoza inshingano yacu yo kuba abakozi b’Imana, dushobora kumva tumeze nk’umukecuru w’Umukristokazi wari ugeze mu kigero cy’imyaka 90, wavuze iby’imyaka myinshi yari amaze akorera Imana agira ati “buri gihe nshimira Yehova ko yanyihanganiye akanyemerera kumukorera muri iyo myaka yose, kandi nsengana umwete musaba ko yazakomeza kumbera Data unkunda iteka ryose.” Niba natwe ari uko dufatana uburemere imishyikirano dufitanye n’Imana, nta gushidikanya ko twifuza gusohoza umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu buryo bwuzuye. Igice gikurikira kizadufasha kubona ukuntu twasohoza umurimo wacu.

Ni gute wasubiza?

• Kuki tugomba gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa?

• Wavuga iki ku murimo wakozwe n’ababwirizabutumwa ba kera n’uw’abo muri iki gihe?

• Kuki tubwiriza ku nzu n’inzu?

• Ni mu buhe buryo gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bikugirira umumaro?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

No muri iki gihe hari ababwirizabutumwa bishimye bameze nka Filipo n’abakobwa be

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ni gute ubonera inyungu mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi?