Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya yamufashije kutagwa mu bishuko

Bibiliya yamufashije kutagwa mu bishuko

Bibiliya yamufashije kutagwa mu bishuko

Iyi si ya none yuzuye ibishuko. Kugendera ku mahame ya Bibiliya ntibyoroshye. Urugero, bishobora kuba ikibazo kitoroshye gukurikiza inama ya Bibiliya igira iti “muzibukīre gusambana.”​—1 Abakorinto 6:18.

Umuhamya wa Yehova turi bwite Sebastian wo muri Polonye yakoreraga isosiyete y’ubucuruzi yo muri Scandinavie. Yagombaga kurwana intambara ikomeye kugira ngo akomeze kuba indahemuka.

Abakozi bakoranaga na Sebastian bari bazi ko ari Umuhamya wa Yehova. Abakoresha be bishimiye uburyo yakoranaga ishyaka n’ukuntu yagiraga imico myiza, maze bamuzamura mu ntera. Yaje kubona ko ariko iyo mirimo mishya yari yahawe yari ikubiyemo no guhurira mu manama n’abandi bacuruzi, inama zaherekezwaga n’imyidagaduro ikemangwa.

Ariko bidatinze Sebastian yatangiye kugira imitima ibiri. Yaribwiraga ati “umukoresha wanjye azi ko ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Ni na yo mpamvu angirira icyizere. Ndamutse nanze kujya muri ziriya nama bazanyirukana ku kazi, kandi kukabona byaranduhije cyane. Ese uwazajya njyayo ariko sinifatanye muri iyo myidagaduro yabo hari ikibazo?”

Sebastian yaje kumenya byinshi ku birebana n’ibyo bari bamwitezeho kuri ako kazi. Yari kujya “yita” ku bakiriya bavuye mu bindi bihugu abashakira indaya zo kubaraza. Ubwo se yari kubyifatamo ate?

Sebastian yafashe umwanzuro wo kwibutsa umukoresha we uko we abona ibihereranye n’ubwiyandarike ashingiye ku mahame ya Bibiliya. Ntiyatinze kubona ko atari akwiriye gukora aho hantu kandi ko amaherezo yagombaga kuzareka ako kazi. Yabonye akandi kazi kamuhemba amafaranga make ariko katarimo ibishuko nka biriya. Ubu afite umutimanama utamucira urubanza.

Wabyifatamo ute umuntu aramutse aguhatiye kwifatanya mu bikorwa by’ubwiyandarike? Wakwemera se kugira ibyo uhindura mu buryo bugaragara? Ibyo ni byo Yozefu uvugwa muri Bibiliya yakoze, nk’uko byanditse mu Itangiriro 39:7-12.