“Inzuzi zikome mu mashyi”
Ubwiza bw’ibyo Yehova yaremye
“Inzuzi zikome mu mashyi”
TERERA akajisho ku ikarita y’isi, ahantu hafi ya hose hari ubutaka, urahabona imirongo ihotaguye. Iyo mirongo ihotaguye inyura mu bibaya, mu butayu no mu bisambu. Inyura hagati y’imisozi, mu mikoki no mu mashyamba (Habakuki 3:9). Iyo mirongo igaragaza ahari inzuzi, tukaba twazigereranya n’imitsi y’isi ituma igira ubuzima. Izo nzuzi zigaragaza ubwenge n’imbaraga by’Umuremyi w’isi, ari we Yehova. Iyo tuzitegereje, twumva tumeze nk’umwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “inzuzi zikome mu mashyi, imisozi iririmbire hamwe, iririmbishwe n’ibyishimo, imbere y’Uwiteka.”—Zaburi 98:8, 9. *
Inzuzi zifitanye isano rya bugufi n’amateka y’abantu. Bibiliya ivuga ko uruzi rwo muri Edeni rwasohokaga rwigabanyijemo inzuzi enye (Itangiriro 2:10-14). Kimwe mu bihugu byari bikomeye bya kera cyari cyubatse mu bibaya birumbuka by’inzuzi za Tigre na Ufurate mu Burasirazuba bwo Hagati. Hari ibihugu byakomeye bitewe n’uko byari bituriye uruzi rwa Hwang mu Bushinwa, urwa Ganges na Indus mu majyepfo ya Aziya, n’urwa Nili muri Misiri.
Ntibitangaje rero kuba kuva kera umuntu yaratangazwaga n’imbaraga z’inzuzi, ukuntu zirumbuka n’ubwiza bwazo. Uruzi rwa Nili mu Misiri rureshya na kilometero 6.671. Uruzi rugari kurusha izindi ni urwa Amazone rwo muri Amerika y’Epfo. Inzuzi zimwe ni nini cyane, ariko hari n’izindi nziza cyane, urugero nk’uruzi rwa Tone mu Buyapani, ni ruto ariko ruranyaruka cyane.
Ni iki gituma amazi y’uruzi atemba? Mu ijambo rimwe, ni imbaraga rukuruzi. Imbaraga rukuruzi ni zo zituma amazi ari ahantu hegutse amanuka akajya hepfo. Rimwe na rimwe ibyo bituma habaho amasumo akomeye. Bibiliya isobanura ukuntu ibyo bigaragaramo imbaraga no gukomera igira iti “Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.”—Zaburi 93:3.
Yehova yabajije umugabo watinyaga Imana witwaga Yobu ati “ni nde waciye imigende y’umwuzūre” (Yobu 38:25)? Koko se, ayo mazi yose aturuka he? Igisubizo gikubiye mu mikorere ihambaye cyane bita umwikubo w’amazi. Amazi yo ku isi ahora agenda biturutse ku ngufu z’izuba n’imbaraga rukuruzi. Hanyuma amazi ahinduka umwuka akajya mu kirere. Amaherezo arakonja, akegerana agahinduka ibicu. Bigera aho ya mazi yagiye mu kirere ari umwuka akagaruka ku isi ari urubura cyangwa imvura. Igice kinini cy’ayo mazi, kiri mu nyanja, mu biyaga, mu nzuzi, muri barafu iri ku misozi n’iri ku mpera z’isi, andi akaba munsi y’ubutaka.
Bibiliya ivuga iby’uwo mwikubo uhambaye igira iti “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura” (Umubwiriza 1:7). Yehova, Imana ifite ubwenge butagira akagero kandi yita ku bantu mu buryo bwuje urukundo, ni we wenyine washoboraga gushyiraho umwikubo nk’uwo. Kandi se, ubuhanga bugaragara muri uwo mwikubo, butwigisha iki kuri kamere y’Imana? Ni Imana ifite ubwenge bwinshi, kandi yita ku bantu mu buryo bwuje rukundo.—Zaburi 104:13-15, 24, 25; Imigani 3:19, 20.
N’ubwo inzuzi ari nini kandi ari nyinshi, amazi afutse meza akoreshwa ku isi aturuka muri izo nzuzi ni make cyane. N’ubwo bimeze bityo ariko, zifatiye runini ubuzima. Hari igitabo kigira kiti “abantu badashoboye kugera ku mazi kandi ngo bayakoreshe mu rugero runaka, ubuzima bwahagarara rwose ntibabone ibyo bakenera by’ibanze n’ibindi bihambaye. Amateka y’ibihugu byari bikomeye ashingiye ahanini ku kuntu abantu babonaga ko batabaho badafite amazi.”—Water.
Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, inzuzi zagiye zimara abantu inyota, kandi zikabaha amazi yo kuhira imirima yabo. Ubutaka burumbuka bwo mu nkuka z’inzuzi nyinshi buberanye no guhingwamo imyaka. Zirikana ukuntu icyo gitekerezo cyumvikana mu mugisha ubwoko bwa Yehova bwasabiwe: “erega amahema yawe ni meza, wa bwoko bwa Yakobo we. Ubuturo bwawe ni bwiza, wa bwoko bwa Isirayeli we. Barambuye nk’ibikombe, nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi, nk’imisāga Uwiteka yateye, nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi” (Kubara 24:5, 6). Nanone mu nzuzi ni ho inyamaswa zimwe na zimwe zibera, urugero nk’ibi bishuhe n’iyi ngunzu mubona hano. Mu by’ukuri, uko turushaho kumenya inzuzi, ni na ko turushaho kumva dusunikiwe gushimira Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, ukwezi kwa Gicurasi/Kamena.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Amasumo yo ku ruzi rwa Iguaçú ari ku mupaka wa Arijantine na Brezili, ni amwe mu masumo magari kurusha andi yose. Afite ubugari bwa kilometero eshatu. Ari mu ishyamba ry’inzitane, akaba agizwe n’amasumo mato mato agera kuri 300. Mu gihe cy’imvura, kuri ayo masumo hamanuka amazi angana na metero kibe 10.000 buri segonda.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Uruzi rwa Tone mu Buyapani