Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mushakemo ukwiriye’

‘Mushakemo ukwiriye’

‘Mushakemo ukwiriye’

DAMASIKO wari umujyi ukungahaye mu kinyejana cya mbere Igihe Cyacu. Kubera ko wari ukikijwe n’ibiti byera imbuto, wari umeze nk’ahantu hari amazi mu butayu, aho abantu babaga bari kumwe n’ingamiya zabo bahuriraga baturutse mu bihugu by’iburasirazuba bwawo. Bidatinze nyuma y’urupfu rwa Kristo, i Damasiko hahise haba itorero rya gikristo. Bamwe mu bari bagize iryo torero, harimo Abayahudi bashobora kuba barabaye abigishwa ba Yesu igihe i Yerusalemu hizihirizwaga umunsi mukuru wa Pentekote mu mwaka wa 33 I.C. (Ibyakozwe 2:5, 41). Bamwe mu bigishwa bashobora kuba bari baraje muri uwo mujyi bavuye i Yudaya igihe ibitotezo byatangiraga nyuma y’aho Sitefano yicishirijwe amabuye.​—Ibyakozwe 8:1.

Birashoboka ko mu mwaka wa 34 I.C., ari bwo umukristo witwaga Ananiya w’i Damasiko yahawe inshingano idasanzwe. Umwami yaramubwiye ati “haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.”​—Ibyakozwe 9:11.

Inzira yitwa Igororotse yareshyaga na kirometero 1,5 kandi yanyuraga mu mujyi wa Damasiko rwagati. Twitegereje iyi foto y’igishushanyo cyo mu kinyejana cya 19, dushobora kwiyumvisha uko iyo nzira yari imeze mu bihe bya kera. Dukurikije uburyo iyo nzira yari ikoze, bigomba kuba byarasabye Ananiya igihe runaka kugira ngo abone inzu ya Yuda. Icyakora Ananiya yaje kubona iyo nzu, kandi urwo ruzinduko rwe rwatumye Sawuli ahinduka intumwa Pawulo, waje kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka.​—Ibyakozwe 9:12-19.

Yesu yohereje abigishwa be maze ababwira ‘gushaka abakwiriye’ ubutumwa bwiza (Matayo 10:11). Biragaragara ko Ananiya yashatse Sawuli nyakumushaka. Kimwe na Ananiya, Abahamya ba Yehova bishimira gushakisha abakwiriye kandi iyo babonye abantu bemeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami, baranezerwa. Kubona abakwiriye bisaba gushyiraho imihati.​—1 Abakorinto 15:58.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

‘Inzira yitwa Igororotse’ muri iki gihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Byavuye mu gitabo cyitwa La Tierra Santa, Umubumbe wa II, 1830