Impamvu hari benshi bashidikanya ko idini rishobora gutuma abantu bunga ubumwe
Impamvu hari benshi bashidikanya ko idini rishobora gutuma abantu bunga ubumwe
“UKUNDE mugenzi wawe” (Matayo 22:39). Amadini menshi usanga ahora avuga ashishikaye iryo tegeko ry’ibanze rirebana n’imyifatire. Iyo ayo madini aza kuba yarigishije neza abayoboke bayo gukunda bagenzi babo, baba babanye neza kandi bunze ubumwe. Ariko se, ubona ari uko bimeze? Mbese amadini ashobora gutuma abantu bunga ubumwe? Hari iperereza riherutse gukorwa mu Budage ryabazaga ikibazo kigira kiti “mbese amadini atuma abantu bunga ubumwe cyangwa arushaho kubatandukanya?” Mu babajijwe, 22 ku ijana bumvaga ko idini rituma abantu bunga ubumwe, naho 52 ku ijana bo bakumva ko idini ritandukanya abantu cyangwa rikababibamo amacakubiri. Birashoboka rwose ko n’abaturage bo mu gihugu cyawe ari uko babibona.
Kuki hari benshi bashidikanya ko idini rishobora gutuma abantu bunga ubumwe? Wenda babiterwa n’ibyo bazi byabayeho mu mateka. Aho kugira ngo idini ritume abantu bunga ubumwe, akenshi ryagiye ribabibamo amacakubiri. Hari ingero zigaragaza ko ibikorwa by’agahomamunwa kuruta ibindi byagiye bikorwa mu izina ry’idini. Reka dufate ingero nke z’ibyabaye mu myaka 100 ishize.
Amahano yakozwe mu izina ry’idini
Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, abayoboke ba Kiliziya Gatolika y’i Roma b’Abakorowate n’Aborutodogisi b’Abaseribe, bose bo mu karere ka Balkan batanye ku munigo. Ayo madini yombi yavugaga ko agera ikirenge mu cya Yesu wigishije abigishwa be gukunda bagenzi babo. Hari umushakashatsi wavuze ko ubwo bushyamirane bwatumye habaho “ubwicanyi bw’agahomamunwa kuruta ubundi bwose bwabayeho mu mateka bwakorewe abasivili.” Abatuye isi bakuwe umutima n’umubare w’abantu barenga 500.000 barimo abagabo, abagore ndetse n’abana bahatikiriye.
Mu mwaka wa 1947, igihugu cy’u Buhindi cyari gifite abaturage bagera kuri miriyoni 400, ni ukuvuga hafi kimwe cya gatanu cy’abatuye isi, bakaba bari biganjemo Abahindu, Abisilamu, n’Abasikh. Igihe u Buhindi bwacikagamo ibice, havutse gihugu kigendera ku mahame y’idini ya Isilamu cya Pakisitani. Icyo gihe, mu bwicanyi bwagiye bukorwa mu izina ry’idini, impunzi zibarirwa mu bihumbi amagana zikomoka muri ibyo bihugu byombi zaratwitswe, zirakubitwa, zicwa urubozo ndetse ziraraswa.
Izo ngero zivuzwe haruguru ubwazo ni agahomamunwa, ariko noneho iki kinyejana cya 21 cyo cyadukanye iterabwoba ryaje ari simusiga. Muri iki gihe, iterabwoba ryatumye abatuye isi bose baryamira amajanja, kandi udutsiko twinshi
tw’abakora ibikorwa by’iterabwoba tuba dufitanye isano n’idini runaka. Abantu ntibabona ko idini rituma abantu bunga ubumwe. Ahubwo akenshi babona ko ari ryo soko y’urugomo n’amacakubiri. Bityo rero, ntibitangaje kuba amadini y’ibigugu, ari yo Ababuda, Amadini yiyita aya gikristo, idini rya Confucius, Abahindu, Abisilamu, Abayahudi n’idini rya Tao, ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa FOCUS cyarayagereranyije n’ubumara bwo mu isasu.Imyiryane mu madini
Mu gihe hari amadini usanga ashyamiranye mu ntambara, andi yo usanga abayoboke bayo baryana. Urugero, mu myaka yashize amadini yiyita aya gikristo yagiye acikamo ibice bitewe n’impaka z’urudaca zihereranye n’inyigisho zayo. Abayobozi n’abayoboke b’amadini baribaza bati “mbese kuringaniza imbyaro biremewe? Gukuramo inda byo se biremewe? Mbese abagore bagombye guhabwa ubupadiri cyangwa ubupasiteri? Idini ryagombye kubona rite ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina? Mbese idini ryagombye gushyigikira intambara?” Abantu benshi iyo babona ayo macakubiri yose, baribaza bati ‘ni gute idini rishobora gutuma abantu bose bunga ubumwe kandi ryarananiwe kunga n’abayoboke baryo?’
Nk’uko bigaragara, muri rusange idini ryananiwe kuba isoko y’ubumwe. Ariko se, amadini yose arangwa n’amacakubiri? Mbese hari idini ritandukanye n’andi rishobora gutuma abantu bunga ubumwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Abapolisi bakomerekeye mu mirwano yari ishyamiranyije amadini yo mu Buhindi mu mwaka wa 1947
[Aho ifoto yavuye]
Ifoto yafashwe na Keystone/Getty Images