Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima bwawe bufite agaciro kangana iki?

Ubuzima bwawe bufite agaciro kangana iki?

Ubuzima bwawe bufite agaciro kangana iki?

MU GIHE i Burayi hapfaga abantu batagira ingano mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, muri Antaragitika ho hakorwaga imihati itangaje yo kurokora ubuzima. Umwongereza wo muri Irilande witwa Ernest Shackleton wakoraga ubushakashatsi mu turere tutazwi cyane, we na bagenzi be bakoze impanuka ubwato bwabo bwitwa Endurance bugonga ibimanyu bya barafu burameneka maze burarohama. Shackleton yashoboye kugeza abo yari ayoboye ahantu hari umutekano uciriritse, mu Kirwa cya Éléphants mu majyepfo y’Inyanja ya Atalantika. Ariko bari bagihanganye n’akaga gakomeye.

Shackleton yabonye ko nta handi bateze amakiriro uretse kohereza bamwe mu bo bari kumwe bakajya kubatabariza aho abarobyi ba baleines bakambikaga ku kirwa kiri mu majyepfo ya Géorgie. Bagombaga kugenda ibirometero 1.100 ariko bari bafite ubwato buto bwa metero 6,7 gusa bari barokoye muri bwa bwato bwitwa Endurance. Nta cyizere cyo kurokoka bari bafite.

Nyamara ariko ku itariki ya 10 Gicurasi 1916, nyuma y’iminsi 17 iteye ubwoba, Shackleton hamwe n’abantu batanu mu bo bari kumwe bageze mu majyepfo ya Géorgie, ariko kubera ko inyanja yari imeze nabi, byatumye ubwato bubajyana ku yindi nkombe y’icyo kirwa. Kugira ngo bagere aho bashakaga kujya, bagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 30, bagenda ahantu batazi mu misozi yuzuyeho urubura. N’ubwo banyuze mu ngorane nyinshi, hari ubukonje bukabije kandi nta n’ibikoresho byo guterera imisozi bafite, Shackleton hamwe n’abo bari kumwe bageze aho bashakaga kujya, kandi amaherezo yarokoye ba bantu be yari yasize ku Kirwa cya Éléphants. Ni iki cyatumye Shackleton ashyiraho imihati ikomeye ityo? Umwanditsi w’ibyabaye mu mibereho witwa Roland Huntford yagize ati “intego imwe yari afite yari iyo kurokora buri wese mu bantu be kandi ari muzima.”

“Nta na kimwe kizimira”

Ni iki cyatumye abo Shackleton yari yasize barokoka kandi byarasaga n’aho byabarangiranye, bihebye, bicaye birundarunze, bategerereje ku “kirwa kidaturwa, bitoroshye kukigeraho, kiriho urubura n’ibibuye, kireshya na kirometero 30?” Barokowe n’uko bari bizeye ko umuyobozi wabo yari kugaruka kubarokora nk’uko yari yabibasezeranyije.

Muri iki gihe abantu bameze neza neza nk’abo bagabo bari ku Kirwa cya Éléphants bihebye. Abenshi bariho mu mimerere mibi cyane bitavugwa kandi bashyiraho imihati ikomeye kugira ngo babone amaramuko. Ariko bashobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko Imana ‘izarokora abarengana’ ikabakiza akarengane n’amakuba (Yobu 36:15). Izere rwose ko Imana ibona ko ubuzima bwa buri wese bufite agaciro. Yehova Imana Umuremyi agira ati “unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, nzagukiza.”—Zaburi 50:15.

Mbese birakugora kwemera ko muri miriyari nyinshi z’abatuye isi, wowe ubwawe Umuremyi abona ko ufite agaciro? Noneho zirikana ibyo umuhanuzi Yesaya yanditse ku bihereranye na miriyari nyinshi z’inyenyeri ziri mu njeje zibarirwa muri za miriyari, ziri muri iri sanzure rinini ry’ikirere ridukikije. Dusoma ngo ‘nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.’—Yesaya 40:26.

Mbese usobanukiwe icyo ibyo bishatse kuvuga? Izuba n’imibumbe irigaragiye ni bimwe mu bigize urujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata, rurimo byibura miriyari 100 z’inyenyeri. None se hariho izindi njeje zingahe? Nta wubizi neza, ariko hari abavuga ko ucishirije hari injeje zigera kuri miriyari 125. Mbega ukuntu hagomba kuba hariho inyenyeri nyinshi cyane! Nyamara ariko Bibiliya itubwira ko Umuremyi w’isanzure ry’ikirere azi izina rya buri nyenyeri.

“Imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose”

Bamwe bashobora guhakana bavuga bati ‘ariko kumenya amazina y’inyenyeri zibarirwa muri za miriyari cyangwa miriyari z’abantu, ntibivuga byanze bikunze ko abitaho buri wese ku giti cye.’ Orudinateri ifite ubushobozi buhagije bwo kubika ibintu ishobora kubika amazina y’abantu babarirwa muri za miriyari. Ariko nta wavuga ko hari n’umwe muri bo orudinateri yitaho. Nyamara ariko, Bibiliya igaragaza ko Yehova Imana atamenya amazina y’abantu babarirwa muri za miriyari gusa ahubwo ko anabitaho buri wese ku giti cye. Intumwa Petero yaranditse ati “muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”—1 Petero 5:7.

Yesu Kristo yagize ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Zirikana ko Yesu atavuze ko Imana yari kumenya ibiba ku bishwi no ku bantu gusa. Yagize ati “muruta ibishwi byinshi.” Kuki muruta ibishwi byinshi? Ni ukubera ko mwaremwe mu “ishusho y’Imana,” mukaba mushobora kugira imico myiza, ubwenge n’imico yo mu buryo bw’umwuka ihuje n’imico y’Imana yo mu rwego rwo hejuru, kandi mukayigaragaza.—Itangiriro 1:26, 27.

“Byakoranywe ubwenge”

Ntuzashukwe n’abantu bihandagaza bavuga ko nta Muremyi uriho. Bavuga ko waremwe n’imbaraga kamere zitagaragara. Bakavuga ko aho kuba wararemwe “mu ishusho y’Imana,” nta ho utaniye n’inyamaswa zose ziri kuri uyu mubumbe, hakubiyemo n’ibishwi.

Ariko se koko buriya kuvuga ko ubuzima bwabayeho bitewe n’imbaraga zitagaragara cyangwa ko bwapfuye kubaho gutya gusa, wumva bifite ishingiro? Umuhanga mu miterere y’ibinyabuzima witwa Michael J. Behe avuga ko “imikorere itangaje yo mu rwego rwa shimi ibera mu binyabuzima” ari na yo ituma ubuzima bubaho, igaragaza ko icyo gitekerezo kidahuje n’ubwenge rwose. Avuga ko igihamya kiboneka mu mikorere yo mu rwego rwa shimi iba mu binyabuzima, gituma umuntu afata umwanzuro udakuka w’uko “ubuzima buri ku isi, ndetse n’ibintu byoroheje kurusha ibindi . . . byakoranywe ubwenge.”—Darwin’s Black Box—The Biochemical Challenge to Evolution.

Bibiliya itubwira ko uko ubuzima bwaba bumeze kose hano ku isi, bwaremanywe ubwenge. Inavuga ko uwo murimo ukoranywe ubuhanga wakozwe na Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi.—Zaburi 36:10; Ibyahishuwe 4:11.

Kuba abantu bakomeza guhangana n’iyi si yuzuyemo imibabaro n’agahinda, ntibizakubuze kwizera ko hariho Umuhanzi n’Umuremyi waremye isi n’ibintu byose bifite ubuzima biyiriho. Zirikana ibintu bibiri by’ingenzi by’ukuri. Icya mbere ni uko Imana atari yo yateje ukudatungana kuri hose. Icya kabiri, ni uko Umuremyi wacu afite impamvu zifatika zituma yihanganira igihe gito uko kudatungana. Nk’uko iyi gazeti ikunda kubivuga, Yehova Imana yaretse ikibi gikomeza kubaho igihe gito gusa, kugira ngo atange burundu ibisubizo by’ibibazo byazamuwe igihe abantu ba mbere bangaga ubutegetsi bw’ikirenga bwe. *—Itangiriro 3:1-7; Gutegeka 32:4, 5; Umubwiriza 7:29; 2 Petero 3:8, 9.

“Azakiza umukene ubwo azataka”

N’ubwo muri iki gihe abantu bari mu mimerere ibabaje, nta gushidikanya ko ubuzima ari impano ihebuje. Ndetse dukora n’ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubwitaho. Kimwe na ba bagabo bari kumwe na Shackleton ku Kirwa cya Éléphants, ubuzima Imana idusezeranya mu gihe kizaza buruta kure cyane intambara turwana muri iyi mimerere ibabaje kandi iteye agahinda, dushaka amaramuko. Umugambi Imana ifite ni uwo kutuvana muri iyi mimerere ibabaje isa n’aho idafite aho igana, kugira ngo ‘tubone uko dusingira ubugingo nyakuri’ yari yarasezeranyije abantu yaremye.—1 Timoteyo 6:19.

Imana izakora ibyo byose kubera ko buri wese muri twe afite agaciro imbere yayo. Yatanze Umwana wayo Yesu Kristo ho igitambo cy’incungu cyari gikenewe kugira ngo tubaturwe mu cyaha, kudatungana n’urupfu twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva (Matayo 20:28). Yesu Kristo yagize ati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese . . . ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:16.

Ni iki Imana izakorera abantu ubu bari mu mimerere ibakandamiza kandi ibabaje? Ijambo ry’Imana ryahumetswe rivuga ibyo Umwana w’Imana azakora rigira riti “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo.” Kuki azakora ibyo byose? Ni ukubera ko ‘amaraso yabo [cyangwa ubuzima bwabo] azaba ay’igiciro cyinshi imbere yayo.’—Zaburi 72:12-14.

Hashize ibinyejana byinshi abantu baremererwa n’umutwaro w’icyaha no kudatungana, mbese ni nk’aho ‘banihishwa’ n’imibabaro myinshi n’agahinda. Imana yararetse iyo mibabaro ibaho kuko yari izi ko ishobora no gukemura ibyo izangiza byose (Abaroma 8:18-22). Vuba aha Imana igiye ‘gutunganya ibintu byose,’ ikoresheje ubutegetsi bw’Ubwami buzaba buyobowe n’Umwana wayo Yesu Kristo.—Ibyakozwe 3:21; Matayo 6:9, 10.

Ibyo bikubiyemo kuzuka kw’abantu babayeho mu gihe cyashize bababara hanyuma bagapfa. Imana iracyabibuka (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Vuba aha bazabona ubugingo “bwinshi,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka butunganye ku isi izaba yahindutse Paradizo, itariho imibabaro no gukandamizwa (Yohana 10:10; Ibyahishuwe 21:3-5). Buri wese uzaba uriho azishimira ubuzima mu buryo bwuzuye, yige kugira imico ihebuje n’ubushobozi biranga abaremwe “mu ishusho y’Imana.”

Mbese uzaba uhari kugira ngo wishimire ubuzima Yehova yadusezeranyije? Byose bizaterwa nawe. Turagutera inkunga yo kungukirwa n’ibyo Imana yateganyije kugira ngo izazane iyo migisha yose. Abanditsi b’iyi gazeti bazishimira kugufasha kubigeraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Niba ushaka ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo, reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku gice cya 8 kivuga ngo “Ni Kuki Imana Ireka Imibabaro Ibaho?” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Abantu bari ku kirwa bari bizeye ko Shackleton yari kugaruka kubarokora nk’uko yari yabibasezeranyije

[Aho ifoto yavuye]

© CORBIS

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

“Muruta ibishwi byinshi”