Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imfubyi y’intabwa yabonye se uyikunda

Imfubyi y’intabwa yabonye se uyikunda

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Imfubyi y’intabwa yabonye se uyikunda

BYAVUZWE NA DIMITRIS SIDIROPOULOS

Umusirikare mukuru yansindagiyeho imbunda ankankamira ati “are, fata iyi mbunda maze urase!” Namuhakaniye ntuje. Abasirikare babirebaga bagize ubwoba babonye amasasu yaraswaga n’umusirikare mukuru aca hejuru y’urutugu rwanjye avuza ubuhuha. Natekereje ko mfuye birangiye. Igishimishije ariko, nararusimbutse. Ariko, ntibwari ubwa mbere ubuzima bwanjye buba mu mazi abira.

NKOMOKA mu muryango wo mu bwoko bwari bugizwe n’abantu bake babaga hafi ya Kayseri h’i Kapadokiya mu gihugu cya Turukiya. Birashoboka ko bamwe mu baturage bo muri ako karere bayobotse Ubukristo mu kinyejana cya mbere I.C. (Ibyakozwe 2:9). Icyakora mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ibintu byari byarahindutse mu buryo bugaragara.

Mba impunzi hanyuma nkaza kuba imfubyi

Nyuma y’amezi make mvutse mu mwaka wa 1922, amakimbirane ashingiye ku moko yatumye umuryango wanjye uhungira mu Bugiriki. Ababyeyi banjye bagize ubwoba, bata ibyabo byose uretse agahinja kabo kari kamaze amezi make ari ko jye. Nyuma yo guhura n’ingorane zikomeye cyane, bageze mu mudugudu wa Kiria hafi ya Drama mu majyaruguru y’u Bugiriki barazahaye cyane.

Igihe nari mfite imyaka ine na murumuna wanjye amaze kuvuka, papa yarapfuye. Yari afite imyaka 27 gusa, ariko amagorwa yari yarahuye na yo yari yaramuzahaje. Bidatinze, mama na we yaje gupfa azize kubaho nabi. Jye na murumuna wanjye twasigaye mu kangaratete. Twagiye twoherezwa mu bigo bitandukanye by’imfubyi, maze amaherezo igihe nari mfite imyaka 12 tujyanwa mu kigo cy’i Tesalonike, aho natangiriye kwiga gukanika.

Uko nakuriraga mu bigo by’imfubyi, mu bantu batarangwaga n’urukundo, nibazaga impamvu abantu benshi bahangana n’imibabaro myinshi n’akarengane. Nibazaga nanone impamvu Imana ireka imimerere nk’iyo ibabaje ikabaho. Mu ishuri bari baratwigishije mu isomo ry’iyobokamana ko Imana ishobora byose, ariko ntibari barigeze baduha ibisobanuro bihuje n’ubwenge ku birebana n’impamvu ibintu bibi byogeye. Hari intero yari yarogeye hose, yavugaga ko Idini rya Orutodogisi ryo mu Bugiriki ari ryo ryiza kuruta andi yose. Igihe nabazaga nti “ese niba ari ryo ryiza kuruta andi yose, kuki abantu bose atari Aborutodogisi?” nta gisubizo cyanyuze nahawe.

Ariko kandi, mwarimu wacu yubahaga Bibiliya cyane, ndetse akatwumvisha rwose ko ari igitabo cyera. Umuyobozi w’icyo kigo cy’imfubyi na we yubahaga Bibiliya cyane, ariko yari yararetse kwifatanya mu mihango y’idini kubera impamvu zitari zizwi. Igihe nabazaga impamvu yabimuteye, bambwiye ko yari yarigeze kwigana n’Abahamya ba Yehova, iryo rikaba ryari idini ntari nzi.

Amasomo nigiye mu kigo cy’imfubyi cy’i Tesalonike nayarangije mfite imyaka 17. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari yaratangiye, kandi u Bugiriki bwari mu maboko y’Abanazi. Abantu bapfiraga mu mihanda bazira inzara. Kugira ngo mbeho, nasuhukiye mu giturage, ngatungwa n’udufaranga tw’intica ntikize nahingiraga.

Mpabwa ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya

Igihe nagarukaga i Tesalonike muri Mata 1945, nasuwe na Paschalia wari mushiki w’umwe mu bana b’incuti zanjye twabanye mu bigo byinshi by’imfubyi. Yambwiye ko musaza we yari yarazimiye, ambaza niba nta rengero rye nari nzi. Mu gihe twaganiraga, yambwiye ko yari Umuhamya wa Yehova anambwira ko Imana yita ku bantu.

Ibyo nabihakanye nshaririye cyane, nzamura impaka nyinshi: none se kuki nahuye n’imibabaro kuva mu buto bwanjye? Kuki nabaye imfubyi? Ubwo se Imana iba iri he mu gihe tuyikeneye cyane? Yaranshubije ati “none se uremeza ko Imana ari yo nyirabayazana w’iyo mibabaro yose?” Yakoresheje Bibiliya ye anyereka ko Imana atari yo ituma abantu bababara. Yamfashije kubona ko Umuremyi akunda abantu kandi ko vuba aha azatuma ibintu bimera neza. Akoresheje imirongo ya Bibiliya, urugero nka Yesaya 35:5-7 n’Ibyahishuwe 21:3, 4, yanyeretse ko vuba aha intambara, ubushyamirane, indwara n’urupfu bizavanwaho kandi ko abantu b’indahemuka bazatura ku isi iteka ryose.

Mbona umuryango unshyigikira

Naje kumenya ko musaza wa Paschalia yari yaraguye mu mirwano yashojwe n’udutsiko tw’inyeshyamba. Nasuye umuryango wabo kugira ngo nywuhumurize, nyamara ahubwo uba ari wo umpumuriza ukoresheje Ibyanditswe. Nasubiyeyo kugira ngo bambwire andi magambo ahumuriza yo muri Bibiliya, maze bidatinze mba umwe mu bari bagize itsinda rito ry’Abahamya ba Yehova bateraniraga mu bwihisho kugira ngo bige kandi basenge. N’ubwo ibikorwa by’Abahamya byari bibuzanyijwe, niyemeje gukomeza kwifatanya na bo.

Iryo tsinda ry’Abakristo bicishaga bugufi ryambereye nk’umuryango urangwa n’ubwuzu n’urukundo nari narabuze. Banteye inkunga mu buryo bw’umwuka bampa n’ubundi bufasha nari nkeneye cyane. Nasanze ari abantu b’incuti baziraga ubwikunde, bitaga ku bandi, bari bafite ubushake kandi bari biteguye kumpumuriza (2 Abakorinto 7:5-7). Ikiruta byose, bamfashije kurushaho kwegera Yehova, uwo nabonaga ko ari Data wo mu ijuru unkunda. Imico ya Yehova nk’urukundo, impuhwe no kwita ku bantu yaranshishikazaga cyane (Zaburi 23:1-6). Amaherezo naje kubona umuryango wo mu buryo bw’umwuka na Data unkunda. Byankoze ku mutima. Bidatinze naje kwiyegurira Yehova, mbatizwa muri Nzeri 1945.

Kujya mu materaniro ya gikristo ntibyatumye nongera ubumenyi gusa, ahubwo byanakomeje ukwizera kwanjye. Kubera ko nta bundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu bwahabaga, incuro nyinshi abenshi muri twe twakoraga urugendo rw’ibirometero 6,5 kuva mu mudugudu w’iwacu kugera aho amateraniro yaberaga, tukagenda tugirana ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka bitazibagirana. Mu mpera z’umwaka wa 1945, igihe namenyaga ko hari uburyo bwo kwifatanya mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza, natangiye gukora ubupayiniya. Kubera ko ukwizera n’ubudahemuka byanjye byari hafi kugeragezwa cyane, byari iby’ingenzi ko ngirana na Yehova imishyikirano ikomeye.

Baraturwanyije ariko tubiboneramo umugisha

Incuro nyinshi, abapolisi bajyaga baza bakiroha aho twateraniraga biteguye kurasa. Kubera ko intambara ishyamiranya abenegihugu yayogozaga u Bugiriki, igihugu cyagenderaga ku mategeko y’intambara. Udutsiko twari duhanganye twarwanaga dufite ubugome bwinshi cyane. Abayobozi b’amadini buririye kuri iyo mimerere, badushinja ko twari Abakomunisiti, maze abategetsi badutoteza mu buryo bwa kinyamaswa.

Mu gihe cy’imyaka ibiri, twagiye dufatwa incuro nyinshi. Incuro esheshatu muri zo twagiye duhanishwa gufungwa, kandi muri ibyo bihano nta cyigeze kirenza amezi ane. Icyakora kubera ko gereza zari zaramaze kuzura imfungwa za politiki, twe twararekuwe. Umudendezo twari tubonye tutawiteze, twawukoresheje dukomeza kubwiriza, ariko nyuma y’igihe gito twongeye gufatwa incuro eshatu mu cyumweru kimwe. Twari tuzi ko abenshi mu bavandimwe bacu bari baraciriwe mu birwa bidatuwe. Mbese ukwizera kwanjye kwari gukomeye bihagije ku buryo nari kuzahangana n’icyo kigeragezo?

Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo nategekwaga kujya nitaba buri munsi ku biro by’abapolisi. Kugira ngo abategetsi babone uko bampozaho ijisho, banyohereje ahitwa Evosmos hafi y’i Tesalonike ahari ibiro by’abapolisi. Nakodesheje icyumba hafi aho, maze kugira ngo mbone ikintunga nkajya ncura amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu gikoni bikozwe mu muringa nkagenda mbigurisha hirya no hino. Igihe nakoraga ubupayiniya mu midugudu yari ikikije ako karere, ubwo bucuruzi bwatumye nshobora kugera mu ngo mu buryo bworoshye nta gukekwa amababa n’abapolisi. Ingaruka zabaye iz’uko abantu benshi bumvise ubutumwa bwiza kandi barabwitabira. Amaherezo, abarenga icumi muri bo babaye abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye.

Mfungirwa mu magereza umunani mu gihe cy’imyaka icumi

Abapolisi bakomeje kumpozaho ijisho kugeza mu mpera z’umwaka wa 1949, maze nyuma yaho ngaruka i Tesalonike nshishikariye cyane gukomeza umurimo w’igihe cyose. Mu gihe natekerezaga ko noneho ibitotezo birangiye, mu buryo ntari niteze nahamagariwe kujya mu gisirikare mu mwaka wa 1950. Kubera kutivanga kwa gikristo, niyemeje kwanga “kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). Nguko uko natangiye urugendo rurerure kandi rwarimo imibabaro myinshi, rwangejeje mu magereza yo mu Bugiriki yari yaragizwe indahiro.

Byose byatangiriye mu mujyi wa Drama. Mu byumweru bya mbere nafungiweyo, abasirikare bashya batangiye gutozwa kumasha. Umunsi umwe, najyanywe aho bamashiraga. Umwe mu basirikare bakuru yansindagiyeho imbunda antegeka kuyifata ngo ndase. Narabyanze maze atangira kundasaho. Igihe abandi basirikare bakuru babonaga ko ntashoboraga kuva ku izima, batangiye kunkubita ibipfunsi babigiranye ubugome. Bakongeje amasegereti, batangira kuyazimiriza mu biganza byanjye. Nyuma yaho banjugunye muri kasho. Bakomeje kuntwikisha amasegereti hashira iminsi itatu. Ububabare natewe n’ubushye bw’amasegereti bwari bukaze cyane, kandi namaze imyaka myinshi mfite inkovu zabwo mu biganza.

Mbere yo gucirwa urubanza n’urukiko rwa gisirikare, nimuriwe mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Iráklion h’i Kirete. Muri icyo kigo bakoze ibishoboka byose kugira ngo nihakane, maze si ukunkubita karahava. Kubera ko natinyaga ko nshobora kwihakana, nasenze Data wo mu ijuru nshyizeho umwete musaba kunkomeza. Nibutse amagambo yo muri Yeremiya 1:19 agira ati “bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.” “Amahoro y’Imana” ahebuje yatumye numva ntuje. Nasobanukiwe ko kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye ari iby’ubwenge.—Abafilipi 4:6, 7; Imigani 3:5.

Mu rubanza rwakurikiyeho, nakatiwe gufungwa burundu. Abahamya ba Yehova bafatwaga nk’“abanzi b’igihugu” babi cyane kuruta abandi. Igice cya mbere cy’igifungo nagitangiriye muri gereza yafungirwagamo abagizi ba nabi y’ahitwa Itsedin, hanze y’umujyi wa Canea aho nashyizwe muri kasho. Itsedin yahoze ari igihome cy’abasirikare kandi akumba nari mfungiyemo kari kuzuyemo imbeba. Nagiraga ikiringiti gishaje kandi cyacikaguritse, nkajya ncyiyorosa kuva ku birenge kugera ku mutwe ku buryo imbeba zabaga zinyurira zitagiraga aho zihurira n’umubiri wanjye. Narwaye umusonga ndaremba. Muganga yavuze ko nagombaga kujya nicara hanze ku kazuba, maze mba mbonye uburyo bwo kujya nganirira n’imfungwa mu mbuga ya gereza. Ariko narushijeho kuremba maze kubera ko navaga amaraso menshi mu bihaha, nimurirwa mu bitaro bya Iráklion.

Icyo gihe nanone umuryango wo mu buryo bw’umwuka w’Abakristo duhuje ukwizera, wongeye kumfasha muri icyo gihe nari nywukeneye (Abakolosayi 4:11). Abavandimwe bo muri Iráklion bakundaga kunsura, bakampumuriza kandi bakantera inkunga. Nababwiye ko nari nkeneye ibitabo kugira ngo mbwirize abari bashimishijwe. Banzaniye ivalisi yari ifite ububiko butagaragara nashoboraga guhishamo ibitabo ntihagire ubibona. Kuba narafashije batandatu mu bo twagiye dufunganwa bagahinduka Abakristo b’ukuri, byaranshimishije cyane.

Hagati aho intambara yashyamiranyaga abenegihugu yararangiye, maze ngabanyirizwa igifungo gisigara ari imyaka icumi. Igifungo cyari gisigaye nakirangirije muri gereza za Rethimno, Genti Koule na Cassandra. Nyuma yo gufungirwa mu magereza umunani mu gihe cy’imyaka igera ku icumi, nararekuwe hanyuma ngaruka i Tesalonike aho nakiranywe ubwuzu n’abavandimwe banjye b’Abakristo bankundaga.

Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka nkesha abavandimwe b’Abakristo

Icyo gihe, Abahamya bo mu Bugiriki babonye agahenge ko gusenga mu mudendezo. Ubwo nahise nongera gutangira umurimo w’igihe cyose. Bidatinze, nabonye undi mugisha igihe namenyanaga na mushiki wacu w’indahemuka witwaga Katina, wakundaga Yehova kandi warangwaga n’ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza. Twashyingiranywe mu Kwakira 1959. Ivuka ry’umukobwa wacu witwa Agape no kuba mfite umuryango wanjye wa gikristo, byomoye ibikomere nari naratewe n’ubupfubyi. Ikiruta byose, twe abari bagize umuryango wacu twari twishimiye gukora umurimo twiringiye ko Yehova, Data wo mu ijuru udukunda, yari kuzatwitaho.—Zaburi 5:12.

Kubera ko ubukungu bwari bwifashe nabi, byabaye ngombwa ko mpagarika umurimo w’ubupayiniya, ariko nafashije uwo twashakanye kuguma mu murimo w’igihe cyose. Ikintu cy’ingenzi ntazibagirwa mu mibereho yanjye ya gikristo, cyabaye mu mwaka wa 1969 igihe cy’ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova, ryabereye i Nuremberg mu Budage. Ubwo niteguraga kujyayo, nagiye kwaka urwandiko rw’abajya mu mahanga. Igihe umugore wanjye yajyaga ku biro by’abapolisi kubaza impamvu hari hashize amezi arenga abiri ntarabona urwo rwandiko, umupolisi mukuru yakuruye akantu kanini kabikwamo impapuro mu bubiko bw’ameza ye, nuko aramubwira ati “harya ngo urashaka urwandiko rw’abajya mu mahanga rw’uyu muntu kugira ngo abone uko ajya guhindura abantu mu Budage? Nta rwo nguhaye! Uwo muntu ateje akaga.”

Mbifashijwemo na Yehova ndetse n’inkunga natewe na bamwe mu bavandimwe, twasabye urwandiko rw’abajya mu mahanga mu rwego rw’itsinda, maze bituma nshobora guterana muri iryo koraniro ryari ryiza cyane. Twateranye turi abantu barenga 150.000, nibonera neza ko umwuka wa Yehova ari wo uyobora uwo muryango mpuzamahanga wo mu buryo bw’umwuka kandi ugatuma abawugize bunga ubumwe. Mu mibereho yanjye ya nyuma yaho, narushijeho kubona ko abavandimwe b’Abakristo bafite agaciro kenshi.

Mu mwaka wa 1977, umugore wanjye nakundaga cyane akaba na mugenzi wanjye w’indahemuka yarapfuye. Nakoze uko nshoboye ndera umukobwa wanjye mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Icyakora, sinatereranywe. Nanone umuryango wanjye wo mu buryo bw’umwuka waramfashije. Nzakomeza gushimira ku bw’ubufasha abavandimwe batahwemye kumpa muri ibyo bihe biruhije. Ndetse bamwe muri bo bazaga iwacu mu rugo bakamara igihe runaka bita kuri uwo mukobwa wanjye. Sinzigera nibagirwa urukundo rurangwa no kwigomwa bangaragarije.—Yohana 13:34, 35.

Agape amaze gukura, yashyingiranywe n’umuvandimwe witwa Elias. Bafite abahungu bane kandi bose bagendera mu kuri. Mu myaka yashize, nagiye ndwara imitsi yo mu bwonko maze ubuzima bwanjye burushaho kuzamba. Umukobwa wanjye afatanyije n’umuryango we banyitaho mu buryo bukwiriye. N’ubwo ubuzima bwanjye bwazahaye, ndacyafite impamvu nyinshi zituma nishima. Ndibuka igihe muri Tesalonike yose hari abavandimwe bagera ku ijana gusa, duteranira rwihishwa mu ngo z’abavandimwe. Ubu muri ako karere hari Abahamya barangwa n’ishyaka bagera nko ku bihumbi bitanu (Yesaya 60:22). Mu makoraniro, abavandimwe bakiri bato bajya banyegera bakambaza bati “mbese uribuka igihe wajyaga utuzanira amagazeti iwacu?” N’ubwo ababyeyi bashobora kuba batarasomaga ayo magazeti, abana babo bo barayasomaga, kandi bagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

Iyo mbona uko umuteguro wa Yehova ugenda waguka, numva ukwihangana nagaragaje mu bigeragezo byose nahuye na byo kutarabaye imfabusa. Nkunda kubwira abuzukuru banjye n’abandi bana bakiri bato ngo bajye bibuka Se wo mu ijuru mu minsi y’ubusore bwabo, na we ntazigera abatererana (Umubwiriza 12:1). Yehova yanyeretse ko asohoza ibyo yavuze igihe yangaragarizaga ko ari “se w’imfubyi” (Zaburi 68:6). N’ubwo nabaye imfubyi y’intabwa nkiri muto, amaherezo nabonye Data unyitaho.

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Nakoze akazi ko guteka muri gereza ya Drama

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ndi kumwe na Katina ku munsi w’ishyingiranwa ryacu mu mwaka wa 1959

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ikoraniro ryabereye mu ishyamba hafi y’i Tesalonike mu mpera ya za 60

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Turi kumwe n’umukobwa wacu mu mwaka wa 1967