Igikoresho cy’ingirakamaro mu buhinduzi
Igikoresho cy’ingirakamaro mu buhinduzi
UMWANDITSI wa Bibiliya ari we Yehova Imana, yifuza ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe bubwirizwa “mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyahishuwe 14:6). Aba yifuza ko Ijambo rye ryanditse rigera ku batuye isi bose. Kubera iyo mpamvu, Bibiliya yahinduwe mu ndimi nyinshi cyane kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Abahinduzi ba Bibiliya babarirwa mu bihumbi bamaze igihe kirekire bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bashyire ibitekerezo by’Imana mu rundi rurimi.
Icyakora kuri abo bahinduzi, Bibiliya si umwandiko baba bagomba guhindura mu rundi rurimi gusa. Incuro nyinshi, na yo ubwayo bagiye bayifashisha mu guhindura indi myandiko. Abahinduzi benshi bagiye bagereranya amagambo yo muri Bibiliya ahinduye mu ndimi zitandukanye, kugira ngo babashe guhindura neza amagambo amwe n’amwe. Kuba abahinduzi barabonye ibyiza byo gukoresha Bibiliya mu buhinduzi bakajya bayifashisha, byatumye ubu isigaye ikoreshwa no mu buhinduzi bukorwa na orudinateri.
Mu by’ukuri, ntibyoroshye kugira ngo orudinateri ihindure umwandiko mu rundi rurimi. Ndetse hari n’intiti zimwe na zimwe zavuze ko ubuhinduzi ari ikintu orudinateri idashobora gukora. Impamvu ni iyihe? Ni ukubera ko ururimi rutagizwe n’amagambo ari aho gusa. Buri rurimi ruba rufite uko amagambo yarwo agomba kuba atondetse, rukagira amategeko yarwo arugenga, rukagira irengayobora ry’ayo mategeko, rukagira inshoberamahanga hamwe n’imizimizo. Imihati yashyizweho ngo bahe orudinateri ubushobozi bwo gukora ibyo bintu byose nta cyo yagezeho kigaragara. Imyinshi mu myandiko yahinduwe na orudinateri wasangaga kuyumva bigoye cyane.
Icyakora, muri iki gihe abahanga mu bya siyansi yiga ibya orudinateri barimo bariga ubundi buryo bushya bwo guhindura, nk’uko bivugwa na Franz Josef Och, wazobereye mu byo guhindura hakoreshejwe orudinateri. Reka tuvuge ko ushaka guhindura umwandiko w’Igihindi mu Cyongereza. Mbere na mbere, fata umwandiko ushobora kuboneka mu ndimi zombi. Hanyuma uwandike muri orudinateri. Orudinateri irahita igereranya iyo myandiko yombi. Orudinateri nibona ijambo rimwe ry’Igihindi rigenda rigaruka incuro nyinshi, kandi uko iribonye ikanabona mu nteruro bijyanye y’Icyongereza ijambo “inzu,” ubwo irahita yibwira ko iryo jambo ry’Igihindi rigomba kuba risobanura “inzu.” Kandi ko bishoboka ko amagambo arikikije yaba ari za ntera, urugero nka “nini,” “nto,” “ishaje” cyangwa “nshya.” Ubwo noneho orudinateri ikora urutonde rw’amagambo mu
rurimi rumwe ikayahuza n’ayo bisobanura kimwe mu rundi rurimi, ikanagenda iyatondeka. Iyo orudinateri imaze gukora urutonde rw’amagambo ahagije, wenda nka nyuma y’iminsi mike cyangwa ibyumweru, ubwo iba ishobora gukoresha ibyo imaze “kwiga” mu guhindura umwandiko mushya. N’ubwo umwandiko uba wahinduwe utyo ushobora kuba udahuje neza n’ikibonezamvugo kandi amagambo yakoreshejwe akaba atari ayabugenewe, ubusanzwe uba wumvikana bihagije ku buryo ugaragaza ibisobanuro hamwe n’ibitekerezo by’ingenzi biwukubiyemo.Kugira ngo umwandiko ube mwiza biterwa ahanini n’uko amagambo yinjijwe muri orudinateri aba angana ndetse n’uburyo aba ahinduye neza. Aha rero ni ho Bibiliya ibera ingirakamaro. Yahinduwe mu buryo bwitondewe mu ndimi nyinshi, ishobora kuboneka mu buryo bworoshye kandi amagambo yanditsemo ni menshi. Bityo, Bibiliya ni yo abashakashatsi bahisemo bwa mbere igihe batozaga orudinateri urundi rurimi rushya.