Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya 2 Samweli

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya 2 Samweli

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya 2 Samweli

MBESE kwemera ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga bisaba ko tumwumvira mu buryo butunganye? Mbese umuntu w’indahemuka buri gihe akora ibitunganye mu maso y’Imana? Umuntu Imana y’ukuri ibona ko ameze nk’uko “umutima [wayo] ushaka” ni umeze ate (1 Samweli 13:14)? Igitabo cya Bibiliya cya 2 Samweli gisubiza ibyo bibazo mu buryo butunyuze.

Igitabo cya 2 Samweli cyanditswe n’abahanuzi babiri bari incuti magara z’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, ari bo Gadi na Natani. * Cyarangije kwandikwa ahagana mu mwaka wa 1040 M.I.C., ahagana ku iherezo ry’imyaka 40 Dawidi yamaze ku ngoma; kivuga ahanini ibya Dawidi n’imishyikirano yari afitanye na Yehova. Iyi nkuru ishishikaje ivuga ukuntu ishyanga ryari ryarayogojwe n’umwiryane ryabaye ubwami bwari bwunze ubumwe bukungahaye, buyobowe n’umwami w’intwari. Iyo nkuru ishishikaje yibanda ku kuntu abantu bagiye bagaragaza ibyiyumvo mu buryo bukomeye.

DAWIDI AGENDA “ARUSHAHO GUKOMERA”

(2 Samweli 1:1–10:19)

Ukuntu Dawidi yakiriye inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani, bigaragaza urukundo yabakundaga n’urwo yakundaga Yehova. Dawidi yimikiwe i Heburoni, aba umwami w’umuryango wa Yuda. Umuhungu wa Sawuli witwaga Ishibosheti ni we wabaye umwami w’imiryango isigaye ya Isirayeli. Dawidi yagiye “arushaho gukomera” maze nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu aba umwami wa Isirayeli yose.—2 Samweli 5:10.

Dawidi yateye Abayebusi abanyaga Yerusalemu ayihindura umurwa mukuru w’ubwami bwe. Igihe Dawidi yageragezaga ku ncuro ya mbere kwimurira Isanduku y’Isezerano i Yerusalemu byateje akaga. Ariko ku ncuro ya kabiri, yayigejejeyo amahoro maze arabyina kubera ibyishimo. Yehova yagiranye na Dawidi isezerano ry’ubwami. Dawidi yanesheje abanzi be bose, kubera ko Imana yabaga iri mu ruhande rwe.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:18—Kuki Yowabu n’abavandimwe be babiri bitirirwa nyina ari we Seruya? Mu Byanditswe bya Giheburayo, babaraga igisekuru cy’umuntu bakurikije se. Birashoboka ko umugabo wa Seruya yapfuye imburagihe cyangwa se akaba yarabonwaga nk’umuntu utari ukwiriye gushyirwa mu Byanditswe Byera. Birashoboka ko Seruya yashyizwemo kubera ko yari mushiki wa Dawidi (1 Ngoma 2:15, 16). Umurongo umwe gusa uvuga kuri se w’abo bavandimwe uko ari batatu, ni uvuga ko imva ye yari i Betelehemu.—2 Samweli 2:32.

5:1, 2—Dawidi yabaye umwami wa Isirayeli yose Ishibosheti amaze igihe kingana iki apfuye? Umwanzuro uhuje n’ukuri dushobora gufata ni uko imyaka ibiri Ishibosheti yamaze ku ngoma yatangiye nyuma gato y’urupfu rwa Sawuli, ari na cyo gihe Dawidi yatangiriye gutegekera i Heburoni. Dawidi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni ari umwami w’u Buyuda. Hashize igihe gito abaye umwami wa Isirayeli yose, yimuriye umurwa mukuru w’ubwami bwe i Yerusalemu. Bityo, Dawidi yabaye umwami wa Isirayeli yose Ishibosheti amaze imyaka igera kuri itanu apfuye.—2 Samweli 2:3, 4, 8-11; 5:4, 5.

8:2—Hishwe Abamowabu bangahe bamaze kurwana n’Abisirayeli? Bashobora kuba baragennye umubare w’abagombaga kwicwa bapimye uburebure bw’umurongo aho kubabara. Birasa n’aho Dawidi yategetse Abamowabu kuryama hasi ku murongo. Hanyuma uwo murongo yawugeresheje umugozi. Uko bigaragara, Abamowabu bishwe bari inkubwe ebyiri z’umugozi cyangwa bibiri bya gatatu, harokoka inkubwe imwe cyangwa kimwe cya gatatu cyabo.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:1; 5:19, 23. Mbere yo gutera abanzi na mbere yo gutura i Heburoni Dawidi yabanje kugisha Yehova inama. Natwe twagombye gushakira ubuyobozi kuri Yehova mbere yo gufata imyanzuro igira ingaruka ku mibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka.

3:26-30. Kwihorera bigira ingaruka mbi.—Abaroma 12:17-19.

3:31-34; 4:9-12. Dawidi yatanze urugero rwiza rwo kutihorera no kutagira ubugome.

5:12. Ntituzigere twibagirwa na rimwe ko Yehova yatwigishije inzira ze kandi agatuma dushobora kugirana na we imishyikirano myiza.

6:1-7. N’ubwo Dawidi yari afite intego nziza, igihe yageragezaga kwimura Isanduku y’Isezerano iri mu igare yishe itegeko ry’Imana kandi iyo Sanduku ntiyayigejejeyo (Kuva 25:13, 14; Kubara 4:15, 19; 7:7-9). Kuba Uza yararamiye Isanduku na byo bigaragaza ko kugira intego nziza bidashobora guhindura ibyo Imana idusaba.

6:8, 9. . Igihe Dawidi yari mu bigeragezo, yararakaye hanyuma agira ubwoba, ndetse birashoboka ko yanavuze ko Yehova ari we wamuteje ibyo byago. Mu gihe duhuye n’ibibazo bitewe n’uko twirengagije amategeko ya Yehova, tugomba kwirinda kuvuga ko ari we nyirabayazana wabyo.

7:18, 22, 23, 26. Nimucyo twigane imico ya Dawidi yo kwicisha bugufi, gusenga Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo no guhimbaza izina ry’Imana.

8:2. Ubuhanuzi buvugwa aha ngaha bwasohoye nyuma y’imyaka 400 bwanditswe (Kubara 24:17). Ibyo Yehova avuze buri gihe birasohora.

9:1, 6, 7. Dawidi yubahirije amasezerano. Natwe tujye twihatira kubahiriza amasezerano.

YEHOVA AHAGURUKIRIZA IBYAGO UWO YASIZE

(2 Samweli 11:1–20:26)

Yehova yabwiye Dawidi ati “umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry’izuba” (2 Samweli 12:11). Kuki Yehova yatangaje urwo rubanza? Byatewe n’icyaha Dawidi yakoranye na Batisheba. Icyakora, Dawidi yaricujije arababarirwa ariko ntiyabuze kugerwaho n’ingaruka z’icyaha cye.

Mbere na mbere, umwana Batisheba yabyaye yarapfuye. Hanyuma umukobwa wa Dawidi witwaga Tamari yafashwe ku ngufu na mwene se Amunoni. Abusalomu musaza wa Tamari yahoreye mushiki we yica Amunoni. Abusalomu yagambaniye se, nuko Abusalomu yigira umwami i Heburoni. Byabaye ngombwa ko Dawidi ahunga Yerusalemu. Abusalomu yasambanye n’inshoreke icumi za se zari zasigaye ku rugo. Dawidi yasubiye ku ngoma ari uko Abusalomu amaze kwicwa. Imyivumbagatanyo yari iyobowe na Sheba w’Umubenyamini yarangiye yishwe.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

14:7—Amagambo ngo “kuzimya ikara nsigaranye” agereranya iki? Ikara ryaka rigereranya abana bakiriho.

19:30—Kuki Dawidi yakiriye atyo ibisobanuro Mefibosheti yamuhaye? Nyuma yo kumva ibyo Mefibosheti yamubwiye, Dawidi agomba kuba yaratekereje ko yakosheje igihe yapfaga kwemera ibyo Siba yari yamubwiye (2 Samweli 16:1-4; 19:26-29). Birashoboka cyane ko byarakaje Dawidi maze bigatuma atifuza kuzongera kumva iby’icyo kibazo.

Icyo ibyo bitwigisha:

11:2-15. Inkuru y’ukuri ivuga amakosa ya Dawidi ni igihamya kigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe.

11:16-27. Mu gihe dukoze icyaha gikomeye ntitugomba kugihishira nk’uko Dawidi yabigenje. Ahubwo tugomba kucyaturira Yehova, tugashakira ubufasha ku basaza b’itorero.—Imigani 28:13; Yakobo 5:13-16.

12:1-14. Natani yatanze urugero rwiza ku basaza bashyizweho mu itorero. Bagomba gufasha abaguye mu cyaha gukosora imyifatire yabo. Abasaza bagomba kugira ubuhanga mu gihe basohoza iyo nshingano.

12:15-23. Kuba Dawidi yarabonaga ibyago byamugwiririye mu buryo bukwiriye byamufashije kubyitwaramo neza.

15:12; 16:15, 21, 23. Igihe byagaragaraga ko Abusalomu agiye kuba umwami, ubwibone no kwishyira hejuru byatumye Ahitofeli wari umujyanama ufite ubushishozi aba umugambanyi. Iyo dufite ubwenge ntitwicishe bugufi kandi ngo tube indahemuka, bishobora kutugusha mu mutego.

19:25, 31. Mefibosheti yashimiraga by’ukuri ineza yuje urukundo Dawidi yamugaragarije. Mefibosheti yakiriye neza imyanzuro umwami yafashe ku kibazo cya Siba. Gukunda Yehova n’umuteguro we byagombye gutuma tuganduka.

20:21, 22. Ubwenge bw’umuntu umwe bushobora gukiza benshi akaga.—Umubwiriza 9:14, 15.

TWIGWIRE “MU MABOKO Y’UWITEKA”

(2 Samweli 21:1–24:25)

Sawuli yishe Abagibeyoni, yishyiraho umwenda w’amaraso, bituma hatera inzara yamaze imyaka itatu (Yosuwa 9:15). Kugira ngo Abagibeyoni bihorere, basabye abana barindwi ba Sawuli ngo babice. Dawidi yabahaye Abagibeyoni maze imvura iragwa amapfa arashira. Abafilisitiya bane b’ibihanda ‘bishwe na Dawidi n’abagaragu be.’—2 Samweli 21:22.

Dawidi yakoze icyaha gikomeye igihe yategekaga ko hakorwa ibarura ritemewe n’amategeko. Yarihannye kandi ahitamo kugwa “mu maboko y’Uwiteka” (2 Samweli 24:14). Ingaruka zabaye iz’uko hapfuye abantu 70.000 bazize mugiga. Dawidi yubahirije itegeko rya Yehova hanyuma icyorezo kirashira.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

21:9, 10—Risipa yamaze igihe kingana iki arinze abana be babiri n’abuzukuru batanu ba Sawuli bari bishwe n’Abagibeyoni? Abo bose uko ari barindwi bamanitswe “mu isarura rigitangira,” ni ukuvuga muri Werurwe cyangwa muri Mata. Imirambo yabo yari imanitse ku musozi. Risipa yarinze iyo mirambo uko ari irindwi amanywa n’ijoro kugeza igihe Yehova yagaragarije ko uburakari bwe bushize atuma amapfa arangira. Iyo igihe cy’isarura cyabaga kitararangira ahagana mu kwezi k’Ukwakira, ntihakundaga kugwa imvura nyinshi. Bityo Risipa ashobora kuba yaramaze amezi agera kuri atanu cyangwa atandatu arinze iyo mirambo. Nyuma yaho Dawidi yahambishije amagufwa y’abo bantu.

24:1—Kuki ibarura Dawidi yakoze ryari icyaha gikomeye? Amategeko ntiyabuzanyaga gukora ibarura (Kubara 1:1-3; 26:1-4). Bibiliya ntivuga impamvu yatumye Dawidi abarura abaturage. Icyakora mu 1 Ngoma 21:1 hagaragaza ko Satani ari we washishikarije Dawidi kubabarura. Ibyo ari byo byose ariko, Yowabu umutware w’ingabo ze yabonye ko umwanzuro Dawidi yafashe wo kubarura abaturage utari wo kandi yagerageje kumubuza.

Icyo ibyo bitwigisha:

22:2-51. Mbega ukuntu indirimbo ya Dawidi igaragaza mu buryo bwiza cyane ko Yehova ari Imana y’ukuri, dukwiriye kwiringira mu buryo bwimazeyo!

23:15-17. Dawidi yubahaga cyane itegeko ry’Imana rirebana n’ubuzima n’amaraso, ku buryo aha ngaha yanze gukora ibyasaga n’aho ari ukwica iryo tegeko. Tugomba kwihingamo kubona amategeko y’Imana yose mu buryo nk’ubwo.

24:10. Umutimanama wa Dawidi wamusunikiye kwihana. Mbese umutimanama wacu urakomeye bihagije ku buryo watuma natwe tubigenza dutyo?

24:14. Dawidi yari azi neza ko Yehova agira imbabazi kurusha abantu. Mbese natwe ni uko tubibona?

24:17. Dawidi yumvise ababajwe n’uko icyaha cye cyakururiye ishyanga ryose imibabaro. Umunyamakosa wihana yagombye kumva ababajwe n’uko ibikorwa bye byashyize umugayo ku itorero.

Dushobora ‘kumera nk’uko umutima [w’Imana] ushaka’

Umwami wa kabiri wa Isirayeli yagaragaje ko ari ‘umuntu umeze nk’uko umutima [w’Imana] ushaka’ (1 Samweli 13:14). Dawidi ntiyigeze na rimwe ashidikanya ku mahame ya Yehova akiranuka kandi mu mibereho ye ntiyashakaga kwigenga; yishingikirizaga ku Mana. Igihe cyose Dawidi yagwaga mu ikosa yemeraga icyaha, akemera guhanwa kandi akikosora. Dawidi yari indahemuka. Mbese si iby’ubwenge ko tugera ikirenge mu cye, cyane cyane mu gihe dukosheje?

Inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Dawidi igaragaza neza ko kwemera ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga, bikubiyemo kwemera amahame ye agenga icyiza n’ikibi kandi tukihatira kuyashyira mu bikorwa mu budahemuka. Ibyo kandi dushobora kubigeraho. Mbega ukuntu twagombye gushimira kubera amasomo tuvanye mu gitabo cya 2 Samweli! Mu by’ukuri ubutumwa bwahumetswe buri muri icyo gitabo ni buzima kandi bufite imbaraga.—Abaheburayo 4:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 N’ubwo Samweli atagize uruhare mu kucyandika, cyitirirwa izina rye kubera ko mu mizo ya mbere, mu rutonde rw’ibitabo byemewe bigize Ibyanditswe bya Giheburayo, ibitabo bya Samweli byombi byari umubumbe umwe. Samweli yanditse igice kinini cy’igitabo cya 1 Samweli.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Kuba Dawidi yaribukaga uwamugize umwami ukomeye byamufashije gukomeza kwicisha bugufi

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

“Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe”

Batisheba

Tamari

Amunoni