Mbese uganira n’abagize umuryango wawe?
Mbese uganira n’abagize umuryango wawe?
HARI ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cyo muri Polonye cyagize kiti “ibiganiro tugirana n’abagize umuryango biragenda bigabanuka mu buryo budasanzwe” (Polityka). Bavuga ko ugereranyije muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abashakanye bamara iminota itandatu gusa buri munsi bagirana ibiganiro bibafitiye akamaro. Abahanga bamwe batekereza ko icya kabiri cy’abantu bose bashakanye batana cyangwa bakahukana bitewe n’uko kudashyikirana.
Byifashe bite se ku biganiro ababyeyi bagirana n’abana babo? Iyo raporo ivuga ko incuro nyinshi, “bireka kuba ibiganiro, bikaba ibibazo nk’ibi: byagenze bite ku ishuri? Bite se n’incuti zawe?” Icyo kinyamakuru kirabaza kiti “muri iyo mimerere se, ni gute abana bacu bakongera ubushobozi bwo gushyikirana?”
None se ko gushyikirana neza bidapfa kwizana gutya gusa, twakongera dute ubushobozi dufite bwo gushyikirana? Umwigishwa w’Umukristo Yakobo yaduhaye inama y’ingirakamaro agira ati “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Koko rero, kugira ngo tugirane n’abandi ibiganiro bitera inkunga, tugomba gutega amatwi twitonze kandi ntiturambirwe ngo tubace mu ijambo cyangwa ngo duhite dufata umwanzuro w’uko amaherezo biri buze kugenda. Tujye twirinda kujorana kubera ko bishobora gutuma ibiganiro bihagarara. Byongeye kandi, Yesu yabazaga ababaga bamuteze amatwi ibibazo abigiranye amakenga, atagamije kumva akabavamo, ahubwo ashaka kubagera ku mutima no gukomeza imishyikirano yari ibahuje.—Imigani 20:5; Matayo 16:13-17; 17:24-27.
Jya ushyira mu bikorwa amahame meza aboneka muri Bibiliya, ufate iya mbere mu kuganiriza abandi kandi ushyikirane n’abo ukunda. Ibyo bishobora gutuma habaho imishyikirano myiza izamara igihe kirekire, ndetse iteka ryose.