Bashimishijwe na Bibiliya
Bashimishijwe na Bibiliya
MARIANNA, Umuhamya wa Yehova wo mu majyepfo y’u Butaliyani, afite imyaka 18 kandi ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Muri icyo kigo yigamo higa n’abandi Bahamya.
Marianna yanditse agira ati “ubu hashize imyaka mike bamwe muri twe dusuzuma isomo ry’umunsi mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi mu gihe cy’ikiruhuko. Ahantu honyine twashoboraga gusuzumira iryo somo ry’umunsi, ni mu kirongozi kiri hafi y’icyumba cy’abarimu. Ntihabaga hatuje. Abenshi mu barimu babaga batureba kuko batunyuragaho, kandi bamwe barahagararaga bakareba ibyo twabaga turimo. Akenshi ibyo byaduhaga uburyo bwo gusubiza ibibazo batubazaga. Ugereranyije, nibura buri munsi ntihaburaga umwarimu uhahagarara. Hari benshi bahamaraga umwanya bumva uko dusuzuma isomo ry’umunsi kandi bakagaragaza ko bishimira uburyo Abahamya twita ku bintu by’umwuka. Igihe kimwe, uwungirije umuyobozi w’ikigo yaradutumiye kugira ngo dusuzumire isomo ry’umunsi mu cyumba cy’abarimu.
“Mwarimu wacu amaze kubona ahantu twasuzumiraga isomo ry’umunsi, yabajije umuyobozi w’ikigo niba tutajya turisuzumira muri rimwe mu mashuri, ho habaga hatuje kurushaho. Uwo muyobozi w’ikigo yarabyemeye, kandi mwarimu wacu yadushimiye imbere y’abanyeshuri twigana avuga ko dutanga urugero rwiza. Twese twishimira cyane igikundiro gikomeye Yehova yaduhaye.”