“Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge”
“Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge”
KU CYAMBU cya Gloucester cyo muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari igishushanyo gikozwe muri bronze kigaragaza umusare w’umwerekeza wari utwaye ubwato arimo arwana n’umuhengeri. Icyo gishushanyo ni urwibutso rw’abarobyi babarirwa mu bihumbi bo muri Gloucester batikiriye mu nyanja. Kuri fondasiyo y’icyo gishushanyo no ku cyapa kiri hafi aho handitswe amagambo yo muri Zaburi ya 107:23, 24, agira ati “abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, bagatundira mu mazi y’isanzure, barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri.”
Kuroba mu mazi abamo amafi menshi yo mu nyanja ya Atalantika ni umurimo ushobora guteza akaga. Uko imyaka yagiye ihita, abagabo bagera ku 5.368 bo mu mujyi wa Gloucester, ubu ufite abaturage bagera ku 30.000, batikiriye mu nyanja igihe barobaga. Icyo cyapa cy’urwibutso kiriho amagambo agira ati “bamwe batunguwe n’imiraba imeze nk’umusozi yaterwaga n’imiyaga ikaze yaturukaga mu majyaruguru y’uburasirazuba. Abandi bapfuye bari bonyine mu twato duto kubera ko babaga bagiye kure y’ubwato bunini bwabazanaga aho baroberaga. Bitewe n’umuhengeri, hari amato yagonganaga akarohama maze abayarimo bagapfa. Andi na yo yagiye agongwa n’amato manini, mu gihe yabaga yanyuze mu nzira ayo mato yacagamo.”
Urwo rwibutso ni igihamya kibabaje kigaragaza umuruho n’akaga abarobyi bahuye na ko mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Tekereza amarira y’ababuze abagabo babo, ba se, basaza babo n’abahungu babo. Ariko kandi, Yehova Imana ntazigera yibagirwa abo bapfakazi n’izo mfubyi cyangwa abo bantu bose batikiriye mu nyanja. Intumwa Yohana yerekeje ku bintu bizabaho mu gihe kizaza agira ati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo” (Ibyahishuwe 20:13). Ni iby’ukuri rero ko igihe “abamanuka bajya mu nyanja” bazazuka, bazareba “imirimo y’Uwiteka” itangaje.