Isi yuzuye akarengane
Isi yuzuye akarengane
ESE ntiwemera ko turi mu isi yuzuye akarengane? Nta gushidikanya ko ubyemera. Nubwo twaba dufite ubuhanga tukagira n’ubwenge bwo kwiteganyiriza, ntibiduha icyizere cy’uko byanze bikunze tuzaba abakire, ko tuzagira icyo tugeraho cyangwa ko tuzabona ibidutunga. Akenshi bigenda nk’uko Umwami w’umunyabwenge wa kera witwa Salomo yabivuze ati “abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro.” Kubera iki? Kubera ko Salomo yakomeje agira ati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.”—Umubwiriza 9:11.
‘Iyo tuguwe gitumo’
Koko rero, “ibihe n’ibigwirira umuntu” akenshi bitugeraho iyo turi ahantu habi mu gihe kibi, incuro nyinshi bituma duhomba ibyo twari twariteganyirije, ndetse n’icyizere twari dufite kikayoyoka. Salomo yavuze ko iyo tuguwe gitumo mu gihe cy’amakuba tumera nk’‘amafi afatiwe mu rushundura n’inyoni ziguye mu mutego’ (Umubwiriza 9:12). Urugero, abantu babarirwa muri za miriyoni biyuha akuya bahinga kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo, nyamara mu buryo butunguranye bahura n’“amakuba” iyo imvura yanze kugwa maze amapfa akangiza imyaka yabo.
Hari n’abagerageza gufasha abagwiririwe n’“amakuba,” ariko ugasanga uburyo babafashamo na bwo burimo akarengane. Urugero, umuryango w’ubutabazi ukomeye wavuze ko vuba aha, muri gahunda yo kurwanya inzara, “umugabane wose [wa Afurika] wahawe inkunga ingana na kimwe cya gatanu cy’amafaranga yakoreshejwe mu ntambara yo mu Kigobe [cya Perise].” Ubwo se kuba ibihugu bikize byarashoye mu ntambara amafaranga akubye gatanu ayo byakoresheje bifasha abantu bishwe n’inzara ku mugabane wose, urumva hatarimo akarengane? None se ubona atari akarengane kuba muri iki gihe hari abantu benshi bakize, nyamara ugasanga kimwe cya kane cy’abatuye isi bari mu bukene bw’akarande, n’abana babarirwa muri za miriyoni bakaba bapfa buri mwaka bazize indwara bashoboraga kurindwa? Ibyo ni akarengane rwose!
Birumvikana ariko ko iyo abantu ‘baguwe gitumo mu gihe cy’amakuba’ atari ko buri gihe biba bitewe n’“ibihe n’ibigwirira umuntu.” Hari n’imbaraga zikomeye cyane zirenze ubushobozi
bwacu zigira ingaruka ku buzima bwacu no ku bitubaho. Ibyo byagaragariye i Beslan, mu ntara ya Osetiya y’Amajyaruguru ho mu Burusiya, mu muhindo wo mu mwaka wa 2004, igihe abantu babarirwa mu magana, abenshi muri bo bakaba bari abana bari batangiye ishuri uwo munsi, bagwaga mu mirwano ikomeye yashyamiranyije ibyihebe n’abashinzwe umutekano. Ni iby’ukuri ko abaguye muri ayo makuba ari ibyago bagize, naho abarokotse bakaba ari amahirwe bigiriye; ariko kandi, ubushyamirane bw’abantu ni bwo bwatumye habaho icyo “gihe cy’amakuba.”Ese ni uko bizahora?
Hari ababona akarengane kariho bakavuga bati “ni ko bimera mu buzima. Ni ko byahoze kandi ni ko bizahora.” Ukurikije uko babona ibintu, abakomeye bazahora bakandamiza aboroheje kandi abakire bazahora barya imitsi abakene. Bavuga rero ko ibyo, hamwe n’“ibihe n’ibigwirira umuntu,” bizahoraho igihe cyose abantu bazaba bakiriho.
Ariko se koko ni uko bigomba kumera? Ese hari igihe abantu bakoresha ubushobozi bwabo neza kandi bafite ubwenge, bazabona ingororano zishimishije zituruka mu mirimo y’amaboko yabo? Ese hari umuntu ushobora kugira icyo akora kugira ngo ahindure burundu kandi mu buryo burambye iyi si yuzuye akarengane? Reba icyo ingingo ikurikira ibivugaho.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]
COVER: Man with a child: UN PHOTO 148426/McCurry/Stockbower
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
MAXIM MARMUR/AFP/Getty Images