Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umwe mu minsi itazibagirana mu buzima bwanjye”

“Umwe mu minsi itazibagirana mu buzima bwanjye”

“Umwe mu minsi itazibagirana mu buzima bwanjye”

IKIGO cya leta cyo muri Ositaraliya gishinzwe kwita ku bakiri bato barwaye indwara zo mu mutwe, cyavuze ko “kwiheba ari yo ndwara yo mu mutwe ikunze kuvugwa cyane, ikaba inashobora kuba ari yo ikomeye kurusha izindi abakiri bato bakunze guhura na zo.” Ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka, abakiri bato bo muri Ositaraliya bagera ku 100.000 bahura n’ikibazo cyo kwiheba.

Abakristo bakiri bato na bo bajya bahura n’icyo kibazo. Icyakora, kwiringira Yehova byagiye bifasha abenshi muri bo kurwanya ibyiyumvo byo kwiheba kandi bibafasha kugira icyo bageraho mu busore bwabo. Ibyo bituma babera abandi urugero. Mu buhe buryo?

Reka turebe ibyabaye kuri Claire ufite imyaka 18. We na nyina bateranira mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’i Melbourne. Se wa Claire amaze guta umuryango we, Claire yarihebye. Icyakora, yakomeje kwiringira cyane Se wo mu ijuru, Yehova. Umunsi umwe, Lydia, umuganga uvura uwo muryango, yaje iwabo wa Claire gusuzuma nyina wari urwaye. Hanyuma, yabwiye Claire ngo aze amutware mu modoka ye bajyane ku isoko. Bakiri mu nzira, Lydia yabajije Claire niba nta ncuti y’umuhungu afite. Claire yamusobanuriye ko atajya akururana n’abahungu kubera ko ari Umuhamya wa Yehova. Ibyo byatangaje uwo muganga. Claire yakomeje amusobanurira ukuntu Bibiliya yagiye imufasha gufata imyanzuro myiza mu mibereho ye. Hanyuma, Claire yemereye uwo muganga kumuzanira igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyari cyaramufashije cyane. Icyo gitabo gifite umutwe uvuga ngo Les Jeunes s’InterrogentRéponses pratiques.

Hashize iminsi itatu Lydia akibonye, yaterefonnye nyina wa Claire amubwira ko yasomye icyo gitabo kikamushimisha. Yahise amusaba ibindi bitabo bitandatu byo guha abo bakorana. Igihe Claire yamushyiraga ibyo bitabo, uwo muganga yamubwiye ko yatangajwe n’ukwizera kwe. Claire yasabye uwo muganga ko bigana Bibiliya maze arabyemera.

Claire yamaze amezi yigana Bibiliya n’uwo muganga mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita. Lydia yabajije Claire niba ashobora kuzagira icyo avuga ku kibazo cyo kwiheba cyogeye mu bakiri bato mu mahugurwa bari kugira. Claire yarabyemeye nubwo yumvaga bimuteye ubwoba. Muri ayo mahugurwa hari abantu basaga 60. Abantu bane b’impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe bamaze gutanga ibiganiro, hakurikiyeho Claire. Yatsindagirije ukuntu ari ngombwa ko abakiri bato bagirana imishyikirano n’Imana. Yasobanuye ko Yehova Imana yita cyane ku bakiri bato kandi akabaha ubufasha n’ihumure mu gihe babimusabye. Yanavuze ko yiringira adashidikanya ko vuba aha Yehova azakuraho indwara zose z’umubiri n’izo mu mutwe (Yesaya 33:24). Ibyo byagize izihe ngaruka?

Claire yaravuze ati “nyuma y’ayo mahugurwa, abenshi mu bari aho bavuze ko bari batangajwe cyane no kumva umuntu ukiri muto avuga iby’Imana. Natanze kopi 23 z’igitabo Les Jeunes s’Interrogent. Abakobwa batatu bampaye nomero zabo za telefoni. Ubu umwe muri bo yiga Bibiliya. Mu by’ukuri, uwo wabaye umunsi utazibagirana mu buzima bwanjye.”