Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Harimagedoni ni intangiriro y’igihe gishimishije

Harimagedoni ni intangiriro y’igihe gishimishije

Harimagedoni ni intangiriro y’igihe gishimishije

IJAMBO “Harimagedoni” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo “Har–​Magedon” risobanura “Umusozi wa Megido.” Riboneka mu Byahishuwe 16:16, hagira hati “ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.” Ni ba nde bazateranirizwa aho hantu hitwa Harimagedoni kandi se kuki bazahateranirizwa? Umwe mu mirongo ibanziriza uwo, mu Byahishuwe 16:14, ugira uti ‘abami bo mu isi yose’ bahururijwe hamwe kujya ‘mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’ Birumvikana ko ayo magambo na yo azamura ibindi bibazo bishishikaje. Abo “bami” bazarwanira he? Bazaba barwanira iki, kandi se bazaba bahanganye na nde? Ese bazakoresha intwaro za kirimbuzi nk’uko abantu benshi babitekereza? Ese hari abazarokoka Harimagedoni? Bibiliya isubiza ibyo bibazo.

Mbese kuba iryo jambo risobanura “Umusozi wa Megido,” byaba byumvikanisha ko intambara ya Harimagedoni izabera ku musozi runaka wo mu Burasirazuba bwo Hagati? Oya. Mbere na mbere, uwo musozi mu by’ukuri ntubaho. Aho Megido ya kera yahoze, hari agasozi gato cyane kari ku butumburuke bwa metero zigera kuri 20 uvuye mu kibaya kiri hafi aho. Ikindi kandi, akarere gakikije Megido ni gato cyane ku buryo ‘abami bo mu isi n’ingabo zabo’ badashobora kugakwirwamo (Ibyahishuwe 19:19). Icyakora, i Megido ni ho habereye zimwe mu ntambara zikomeye kurusha izindi zivugwa mu mateka yo mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi uwahatsindiraga yabaga atsinze mu buryo budasubirwaho. Bityo rero, izina Harimagedoni rigereranya gutsinda bidasubirwaho, uwatsinze urugamba akigaragaza.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Megido—igereranya rikwiriye” kari ku ipaji ya 5.

Harimagedoni ntizaba ari intambara ishyamiranyije abami bo mu isi gusa, kubera ko mu Byahishuwe 16:14 havuga ko “abami bo mu isi yose” bazishyira hamwe bakajya “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Mu buhanuzi bwahumetswe Yeremiya yanditse, yavuze ko ‘abazicwa n’Uwiteka’ bazaba bandagaye hose “uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi” (Yeremiya 25:33). Bityo rero, Harimagedoni si intambara izashyamiranya abantu bazaba bahuriye ahantu runaka mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni intambara Yehova azarwana kandi izagera ku isi hose.

Zirikana ariko ko mu Byahishuwe 16:16 havuga ko Harimagedoni ari “ahantu.” Muri Bibiliya ijambo “ahantu” rishobora gusobanura imimerere. Ubwo byaba bishaka kuvuga ko isi yose izaba yishyize hamwe mu kurwanya Yehova (Ibyahishuwe 12:6, 14). Kuri Harimagedoni, abami bo ku isi bose bazishyira hamwe kugira ngo barwanye “ingabo zo mu ijuru” zizaba zigabwe na Yesu Kristo ‘Umwami w’abami, n’umutware utwara abatware.’—Ibyahishuwe 19:14, 16.

Bite se ku magambo avuga ko Harimagedoni izaba ari irimbuka ry’abantu, bazize ibisasu bya kirimbuzi cyangwa ko bizaba ari igihe isi izagongana n’undi mubumbe wo mu kirere? Ubwo se Imana irangwa n’urukundo yakwemera ko habaho irimbuka nk’iryo riteye ubwoba ry’abantu n’isi batuyeho? Oya. Imana igaragaza neza ko itaremye isi “idafite ishusho” cyangwa ko itayiremeye ubusa, ahubwo ko “yayiremeye guturwamo” (Yesaya 45:18; Zaburi 96:10). Kuri Harimagedoni, Yehova ntazarimbura iyi si ayirimbuje umuriro. Ahubwo ‘azarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

Harimagedoni izaba ryari?

Ikibazo abantu bakomeje kujyaho impaka z’urudaca mu gihe cy’ibinyejana byinshi ni iki gikurikira: Harimagedoni izaba ryari? Gusuzuma igitabo cy’Ibyahishuwe hamwe n’indi mirongo yo muri Bibiliya bishobora kudufasha kumenya neza igihe iyo ntambara y’ingenzi cyane izabera. Mu Byahishuwe 16:15, hagereranya Harimagedoni no kuza kwa Yesu aje nk’umujura. Yesu yanakoresheje iyo mvugo y’ikigereranyo igihe yasobanuraga ibyo kuza kwe aje gusohoza urubanza rwaciriwe iyi si.—Matayo 24:43, 44; 1 Abatesalonike 5:2.

Nk’uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye bubigaragaza, ubu turi mu minsi y’imperuka y’iyi si guhera mu mwaka wa 1914. * Ikimenyetso kizagaragaza iherezo ry’iminsi y’imperuka, Yesu yacyise igihe cy’ “umubabaro ukomeye.” Bibiliya ntivuga uko icyo gihe kizaba kireshya, ariko igaragaza ko muri icyo gihe hazabaho umubabaro mwinshi utarigeze kubaho ku isi. Uwo mubabaro ukomeye uzarangira kuri Harimagedoni.—Matayo 24:21, 29.

Kubera ko Harimagedoni ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ nta cyo abantu bashobora gukora ngo bayimurire ikindi gihe. Yehova azatangiza iyo ntambara ‘igihe yategetse’ kigeze. ‘Ntizahera.’—Habakuki 2:3.

Imana ikiranuka irwana intambara irangwa n’ubutabera

Ariko se, kuki Imana izarwana intambara n’isi yose? Intambara ya Harimagedoni ifitanye isano ya hafi n’umuco w’ingenzi w’Imana w’ubutabera. Bibiliya igira iti “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28). Yehova yagiye abona ibikorwa byose by’akarengane byaranze amateka y’abantu. Birumvikana ko byatumye arakara, ariko mu buryo bukiranuka. Bityo rero, yashyizeho Umwana we kugira ngo arwane intambara ikiranuka, arimbure ababi bose.

Yehova ni we wenyine ushobora kurwana intambara ikiranuka by’ukuri kandi igahitana abakwiriye kurimbuka koko. Muri iyo ntambara, abantu bafite imitima iboneye aho bazaba bari hose ku isi, bazarokoka (Matayo 24:40, 41; Ibyahishuwe 7:9, 10, 13, 14). Nanone kandi, Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’isi kubera ko ari we wayiremye.—Ibyahishuwe 4:11.

None se, Yehova azakoresha izihe ntwaro igihe azaba arwana n’abanzi be? Ntitwamenya izo ari zo. Icyo tuzi cyo, ni uko afite uburyo bwo kurimbura ababi akabamaraho (Yobu 38:22, 23; Zefaniya 1:15-18). Icyakora, abagaragu ba Yehova bo ku isi nta ruhare bazagira muri iyo ntambara. Iyerekwa ryo mu Byahishuwe igice cya 19, rigaragaza ko ingabo zo mu ijuru ari zo zonyine zizafatanya na Yesu Kristo mu kurwana iyo ntambara. Nta n’umwe mu bagaragu ba Yehova b’Abakristo bo ku isi uzayigiramo uruhare.—2 Ngoma 20:15, 17.

Imana irangwa n’ubwenge itanga umuburo mu buryo buhagije

Bite se ku bazarokoka? Birumvikana ko nta n’umwe wifuza kuzarimbuka kuri Harimagedoni. Intumwa Petero yabivuzeho agira ati “Umwami Imana . . . ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Intumwa Pawulo na yo yavuze ko Imana “ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”—1 Timoteyo 2:4.

Kugira ngo ibyo bigerweho, mu buryo buhuje n’ubwenge, Yehova yakoze ku buryo “ubutumwa bwiza bw’Ubwami” bubwirizwa ku isi hose, mu ndimi nyinshi. Abantu bo hirya no hino ku isi barimo barahabwa uburyo bwo kugaragaza niba bifuza kuzarokoka no kuzakizwa (Matayo 24:14; Zaburi 37:34; Abafilipi 2:12). Abitabira ubutumwa bwiza, bashobora kuzarokoka Harimagedoni, bakazabaho iteka kandi batunganye ku isi izahinduka paradizo (Ezekiyeli 18:23, 32; Zefaniya 2:3; Abaroma 10:13). Mbese ibyo si byo twakwitega ku Mana tuzi ko ari urukundo?—1 Yohana 4:8.

Mbese Imana irangwa n’urukundo yashoza intambara?

Icyakora, abantu benshi bibaza impamvu Imana irangwa n’urukundo kurusha indi mico yose, yakwica abenshi mu bantu batuye isi. Ibyo bishobora kugereranywa n’inzu yatewe n’udukoko. Ese ntiwemera ko nyir’urugo wita ku cyatuma umuryango we urushaho kumererwa neza, yarinda ubuzima bw’abe atsembaho burundu utwo dukoko?

Mu buryo nk’ubwo, Yehova azashoza intambara ya Harimagedoni abitewe n’urukundo rwinshi akunda abantu. Imana ifite umugambi wo guhindura isi paradizo, kugeza abantu ku butungane kandi bakabaho mu mahoro, ‘nta wubakangisha’ (Mika 4:3, 4; Ibyahishuwe 21:4). None se, bizagendekera bite abantu b’abanyarugomo kandi bononekaye babangamira bagenzi babo? Imana igomba kurimbura abo bantu babi batihana bagereranywa na twa “dukoko,” kugira ngo irengere abakiranutsi.—2 Abatesalonike 1:8, 9; Ibyahishuwe 21:8.

Amakimbirane n’ubwicanyi bibaho muri iki gihe, akenshi biterwa n’ubutegetsi bw’abantu badatunganye kandi b’abanyamururumba, baba barwana ku nyungu z’igihugu cyabo (Umubwiriza 8:9). Kubera ko abategetsi b’abantu baba bashaka kongera ububasha bafite, birengagiza burundu Ubwami bwimitswe n’Imana. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko biteguye kurekura ubutegetsi bwabo, bakabushyikiriza Imana na Kristo (Zaburi 2:1-9). Ni yo mpamvu ubwo butegetsi bugomba kuvanwaho kugira ngo Ubwami bwa Yehova bukiranuka buyobowe na Kristo butangire gutegeka (Daniyeli 2:44). Intambara ya Harimagedoni igomba kubaho kugira ngo ikibazo cy’ufite uburenganzira bwo gutegeka isi n’abayituye gikemurwe burundu.

Yehova azagira icyo akora kuri Harimagedoni ku bw’inyungu z’abantu. Urebye ukuntu imimerere iri ku isi igenda irushaho kumera nabi, ubutegetsi bw’Imana butunganye ni bwo bwonyine buzashobora guha abantu ibyo bakeneye byose. Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzazanira abantu amahoro nyakuri n’uburumbuke. Ubwo se Imana yifashe burundu ntifate ingamba zikwiriye, ibibera ku isi byazagarukira he? Mbese urwango, urugomo n’intambara, ntibyakomeza kwibasira abantu nk’uko byagenze mu gihe cy’ibinyejana byinshi ubutegetsi bw’abantu bumaze? Mu by’ukuri, intambara ya Harimagedoni, ni kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi bizagirira abantu akamaro.—Luka 18:7, 8; 2 Petero 3:13.

Intambara izarangiza izindi zose

Harimagedoni izakora ikintu izindi ntambara zose zitigeze zishobora gukora; izakuraho intambara zose. Ni nde utifuza kuzabona igihe intambara zose zizaba zashize? Icyakora, abantu bakoze ibishoboka byose ngo bavaneho intambara ariko biba iby’ubusa. Iyo mihati abantu batahwemye gushyiraho bagerageza kuvanaho intambara ariko bikanga bikabananira, igaragaza ukuri kw’amagambo Yeremiya yanditse agira ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ku birebana n’icyo Yehova azakora, Bibiliya itanga isezerano rigira riti “akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:8, 9.

Abantu nibakomeza gukoresha intwaro bicana, bakiha no gukomeza kurimbura ibidukikije, Umuremyi w’isi azagira icyo akora kuri Harimagedoni ivugwa muri Bibiliya (Ibyahishuwe 11:18). Ubwo rero, iyo ntambara izasohoza icyo abantu batinya Imana babayeho kuva kera biringiraga kuzabona. Izagaragaza ko Yehova Imana ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka isi yiremeye ndetse n’ibindi biremwa bye byose.

Ni yo mpamvu abantu bakiranuka badatinya Harimagedoni. Ahubwo ibabera isoko y’ibyiringiro. Intambara ya Harimagedoni izavanaho ukononekara n’ububi biri muri iyi si, maze haze isi nshya ikiranuka izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya (Yesaya 11:4, 5). Aho kugira ngo Harimagedoni ibe ari irimbuka riteye ubwoba, izaba ari intangiriro y’igihe gishimishije ku bantu bakiranuka bazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.—Zaburi 37:29.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Reba mu gice cya 11 cy’igitabo Ubumenyi Buyobora Ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 5]

MEGIDO​—IGERERANYA RIKWIRIYE

Megido ya kera yari iherereye mu karere k’ingenzi cyane, kari ahantu hirengeye mu gace k’iburengerazuba bw’Ikibaya kirumbuka cya Yezereli, kiri mu majyaruguru ya Isirayeli. Megido ni yo yagenzuraga imihanda ya gisirikare n’iy’ubucuruzi yahuriraga muri ako karere. Ni yo mpamvu aho i Megido haberaga intambara nyinshi zikaze kandi uwahatsindiraga akaba atsinze mu buryo budasubirwaho. Umwarimu wo muri Kaminuza witwa Graham Davies yaranditse ati “abacuruzi n’abimukira baturutse imihanda yose byaraboroheraga kugera mu mujyi wa Megido. Icyakora, iyo uwo mujyi wabaga utegekwa n’abantu bafite ingabo zikomeye, bashoboraga kugenzura iyo mihanda yawuhuriragamo, bityo akaba ari bo bagenga iby’ubucuruzi ndetse no gutsinda intambara muri ako karere. Bityo rero, ntibitangaje kuba, . . . incuro nyinshi abantu bararwanaga bashaka gufata uwo mujyi, kandi uwufashe akawukomeraho cyane.”—Cities of the Biblical WorldMegiddo.

Amateka maremare yaranze akarere ka Megido yatangiye kera cyane ahagana mu mwaka wa 1.500 M.Y., * igihe umwami wa Egiputa witwaga Thoutmès III yahatsindiraga abami b’Abanyakanaani. Ayo mateka yarakomeje mu gihe cy’ibinyejana byinshi kugeza mu wa 1918, ubwo Umujenerali w’Umwongereza witwaga Edmund Allenby yahakubitiraga incuro ingabo za Turukiya. Aho i Megido nanone ni ho Umucamanza Baraki, abifashijwemo n’Imana, yatsindiye Umwami w’Umunyakanaani witwaga Yabini (Abacamanza 4:12-24; 5:19, 20). Muri ako karere ni na ho Gideyoni yaneshereje Abamidiyani (Abacamanza 7:1-22). Aho i Megido kandi ni ho Abami Ahaziya na Yosiya biciwe.—2 Abami 9:27; 23:29, 30.

Bityo rero, kwitirira intambara ya Harimagedoni ako karere ka Megido birakwiriye, kubera ko kabereyemo intambara nyinshi zikomeye, kandi uwakigaruriraga akaba yarabaga atsinze mu buryo budasubirwaho. Birakwiriye rero kugereranya Megido n’intambara Imana izarwana n’abanzi bayo bose kandi ikazabatsinda burundu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 32 Mbere ya Yesu.

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Abantu bo hirya no hino ku isi barahabwa umuburo n’uburyo bwo kuzarokoka Harimagedoni

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Harimagedoni izaba ari intangiriro y’igihe gishimishije