Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abamarayika ni ba nde?

Abamarayika ni ba nde?

Abamarayika ni ba nde?

UMWAMI wategekaga igihugu cy’igihangange yumvaga rwose bimurenze. Abantu batatu bari bakatiwe urwo gupfa maze bakajugunywa mu itanura ryaka, bavanywe mu menyo ya rubamba. Ni nde wabarokoye? Uwo mwami ubwe yabwiye abo bagabo batatu bari barokotse ati “Imana [yanyu] ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye” (Daniyeli 3:28). Uwo mwami wategetse i Babuloni ubu hakaba hashize imyaka ibihumbi bibiri, yiboneye ukuntu umumarayika yarokoye abantu. Abantu babarirwa muri za miriyoni babayeho kera bemeraga ko abamarayika babaho. Muri iki gihe na bwo, abantu benshi ntibemera gusa ko abamarayika babaho, ahubwo banemera ko mu buryo runaka abamarayika bagira uruhare mu mibereho yabo. Abamarayika ni ba nde kandi se bakomotse he?

Bibiliya ivuga ko abamarayika ari imyuka nk’uko Imana na yo ari Umwuka (Zaburi 104:4; Yohana 4:24). Abamarayika ni benshi cyane ku buryo babarirwa muri za miriyoni nyinshi cyane (Ibyahishuwe 5:11). Kandi bose ni “abanyambaraga” (Zaburi 103:20). Nubwo abamarayika hari aho bahuriye n’abantu kubera ko na bo bafite kamere ndetse bakaba bafite n’uburenganzira bwo guhitamo, ntibaremwe nk’uko abantu baremwe. Koko rero, Imana yaremye abamarayika mbere y’abantu ndetse na mbere y’uko irema isi. Bibiliya ivuga ko igihe Imana ‘yashingaga imfatiro z’isi, . . . inyenyeri zo mu ruturuturu [abamarayika] zararirimbye, abana b’Imana bose barangurura ijwi ry’ibyishimo’ (Yobu 38:4, 7). Kubera ko abamarayika baremwe n’Imana, bitwa abana b’Imana.

Imana yaremye abamarayika igamije iki? Mbese hari uruhare abamarayika bagize mu mateka y’abantu? Niba ruhari se ni uruhe? Baba se hari uruhare bagira mu mibereho yacu muri iki gihe? None se ko abamarayika baremanywe ubushobozi bwo kwihitiramo ikibanogeye bashingiye ku mahame abagenga, haba hari abageze ikirenge mu cya Satani bakigira abanzi b’Imana? Bibiliya itanga ibisubizo bihuje n’ukuri by’ibyo bibazo.