Umuti rukumbi w’urupfu!
Umuti rukumbi w’urupfu!
UMUGABO witwaga Lazaro na bashiki be, Marita na Mariya, babaga i Betaniya, umudugudu wari ku birometero nka bitatu uvuye i Yerusalemu. Umunsi umwe, ubwo incuti yabo Yesu itari ihari, Lazaro yararwaye araremba. Ibyo byatumye bashiki be bamuhangayikira cyane, maze batuma kuri Yesu. Hashize iminsi ibiri Yesu amenye iyo nkuru, yagiye kureba Lazaro. Bakiri mu nzira, Yesu yabwiye abigishwa be ko yari agiye gukangura Lazaro. Abigishwa ntibahise bumva icyo ashatse kubabwira, ariko Yesu yarasobanuriye ati “Lazaro yarapfuye.”—Yohana 11:1-14.
Igihe Yesu yari ageze ku gituro cya Lazaro, yategetse ko bakuraho igitare cyari gikinze ku munwa wacyo. Amaze gusenga mu ijwi riranguruye, yaravuze ati “Lazaro, sohoka.” Nuko Lazaro arasohoka. Uwo mugabo wari umaze iminsi ine apfuye arazuka.—Yohana 11:38-44.
Iyo nkuru ivuga ibya Lazaro igaragaza ko umuzuko ari wo muti nyawo w’urupfu. Ariko se, icyo gitangaza cyo kuzura Lazaro cyabayeho koko? Bibiliya igaragaza ko iyo nkuru ari ukuri. Isomere iyo nkuru muri Yohana 11:1-44, uraza kwibonera ukuntu isobanutse neza rwose. Ese wahakana ko ibyo byabayeho? Kubihakana byatuma ushidikinya no ku bindi bitangaza byose bivugwa muri Bibiliya, harimo n’umuzuko wa Yesu Kristo. Kandi Bibiliya iravuga iti ‘niba Kristo atarazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro’ (1 Abakorinto 15:17). Umuzuko ni imwe mu nyigisho z’ibanze zo mu Byanditswe (Abaheburayo 6:1, 2). Ariko se ijambo ‘umuzuko’ risobanura iki?
Ijambo ‘umuzuko’ risobanura iki?
Mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, ijambo ‘umuzuko’ ribonekamo incuro zirenga 40. Ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “kongera guhaguruka” urifashe uko ryakabaye. Ijambo ry’Igiheburayo risobanura kimwe n’iryo, risobanurwa ngo “gusubirana ubuzima.” Ariko se iyo umuntu apfuye, hazuka iki? Ntabwo ari umubiri, kuko ubora ugasubira mu mukungugu. Ntihazuka wa mu biri uwapfuye yari afite, ahubwo hazuka uwo muntu. Bityo rero, mu gihe cy’umuzuko, umuntu yongera kugira ibyamurangaga, ni ukuvuga kamere ye, ibyamubayeho mu buzima, ndetse n’utundi tuntu twose abantu bamumenyeragaho.
Kubera ko Yehova Imana atunganye, kwibuka uko abantu bari bameze mbere y’uko bapfa ntibishobora kumugora (Yesaya 40:26). Kubera ko Yehova ari we Nyir’ugutanga ubuzima, ashobora kuzura umuntu, afite umubiri mushya (Zaburi 36:10). Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ‘ashaka,’ cyangwa se ko ategereje kuzura abapfuye kandi ko abyifuza cyane (Yobu 14:14, 15). Mbega ukuntu dushimishwa cyane no kuba Yehova ashoboye kuzura abantu kandi akaba anabishaka cyane!
Yesu Kristo na we azagira uruhare rukomeye mu kuzura abapfuye. Nyuma y’umwaka urenga Yesu atangiye umurimo we, yaravuze ati “nk’uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka” (Yohana 5:21). Ese ibyabaye kuri Lazaro ntibigaragaza ko Yesu Kristo afite ububasha bwo kuzura abapfuye ndetse akaba abyifuza?
Bite se ku gitekerezo cy’uko iyo dupfuye hari ikintu kituvamo kigakomeza kubaho? Inyigisho y’umuzuko n’icyo gitekerezo cy’ubugingo cyangwa roho bidapfa, biravuguruzanya rwose. Ubwo se haramutse hari ikintu kiturimo gikomeza kubaho iyo dupfuye, Yohana 11:23, 24). Kandi igihe Lazaro yazurwaga, ntiyigeze avuga inkuru z’aho yari ari nyuma yo gupfa. Yari yarapfuye. Bibiliya igira iti ‘abapfuye nta cyo bakizi. Ikuzimu aho uzajya [ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari] nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.’—Umubwiriza 9:5, 10.
umuzuko waba umaze iki? Marita mushiki wa Lazaro ntiyemeraga ko igihe musaza we yari yapfuye yakomeje kubaho ari mu buturo bw’imyuka. Yizeraga umuzuko. Igihe Yesu yamwizezaga ati “musaza wawe azazuka,” Marita yaravuze ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka” (Dukurikije Bibiliya rero, umuti rukumbi w’urupfu ni umuzuko. Ariko se mu bantu batabarika bapfuye, ni bande bazazuka kandi se bazazukira he?
Ni nde uzazuka?
Yesu yaravuze ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose [“abari mu mva zirimo abantu Imana izirikana,” NW] bazumva ijwi rya [Yesu] bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Dukurikije iryo sezerano, abantu bari mu mva zirimo abo Yehova azirikana, bazazuka. Ikibazo rero ni iki: muri abo bose bapfuye, ni abahe mu by’ukuri Imana izirikana, ikaba izabazura?
Mu gitabo cya Bibiliya cy’Abaheburayo, igice cya 11, hari urutonde rw’amazina y’abagabo n’abagore bakoreye Imana ari indahemuka. Abo kimwe n’abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka bapfa muri iki gihe, bazazuka. Bite se ku bantu batakurikije amahame y’Imana akiranuka, wenda bitewe no kutayamenya? None se na bo Imana irabazirikana? Yego rwose. Abenshi Imana irabazirikana kubera ko Bibiliya isezeranya iti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
Icyakora, abantu babayeho si ko bazazuka bose. Kubera ko Bibiliya igira iti “niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka” (Abaheburayo 10:26, 27). Hari abakoze ibyaha bitababarirwa. Abo ntibari muri Hadesi (ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari), ahubwo bari muri Gehinomu, ahantu hagereranya kurimbuka (Matayo 23:33). Ariko rero, tugomba kwirinda gukekeranya tuvuga ko runaka azazuka cyangwa atazazuka. Imana ni yo izaca urwo rubanza. Izi abari muri Hadesi n’abari muri Gehinomu. Twe rero, ni byiza ko tubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka.
Ni bande bazazukira kuba mu ijuru?
Umuzuko udasanzwe wabaye uwa Yesu Kristo. ‘Yishwe mu buryo bw’umubiri, ariko ahindurwa muzima mu buryo bw’umwuka’ (1 Petero 3:18). Nta muntu wari warigeze kuzuka mu buryo nk’ubwo. Yesu ubwe yaravuze ati “ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi” (Yohana 3:13). Koko rero, Umwana w’umuntu ni we wazutse bwa mbere ari umwuka (Ibyakozwe 26:23). Hari n’abandi bagombaga kuzazuka bafite umubiri w’umwuka. Ibyanditswe bigira biti “umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza [“azaba ahari,” NW].”—1 Abakorinto 15:23.
Itsinda rito ry’abantu, ni ukuvuga “aba Kristo,” bazazukira kuba mu ijuru bitewe n’umugambi runaka wihariye (Abaroma 6:5). Bazategekana na Kristo, bategeke isi (Ibyahishuwe 5:9, 10). Byongeye kandi, bazaba n’abatambyi kuko bazagira uruhare mu gukuraho ingaruka z’icyaha abantu barazwe n’umuntu wa mbere ari we Adamu (Abaroma 5:12). Abazategekana na Kristo ari abami n’abatambyi ni abantu 144.000 (Ibyahishuwe 14:1, 3). Iyo bazutse bahabwa umubiri bwoko ki? Bibiliya ivuga ko bahabwa “umubiri w’umwuka.” Ibyo bizatuma bashobora kuba mu ijuru.—1 Abakorinto 15:35, 38, 42-45.
Abazukira kuba mu ijuru bazuka ryari? Mu 1 Abakorinto 15:23, (NW) havuga ko ari “mu gihe cyo kuhaba” kwa Kristo. Ibintu byabaye mu isi kuva mu mwaka wa 1914, bigaragaza neza ko muri uwo mwaka ari bwo Kristo yatangiye kuhaba, kandi ko ari bwo “imperuka y’isi” yatangiye (Matayo 24:3-7). Ubwo rero, dufite impamvu zo kuvuga ko umuzuko w’Abakristo b’indahemuka bajya mu ijuru watangiye, nubwo, nk’uko byumvikana, abantu batababona bazuka. Ibyo rero byaba bisobanura ko intumwa n’Abakristo ba mbere bamaze kuzukira kuba mu ijuru. Bite se ku Bakristo bariho ubu Imana yahaye ibyiringiro bidakuka byo kuzategekana na Kristo mu ijuru? Bazurwa “mu kanya nk’ako guhumbya,” cyangwa bakimara gupfa (1 Abakorinto 15:52). Kubera ko umuzuko w’abagize iryo tsinda rito ry’abantu 144.000 ubanziriza uw’imbaga y’abantu benshi bazazukira kuba ku isi, witwa “umuzuko [“ubanza,” NW]” cyangwa “kuzuka kwa mbere.”—Ibyahishuwe 20:6.
Ni bande bazazukira kuba ku isi?
Ibyanditswe bigaragaza ko abenshi mu bapfuye bazazukira kuba ku isi (Zaburi 37:29; Matayo 6:10). Igihe intumwa Yohana yavugaga iby’iyerekwa ritangaje ryagaragazaga iby’umuzuko, yaranditse ati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu [“Hadesi,” NW] bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:11-14). Abari muri Hadesi cyangwa Shewoli, ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari, Imana irabazirikana. Buri wese muri bo azakurwa mu nzara z’urupfu (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:31). Kandi buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe ibyo azakora nyuma yo kuzuka. Hanyuma se bizagendekera bite urupfu na Hadesi? Bizajugunywa mu “nyanja yaka umuriro.” Ibyo bisobanura ko urupfu abantu barazwe na Adamu rutazongera kugira icyo rubatwara.
Luka 7:11-17)! Naho ku bihereranye n’ababyeyi b’agakobwa k’imyaka 12 Yesu yazuye, Bibiliya iravuga iti “uwo mwanya barumirwa cyane” (Mariko 5:21-24, 35-42; Luka 8:40-42, 49-56). Mu isi nshya Imana yasezeranyije, tuzashimishwa no kwakira abo twakundaga bazaba bazutse.
Tekereza nawe ibyiringiro bishimishije isezerano ry’umuzuko riha abapfushije ababo bakundaga! Tekereza ibyishimo umupfakazi w’i Nayini agomba kuba yaragize ubwo Yesu yazuraga umuhungu we w’ikinege (Ubu se kuba tumenye ukuri ku bihereranye n’umuzuko bitumariye iki? Hari igitabo cyagize kiti “abantu benshi batinya urupfu kandi bakirinda kurutekerezaho” (The World Book Encyclopedia). Kubera iki? Kubera ko ku bantu benshi urupfu ari iyobera, kandi kuba bataruzi bituma barutinya. Kumenya ukuri ku birebana n’uko bigenda nyuma yo gupfa no kugira ibyiringiro by’umuzuko, bishobora gutuma tugira ubutwari mu gihe duhanganye n’“umwanzi uzaheruka,” ari we ‘rupfu’ (1 Abakorinto 15:26). Ubwo bumenyi bushobora gutuma tunarushaho kwihanganira agahinda tugira iyo dupfushije incuti yacu magara cyangwa mwene wacu.
Abazaba ku isi bazatangira kuzuka ryari? Muri iki gihe, isi yuzuye urugomo, amakimbirane, ibikorwa byo kumena amaraso no guhumanya ibidukikije. Abapfuye baramutse bazukiye mu isi imeze itya, ibyo byishimo byaba ari iby’akanya gato. Icyakora, Umuremyi yasezeranyije ko vuba aha azakuraho iyi si iyoborwa na Satani (Imigani 2:21, 22; Daniyeli 2:44; 1 Yohana 5:19). Umugambi Imana ifitiye isi uri hafi gusohora. Hanyuma, abantu babarirwa muri za miriyari basinziriye mu rupfu bazakangukira mu isi nshya y’amahoro y’Imana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abenshi mu bapfuye bazazukira kuba ku isi