Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mugende muhindure abantu abigishwa, mubabatiza’

‘Mugende muhindure abantu abigishwa, mubabatiza’

‘Mugende muhindure abantu abigishwa, mubabatiza’

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza . . . , mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.” —Matayo 28:19, 20.

1. Abari bagize ishyanga rya Isirayeli biyemeje iki igihe bari ku Musozi wa Sinayi?

HASHIZE imyaka igera ku 3.500 abari bagize ishyanga bose bagiranye isezerano n’Imana. Abisirayeli bari bateraniye ku Musozi wa Sinayi barivugiye ku mugaragaro bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Kuva icyo gihe, Abisirayeli babaye ubwoko bwiyeguriye Imana, ‘bayibereye amaronko’ (Kuva 19:5, 8; 24:3). Bari bategerezanyije amatsiko kuzirebera ukuntu izabarinda n’ukuntu bo n’abari kuzabakomokaho bari kuzaba mu gihugu “cy’amata n’ubuki.”—Abalewi 20:24.

2. Ni iyihe mishyikirano abantu bashobora kugirana n’Imana muri iki gihe?

2 Icyakora, nk’uko umwanditsi wa zaburi witwaga Asafu yabivuze, Abisirayeli “ntibitondeye isezerano ry’Imana, banze kugendera mu mategeko yayo” (Zaburi 78:10). Ntibakomeje indahiro abasekuruza babo bari barahiye Yehova. Amaherezo, Imana ntiyakomeje kugirana imishyikirano yihariye n’iryo shyanga (Umubwiriza 5:3; Matayo 23:37, 38). Ku bw’ibyo, ‘Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, ibatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo’ (Ibyakozwe 15:14). Kandi muri iyi minsi y’imperuka, Imana irimo irakorakoranya “[imbaga y’]abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” bavuga bishimye bati “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 7:9, 10.

3. Ni izihe ntambwe umuntu agomba gutera kugira ngo agirane imishyikirano yihariye n’Imana?

3 Kugira ngo umuntu abe umwe mu bafitanye n’Imana imishyikirano nk’iyo y’agaciro, agomba kwiyegurira Yehova kandi akabigaragariza mu ruhame abatizwa mu mazi. Iyo abigenje atyo aba yumviye itegeko ritaziguye Yesu yahaye abigishwa be agira ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Igihe Abisirayeli basomerwaga “igitabo cy’isezerano,” bari bateze amatwi (Kuva 24:3, 7, 8). Bityo, basobanukiwe ko hari icyo Yehova yabasabaga. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe na bwo ni ngombwa kugira ubumenyi nyakuri ku birebana n’ibyo Imana ishaka, ubumenyi buboneka mu Ijambo ryayo Bibiliya, mbere yo gutera intambwe zigana ku mubatizo.

4. Umuntu agomba gukora iki kugira ngo yemererwa kubatizwa? (Shyiramo n’agasanduku kari hejuru.)

4 Uko bigaragara, Yesu yashakaga ko abigishwa be bagira ukwizera gufite aho gushingiye mbere y’uko babatizwa. Yahaye amabwiriza abigishwa be ko batagombaga kugenda ngo bahindure abantu abigishwa gusa, ahubwo ko bagombaga no ‘kubigisha kwitondera ibyo yababwiye byose’ (Matayo 7:24, 25; Abefeso 3:17-19). Ni yo mpamvu incuro nyinshi abashaka kubatizwa bamara amezi menshi, umwaka umwe cyangwa ibiri biga Bibiliya, kugira ngo babanze batekereze bitonze mbere yo gufata umwanzuro wo kubatizwa. Igihe cyo kubatizwa, abashaka kubatizwa basubiza ‘yego’ ku bibazo bibiri by’ingenzi babazwa. Kubera ko Yesu yatsindagirije ko ‘ijambo ryacu [rigomba] kuba “Yee, Yee”, “Oya, Oya”,’ ni byiza ko twese dusuzuma twitonze icyo ibyo bibazo bibiri bibazwa abashaka kubatizwa bisobanura.—Matayo 5:37.

Kwihana no kwiyegurira Imana

5. Ni izihe ntambwe ebyiri z’ingenzi zikubiye mu kibazo cya mbere kibazwa abashaka kubatizwa?

5 Ikibazo cya mbere kibazwa abashaka kubatizwa, kibabaza niba barihannye bakareka imibereho yabo ya kera kandi bakegurira Yehova ubuzima bwabo kugira ngo bakore ibyo ashaka. Icyo kibazo cyibanda ku ntambwe ebyiri z’ingenzi umuntu agomba gutera mbere yo kubatizwa; izo ntambwe zikaba ari ukwihana no kwiyegurira Imana.

6, 7. (a) Kuki abashaka kubatizwa bose bagomba kwihana? (b) Ni ibihe bintu umuntu agomba guhindura iyo amaze kwihana?

6 Kuki umuntu agomba kubanza kwihana mbere yo kubatizwa? Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati ‘twese twahoze dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza’ (Abefeso 2:3). Mbere y’uko tumenya ukuri ku birebana n’ibyo Imana ishaka, twabagaho nk’ab’isi, tugendera ku mahame yayo. Imibereho yacu yose yayoborwaga n’imana y’iki gihe ari yo Satani (2 Abakorinto 4:4). Ariko tumaze kumenya ibyo Imana ishaka, twiyemeje kubaho ‘tutakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo dukora ibyo Imana ishaka.’—1 Petero 4:2.

7 Iyo mibereho mishya iduhesha imigisha myinshi. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko yatumye tugirana na Yehova imishyikirano y’agaciro. Dawidi yayigereranyije no gutumirirwa kwinjira mu “ihema” ry’Imana no ku ‘musozi wayo wera,’ icyo kikaba ari icyubahiro gikomeye rwose (Zaburi 15:1). Mu buryo bwumvikana, Yehova ntapfa gutumira umuntu uwo ari we wese, ahubwo atumira gusa ‘abagendera mu bitunganye bagakora ibyo gukiranuka, bakavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima wabo’ (Zaburi 15:2). Bitewe n’imimerere twarimo mbere y’uko tumenya ukuri, bishobora kuba ngombwa ko tugira ibyo duhindura, haba mu myitwarire yacu no muri kamere yacu, kugira ngo twuzuze ibisabwa (1 Abakorinto 6:9-11; Abakolosayi 3:5-10). Igituma duhinduka muri ubwo buryo ni uko tuba dushaka kwihana. Kwihana ni ukubabazwa n’ubuzima twahozemo maze tukiyemeza gushimisha Yehova tubivanye ku mutima. Ibyo bituma umuntu ahinduka wese wese, akareka imibereho irangwa n’ubwikunde yogeye muri iyi si, agatangira kubaho ashimisha Imana.—Ibyakozwe 3:19.

8. Twiyegurira Imana dute, kandi se ibyo bifitanye iyihe sano n’umubatizo?

8 Igice cya kabiri cy’ikibazo cya mbere kibazwa abashaka kubatizwa, kibabaza niba bariyeguriye Yehova kugira ngo bakore ibyo ashaka. Kwiyegurira Imana ni intambwe y’ingenzi igomba kubanziriza umubatizo. Bikorwa mu isengesho tuvugamo ko twifuza tubikuye ku mutima kwegurira Yehova ubuzima bwacu binyuze kuri Kristo (Abaroma 14:7, 8; 2 Abakorinto 5:15). Ubwo tuba tubaye aba Yehova akaba ari we utubera Umutware, kandi kimwe na Yesu, twishimira gukora ibyo Imana ishaka (Zaburi 40:9; Abefeso 6:6). Iryo sezerano rivuye ku mutima tugirana na Yehova rikorwa incuro imwe gusa. Ariko kubera ko twiyegurira Imana mu ibanga, kubivuga ku mugaragaro ku munsi w’umubatizo bituma n’abandi bamenya ko twiyeguriye Data wo mu ijuru tubivanye ku mutima.—Abaroma 10:10.

9, 10. (a) Gukora ibyo Imana ishaka bikubiyemo iki? (b) Ni gute abategetsi b’Abanazi na bo ubwabo biyemereye ko twiyeguriye Imana?

9 Gukora ibyo Imana ishaka dukurikije urugero rwa Yesu bikubiyemo iki? Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere [“igiti cye cy’umubabaro, akomeze” NW] ankurikire’ (Matayo 16:24). Aha yavuze ibintu bitatu tugomba gukora. Icya mbere ni ‘ukwiyanga.’ Mu yandi magambo, twiyambura kamere y’ubwikunde ibogamira ku cyaha, tukemera kuyoborwa n’inama zituruka ku Mana. Icya kabiri, ni ‘ukwikorera igiti cyacu cy’umubabaro.’ Mu gihe cya Yesu, igiti cy’umubabaro cyagereranyaga gukozwa isoni no kubabazwa. Kubera ko turi Abakristo, twemera ko hari igihe dushobora kubabazwa tuzira ubutumwa bwiza (2 Timoteyo 1:8). Nubwo ab’isi bashobora kudukoba cyangwa kutuvuga nabi, kimwe na Kristo ‘ntitwita ku isoni’ zayo, kuko tuba dutewe ibyishimo no kumenya ko dushimisha Imana (Abaheburayo 12:2). Icya gatatu, ‘dukomeza’ gukurikira Yesu.—Zaburi 73:26; 119:44; 145:2.

10 Igishishikaje ni uko na bamwe mu baturwanya bemera ko Abahamya ba Yehova biyeguriye Imana, bakayikorera nta kindi bayibangikanyije na cyo. Urugero, mu kigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa cy’i Buchenwald ho mu Budage, Abahamya babaga banze kwihakana ukwizera kwabo basabwaga gusinya urupapuro rwabaga rwanditseho aya magambo akurikira: “ndacyari Umwigishwa wa Bibiliya wamaramaje kandi sinzigera na rimwe ntatira indahiro narahiye Yehova.” Ibi bigaragaza neza ibitekerezo by’abagaragu b’Imana b’indahemuka bose bayiyeguriye!—Ibyakozwe 5:32.

Kwitwa Umuhamya wa Yehova

11. Uwabatijwe aba ahawe ikihe gikundiro?

11 Ikibazo cya kabiri kibazwa abagiye kubatizwa, ni ukumenya mbere na mbere niba basobanukiwe ko kubatizwa bizatuma bitwa Abahamya wa Yehova. Iyo bamaze kubatizwa, baba babaye ababwiriza bashyizweho bitirirwa izina rya Yehova. Icyo ni igikundiro gikomeye kandi bikaba n’inshingano iremereye. Ibyo bituma kandi uwabatijwe aba ashobora kuzabona agakiza k’iteka, igihe cyose azakomeza kubera Yehova indahemuka.—Matayo 24:13.

12. Ni iyihe nshingano ijyanirana n’icyubahiro dufite cyo kwitirirwa izina rya Yehova?

12 Koko rero, kwitirirwa izina ry’Imana ishoborabyose Yehova ni icyubahiro kitagereranywa. Umuhanuzi Mika yaravuze ati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina rya [Yehova] Imana yacu iteka ryose” (Mika 4:5). Ariko kandi, icyo cyubahiro kijyanirana n’inshingano. Tugomba kwihatira kubaho mu buryo buhesha icyubahiro iryo zina twitirirwa. Nk’uko Pawulo yabyibukije Abakristo b’i Roma, niba umuntu adashyira mu bikorwa ibyo yigisha, ‘bitukisha’ izina ry’Imana cyangwa bikarishyiraho umugayo.—Abaroma 2:21-24.

13. Kuki abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bafite inshingano yo guhamya ibyerekeye Imana yabo?

13 Iyo umuntu abaye Umuhamya wa Yehova, aba afite n’inshingano yo guhamya ibyerekeye Imana. Yehova yasabye ishyanga rya Isirayeli ryari ryaramwiyeguriye kumubera abahamya kugira ngo bahamye ko ari we Mana ihoraho iteka (Yesaya 43:10-12, 21). Ariko iryo shyanga ntiryashohoje iyo nshingano kandi amaherezo Yehova yaje kuryanga burundu. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri baterwa ishema no kuba bafite inshingano yo guhamya Yehova. Ibyo tubikora kubera ko tumukunda kandi tukaba twifuza ko izina rye ryezwa. None se twahera he duceceka kandi tuzi ukuri ku bihereranye na Data wo mu ijuru n’umugambi we? Dufite ibyiyumvo nk’iby’intumwa Pawulo wavuze ati ‘ni byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.’—1 Abakorinto 9:16.

14, 15. (a) Ni uruhe ruhare umuteguro wa Yehova ugira mu majyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni izihe gahunda twateguriwe zishobora kudufasha mu buryo bw’umwuka?

14 Ikibazo cya kabiri nanone cyibutsa abashaka kubatizwa inshingano bafite yo gukorana n’umuteguro wa Yehova, ayobora binyuze ku mwuka wera. Ntidukorera Imana buri muntu ku giti cye. Tuba dukeneye ko “bene data” badufasha, bakadushyigikira kandi bakadutera inkunga (1 Petero 2:17, 18; 1 Abakorinto 12:12-14). Umuteguro w’Imana ugira uruhare rugaragara mu mikurire yacu yo mu buryo bw’umwuka. Uduha ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya bidufasha kunguka ubumenyi nyakuri, kugaragaza ubwenge mu gihe duhuye n’ibibazo no kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Kimwe n’umubyeyi ukora uko ashoboye kugira ngo yite ku mwana we kandi amugaburire neza, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ aduha ifunguro ritubutse ryo mu buryo bw’umwuka riziye igihe, kugira ngo turusheho kunoza imishyikirano dufitanye n’Imana.—Matayo 24:45-47; 1 Abatesalonike 2:7, 8.

15 Mu materaniro aba buri cyumweru, abagize ubwoko bwa Yehova bahabwa imyitozo n’inkunga bakeneye kugira ngo babe Abahamya ba Yehova b’indahemuka (Abaheburayo 10:24, 25). Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ritwigisha kuvugira mu ruhame, naho Iteraniro ry’Umurimo rikadutoza kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza. Haba mu materaniro cyangwa mu gihe twiyigisha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, twibonera ukuntu umwuka wa Yehova uyobora umuteguro we. Binyuze kuri izo gahunda zihoraho twateguriwe, Imana ituburira itwereka akaga dushobora guhura na ko, ikadutoza kuba ababwiriza bagera ku ntego kandi ikadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 19:8, 9, 12; 1 Abatesalonike 5:6, 11; 1 Timoteyo 4:13.

Igituma umuntu afata umwanzuro

16. Ni iki kidutera kwiyegurira Yehova?

16 Ibibazo bibiri bibazwa abashaka kubatizwa bibibutsa icyo kubatizwa mu mazi bisobanura ndetse n’inshingano ijyana na byo. None se, ni iki cyagombye kubashishikariza gufata umwanzuro wo kubatizwa? Twabaye ababwiriza babatijwe atari uko hari uwaduhase, ahubwo ni uko Yehova ‘yatwireherejeho’ (Yohana 6:44). Kubera ko “Imana ari urukundo,” isi n’ijuru ibitegekesha urukundo ntibitegekesha imbaraga (1 Yohana 4:8). Imico myiza ya Yehova ndetse n’ukuntu atwitaho ni byo bitureshya. Yehova yatanze Umwana we w’ikinege ku bwacu kandi aduteganyiriza kuzagira imibereho myiza cyane kurusha iyindi (Yohana 3:16). Ibyo bituma natwe twumva dushaka kumwiyegurira, tukamuha ubuzima bwacu.—Imigani 3:9; 2 Abakorinto 5:14, 15.

17. Ni iki tutiyeguriye?

17 Ntitwiyegurira ibitekerezo cyangwa inyigisho runaka cyangwa umurimo runaka, ahubwo twiyegurira Yehova ubwe. Umurimo Imana yahaye ubwoko bwayo uzahinduka, ariko kuba bwaramwiyeguriye byo ntibizahinduka. Urugero, ibyo Imana yabwiye Aburahamu ngo akore bitandukanye n’ibyo yasabye Yeremiya gukora (Itangiriro 13:17, 18; Yeremiya 1:6, 7). Icyakora, bombi bashohoje inshingano yihariye Imana yari yabahaye kubera ko bakundaga Yehova kandi bakaba barifuzaga gukora ibyo ashaka mu budahemuka. Muri iyi minsi y’imperuka, abigishwa ba Kristo babatijwe bose bihatira gusohoza itegeko rya Kristo ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Gukora uwo murimo tubikuye ku mutima ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ko dukunda Data wo mu ijuru kandi ko twamwiyeguriye koko.—1 Yohana 5:3.

18, 19. (a) Iyo tubatijwe, ni ayahe magambo tuba tuvugiye ku mugaragaro? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

18 Umubatizo utuma tubona imigisha myinshi, ariko iyo ntambwe si iyo gufatana uburemere buke (Luka 14:26-33). Iyo ntambwe igaragaza umwanzuro twafashe kandi dushyira mu mwanya wa mbere (Luka 9:62). Iyo tubatijwe, tuba mu by’ukuri tuvuze ku mugaragaro tuti ‘iyi Mana ni [yo] Mana yacu iteka ryose, ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.’—Zaburi 48:15.

19 Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma ibindi bibazo umuntu ashobora kwibaza birebana no kubatizwa mu mazi. Ese hashobora kubaho impamvu zifatika zabuza umuntu kubatizwa? Yabibuzwa se n’imyaka afite? Ni gute abantu bose bashobora kugira uruhare mu kubahisha igihe cy’umubatizo?

Mbese ushobora gusobanura?

• Kuki ari ngombwa ko buri Mukristo yihana mbere yo kubatizwa?

• Kwiyegurira Imana bikubiyemo iki?

• Ni izihe nshingano zijyanirana n’igikundiro dufite cyo kwitirirwa izina rya Yehova?

• Ni iki cyagombye kudushishikariza gufata umwanzuro wo kubatizwa?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ibibazo bibiri bibazwa abashaka kubatizwa

Bishingiye ku gitambo cya Yesu Kristo, mbese mwihannye ibyaha byanyu kandi mwiyegurira Yehova kugira ngo mukore ibyo ashaka?

Mbese musobanukiwe neza ko kwiyegurira Imana kwanyu no kubatizwa bigaragaza ko mubaye bamwe mu Bahamya ba Yehova bifatanya n’umuteguro w’Imana uyoborwa n’umwuka wera?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kwiyegurira Imana ni isezerano rivuye ku mutima umuntu agirana na Yehova mu isengesho

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Umurimo dukora wo kubwiriza ugaragaza ko twiyeguriye Imana