Inzitizi zivanwaho muri Panama
Inzitizi zivanwaho muri Panama
“PANAMA, ikiraro gihuza isi.” Iyo ni yo yari intero mu kiganiro abantu bakundaga cyane, cyahitishwaga kuri radiyo yo muri icyo gihugu cyo muri Amerika yo Hagati mu myaka ibarirwa muri mirongo itanu ishize. Muri iki gihe, iyo mvugo igaragaza uko abantu benshi babona icyo gihugu.
Panama ni nk’ikiraro gihuza Amerika y’Epfo n’iya Ruguru. Byongeye kandi, Ikiraro nyakiraro gihuza Amerika zombi, cyambukiranya Umuyoboro wa Panama uzwi cyane. Uwo muyoboro wakoranywe ubuhanga bwinshi, wambukiranya icyo gihugu ugahuza inyanja ya Atalantika n’iya Pasifika. Ibyo rero bituma amato manini aturuka hirya no hino ku isi yambuka mu masaha make gusa, ahantu yashoboraga gukora urugendo rw’iminsi cyangwa ibyumweru mu nyanja. Mu by’ukuri, Panama ni nk’ikiraro cy’ingirakamaro gihuza ibice byinshi by’isi.
Ni ikiraro kandi ni ihuriro ry’abantu b’amoko menshi
Panama yanabaye ihuriro ry’abantu baturutse mu bihugu binyuranye no mu moko atandukanye. Abo bantu bahuriranye n’andi matsinda menshi
y’abasangwabutaka, maze habaho uruvange rw’abaturage batuye hirya no hino muri icyo gihugu cyiza. Ariko se birashoboka ko abantu barenga inzitizi ziterwa no kuba badahuje imibereho, imico, amadini n’indimi, maze bagahuza ibitekerezo n’intego bashingiye ku kuri kutagereranywa dusanga mu Ijambo ry’Imana?Birashoboka rwose. Amagambo y’intumwa Pawulo dusanga mu Befeso 2:17, 18 agaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ari Abayahudi ari n’Abanyamahanga, babigezeho babifashijwemo n’igitambo cya Kristo. Pawulo yaranditse ati “[Yesu] yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abari kure, kandi abari bugufi na bo ababwira iby’amahoro, kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu mwuka umwe.”
Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe Abahamya ba Yehova batangariza “ubutumwa bwiza bw’amahoro” abantu baba muri Panama baturutse mu bindi bihugu, kandi bari mu madini anyuranye, yaba umuntu ku giti cye cyangwa bari mu matsinda. Usanga ‘abegera’ Yehova bunze ubumwe rwose. Ibyo byatumye muri Panama havuka amatorero akoresha indimi esheshatu, ari zo Igihisipaniya, Igikanto, Ururimi rw’amarenga rwo muri Panama, Icyongereza n’izindi ebyiri z’abasangwabutaka, ari zo Kuna na Ngobere (Guaymí). Kumenya uko abantu bavuga izo ndimi baje kunga ubumwe mu gusenga Yehova bitera inkunga cyane.
Uko inzitizi zakuweho muri Comarca
Itsinda ry’abantu bo mu bwoko bwa Ngobe ni ryo rifite abantu benshi mu matsinda umunani y’abasangwabutaka bo muri Panama. Rigizwe n’abantu bagera ku 170.000, abenshi muri bo bakaba batuye mu karere kanini cyane baherutse kwita comarca cyangwa se akarere kagenewe guturwamo. Igice kinini cyako kigizwe n’imisozi myinshi iriho amashyamba arimo ibitare by’amabuye umuntu ageramo agenda n’amaguru, hamwe n’uturere nyaburanga turi ku nkengero z’inyanja umuntu ageramo anyuze mu mazi. Akenshi
usanga abantu batuye hafi y’inzuzi, ari na zo bakoresha mu gutwara abantu n’ibintu, abandi ugasanga batuye ku nkengero z’inyanja. Abenshi mu batuye mu karere ka comarca babaho bigoranye, bakaba batunzwe n’ikawa bahinga mu misozi, uburobyi cyangwa ubuhinzi n’ubworozi. Hari abantu benshi bari mu madini yiyita aya gikristo. Icyakora, hari abari mu idini gakondo ryo muri ako karere ryitwa Mama Tata. Abandi bo iyo barwaye cyangwa bumva bafashwe n’imyuka mibi, bajya kwivuza ku bapfumu baho bitwa sukias. Nubwo hari abantu benshi bavuga Igihisipaniya, ururimi rwitwa Ngobere ni rwo abantu bumva neza.Icyo bakora ngo bagere abantu ku mutima
Abahamya ba Yehova babona ko gufasha abantu kwiga ukuri ku buryo bagusobanukirwa neza kandi kukabagera ku mutima, ari iby’ingenzi. Ibyo bishobora gutuma bagira ihinduka rya ngombwa mu mibereho yabo kugira ngo babeho bahuje n’amahame ya Bibiliya. Ku bw’ibyo, abapayiniya ba bwite boherejwe mu duce umunani two muri ako karere, bize ururimi rwitwa Ngobere babifashijwemo n’Abahamya baho baruzi neza.
Amatorero 14 yashinzwe muri ako karere agaragaza rwose ko hashobora kuzabaho ukwiyongera. Urugero, hashize imyaka mike Dimas na Gisela, umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite, boherejwe mu itorero rito rigizwe n’ababwiriza 40 riri ku nkengero y’inyanja, mu gace ka Tobobe. Kumenyera ingendo zo mu bwato bajya kubwiriza abaturage batuye ku nkengero z’inyanja ya Atalantika, ntibyaboroheye. Dimas na Gisela biboneye ko mu kanya gato cyane inyanja ituje ishobora kuzamo imiraba ikaze igahitana abantu. Iyo babaga bamaze kuvugama bava mu mudugudu bajya mu wundi, incuro nyinshi bumvaga bababara amaboko n’umugongo. Kwiga ururimi rwo muri ako karere na byo byari ingorabahizi. Icyakora, mu mwaka wa 2001 baragororewe kubera ubwitange n’imihati bagize, ubwo abantu bagera kuri 552 bateranaga Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo.
Iyo uvuye i Tobobe ukambukira mu kigobe cya Panama, ugera mu mudugudu wa Punta Escondida. Rimwe na rimwe iyo ikirere cyabaga kimeze neza, hari ababwiriza bari mu itsinda rito bavugamaga bakambuka icyo kigobe bajya mu materaniro i Tobobe, kandi raporo zagaragaje ko bashoboraga kuhashinga itorero rishya. Kubera iyo mpamvu, Dimas na Gisela basabwe kwimukira i Punta Escondida. Hatarashira n’imyaka ibiri, itsinda ry’i Punta Escondida ryabaye itorero rifite ababwiriza 28, kandi kuri disikuru y’abantu bose ya buri cyumweru hateranaga abantu bagera ku 114 ugereranyije. Mu mwaka wa 2004, abagize iryo torero rishya barishimye cyane, ubwo abantu bagera kuri 458 bateranaga ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.
Batsinze imbogamizi yo kutamenya gusoma no kwandika
Gutsinda imbogamizi yo kutamenya gusoma no kwandika byafashije abenshi mu bafite imitima itaryarya kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Muri abo twavuga nka Fermina, umugore ukiri muto ukomoka mu karere k’imisozi ka comarca. Abamisiyonari b’Abahamya bakoreraga muri ako karere kitaruye Fermina yari atuyemo, basanze ari umuntu wita cyane ku butumwa bw’Ubwami. Ubwo bamusabaga kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, yabashubije ko yifuzaga kumenya *
byinshi kurushaho. Icyakora, yari afite ikibazo. Fermina yavugaga ururimi rw’Igihisipaniya n’urwa Ngobere, ariko nta na rumwe muri zo yashoboraga gusoma cyangwa kwandika. Umwe muri abo bamisiyonari yamwemereye kuzajya amwigisha, akoresheje agatabo Iga gusoma no kwandika.Fermina yari umwigishwa mwiza rwose, utegura amasomo ye ashishikaye, agakora imikoro ye yose, kandi akitoza gusoma no kwandika abigiranye umwete. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, yari amaze kumenya ibintu byinshi byamufasha kwiga agatabo Ushobora kuba incuti y’Imana! * Gahunda y’amateraniro imaze gushyirwaho, Fermina yatangiye kuyajyamo. Ariko kubera ko umuryango we wari ukennye, kubona amafaranga y’urugendo amujyana mu materaniro we n’abana be byaramugoraga cyane. Umwe mu bapayiniya wari uzi imimerere Fermina yarimo yamugiriye inama yo kujya adoda imyenda gakondo abagore bo mu bwoko bwa Ngobe bambaraga, maze akajya ayicuruza. Fermina yabigenje atyo, maze amafaranga akuyemo akajya ayakoresha ajya mu materaniro ya gikristo, nubwo hari ibindi bintu yabaga akeneye. Ubu we n’umuryango we bimukiye mu kandi gace, kandi akomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Ntibashimishwa gusa n’uko bamenye gusoma no kwandika, ahubwo banashimishwa n’uko bamenye Yehova, icyo kikaba ari cyo cy’ingenzi kurushaho.
Bakemura ikibazo cyo kubwiriza ibipfamatwi
Muri Panama, imiryango myinshi irimo abantu batumva ubona isa n’ifite ikimwaro. Rimwe na rimwe, usanga bene abo bantu batarigeze biga na busa. Abenshi muri abo bantu b’ibipfamatwi bumva baratereranywe kandi barahawe akato, kubera ko gushyikirana na bo biba bikomeye cyane.
Ubwo rero, byari ngombwa ko hagira igikorwa kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri abo bantu batumva. Hari itsinda ry’abapayiniya bafite ishyaka batangiye kwiga Ururimi rw’amarenga rwo muri Panama babitewemo inkunga n’umugenzuzi usura amatorero. Kandi baragororewe kubera imihati bashyizeho.
Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2001, mu murwa mukuru wa Panama hari haramaze gushingwa itsinda rikoresha ururimi rw’amarenga. Ryateraniragamo abantu bagera kuri 20. Abavandimwe na bashiki bacu bamaze kumenya neza urwo rurimi, babwirije abantu benshi bari bumvise ukuri ko muri Bibiliya ku ncuro ya mbere. Abahamya benshi bafite abana b’ibipfamatwi na bo batangiye kujya mu materaniro, bibonera ko abana babo barushijeho gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya no gushishikarira ukuri. Incuro nyinshi, ababyeyi bagiye biga ururimi rw’amarenga kugira ngo bashyikirane neza n’abana babo. Abo babyeyi bashoboye gufasha abana babo mu buryo bw’umwuka, kandi babonye ko abagize imiryango yabo barushijeho kunga ubumwe. Ibyo bigaragazwa neza
n’ibyabaye kuri Elsa n’umukobwa we Iraida.Mushiki wacu wo mu itsinda rikoresha ururimi rw’amarenga yumvise inkuru ya Iraida aramusura, maze amuha agatabo Ishimire ubuzima ku isi iteka ryose! * Iraida yishimiye cyane ibyo yashoboye kumenya binyuze mu kugenzura amafoto agaragaza isi nshya. Abahamya ba Yehova bamutangije icyigisho cya Bibiliya bakoresheje ako gatabo. Bakarangije, bakomereje ku gatabo Ni iki Imana idusaba? * Iraida yatangiye gusaba nyina kumufasha gutegura no kumusobanurira ibirimo.
Elsa yari afite ingorane ebyiri: kubera ko atari Umuhamya, ntiyari azi ukuri ko muri Bibiliya kandi ntiyumvaga ururimi rw’amarenga. Bari baramubujije kuvugana n’umukobwa we mu rurimi rw’amarenga, ahubwo bakamubwira ko umukobwa we ari we wagombaga kwiga kuvuga. Ku bw’ibyo rero, uwo mubyeyi ntiyashoboraga gushyikirana neza n’umukobwa we. Iraida yahoraga asaba Elsa kumufasha. Ibyo byatumye Elsa yinginga mushiki wacu wo muri iryo torero rikoresha ururimi rw’amarenga kugira ngo ayoborere Iraida icyigisho. Elsa yaravuze ati “nabisabye ngirira umukobwa wanjye Iraida kuko nta kindi kintu nari narigeze mbona kimushishikaza.” Elsa n’umukobwa we baje kwiga Bibiliya, ndetse yiga n’ururimi rw’amarenga. Uko Elsa yagendaga amarana igihe n’umukobwa we, ni ko no mu rugo iwabo imishyikirano yarushagaho kuba myiza. Iraida yatangiye kujya atoranya incuti ze abyitondeye kandi yifatanya n’abagize itorero. Ubu we na nyina bajya mu materaniro ya gikristo buri gihe. Elsa aherutse kubatizwa, kandi na Iraida ari hafi. Elsa yavuze ko ubu ari bwo akimenya umukobwa we, kandi ko noneho bashobora kuganira ibintu byinshi by’ingenzi kandi bibafitiye akamaro bombi.
Iryo tsinda rikoresha ururimi rw’amarenga, rikaba ryarabaye itorero mu kwezi kwa Mata 2003, ubu rifite ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 50, kandi abariteraniramo ni benshi kurusha abo. Abarenze kimwe cya gatatu ni ibipfamatwi. Ubu mu mijyi itatu yitaruye umurwa mukuru wa Panama harashingwa andi matsinda akoresha ururimi rw’amarenga. Nubwo abakoresha ururimi rw’amarenga bagifite byinshi byo gukora mu murimo, nta gushidikanya ko bateye intambwe igaragara mu gukemura ikibazo abantu b’ibipfamatwi b’imitima itaryarya bafite cyo kudashobora gushyikirana n’Umuremyi wabo wuje urukundo, ari we Yehova Imana.
Ibyo bintu byagezweho ni urugero rwiza rugaragaza ibibera hirya no hino muri Panama. Nubwo abaturage bo muri Panama baturuka mu mico itandukanye, bakaba barakuriye mu mimerere inyuranye kandi bagakoresha indimi zitari zimwe, ubu abenshi bunze ubumwe mu gusenga Imana y’ukuri yonyine. Ukuri ko mu Ijambo rya Yehova kwatsinze inzitizi zituma abantu badashyikirana muri icyo gihugu abantu benshi babona ko ari “ikiraro gihuza isi.”—Abefeso 4:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 15 Kanditwe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 16 Twanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 21 Kanditwe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 21 Twanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amakarita yo ku ipaji ya 8]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
INYANJA YA KARAYIBE
PANAMA
Tobobe
INYANJA YA PASIFIKA
Umuyoboro wa Panama
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Abagore bo mu bwoko bwa Kuna bafashe ibitambaro by’amabara menshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Umumisiyonari abwiriza umugore wo mu bwoko bwa Ngobe
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Abahamya bo mu bwoko bwa Ngobe bajya mu bwato bagiye gukurikirana porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye
[Amafoto yo ku ipaji ya 11]
Ukuri ko muri Bibiliya kuragezwa ku bantu bo muri Panama nubwo badahuje indimi n’imico
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Icyigisho cy’“Umunara w’Umurinzi” mu rurimi rw’amarenga
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Elsa n’umukobwa we Iraida, ubu bashyikirana neza
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
Ship and Kuna women: © William Floyd Holdman/Index Stock Imagery; village: © Timothy O’Keefe/Index Stock Imagery