Uburenganzira bwo kugira izina
Uburenganzira bwo kugira izina
BURI muntu wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Muri Tahiti, n’umwana se na nyina bataye akivuka ahabwa izina, nubwo ababyeyi be baba batarigeze bamenyekana. Ibiro bishinzwe ibarura bimwita amazi yombi.
Icyakora, hari uwo bavukije ubwo burenganzira bw’ibanze abantu bose baba bafite. Igitangaje ni uko ari “Data wa twese, uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa” (Abefeso 3:14, 15)! Abantu benshi banga gukoresha izina ry’Umuremyi nk’uko rigaragara muri Bibiliya. Bahitamo kurisimbuza andi mazina y’icyubahiro, urugero nk’“Imana,” “Umwami,” cyangwa “Uwiteka.” None se izina rye ni irihe? Muri Yeremiya hatanga igisubizo hagira hati “dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.”—Yeremiya 16:21.
Hagati y’umwaka wa 1800 n’uwa 1850, ubwo abamisiyonari bari boherejwe n’Umuryango w’Abamisiyonari w’i Londres bageraga muri Tahiti, basanze abaturage bo muri Polynésie basenga imana nyinshi. Buri mana yari ifite izina ryayo, inkuru muri zo zikaba zari Oro na Taaroa. Kugira ngo abo bamisiyonari bashyire itandukaniro hagati y’Imana ivugwa muri Bibiliya n’izo mana, bahise batangira gukoresha cyane izina ry’Imana, ryahinduwemo Iehova mu rurimi rw’Igitahiti.
Iryo zina ryaje kumenyekana kandi rirakoreshwa cyane mu biganiro bisanzwe no mu mabaruwa. Umwami Pomare wa II wa Tahiti wategetse icyo gihugu mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, yakundaga kurikoresha mu mabaruwa yandikaga. Ibyo bigaragazwa n’ibaruwa iri kuri iyi foto. Iyi baruwa yanditse mu Cyongereza iri mu Nzu Ndangamurage ya Tahiti n’Ibirwa byayo. Itanga igihamya cy’uko abantu baho bahise bemera gukoresha izina ry’Imana muri icyo gihe. Ikindi kandi, izina ry’Imana rigaragara incuro zibarirwa mu bihumbi mu buhinduzi bwa mbere bwa Bibiliya bw’Igitahiti, bwarangiye guhindurwa mu mwaka wa 1835.
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Umwami Pomare wa II
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]
King and letter: Collection du Musée de Tahiti et de ses Îles, Punaauia, Tahiti