Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

NI IRIHE zina ryari rikwiriye guhabwa igitabo cya Bibiliya kigizwe ahanini n’amagambo yo gusingiza Umuremyi ari we Yehova Imana? Nta rindi zina rigikwiye ritari Zaburi cyangwa Ibisingizo. Icyo gitabo kinini kuruta ibindi byose byo muri Bibiliya, kirimo indirimbo nziza cyane zigaragaza imico y’Imana y’agahebuzo, ibikorwa byayo bikomeye ndetse n’ubuhanuzi bwinshi. Inyinshi muri zo zerekana uko abazanditse bumvaga bameze iyo babaga bari mu makuba. Havugwamo ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka igihumbi, uhereye mu gihe cy’umuhanuzi Mose ukageza nyuma y’igihe Abisirayeli baviriye mu bunyage. Icyo gitabo cyanditswe na Mose, Umwami Dawidi ndetse n’abandi. Bavuga ko umutambyi Ezira ari we wakusanyije zaburi kandi akazitondekanya nk’uko zikurikirana ubu.

Kuva kera, igitabo cya Zaburi cyagabanyijwemo ibice bitanu by’indirimbo: (1) zaburi ya 1-41; (2) zaburi ya 42-72; (3) zaburi ya 73-89; (4) zaburi ya 90-106; na (5) zaburi ya 107-150. Muri iyi ngingo turasuzuma igice cya mbere. Uretse zaburi eshatu gusa, izindi zose zo muri iki gice zitirirwa Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera. Abahimbye zaburi ya 1, iya 10 n’iya 33 ntibazwi.

‘IMANA YANJYE NI URUTARE RWANJYE RUKOMEYE’

(Zaburi 1:1–24:10)

Zaburi ya mbere ivuga ko umuntu wishimira amategeko ya Yehova ari we ugira ibyishimo, naho iya kabiri ikavuga ibirebana n’Ubwami. * Zaburi zo muri icyo gice ziganjemo amagambo yo kwinginga Imana. Urugero, uwanditse zaburi ya 3-5, 7, 12, 13 n’iya 17, yingingiraga Imana kumukura mu maboko y’abanzi. Zaburi ya 8 igaragaza ko Yehova akomeye cyane umugereranyije n’abantu, kuko bo ari ubusabusa.

Dawidi yavuze ko Yehova arinda ubwoko bwe, maze araririmba ati ‘Imana yanjye ni urutare rwanjye rukomeye, ni we nzahungiraho’ (Zaburi 18:3). Muri zaburi ya 19, umwanditsi asingiza Yehova avuga ko ari Umuremyi kandi akaba ari we Nyir’ugutanga Amategeko, mu ya 20 akavuga ko ari Umukiza, naho mu ya 21 akavuga ko ari we Mukiza w’Umwami yasize. Zaburi ya 23 igaragaza ko ari Umwungeri Ukomeye, naho iya 24 ikavuga ko ari Umwami ufite ikuzo ryinshi.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:1, 2—“Iby’ubusa” amahanga atekereza ni ibiki? “Iby’ubusa” ni imihangayiko za leta z’abantu zihorana yo gushaka kuguma ku butegetsi. Ni iby’ubusa kubera ko imigambi yabo nta cyo izabagezaho. Mbese koko amahanga yakwiringira gutsinda kandi arwanya “Uwiteka n’Uwo yasīze”?

2:7—‘Itegeko’ rya Yehova ni irihe? Iryo tegeko ni isezerano ry’Ubwami Yehova yagiranye n’Umwana we akunda cyane Yesu Kristo.—Luka 22:28, 29.

2:12—Ni mu buhe buryo abategetsi b’amahanga bashobora ‘gusoma urya Mwana’? Mu bihe bya Bibiliya, gusoma umuntu byagaragazaga ubucuti n’ubudahemuka. Wari umuco wo guha ikaze abashyitsi. Abami bo mu isi bategetswe gusoma uwo Mwana, cyangwa kwemera ko ari Umwami Mesiya.

3:—amagambo abimburira zaburi zimwe na zimwe agamije iki? Rimwe na rimwe ayo magambo agaragaza umwanditsi cyangwa akavuga imimerere iyo zaburi yahimbwemo, nk’uko bigaragara kuri zaburi ya 3. Ayo magambo abimburira zaburi, nanone ashobora kugaragaza intego y’indirimbo rukana cyangwa uko yaririmbwaga (zaburi ya 4 n’iya 5) ndetse akerekana n’ibikoresho by’umuzika byakoreshejwe (zaburi 6).

3:3—Ijambo “Sela” risobanura iki? Muri rusange, abantu batekereza ko iryo jambo ryerekana aho umuntu aruhuka kugira ngo atekereze, yaba mu gihe aririmba gusa, cyangwa akoresha n’ibyuma by’umuzika. Kuruhuka byatumaga igitekerezo cyangwa ibyiyumvo biri muri iyo zaburi birushaho kumvikana. Si ngombwa gusoma iryo jambo mu gihe umuntu asomera abandi izo zaburi mu ijwi riranguruye.

11:3—Imfatiro zashenywe ni izihe? Izo mfatiro ni izo umuryango w’abantu ushingiyeho, ni ukuvuga amategeko, gahunda n’ubutabera. Iyo ibyo byose bitubahirijwe, abantu bagira umuvurungano kandi ubutabera ntibukurikizwe. Muri iyo mimerere, “umukiranutsi” agomba kwiringira Imana byimazeyo.—Zaburi 11:4-7.

21:4—“Ikamba ry’izahabu nziza” rigaragaza iki? Ntibyigeze bivugwa niba iryo ryari ikamba nyakamba cyangwa niba rigereranya icyubahiro cyinshi Dawidi yahawe bitewe n’intambara nyinshi yatsinze. Icyakora, uyu murongo werekeza mu buryo bw’ubuhanuzi ku ikamba rya cyami Yehova yahaye Yesu mu mwaka wa 1914. Kuba iryo kamba rikozwe muri zahabu bigaragaza ko Ubwami bwe ari bwiza kuruta ubundi bwose.

22:2, 3—Ni iki gishobora kuba cyarateye Dawidi gutekereza ko Yehova yamutaye? Abanzi ba Dawidi bari bamwokeje igitutu ku buryo ‘umutima we wari umeze nk’ibimamara, uyagiye mu mara ye’ (Zaburi 22:15). Ashobora kuba yaratekerezaga ko Yehova yamutaye. Yesu na we ni ko yumvise ameze igihe yari amanitswe ku giti (Matayo 27:46). Ayo magambo ya Dawidi agaragaza uko abantu bumva bameze iyo bari mu ngorane. Icyakora, ukurikije isengesho rye riri muri zaburi ya 22:17-22, biragaragara ko Dawidi yari acyizera Imana.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:1. Twagombye kwirinda kugirana ubucuti n’abantu badakunda Yehova.—1 Abakorinto 15:33.

1:2. Ntitukemere ko umunsi uhita tutize ibintu byo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 4:4.

4:5 (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Mu gihe twarakaye, ni byiza ko turinda ururimi rwacu kugira ngo tutavuga ikintu twazicuza.—Abefeso 4:26.

4:6. Ibitambo byo mu buryo bw’umwuka dutanga biba ‘ibitambo byo gukiranuka’ ari uko gusa tubitanze tubitewe n’impamvu nziza, kandi imyitwarire yacu ikaba ihuje n’ibyo Yehova asaba.

6:6. Ni iyihe mpamvu irenze iyo yagombye gutuma twifuza gukomeza kubaho?—Zaburi 115:17.

9:13. Yehova yibuka amaraso yamenetse kugira ngo ahane abayamennye, ariko kandi yibuka no “gutaka kw’abanyamubabaro.”

15:2, 3; 24:3-5. Abasenga Imana y’ukuri bagomba kuvugisha ukuri, bakirinda indahiro z’ibinyoma kandi ntibabeshyerane.

15:4. Twagombye gukora uko dushoboye kose tugasohoza ibyo twavuze nubwo byaba bidukomereye, keretse gusa dusanze isezerano twatanze ridahuje n’Ibyanditswe.

15:5. Twe abasenga Yehova, tugomba kwirinda gukoresha amafaranga nabi.

17:14, 15. ‘Abantu b’isi’ bahatanira kubaho neza, kwita ku bagize imiryango yabo no kubasigira imirage. Mu buzima bwa Dawidi yahangayikishwaga no kwihesha izina ryiza ku Mana, kugira ngo ‘ayirebe mu maso’ cyangwa ngo Yehova amwemere. Igihe Dawidi yari ‘gukangukira’ cyangwa akibuka amasezerano n’icyizere Yehova atanga, ‘yari guhaga ishusho Ye,’ cyangwa akanezezwa no kumva ko ari kumwe na Yehova. Ese kimwe na Dawidi, ntitwagombye kwerekeza umutima wacu ku butunzi bwo mu buryo bw’umwuka?

19:2-7. Niba ibyaremwe bidashobora kuvuga cyangwa ngo bitekereze bihesha Yehova ikuzo, ni mu rugero rungana iki twebwe dushobora gutekereza, kuvuga no gusenga twagombye kumuhesha ikuzo?—Ibyahishuwe 4:11.

19:8-12. Mbega ukuntu ibyo Yehova adusaba bitugirira akamaro!

19:13, 14. Amakosa n’ibyaha umuntu akora abigambiriye ni ibintu tugomba kwirinda.

19:15. Ntitwagombye kwita gusa ku byo dukora ahubwo twagombye no kwita ku byo tuvuga no ku byo dutekereza.

“UNKOMEREZA GUKIRANUKA KWANJYE”

(Zaburi 25:1–41:14)

Mbega ukuntu zaburi ebyiri zibanza zo muri iri tsinda zigaragaza ukuntu Dawidi yari afite icyifuzo kivuye ku mutima, kandi akaba rwose yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka! Yararirimbye ati “ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo” (Zaburi 26:11). Mu isengesho yasenze asaba imbabazi z’ibyaha yakoze, yaravuze ati “ngicecetse, amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira” (Zaburi 32:3). Dawidi yijeje abantu babera Yehova indahemuka ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.”—Zaburi 34:16.

Mbega ukuntu inama ziri muri zaburi ya 37 zagiriye akamaro cyane Abisirayeli kandi natwe zikaba zikadufitiye cyane cyane ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si (2 Timoteyo 3:1-5)! Muri Zaburi ya 40:8, 9, havuga ibya Yesu Kristo mu buryo bw’ubuhanuzi hati “dore ndaje, mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye. Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi ya nyuma yo muri iki gice ivuga ibihereranye n’ukuntu Dawidi yasabye Yehova ko amufasha mu gihe cy’imyaka igoranye yakurikiye icyaha yakoranye na Batisheba. Yararirimbye ati “jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye.”—Zaburi 41:13.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

26:6—Ni mu buhe buryo, kimwe na Dawidi, tuzenguruka igicaniro cya Yehova mu buryo bw’ikigereranyo? Igicaniro gishushanya ko Yehova yemeye ko igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo kiba incungu y’abantu (Abaheburayo 8:5; 10:5-10). Tuzenguruka igicaniro cya Yehova twizera icyo gitambo cy’incungu.

29:3-9—Kuba ijwi rya Yehova ryaragereranyijwe n’inkuba ihinda igatera ubwoba, bigaragaza iki? Bigaragaza ko imbaraga za Yehova ziteye ubwoba!

31:23—Ni mu buhe buryo umwibone yiturwa byinshi? Ijambo kwitura ryakoreshejwe muri uwo murongo risobanura guhana. Iyo umukiranutsi akoze amakosa atabigambiriye, yiturwa mu buryo bw’uko Yehova amucyaha. Kubera ko umwibone yanga kuva mu nzira ze mbi, yiturwa byinshi binyuze mu guhabwa ibihano bikomeye cyane.—Imigani 11:31; 1 Petero 4:18.

33:6—“Umwuka” wo mu kanwa ka Yehova ni iki? Uwo mwuka ni imbaraga Imana ikoresha, cyangwa umwuka wera, uwo yakoresheje irema ijuru cyangwa ikirere (Itangiriro 1:1, 2). Witwa umwuka wo mu kanwa ke kubera ko, kimwe n’umwuka ufite imbaraga uva mu kanwa k’umuntu iyo ahumetse, ushobora koherezwa gukora ibintu kure.

35:19—Kuba Dawidi yarasabye ko abamwanga batamwiciranira amaso bisobanura iki? Kwiciranira amaso kw’abanzi ba Dawidi, byari kuba bisobanura ko bishimiye ko imigambi yabo mibisha yagize icyo igeraho. Dawidi yasabye ko ibyo bitaba.

Icyo ibyo bitwigisha:

26:4. Byaba byiza twirinze abantu bahisha abo ari bo mu biganiro byo kuri interineti, ku ishuri, cyangwa aho dukora, bakigira incuti zacu baturyarya, tukirinda abahakanyi bigaragaza nk’abataryarya, n’abagira imibereho y’amaharakubiri.

26:7, 12; 35:18; 40:10. Tugomba gusingiza Yehova ku mugaragaro mu materaniro ya gikristo.

26:8; 27:4. Mbese dukunda kujya mu materaniro ya gikristo?

26:11. Igihe Dawidi yavugaga ko yiyemeje gukomeza kuba umukiranutsi, yanasabye gucungurwa. Koko rero, dushobora gukomeza kuba indahemuka nubwo tudatunganye.

29:10. Kuba Yehova yicaye hejuru y’‘Umwuzure’ bisobanura ko ategeka imbaraga ze zose.

30:6. Umuco w’ingenzi wa Yehova ni urukundo, ntabwo ari uburakari.

32:9. Yehova ntiyifuza ko twaba nk’indogobe cyangwa ifarashi yumvira bitewe n’umukoba wo mu ijosi cyangwa ikiboko. Ahubwo yifuza ko twahitamo kumwumvira bitewe n’uko dusobanukiwe ibyo ashaka.

33:17-19. Nta gahunda yashyizweho n’abantu ishobora kuzana agakiza, uko yaba ikomeye kose. Tugomba kwiringira Yehova wenyine n’Ubwami bwe.

34:11. Mbega ukuntu ayo magambo aha icyizere abantu bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere!

39:2, 3. Mu gihe abantu babi bashakisha amakuru bagamije kugirira nabi bagenzi bacu duhuje ukwizera, ni byiza ko ‘dufata ururimi rwacu,’ tukaryumaho.

40:2, 3. Kwiringira Yehova bishobora kudufasha guhangana n’ikibazo cyo kwiheba maze tukava “mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo.”

40:6, 13. Uko ibyago cyangwa amakosa yacu byaba bingana kose, nta na kimwe kizadukanga nidukomeza kuzirikana ko imigisha dufite ‘iruta ubwinshi ibyo dushobora kubara.’

Yehova “ahimbazwe”

Mbega ukuntu zaburi 41 zo mu gice cya mbere zihumuriza kandi zigatera inkunga! Twaba duhanganye n’ibigeragezo cyangwa tubuzwa amahwemo n’umutima uducira urubanza, dushobora kubonera imbaraga n’inkunga muri icyo gice kigize Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Izo zaburi zirimo ubutumwa buduha ubuyobozi bukwiriye mu mibereho yacu. Zitwibutsa kenshi ko Yehova atazadutererana, uko ingorane twahura na zo zaba ziri kose.

Icyo gice cya mbere cya zaburi gisozwa n’amagambo agira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli ahimbazwe, uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen” (Zaburi 41:14). Ese nyuma yo gusuzuma izo zaburi, ntitwumvise rwose dutewe inkunga yo gusingiza Yehova?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ibivugwa muri Zaburi ya 2 byasohoye bwa mbere mu gihe cya Dawidi.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

Niba ibyaremwe bidashobora kuvuga no gutekereza bisingiza Yehova, twe ntitwagombye kumusingiza cyane kurushaho?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Dawidi ni we wahimbye zaburi 41 za mbere hafi ya zose

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 17 yavuye]

Stars: Courtesy United States Naval Observatory

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ese waba uzi zaburi igaragaza ko Yehova ari Umwungeri Mukuru?

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ntuzemere ko umunsi ushira utagenzuye ibintu by’umwuka

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 17 yavuye]

Stars: Courtesy United States Naval Observatory

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 19 yavuye]

Stars, pages 18 and 19: Courtesy United States Naval Observatory

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 20 yavuye]

Stars: Courtesy United States Naval Observatory