Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
TWEBWE abagaragu ba Yehova twiteze ko tuzahura n’ibitotezo ndetse n’ibigeragezo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Ni iki kizadufasha kwihanganira ibigeragezo n’ibitotezo bishobora gutuma tudakomeza kubera Imana indahemuka?
Igice cya kabiri mu bice bitanu bigize igitabo cya Zaburi kizabidufashamo. Zaburi ya 42 kugeza ku ya 72, zitugaragariza ko tugomba kwiringira Yehova byimazeyo kandi tukamenya gutegereza agakiza ke kugira ngo tuzashobore guhangana n’ibigeragezo kandi tubitsinde. Mbega isomo ry’ingenzi ibyo bitwigisha! Ubutumwa buri mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi kimwe n’uburi mu bindi bitabo bisigaye bigize Ijambo ry’Imana, ni ‘buzima [kandi] bufite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.
YEHOVA NI ‘UBUHUNGIRO BWACU N’IMBARAGA ZACU’
Umulewi wari mu bunyage yababajwe n’uko atashoboraga kujya gusengera mu rusengero rwa Yehova, maze arihumuriza ati “mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana” (Zaburi 42:6, 12; 43:5). Ayo magambo ari muri iyo mirongo agenda agaruka, ahuza ibika bitatu by’igisigo kimwe kigizwe na Zaburi ya 42 n’iya 43. Zaburi ya 44 ni isengesho ryo gusabira igihugu cy’u Buyuda, gishobora kuba cyarakandamizwaga n’ibikorwa by’ubugome by’Abashuri bagiteye ku ngoma y’umwami Hezekiya.
Zaburi ya 45, ni indirimbo ivuga iby’ubukwe bw’umwami, ikaba ihanura iby’Umwami wa kimesiya. Zaburi eshatu zikurikiraho zigaragaza ko Yehova ari ‘ubuhungiro n’imbaraga,’ ‘Umwami ukomeye utegeka isi yose,’ n’ ‘igihome kirekire’ (Zaburi 46:2; 47:3; 48:4). Mbega ukuntu bishishikaje kuba Zaburi ya 49 igaragaza ko nta muntu n’umwe ‘wabasha gucungura mugenzi we na hato’ (Zaburi 49:8)! Zaburi umunani za mbere ziri mu gice cya kabiri ni iz’abahungu ba Kora, naho iya cyenda ari yo Zaburi ya 50, yahimbwe na Asafu.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
44:20—“Ahantu h’ingunzu” hari he? Birashoboka ko umwanditsi wa zaburi yavugaga ahantu urugamba rwaremeraga, aho abapfu baribwaga n’ingunzu.
45:14, 15a—‘Umukobwa w’umwami uzazanirwa umwami’ ni nde? Ni umukobwa wa Yehova Imana, “Umwami w’iteka ryose” (Ibyahishuwe 15:3, “NW”). Agereranya itorero ryahawe ikuzo rigizwe n’Abakristo 144.000 Yehova yasize maze akabagira abana be (Abaroma 8:16). Uwo ‘mukobwa’ wa Yehova ‘wateguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we,’ azashyikirizwa umukwe ari we Mwami wa kimesiya.—Ibyahishuwe 21:2.
45:15b, 16—“Abakobwa” bagenzi be bagererenya nde? Bagereranya abagize “imbaga y’abantu benshi,” bafasha kandi bagashyigikira abasigaye basizwe mu gusenga k’ukuri. Kubera ko ‘bavuye muri urya mubabaro mwinshi’ ari bazima, igihe ubukwe bw’Umwami wa kimesiya buzabera mu ijuru buzaba burangiye, bazatura ku isi (Ibyahishuwe 7:9, 13, 14). Icyo gihe, bazasabwa n’ “umunezero n’ibyishimo.”
45:17—Ni mu buhe buryo mu cyimbo cy’abasekuruza b’umwami hazasubiramo abana be? Igihe Yesu yavukiraga ku isi, yari afite abasekuruza b’abantu. Bazaba abana be nabazura mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi. Nanone kandi bamwe muri bo azabagira “abatware mu isi yose.”
50:2—Kuki Yerusalemu yiswe “ubwiza butagira inenge”? Ibyo ntibyaterwaga n’uko uwo mujyi wagaragaraga neza ahubwo ni uko Yehova yawukoresheje. Kuba Yehova yari yarashyize i Yerusalemu urusengero ndetse n’umurwa mukuru w’abami yabaga yarasize, ni byo byatumaga iba nziza cyane.
Icyo ibyo bitwigisha:
42:2-4. Kimwe n’uko imparakazi yo mu karere kakakaye yahagizwa no kwifuza amazi, ni ko uwo Mulewi yifuzaga Yehova. Uwo mugabo yari ababajwe cyane no kuba atarashoboraga gusengera Yehova mu rusengero Rwe, ku buryo ‘amarira ye ari yo [yari] yaramubereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro,’ kandi yari yarahuzwe ibyokurya. Mbese ntitwagombye kwitoza gushimishwa cyane no gukorera Yehova turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
42:5, 6, 12; 43:3-5. Niba tumaze igihe runaka tutifatanya n’itorero rya gikristo ariko bitewe n’impamvu itaduturutseho, kwibuka ibyishimo twagiraga igihe twabaga turi kumwe n’abagize itorero bishobora kudukomeza. Nubwo mu mizo ya mbere dushobora kugira agahinda kenshi bitewe n’irungu, bishobora kutwibutsa nanone ko Yehova ari ubuhungiro bwacu kandi ko tugomba gutegereza agakiza ke.
46:2-4. Mu ngorane zose dushobora guhura na zo, tugomba kwiringira tudashidikanya ko ‘Imana ari yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.’
50:16-19. Umuntu wese uvuga ibinyoma cyangwa ukora ibikorwa bibi, nta burenganzira afite bwo guhagararira Imana.
50:20. Aho gushishikazwa no gutaranga amakosa y’abandi, twagombye kubababarira.—Abakolosayi 3:13.
“MUTIMA WANJYE TURIZA IMANA YONYINE”
Iki gice cya za zaburi kibimburirwa n’isengesho rivuye ku mutima Dawidi yavuze amaze gukorana icyaha na Batisheba. Kuva kuri Zaburi ya 52 kugera ku ya 57, hagaragaza ukuntu Yehova azarokora abamwikoreza imitwaro yabo kandi bagategereza agakiza ke. Nk’uko bigaragazwa uhereye kuri Zaburi ya 58 ukagera ku ya 64, mu mibabaro yose ya Dawidi yahungiye kuri Yehova. Yararirimbye ati “mutima wanjye turiza Imana yonyine, kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.”—Zaburi 62:6.
Kugirana ubucuti bukomeye n’umucunguzi wacu, bishobora gutuma ‘turirimba icyubahiro cy’izina rye’ (Zaburi 66:2). Muri Zaburi ya 65, umwanditsi wa zaburi asingiza Yehova kubera ubuntu bwe butagira akagero. Muri Zaburi ya 67 n’iya 68, avuga ko Yehova akiza, hanyuma muri Zaburi ya 70 n’iya 71 akavuga ko arokora.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
51:14—Ni uwuhe ‘mutima wemera’ Dawidi yasabye ko yakomereshwa? Ibyo ntibyerekezaga ku bushake Imana yari ifite bwo gufasha Dawidi cyangwa ku mwuka wera wa Yehova. Ahubwo byerekezaga ku mwuka wa Dawidi, ni ukuvuga uko yatekerezaga. Yarimo asaba Imana ko yamushyiramo icyifuzo cyo gukora ibyiza.
53:2—Ni gute umuntu uhakana ko Imana ibaho aba ari “umupfapfa”? Ubupfapfa buvugwa aha ntibusobanura kutagira ubwenge. Kuba umupfapfa byumvikanisha umuntu wataye umuco bishobora kugaragazwa n’ibivugwa muri Zaburi ya 53:2-5.
58:4-6—Ni mu buhe buryo abanyabyaha bameze nk’inzoka? Ibinyoma bavuga ku bandi bimeze nk’ubumara bw’inzoka. Bakwirakwiza uburozi bwabo baharabika izina ry’abo basebya. Kubera ko batemera kuyoborwa cyangwa gukosorwa, ‘bameze nk’impoma yiziba amatwi.’
58:8—Ni gute abanyabyaha “bazakama nk’amazi asuma”? Dawidi ashobora kuba yaratekerezaga amazi yo mu mugezi umwe wo mu bibaya byo mu Gihugu cy’Isezerano. Nubwo iyo hagwaga imvura nyinshi uwo mugezi wo muri icyo kibaya wahitaga wuzura, nyuma y’igihe gito ayo mazi yose yahitaga akama. Dawidi yarimo asenga asaba ko abanyabyaha bakurwaho vuba.
68:14—Ni mu buhe buryo ‘amababa y’inuma akengeranaho ifeza n’amoya yayo agakengeranaho izahabu y’amazi’? Inuma zimwe zifite amabara y’ubururu bucuyutse zigira utubara tubengerana kuri amwe mu mababa yazo. Ku kazuba ka kiberinka, amababa yazo aba abengerana. Dawidi ashobora kuba yaragereranyaga ingabo za Isirayeli zitabarutse ku rugamba zatsinze ababisha n’inuma nk’iyo igurukana imbaraga kandi ibengerana. Hari abahanga bavuga ko ayo magambo Dawidi yavuze ashobora nanone kwerekeza ku gihangano cy’ubugeni cyangwa ikintu cyabaga cyanyazwe n’ingabo zatsinze. Ibyo ari byo byose, Dawidi yavugaga iby’ukuntu Yehova yafashaga ubwoko bwe kwivuna abanzi babwo.
68:19—Izo ‘mpano [“zigizwe n’abantu,” NW]’ zari izihe? Abo bari abantu bari barafashweho ingwate mu rugamba rwo kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Abo bantu nyuma yaho baje guhabwa inshingano yo gufasha Abalewi mu mirimo yabo.—Ezira 8:20.
68:31—Amagambo agira ati ‘hana ya nyamaswa yo mu rufunzo’ asobanura iki? Dawidi yakoresheje imvugo y’ikigereranyo avuga abanzi b’ubwoko bwa Yehova, asaba Imana kubahana cyangwa kubabuza gukoresha imbaraga zabo bagira nabi.
69:24—‘Guhindisha umushyitsi ikiyunguyungu cy’[umwanzi]’ bisobanura iki? Imikaya yo mu mayunguyungu igira akamaro iyo umuntu akora imirimo isaba ingufu, urugero nko guterura cyangwa kwikorera imitwaro iremereye. Kugira mu mayunguyungu hadakomeye byumvikanisha kutagira imbaraga. Dawidi yasengaga asaba ko abanzi be babura imbaraga.
Icyo ibyo bitwigisha:
51:3-6, 19. Gukora icyaha si ko buri gihe byonona imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Iyo twicujije, dushobora kwizera ko azatubabarira.
51:7, 9-12. Kubera ko twarazwe icyaha, mu gihe ducumuye dushobora gusaba Yehova imbabazi. Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba kutweza, agatuma dusubira mu mimerere myiza nk’iya mbere, akadufasha kurandura mu mutima wacu kamere ibogamira ku cyaha kandi agatuma dukomera mu buryo bw’umwuka.
51:20. Ingaruka z’icyaha cya Dawidi zageze ku ishyanga ryose. Bityo yasenze asaba Imana kugirira neza Siyoni. Iyo dukoze icyaha gikomeye, incuro nyinshi bishyira umugayo ku izina rya Yehova no ku itorero. Tugomba gusenga dusaba ko Imana yadukiza akaga gashobora guterwa n’icyo cyaha.
52:10. Nitwumvira Yehova kandi tukemera ko aduhana, dushobora kuba ‘nka elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana,’ tukamwegera kandi tukagira ibyo tugeraho mu murimo tumukorera.—Abaheburayo 12:5, 6.
55:5, 6, 13-15, 17-19. Dawidi yababajwe cyane n’ubugambanyi bw’umuhungu we yibyariye Abusalomu ndetse n’ubuhemu bw’umujyanama we wiringirwaga Ahitofeli. Nyamara, Dawidi yakomeje kwiringira Yehova nka mbere. Natwe ntitugomba kureka ngo agahinda gatume tureka kwiringira Imana.
55:23. Ni gute twikoreza Yehova imitwaro yacu? Ibyo tubikora (1) tumubwira ibiduhangayikisha byose mu isengesho, (2) dushakira ubuyobozi n’ubufasha mu Ijambo rye no mu muteguro we, (3) dukora ibyo dushoboye ariko bishyize mu gaciro kugira ngo dukemure ikibazo.—Imigani 3:5, 6; 11:14; 15:22; Abafilipi 4:6, 7.
56:9. Yehova ntazi imimerere yacu gusa ahubwo anita ku ngaruka iyo mimerere ishobora kutugiraho.
62:12. Nta na rimwe Imana ijya ikenera imbaraga zivuye ahandi. Ni yo soko y’imbaraga zose kandi “ni yo ifite ububasha.”
63:4.“[“Ineza yuje urukundo” y’Imana, NW ] ni iyo gukundwa kuruta ubugingo” kubera ko tutayifite, ubuzima nta cyo bwaba bumaze kandi nta ho bwaba bwerekeza. Ni iby’ubwenge kwitoza kugirana ubucuti na Yehova.
63:7. Kubera ko nijoro haba hatuje, nta birangaza, ni igihe cyiza cyo gutekereza.
64:3-5. Amazimwe yangiza ashobora gutesha agaciro umuntu w’inzirakarengane. Ntitugomba gutega amatwi cyangwa ngo dukwirakwize ayo mazimwe.
69:5. Kugira ngo tubumbatire amahoro, ni iby’ubwenge kwemera “kugira icyo dutanga” dusaba imbabazi, nubwo wenda twabonaga atari twe turi mu makosa.
70:2-6. Yehova yumva amasengesho tumutura tumusaba ubufasha bwihutirwa (1 Abatesalonike 5:17; Yakobo 1:13; 2 Petero 2:9). Imana ishobora kureka ikigeragezo kigakomeza kutugeraho, ariko ikaduha ubwenge bwo guhangana na cyo n’imbaraga zo kucyihanganira. Ntizatuma tugeragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira.—1 Abakorinto 10:13; Abaheburayo 10:36; Yakobo 1:5-8.
71:5, 17. Kubera ko mu busore bwe Dawidi yiringiraga Yehova, yabaye intwari n’umunyambaraga ndetse na mbere y’uko ahangana na wa Mufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati (1 Samweli 17:34-37). Abakiri bato bagombye kwishingikiriza kuri Yehova mu byo bakora byose.
“Isi yose yuzure icyubahiro cyayo”
Indirimbo isoza igice cya kabiri cya Zaburi ya 72 ivuga ibyerekeye ubwami bwa Salomo, imimerere yariho ikaba yarashushanyaga ibizabaho mu gihe cy’Ubwami buyobowe na Mesiya. Havugwamo imigisha itagereranywa. Urugero, hazabaho amahoro menshi, nta gahato n’urugomo bizongera kubaho kandi hazabaho ibyokurya byinshi ku isi. Mbese tuzaba turi mu bazishimira iyo migisha ndetse n’indi Ubwami buzazana? Niba kimwe n’umwanditsi wa zaburi twishimira gutegereza Yehova kandi tukaba twaramugize ubuhungiro bwacu n’imbaraga zacu, iyo migisha tuzayibona.
‘Ibyo Dawidi . . . yasabye birangirana’ n’amagambo agira ati “Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen” (Zaburi 72:18-20). Nimucyo natwe dusingize Yehova n’umutima wacu wose kandi duhimbaze izina rye rifite ikuzo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Ni nde ugereranya “umukobwa w’umwami”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Uzi impamvu Yerusalemu yitwa “ubwiza butagira inenge”?