Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese televiziyo ikwiriye kurera abana?

Ese televiziyo ikwiriye kurera abana?

Ese televiziyo ikwiriye kurera abana?

RIMWE na rimwe, kureka televiziyo ikaba ihugije abana mu gihe uri mu yindi mirimo bishobora gusa n’aho ari byiza cyane. Ariko se ni gute ibyo bishobora kugira ingaruka ku bana bawe?

Hari ikinyamakuru cyagize kiti “ibintu bikangura ibyiyumvo bihitishwa kuri televiziyo bishobora kugira ingaruka ndetse no ku mpinja” (The New York Times). Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bafashe abana b’umwaka umwe babereka agakino kahitaga kuri televiziyo, aho umugore yakinishaga igikinisho mu buryo butandukanye. Icyo kinyamakuru kivuga ko “iyo uwo mugore yameraga nk’ugitinye, abo bana bahitaga banga kugikinisha, ugasanga bahangayitse, bagakambya agahanga, cyangwa bagasakuza. Iyo yacyishimiraga, wabonaga abo bana na bo bashishikariye kugikinisha.”

Uko bigaragara, televiziyo ishobora kugira ingaruka ku bana. None se ni izihe ngaruka zirambye ibagiraho? Dogiteri Naoki Kataoka, umwarimu wigisha iby’ubuvuzi bw’abana mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kawasaki i Kurashiki mu Buyapani, yabonye abana benshi bahoraga bitonze cyane kandi wabareba mu maso ugasanga ibintu byose nta cyo bibabwiye. Abo bana bose bari bararebye televiziyo cyangwa videwo igihe kirekire. Hari agahungu kari gafite imyaka ibiri katashoboraga kuganira, kandi kari kazi amagambo make cyane. Kuva gafite umwaka umwe, karebaga televiziyo buri munsi, kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Igihe nyina yashyiraga mu bikorwa inama ya muganga, akakabuza kureba videwo maze agatangira kujya agakinisha, ni bwo katangiye kugenda kamenya amagambo menshi. Koko rero, ababyeyi bagomba gushyikirana n’abana babo.

Yehova Imana, we watangije umuryango, yatsindagirije akamaro ko gushyikirana neza. Kera cyane yabwiye ubwoko bwe ati ‘ugire umwete wo kwigisha abana bawe [Ijambo ry’Imana], ujye urivuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse’ (Gutegeka 6:⁠7). Ababyeyi ni bo bakwiriye kwigisha abana babo ‘inzira bakwiriye kunyuramo’ binyuze mu byo bababwira no ku rugero babaha. Televiziyo si yo ikwiriye kubigisha.​—⁠Imigani 22:6.