Garagaza ukwizera mu mibereho yawe
Garagaza ukwizera mu mibereho yawe
‘Ukwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.’—YAKOBO 2:17.
1. Kuki Abakristo ba mbere bitaga ku kwizera no ku mirimo?
ABENSHI mu Bakristo ba mbere bagaragaje ukwizera mu buryo bwabo bwo kubaho. Umwigishwa Yakobo yateye Abakristo bose inkunga igira iti “mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa.” Yongeyeho ati “nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye” (Yakobo 1:22; 2:26). Hafi imyaka 35 nyuma y’aho yandikiye ayo magambo, Abakristo benshi bari bagikomeza kugaragariza ukwizera kwabo mu mirimo myiza. Ariko ikibabaje ni uko hari bamwe batabigenzaga batyo. Yesu yashimye itorero ry’i Simuruna, ariko abenshi mu bari bagize itorero ry’i Sarudi yarababwiye ati ‘nzi imirimo yanyu n’uko mufite izina ry’uko muriho, nyamara mukaba muri intumbi.’—Ibyahishuwe 2:8-11; 3:1.
2. Ni iki Abakristo bagombye kwibaza ku birebana n’ukwizera kwabo?
2 Ni yo mpamvu Yesu yateye abantu b’i Sarudi, ndetse n’abari gusoma amagambo ye hanyuma, inkunga yo kugaragaza urukundo rwabo rwa mbere bakundaga ukuri kwa gikristo, kandi bakaba maso mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 3:2, 3). Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘ibikorwa byanjye bimeze bite? Ibyo nkora bigaragaza neza ko nkora uko nshoboye kose kugira ngo ukwizera kwanjye kugaragarire mu byo nkora byose, ndetse no mu bintu bidafitanye isano rya bugufi n’umurimo wo kubwiriza cyangwa amateraniro y’itorero’ (Luka 16:10)? Hari ibintu byinshi bibaho mu buzima byakwerekana ko dufite ukwizera, ariko reka turebe kimwe, ni ukuvuga amateraniro mbonezamubano, harimo n’akunze kuba nyuma y’ubukwe bwa gikristo.
Amateraniro mbonezamubano ahuje abantu bake
3. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwifatanya mu materaniro mbonezamubano?
3 Abenshi muri twe bishimira gutumirwa mu materaniro mbonezamubano y’Abakristo 1 Timoteyo 1:11, NW). Yatumye Salomo yandika muri Bibiliya amagambo y’ukuri agira ati ‘mperako nshima ibitwenge kuko munsi y’ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose [yo] kubaho’ (Umubwiriza 3:1, 4, 13; 8:15). Uwo munezero ushobora kugaragarira mu muryango mu gihe cy’amafunguro, cyangwa ahandi hantu abasenga by’ukuri bahuriye ari bake mu materaniro mbonezamubano.—Yobu 1:4, 5, 18; Luka 10:38-42; 14:12-14.
bishimye. Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” ishaka ko abagaragu bayo bishima (4. Ni ibihe bintu umuntu wateguye amateraniro mbonezamubano agomba kwitaho?
4 Niba utegura amateraniro mbonezamubano kandi akaba ari wowe bireba, wagombye gutekereza witonze kuri gahunda yawe, ndetse n’iyo waba uri butumire abo muhuje ukwizera bake kugira ngo musangire ibyokurya kandi muganire bya gicuti (Abaroma 12:13). Uzakora ibishoboka ngo “byose bikorwe neza uko bikwiriye” uyobowe n’“ubwenge buva mu ijuru” (1 Abakorinto 14:40; Yakobo 3:17). Intumwa Pawulo yaranditse ati “[mwaba] murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. Ntimukabere [abantu] ikigusha” (1 Abakorinto 10:31, 32). Ni ibihe bintu byagombye kwitabwaho mu buryo bwihariye? Kubitekerezaho mbere y’igihe bishobora kugufasha kwizera ko ibyo muri bukore wowe n’abo watumiye biri bugaragaze ukwizera kwanyu.—Abaroma 12:2.
Ayo materaniro mbonezamubano azaba ameze ate?
5. Kuki uwakiriye abantu yagombye gutekereza neza akareba niba azatanga inzoga akanacuranga umuzika?
5 Abantu benshi bakiriye abantu, bagiye bahura n’ingorane yo kwibaza niba bari butange inzoga. Inzoga si zo ziba zikenewe kugira ngo amateraniro mbonezamubano abe meza. Wibuke ko Yesu yatubuye imigati n’ifi kugira ngo abihe abantu benshi bari baje kumutega amatwi. Iyo nkuru ntivuga ko, mu buryo bw’igitangaza, yaba yaratanze vino nubwo tuzi ko yashoboraga kubikora (Matayo 14:14-21). Niba wiyemeje gutanga inzoga, jya ushyira mu gaciro ku birebana n’ingano yazo kandi uteganyirize abatifuza kuzinywa ibindi binyobwa byiza bishobora kuzisimbura (1 Timoteyo 3:2, 3, 8; 5:23; 1 Petero 4:3). Iyemeze kwirinda ko hagira umuntu wumva ko yahatiwe kunywa ikintu ‘kiryana nk’inzoka’ (Imigani 23:29-32). Bite se ku birebana n’umuzika cyangwa kuririmba? Niba wateganyije ko mwumva umuzika, nta gushidikanya ko uzatoranya indirimbo witonze, ukareba injyana yazo n’amagambo azigize (Abakolosayi 3:8; Yakobo 1:21). Hari Abakristo benshi babonye ko gucuranga indirimbo z’Ubwami (Mélodies du royaume) cyangwa kuziririmbira hamwe bitera ibyishimo (Abefeso 5:19, 20). Kandi birumvikana ko uzajya ugenzura ijwi kugira ngo umuzika udapfukirana ibiganiro bishimishije cyangwa ukabangamira abaturanyi.—Matayo 7:12.
6. Ni gute umuntu watumiye abantu ashobora kugaragaza ko afite ukwizera kuzima mu gihe cy’ibiganiro ndetse n’ibindi bikorwa?
6 Mu gihe cy’amateraniro mbonezamubano, Abakristo bashobora kuganira ku bintu binyuranye, Abafilipi 4:5, NW). Bazumva ko ukwizera kwawe ari kuzima, kandi ko kugira ingaruka ku bintu byose bigize imibereho yawe.
bakagira ibintu basomera hamwe mu ijwi riranguruye, cyangwa bakabwirana ibintu bishishikaje byabayeho. Niba ibiganiro bitangiye gutandukira amahame ya gikristo, uwakiriye abantu ashobora kubigarura ku murongo abigiranye amakenga. Yagombye kandi kuba maso akareba ko nta wiharira ibiganiro. Igihe abonye ko hari umuntu ubigenje atyo, yagombye kugira icyo avuga, ariko akabikorana amakenga, kugira ngo atume n’abandi bagira uruhare mu kiganiro. Ashobora wenda gusaba abakiri bato kugira icyo bavuga cyangwa agaterura ikiganiro gituma abantu batanga ibitekerezo. Abato n’abakuru bazabyishimira. Wowe watumiye abantu nuyobora ibirimo biba ubigiranye ubwenge n’amakenga, ‘gushyira mu gaciro kwawe kuzamenywa’ n’abantu bose bazaba bahari (Imihango y’ubukwe no kwakira abatumiwe
7. Kuki gutegura ubukwe n’ibirori byo kwakira abatumiwe bisaba kwitonda?
7 Igihe cy’ubukwe bwa gikristo ni kimwe mu bihe byihariye byo kwishima. Abagaragu b’Imana ba kera, harimo Yesu n’abigishwa be, bishimiraga gutaha ubukwe, bakajya no mu birori byo kwakira abatumiwe (Itangiriro 29:21, 22; Yohana 2:1, 2). Ariko kandi, muri iki gihe byaragaragaye ko gutegura ibirori by’ubukwe bisaba gushyiraho imihati mu buryo bwihariye, kugira ngo ibyateguwe bigaragaremo ubwenge no gushyira mu gaciro. Icyakora, ibyo ni ibintu bisanzwe mu buzima, bituma Umukristo abona uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwe.
8, 9. Ni gute ibintu bikorwa mu makwe menshi bigaragaza ukuri kw’amagambo dusoma muri 1 Yohana 2:16, 17?
8 Abantu benshi batazi amahame y’Imana ntibanayiteho, babona ko ubukwe ari igihe cyo gukabya mu bintu, cyangwa wenda bakabona ko gukabya byakwihanganirwa. Mu kinyamakuru kimwe cy’i Burayi, hari umugore wari uherutse gushyingirwa wavuze ku bihereranye n’ubukwe bwe bwa “cyami” ati ‘twakoze umutambagiro turi mu igare rikuruwe n’amafarashi ane, rikurikiwe n’andi akuruwe n’amafarashi 12 ndetse n’irindi gare ryarimo abacuranzi. Hanyuma twariye ibyokurya bidasanzwe, hari n’umuzika w’akataraboneka; mbese byari ibintu bihambaye! Nk’uko nabyifuzaga, uwo munsi nari umwamikazi.’
9 Nubwo mu bihugu byinshi imico ishobora gutandukana, kubona ibintu muri ubwo buryo bihamya neza ibyo intumwa Yohana yanditse agira ati ‘ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso cyangwa kwibona ku by’ubugingo, ntibituruka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.’ Ese uratekereza ko hari umugabo n’umugore b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakwifuza gukora ubukwe bwa “cyami,” aho bakira abatumiwe mu buryo butangaje, mbese nk’uko ibivugwa mu nkuru z’impimbano? Ahubwo uburyo bateguyemo ubukwe bwabo bwagombye kugaragaza ko bita ku nama igira iti “ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:16, 17.
10. (a) Kuki ari ngombwa kwitegura neza niba umuntu ashaka gucyuza ubukwe bushyize mu gaciro? (b) Ni gute umuntu yafata imyanzuro ku birebana n’abo azatumira?
10 Abakristo bagiye kurushinga baba bifuza kugaragaza ubwenge no gushyira mu gaciro, kandi Bibiliya ishobora kubibafashamo. Nubwo umunsi w’ubukwe bwabo uba ari igihe cyihariye kuri bo, baba bazi neza ko ari intangiriro y’ubuzima bwo kubana ari Abakristo babiri bashakanye bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Nta muntu ubahatira gukora ibirori by’ubukwe bihambaye. Niba bahisemo rwose kwakira abantu no kwidagadura, bazabara ibyo bazakoresha kandi bamenye n’uko ibyo birori bizaba bimeze (Luka 14:28). Ibyanditswe bivuga ko iyo umugabo n’umugore b’Abakristo bamaze gushyingiranwa, umugabo aba ari we mutwe (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:22, 23). Ku bw’ibyo, umukwe ni we mbere na mbere uba urebwa no gutegura ibirori byo kwakira abashyitsi mu gihe cy’ubukwe. Ariko birumvikana ko hari ibyo azaganiraho mu buryo bwuje urukundo n’uzaba umugore we, urugero nko kumenya abo bifuza gutumira cyangwa umubare w’abantu bashobora gutumira. Ntibyashoboka ko batumira incuti zabo zose na bene wabo bose; ni yo mpamvu bagomba gufata imyanzuro ishyize mu gaciro. Abashyingiranwa bagombye kwizera ko nibadashobora gutumira bamwe mu Bakristo bagenzi babo, bazabyumva kandi ko bitazabababaza.—Umubwiriza 7:9.
“Umusangwa mukuru”
11. Ni iki “umusangwa mukuru” aba ashinzwe mu bukwe?
11 Niba abashyingiranywe bahisemo gukora ibirori byo kwakira abantu, bakora iki kugira ngo uwo munsi ukomeze kuba umunsi wiyubashye? Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi babona ibyiza byo gukora ikintu nk’icyakozwe mu birori byo kwakira abantu Yesu yagiyemo i Kana. Hari hateganyijwe “umusangwa mukuru,” byumvikana ko yari umuntu ushoboye bari bahuje ukwizera (Yohana 2:9, 10). Mu buryo nk’ubwo, umukwe w’umunyabwenge azahitamo umuvandimwe w’Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka amushinge iyo nshingano y’ingenzi cyane. Mu gihe umusangwa mukuru amaze kumenya ibyo umukwe yifuza n’ibyo akunda, ashobora kubikora byose uko yabimusabye mbere yo kwakira abatumiwe no mu gihe cyo kubakira.
12. Ni iki umukwe yagombye kwitaho ku birebana no gutanga inzoga?
12 Mu buryo buhuje n’ibyavuzwe muri paragarafu ya 5, hari abifuza kurushinga bahitamo kudatanga inzoga kugira ngo abantu badasinda, ubukwe bukaba bubi (Abaroma 13:13; 1 Abakorinto 5:11). Icyakora, iyo batanze inzoga, umukwe agomba kuba maso kugira ngo yizere ko zitangwa mu buryo bushyize mu gaciro. Mu bukwe bw’i Kana Yesu yatashye, harimo vino kandi na we yatanze vino nziza cyane. Igishishikaje ni uko umusangwa mukuru yavuze ati “abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga [“gusinda,” NW] bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wehoho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa” (Yohana 2:10). Birumvikana ko Yesu atigeze ashyigikira ubusinzi kuko yabonaga ko ari ikintu kibi (Luka 12:45, 46). Igihe umusangwa mukuru yavugaga ukuntu yari yatangajwe n’ubwiza bw’iyo vino, yagaragaje neza ko hari amakwe yabonyemo abashyitsi basinze (Ibyakozwe 2:15; 1 Abatesalonike 5:7). Ku bw’ibyo, ari umukwe ari n’Umukristo yizeye akamuha inshingano yo kuba umusangwa mukuru, bombi bagomba kureba neza niba abateraniye aho bakurikiza neza inama yumvikana igira iti “ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi.”—Abefeso 5:18; Imigani 20:1; Hoseya 4:11.
13. Ni iki umukwe n’umugeni bagombye kwitaho igihe bateganyije umuzika mu bukwe bwabo, kandi kuki?
13 Kimwe no mu yandi materaniro mbonezamubano, niba hari umuzika, ntiwagombye kubangamira abantu baganira. Hari umusaza w’Umukristo wagize ati “uko bugenda burushaho kwira, ibiganiro bikarushaho gushyuha cyangwa kubyina bigatangira, hari igihe abantu bongera umuzika; umuzika watangiye utuje ushobora gusakuza, ukabangamira ibiganiro. Ibirori byo kwakira abashyitsi bituma haboneka uburyo bwo gutuma abahuje ukwizera bishima. Mbega ukuntu byaba bibabaje urusaku rw’umuzika rurogoye ubwo buryo bwo kwishima!” Aho na ho, umukwe n’umusangwa mukuru baba bagomba kugira icyo bakora kugira ngo abacuranzi, baba bakodeshejwe cyangwa batakodeshejwe, bataba ari bo bafata imyanzuro ku birebana n’ubwoko bw’umuzika uri bucurangwe n’uko ijwi rigomba kungana. Pawulo yaranditse ati “icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu” (Abakolosayi 3:17). Igihe Abashyitsi batashye nyuma y’ubukwe (cyangwa nyuma yo kwakirwa), ese bazibuka ko uwo muzika wagaragazaga ko abashakanye bakoze byose mu izina rya Yesu? Ni ko byagombye kumera.
14. Ni iki Abakristo bagombye kwibuka kikabashimisha ku birebana n’ubukwe?
14 Koko rero, iyo ubukwe bwateguwe neza, abantu bashobora kuzajya bibuka ko bwari bushimishije. Adam na Edyta bamaze imyaka 30 bashakanye, bavuze ibirebana n’ubukwe bumwe bagira bati “wumvaga ari ubukwe bwa gikristo rwose. Hari indirimbo zisingiza Yehova, ariko nanone hari ibindi bintu bishimishije byo kwirangaza. Umuzika no kubyina si byo byazaga mu mwanya wa mbere. Bwari bushimishije kandi butera inkunga, kandi buri kintu cyose cyari gihuje n’amahame
ya Bibiliya.” Uko bigaragara, hari ibintu byinshi umukwe n’umugeni bashobora gukora kugira ngo ukwizera kwabo kugaragarire mu bikorwa.Impano zitangwa ku munsi w’ubukwe
15. Ni iyihe nama yo muri Bibiliya ishobora gukurikizwa mu birebana no gutanga impano mu bukwe?
15 Mu bihugu byinshi, biramenyerewe ko abashakanye bahabwa impano n’incuti zabo ndetse na bene wabo. Mu gihe waba uhisemo kubigenza utyo, ni iki wagombye kuzirikana? Wibuke amagambo intumwa Yohana yavuze ku birebana no “kwibona ku by’ubugingo” cyangwa kurata ibyo umuntu atunze. Ntiyavuze ko uko kwirata kuranga Abakristo bagaragariza ukwizera kwabo mu bikorwa, ahubwo yavuze ko kuranga iyi ‘si ishira’ (1 Yohana 2:16, 17). None se dukurikije uko Yohana wahumekewe yabonaga ibintu, abamaze gushyingiranwa bagombye gutangariza mu ruhame ababahaye impano? Abakristo b’i Makedoniya n’abo muri Akaya bakusanyije impano bazoherereza ab’i Yerusalemu, ariko nta kintu na kimwe kigaragaza ko amazina y’abatanze izo mpano yatangajwe (Abaroma 15:26). Abakristo benshi batanga impano mu gihe cy’ubukwe, baba bifuza ko amazina yabo atamenyekana kugira ngo birinde kwibonekeza. Ku birebana n’ibyo, suzuma inama Yesu yatanze iboneka muri Matayo 6:1-4.
16. Ni mu buhe buryo abashyingiranywe bakwirinda kugira uwo bababaza mu birebana n’impano zitangwa mu bukwe?
16 Gutangaza abatanze impano byatuma abantu ‘baharanira kurushanwa’ kugira ngo batange impano nziza cyangwa ihenze kurusha iz’abandi. Ku bw’ibyo, Abakristo bashyingiranywe bazirinda kuvuga amazina y’ababahaye impano. Kuvuga amazina yabo bishobora gutera ipfunwe abatashoboye kubona icyo batanga (Abagalatiya 5:26, NW; 6:10). Birumvikana ko atari bibi ko umukwe n’umugeni bamenya uwabahaye impano runaka. Bashobora kubimenya basomye agakarita gaherekeje iyo mpano, ariko ntibakwiriye kugasomera mu ruhame. Mu gihe tugura impano dutanga mu bukwe, mu gihe tuzitanga no mu gihe tuzihabwa, twese tuba tubonye uburyo bwo kugaragariza ukwizera kwacu mu bikorwa ndetse no mu bintu nk’ibyo biba bitureba ubwacu. *
17. Abakristo bagombye kugira iyihe ntego mu birebana n’ukwizera kwabo hamwe n’imirimo yabo?
17 Nta gushidikanya ko kugaragaza ukwizera kwacu bikubiyemo ibirenze kutandura mu by’umuco, kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nimucyo buri wese muri twe agire ukwizera kugaragarira mu byo akora byose. Koko rero, dushobora kugaragariza ukwizera kwacu mu bikorwa ‘bitunganye rwose,’ harimo n’ibyo tumaze gusuzuma.—Ibyahishuwe 3:2.
18. Ni gute amagambo ari muri Yohana 13:17 ari ay’ukuri ku birebana n’ubukwe bwa gikristo ndetse n’ibirori byo kwakira abatumiwe?
18 Yesu amaze guha intumwa ze z’indahemuka urugero rwiza igihe yicishaga bugufi akazoza ibirenge, yagize ati “nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora” (Yohana 13:4-17). Birashoboka ko aho dutuye bitaba ngombwa cyangwa ngo bibe bikwiriye ko abantu boza abandi ibirenge, urugero nk’igihe umushyitsi aje kubasura. Icyakora, nk’uko twabibonye muri iyi ngingo, hari ibindi bintu bibaho mu buzima dushobora kugaragarizamo ukwizera kwacu dukora ibikorwa birangwa n’urukundo no kwita ku bandi. Muri ibyo harimo amateraniro mbonezamubano n’ubukwe bwa gikristo. Dushobora kugaragariza ukwizera kwacu mu bikorwa birangwa n’urukundo no kwita ku bandi, twaba twakoze ubukwe, twabutashye cyangwa turi mu birori bishimishije byo kwakira abatumiwe byahuje Abakristo bashaka kugarariza ukwizera kwabo mu bikorwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 16 Ibindi bintu birebana n’ubukwe hamwe no kwakira abatumiwe, bivugwa mu ngingo ikurikira ifite umutwe uvuga ngo “Uko mwakubahisha umunsi w’ubukwe bwanyu kandi mugatuma urushaho gushimisha.”
Ni gute wasubiza?
Ni gute wagaragaza ukwizera kwawe:
• igihe utegura amateraniro mbonezamubano?
• igihe utegura ubukwe n’ibirori byo kwakira abatumiwe?
• igihe utanga cyangwa uhabwa impano ku munsi w’ubukwe?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Jya ugira “ubwenge buva mu ijuru” ndetse n’igihe watumiye abantu bake