Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ko Bibiliya nta cyo ivuga ku muhango wo kuzamurira rimwe ibirahuri by’inzoga abantu barangiza bose bagasomaho, kuki Abahamya ba Yehova birinda kuwukora?
Kuzamura ibirahuri bya divayi (cyangwa indi nzoga yose) umuntu agamije guha icyubahiro umuntu cyangwa ikintu, ni umuhango umaze igihe kirekire kandi ukorwa ahantu henshi, nubwo ushobora kuba ukorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uturere. Rimwe na rimwe, muri uwo muhango abantu bakomanya ibirahuri byabo. Akenshi umuntu ubimburiye abandi asabira cyangwa akifuriza umuntu ibyishimo, ubuzima bwiza, kurama cyangwa se ibindi nk’ibyo. Abandi bifatanyije na we bashobora kwikiriza cyangwa bakazamura ibirahuri barangiza bagasomaho. Abantu benshi babona ko uwo ari umuhango utagize icyo utwaye cyangwa ko ari n’uburyo bwo kugaragaza ikinyabupfura, ariko Abahamya ba Yehova bafite impamvu zumvikana zo kutawifatanyamo.
Ibyo ntibiterwa n’uko Abakristo batifuriza umuntu kugira ibyishimo cyangwa amagara mazima. Ibaruwa inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yandikiye amatorero, yasozwaga n’amagambo ashobora guhindurwamo ngo “mugire ubuzima bwiza,” “murabeho,” cyangwa ngo “mugire amahoro” (Ibyakozwe 15:29). Ikindi kandi, hari abantu basenga by’ukuri babwiye abami bati “Umwami nyagasani aragahoraho” cyangwa ngo “Umwami arakarama!”—1 Abami 1:31; Nehemiya 2:3.
Ariko se, uwo muhango wakomotse he? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1968 (mu Cyongereza) wasubiyemo amagambo yavuzwe mu nkoranyamagambo yagiraga iti “birashoboka cyane ko umuhango wo kunywa mu rwego rwo ‘kwifuriza abandi ubuzima bwiza’ waba warakomotse ku muhango w’idini wa kera wo kunywa inzoga bazitura imana cyangwa abapfuye. Iyo Abagiriki n’Abaroma babaga bafata amafunguro, basukaga inzoga hasi bazitura imana zabo kandi mu minsi mikuru yabaga irimo kurya no kunywa, banywaga inzoga zo kubahisha izo mana hamwe n’abapfuye” (The Encyclopædia Britannica [1910], Umubumbe wa 13, ipaji ya 121). Iyo nkoranyamagambo yongeyeho iti “uwo muhango wo kunywa abantu bifurizanya ubuzima bwiza ufitanye isano rya bugufi n’iyo mihango yo kunywa inzoga abantu bakoraga batura ibitambo.”
Ese n’ubu ibyo ni ko bikimeze? Hari igitabo cyasohotse mu mwaka wa 1995 cyavuze kiti “umuhango wo kuzamurira rimwe ibirahuri abantu bagamije guha icyubahiro umuntu cyangwa ikintu, ushobora kuba ari igisigisigi cy’imihango ya kera yo gutura amaturo y’ibinyobwa yakorwaga abantu bafata ibintu bisukika bitaga ko byera, yaba amaraso cyangwa divayi, bakabitura imana zabo kugira ngo zakire icyifuzo cyabo bahiniraga mu isengesho rigira riti ‘harakarama [kanaka]!’ cyangwa bati ‘ku buzima bwawe!’”—International Handbook on Alcohol and Culture.
Ariko birumvikana ko kuba ikintu cyangwa umuhango runaka bifite inkomoko mu idini rya kera ry’ikinyoma cyangwa se bikaba bifitanye isano n’ibintu byakorwagamo, bidasobanura buri gihe ko umuntu usenga by’ukuri agomba kubyirinda. Reka dufate urugero rw’amakomamanga. Hari inkoranyamagambo ivuga ibya Bibiliya yagize iti “uko bigaragara amakomamanga na yo agomba kuba yarafatwaga nk’ayera mu madini y’abapagani.” Icyakora, Imana yari yarategetse ko ku misozo y’imyenda y’abatambyi bakuru bashyiraho amakomamanga aboshywe mu budodo, kandi n’inkingi z’umuringa zari mu rusengero rwa Salomo zabaga zitatsweho amakomamanga (Kuva 28:33; 2 Abami 25:17). Ikindi nanone, hari igihe impeta abantu bambikana ku munsi w’ubukwe zari zifite ibintu zisobanura mu rwego rw’idini. Nyamara, muri iki gihe ababizi ni bake. Bafata impeta nk’ikimenyetso kigaragaza gusa ko umuntu yashatse.
Bite se ku birebana no gukoresha divayi mu bikorwa bifitanye isano n’idini? Urugero, hari igihe abagabo b’i Shekemu basengaga Baali ‘binjiye mu ngoro y’ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki,’ umwana wa Abacamanza 9:22-28). Ese utekereza ko umuntu w’indahemuka kuri Yehova yari gusangira na bo izo nzoga, wenda akanasaba imana z’ibinyoma kuzanira Abimeleki umuvumo? Amosi yavuze ukuntu ibintu byari byifashe igihe abantu benshi muri Isirayeli bari barigometse kuri Yehova agira ati ‘biryamira iruhande rw’igicaniro cyose, kandi banywera mu nzu y’imana yabo vino y’abaciwe ibyiru’ (Amosi 2:8). Ese abasenga by’ukuri bari kwifatanya mu bikorwa nk’ibyo, byaba ibyo gusuka hasi divayi bayitura imana zabo cyangwa se kuyinywa muri urwo rwego (Yeremiya 7:18)? Cyangwa se, umuntu usenga by’ukuri yari kuzamura ikirahuri cya divayi maze agasaba ibigirwamana ngo bizahe umuntu ibyishimo?
Gideyoni (Igishishikaje ni uko rimwe na rimwe abasenga Yehova bategaga amaboko maze bagasaba ngo ibintu bizagende neza. Bategeraga amaboko Imana y’ukuri. Bibiliya igira iti ‘Salomo aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka, atega amaboko ayerekeje ku ijuru. Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho ihwanye nawe. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira”’ (1 Abami 8:22, 23, 30). Mu buryo nk’ubwo, ‘Ezira yashimye Uwiteka. Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen.” Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka’ (Nehemiya 8:6; 1 Timoteyo 2:8). Uko byumvikana rero, abo bantu bari indahemuka ntibategaga amaboko basaba ko imana y’amahirwe cyangwa Gadi ibaha umugisha.—Yesaya 65:11, reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
Muri iki gihe, abantu benshi bakora uwo muhango wo kuzamura ibirahuri, bashobora kuba badatekereza ko hari icyo baba basaba ikigirwamana runaka cyangwa ngo batekereze ko baba bagisaba umugisha, kandi ntibashobora gusobanura impamvu bazamura ibirahuri byabo babyerekeza ku ijuru. Icyakora, kuba batabitekerezaho si byo byatuma Abakristo b’ukuri babigana.
Bisanzwe bizwi ko hari ibindi bintu Abahamya ba Yehova birinda gukora kandi abantu benshi babikora. Urugero, abantu benshi bakora ibimenyetso bigaragaza ko bahaye icyubahiro ibirango by’igihugu cyangwa amabendera, ntibabona ko baba bakora igikorwa cyo gusenga. Abakristo b’ukuri ntibabuza abantu gukora ibyo bimenyetso, ariko bo ntibabikora. Mu gihe Abahamya bazi igihe ibikorwa nk’ibyo biri bubere, abenshi bagira amakenga kugira ngo batagira uwo bakomeretsa. Ariko uko byaba biri kose, biyemeje kutagira ikintu bakora kigaragaza ko bakunda igihugu by’agakabyo, kuko binyuranye n’ibyo Bibiliya idusaba (Kuva 20:4, 5; 1 Yohana 5:21). Abantu benshi muri iki gihe bashobora kuba batabona ko uwo muhango wo kuzamura ibirahuri ari umuhango ufitanye isano no gusenga. Icyakora, hari impamvu zumvikana zituma Abakristo batawukora kubera ko ufite inkomoko mu idini, kandi n’ubu abantu bakaba babona ko ari nko gusaba umugisha ibiri ‘hejuru,’ mbese nk’aho umuntu yaba yiyambaza imbaraga ndengakamere.—Kuva 23:2.