Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itorero nirikomezwe

Itorero nirikomezwe

Itorero nirikomezwe

“Itorero . . . rigira amahoro, rirakomezwa.”—IBYAKOZWE 9:31.

1. Ni ibihe bibazo twakwibaza ku bihereranye n’‘itorero ry’Imana’?

KU MUNSI wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yemeye ko itsinda ry’abigishwa ba Kristo riba ishyanga rishya, ni ukuvuga ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Abo Bakristo basizwe banabaye icyo Bibiliya yita ‘itorero ry’Imana’ (1 Abakorinto 11:22). Ariko se kuba barabaye ‘itorero ry’Imana’ byumvikanisha iki? Ni iyihe gahunda ‘itorero ry’Imana’ ryari gukurikiza? Ni gute ryari gukorera aho abarigize bari kuba bari hose ku isi? Ni izihe ngaruka rigira ku mibereho yacu kandi se ni gute rigira uruhare mu gutuma tugira ibyishimo?

2, 3. Ni gute Yesu yagaragaje ko itorero ryari kugira gahunda?

2 Nk’uko byavuzwe mu ngingo yabanjirije iyi, Yesu yari yarahanuye ko iryo torero ry’abigishwa be basizwe ryari kubaho, igihe yabwiraga intumwa Petero ati ‘kuri uru rutare [Yesu Kristo] nzubakaho itorero ryanjye, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora’ (Matayo 16:18). Byongeye kandi, igihe Yesu yari akiri kumwe n’intumwa, yatanze amabwiriza y’ukuntu iryo torero ryari rigiye gushingwa ryari gukora, kandi agaragaza gahunda ryari gukurikiza.

3 Yesu yigishije, mu magambo no mu bikorwa, ko bamwe mu bari bagize itorero bari kuriyobora. Bari kubikora bagirira abandi bagize itsinda barimo. Kristo yaravuze ati “muzi yuko abavugwa ko ari abatware b’amahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye bo muri yo bakayategeka. Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose” (Mariko 10:42-44). Uko bigaragara, abagize ‘itorero ry’Imana’ ntibari kuba batatanye, ngo usange buri muntu ari ukwe, itorero ritagira gahunda rikurikiza. Ahubwo ryari kugira gahunda, abarigize bose bagakora bunze ubumwe.

4, 5. Tuzi dute ko itorero ryagombaga guhabwa inyigisho zo mu buryo bw’umwuka?

4 Yesu wari kuba Umutwe w’iryo ‘torero ry’Imana’ yagaragaje ko intumwa ze n’abandi bari baramwigiyeho bari kugira inshingano zihariye basohoza ku bw’inyungu z’abandi bagize itorero. Izo nshingano zari kuba ari izihe? Inshingano y’ingenzi yari kuba iyo guha inyigisho zo mu buryo bw’umwuka abandi bagize iryo torero. Wibuke ko Yesu wazutse, igihe yari kumwe na zimwe mu zindi ntumwa, yabwiye Petero ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero yaramushubije ati “yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “ragira [“gaburira,” NW] abana b’intama banjye. . . . Ragira intama zanjye. . . . Ragira [“gaburira,” NW] intama zanjye” (Yohana 21:15-17). Mbega inshingano!

5 Amagambo Yesu yavuze agaragaza ko abagize itorero bameze nk’intama ziri mu kiraro. Izo ntama, ni ukuvuga Abakristo b’abagabo n’abagore n’abana, zari gukenera kugaburirwa mu buryo bw’umwuka kandi zikaragirwa neza. Byongeye kandi, kubera ko Yesu yategetse abigishwa be bose kwigisha abandi no kubahindura abigishwa, umuntu wese wari guhinduka intama ye yari gukenera gutozwa ukuntu asohoza iyo nshingano yahawe n’Imana.—Matayo 28:19, 20.

6. Ni izihe gahunda zashyizweho mu ‘itorero ry’Imana’ ryari rikimara gushingwa?

6 Igihe ‘itorero ry’Imana’ ryari rimaze gushingwa, abarigize bateraniraga hamwe buri gihe, kugira ngo bigishwe kandi baterane inkunga. Bibiliya igira iti “bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga” (Ibyakozwe 2:42, 46, 47). Ikindi kintu cy’ingenzi kivugwa mu mateka ya kera, ni uko abagabo bujuje ibisabwa bashyirwagaho kugira ngo bafashe mu gukemura ibibazo bikomeye. Ntibabatoranyaga bakurikije amashuri bize cyangwa ubuhanga bafite. Abo bagabo babaga ‘buzuye umwuka wera n’ubwenge.’ Umwe muri bo yari Sitefano, kandi iyo nkuru igaragaza ko yari ‘umuntu wuzuye kwizera n’umwuka wera.’ Kimwe mu bintu byagezweho bitewe no kuba hariho gahunda y’itorero, ni uko ‘ijambo ry’Imana ryakomeje kwamamara, umubare w’abigishwa ukagwira cyane i Yerusalemu.’—Ibyakozwe 6:1-7.

Abagabo Imana ikoresha

7, 8. (a) Intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bari bafite iyihe nshingano mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere? (b) Byagenze bite igihe amabwiriza yatangwaga mu matorero?

7 Mu buryo bwumvikana, intumwa ni zo zari zihagarariye amatorero yo mu kinyejana cya mbere, ariko ntizari zonyine. Hari igihe Pawulo n’abo bari kumwe basubiye muri Antiyokiya yo muri Siriya. Mu Byakozwe 14:27 hagira hati ‘bagezeyo bateranya itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoze’ ibibanyujijeho. Mu gihe bari bakiri kumwe n’abari bagize iryo torero, havutse ikibazo cyo kumenya niba Abanyamahanga bari barizeye baragombaga gukebwa. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, Pawulo na Barinaba boherejwe “i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru,” uko bigaragara abo bakaba bari bagize inteko nyobozi.—Ibyakozwe 15:1-3.

8 Umusaza w’Umukristo Yakobo, mwene nyina wa Yesu ariko utari intumwa, ni we wari ubahagarariye igihe ‘intumwa n’abakuru bateraniraga kujya inama y’ayo magambo’ (Ibyakozwe 15:6). Bamaze kuyaganiraho bitonze kandi umwuka wera ukabafasha, bageze ku mwanzuro uhuje n’Ibyanditswe. Uwo mwanzuro ni wo boherereje amatorero mu ibaruwa (Ibyakozwe 15:22-32). Abahawe iyo nama barayemeye kandi bayishyira mu bikorwa. Byagize izihe ngaruka? Abavandimwe na bashiki bacu barakomejwe kandi baterwa inkunga. Bibiliya igira iti “nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.”—Ibyakozwe 16:5.

9. Bibiliya igaragaza ko abagabo b’Abakristo babaga bujuje ibisabwa bahabwaga izihe nshingano?

9 Ariko se ubusanzwe amatorero yakoraga ate? Reka dufate urugero rw’amatorero yo ku kirwa cy’i Kirete. Nubwo abantu benshi baho bavugwaga nabi, hari bamwe bahindutse baba Abakristo b’ukuri (Tito 1:10-12; 2:2, 3). Abo Bakristo babaga mu mijyi itandukanye kandi bose bari kure y’inteko nyobozi yakoreraga i Yerusalemu. Icyakora, icyo nticyari ikibazo gikomeye kubera ko “abakuru” mu buryo bw’umwuka bari barashyizwe muri buri torero ry’i Kirete, nk’uko byari biri n’ahandi. Abo bagabo babaga bujuje ibisabwa tubona muri Bibiliya, bashyiriweho kuba abasaza cyangwa abagenzuzi bashobora ‘guhugūza abantu inyigisho nzima no gutsinda ababagisha impaka [“gucyaha abazivuguruza,” NW]’ (Tito 1:5-9; 1 Timoteyo 3:1-7). Abandi bagabo buzuzaga ibyo Bibiliya ibasaba kugira ngo babe abakozi b’imirimo mu matorero cyangwa abadiyakoni.—1 Timoteyo 3:8-10, 12, 13.

10. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 18:15-17, ni gute ibibazo bikomeye byari kujya bikemurwa?

10 Yesu yari yaragaragaje ko iyo gahunda yari kubaho. Ibuka inkuru ivugwa muri Matayo 18:15-17, aho Yesu yavuze ko hari igihe ikibazo cyashoboraga kuvuka hagati y’abantu babiri basenga Imana, umwe agacumura ku wundi mu buryo runaka. Uwakosherejwe yagombaga gusanga uwamukoshereje ‘akamumenyesha icyaha cye’ biherereye, ari babiri gusa. Iyo iyo ntambwe itakemuraga icyo kibazo, undi muntu cyangwa babiri bazi uko ibintu byagenze bashoboraga gusabwa kubafasha. Byagendaga bite iyo icyo kibazo cyabaga kidakemutse? Yesu yaravuze ati ‘niyanga kumvira abo uzabibwire itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.’ Igihe Yesu yavugaga ibyo, Abayahudi bari bakiri ‘itorero ry’Imana’; bityo rero amagambo ye ni bo yarebaga mbere na mbere. * Icyakora, igihe itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa, ryari gukurikiza ubwo buyobozi bwa Yesu. Icyo ni ikindi kintu kigaragaza ko ubwoko bw’Imana bwari kugira gahunda bukurikiza mu rwego rw’itorero kugira ngo buri Mukristo aterwe inkunga kandi ahabwe ubuyobozi agenderaho.

11. Ni uruhe ruhare abasaza bari kugira mu gukemura ibibazo?

11 Mu buryo bukwiriye, abakuru cyangwa abagenzuzi, bari kuba bahagarariye itorero ryabo mu gihe bakemura ibibazo cyangwa baca imanza z’abakoze ibyaha. Ibyo bihuje n’ibyo abasaza bagomba kuba bujuje bivugwa muri Tito 1:9, gereranya na NW. Birumvikana ko abasaza mu matorero bari abantu badatunganye, nk’uko Tito yari ari, uwo Pawulo yohereje mu matorero ngo ‘atunganye ibyasigaye bidatunganye’ (Tito 1:4, 5). Muri iki gihe abagabo basabirwa kuba abasaza, bagomba kuba baragaragaje ukwizera no kugandukira Imana. Bityo, abandi bagize itorero baba bafite impamvu zo kwiringira amabwiriza n’ubuyobozi bitangwa binyuze kuri iyo gahunda.

12. Ni iyihe nshingano abasaza bafite mu itorero?

12 Pawulo yabwiye abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso ati ‘mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso [y’Umwana wayo]’ (Ibyakozwe 20:28). Na n’ubu ni ko biri, abagenzuzi mu itorero bashyirirwaho ‘kuragira itorero ry’Imana.’ Bagombye kubikora mu rukundo, badatwaza igitugu umukumbi (1 Petero 5:2, 3). Abagenzuzi bagombye kwihatira gukomeza “umukumbi wose” kandi bakawufasha.

Kuguma mu itorero

13. Rimwe na rimwe ni ibiki bishobora kuba mu itorero, kandi kuki?

13 Abasaza hamwe n’abandi bose mu itorero ntibatunganye. Ku bw’ibyo, hari igihe habaho kumva ibintu nabi cyangwa ibibazo bikavuka, nk’uko byagenze mu kinyejana cya mbere igihe zimwe mu ntumwa zari zikiriho (Abafilipi 4:2, 3). Umugenzuzi cyangwa undi muntu ashobora kuvuga ikintu gisa n’ikibabaje, ikintu kibi, cyangwa kitari ukuri. Cyangwa se dushobora gutekereza ko hari ikintu kidahuje n’Ibyanditswe cyakozwe, ariko bigasa n’aho abasaza bakimenye ntibagire icyo bagikoraho. Byashoboka ko icyo kibazo cyizweho cyangwa kikaba kicyigwaho hifashishijwe Ibyanditswe n’ibindi bintu tutazi. Ariko nubwo haba harabaye ikintu kidahuje n’Ibyanditswe, tekereza kuri ibi: mu gihe runaka, hari ikibazo gikomeye cyari mu itorero ry’i Korinto, itorero Yehova yitagaho. Hashize igihe, yatumye icyo kibazo gikemuka mu buryo bwiza kandi butajenjetse (1 Abakorinto 5:1, 5, 9-11). Dushobora kwibaza tuti ‘iyo nza kuba mu itorero ry’i Korinto icyo gihe, hagati aho nari kubyifatamo nte?’

14, 15. Kuki hari bamwe baretse gukurikira Yesu, kandi se ibyo biduha irihe somo?

14 Reka dusuzume ikindi kintu gishobora kuba mu itorero. Tuvuge ko hari inyigisho ishingiye ku Byanditswe igoye umuntu kuyumva kandi akanga kuyemera. Ashobora kuba yarakoze ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho bishobora kuboneka mu itorero, akaba yarashakiye ubufasha ku Bakristo bagenzi be bakuze mu buryo bw’umwuka ndetse n’abasaza, ariko agakomeza kudasobanukirwa iyo nyigisho kandi ntayemere. Ni iki yakora? Ikintu nk’icyo cyabayeho hafi umwaka umwe mbere y’uko Yesu apfa. Yavuze ko yari ‘umutsima w’ubugingo,’ kandi ko kugira ngo umuntu abeho iteka yagombaga ‘kurya umubiri w’Umwana w’umuntu, akanywa n’amaraso ye.’ Ibyo byaciye intege bamwe mu bigishwa be. Aho kugira ngo abigishwa benshi bashake ibisobanuro cyangwa bategereze bihanganye igihe Yehova azakemurira icyo kibazo, ‘barorereye kugendana na [Yesu]’ (Yohana 6:35, 41-66). None se, icyo gihe bwo iyo tuza kuba duhari, twari kubyifatamo dute?

15 Muri iki gihe, hari abantu bamwe baretse kwifatanya n’itorero ryabo bumva ko bashobora gukorera Imana batifatanyije n’abandi. Bashobora kuvuga ko bumva barakomerekejwe, bagatekereza ko hari ikibazo cyabaye ntigikemurwe, cyangwa se bakaba batemera inyigisho runaka. Ese uwo mwanzuro wabo ushyize mu gaciro? Nubwo ari ukuri ko buri Mukristo wese yagombye kugirana imishyikirano ye bwite n’Imana, ntidushobora kwirengagiza ko Imana ikoresha itorero ryo ku isi hose nk’uko yabigenje mu gihe cy’intumwa. Byongeye kandi, Yehova yakoresheje amatorero yariho mu kinyejana cya mbere kandi ayaha umugisha, ashyiraho abagabo bujuje ibisabwa ngo babe abasaza n’abakozi b’imirimo kugira ngo bafashe ayo matorero. Ni na ko bikimeze muri iki gihe.

16. Ni iki umuntu yagombye gutekereza mu gihe yumva agiye kuva mu itorero?

16 Iyo Umukristo yumva ko ashobora kwishingikiriza gusa ku mishyikirano afitanye n’Imana bitabaye ngombwa ko yifatanya n’itorero, aba yanze gahunda yashyizweho n’Imana, ni ukuvuga itorero ryo ku isi hose n’itorero rye, ayo akaba ari yo matorero y’abagize ubwoko bw’Imana. Umuntu ashobora gusenga Imana we ubwe cyangwa akifatanya n’abantu bake gusa; ariko se icyo gihe gahunda y’abasaza b’itorero n’abakozi b’imirimo yo yaba ikurikijwe? Mu buryo bwumvikana, igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Kolosayi kandi akavuga ko iyo baruwa isomerwa n’ab’i Lawodikiya, yavuze ko bari ‘gushorera imizi muri [Kristo] kandi bakubakwa muri we.’ Abantu bari kuba bari mu matorero, atari abitandukanyije na yo, ni bo bari kungukirwa n’ayo magambo.—Abakolosayi 2:6, 7; 4:16.

Inkingi ishyigikiye ukuri

17. Ni iki muri 1 Timoteyo 3:15 hagaragaza ku birebana n’itorero?

17 Mu ibaruwa ya mbere intumwa Pawulo yandikiye umusaza w’Umukristo Timoteyo, yagaragaje ibintu abasaza n’abakozi b’imirimo mu matorero bagomba kuba bujuje. Pawulo akimara kwandika ibyo, yavuze iby’‘itorero ry’Imana ihoraho’ avuga ko ari ryo ‘nkingi ishyigikira ukuri’ (1 Timoteyo 3:15). Mu by’ukuri, itorero ryose ry’Abakristo basizwe ryabaye iyo nkingi mu kinyejana cya mbere. Nta gushidikanya kandi ko uburyo bw’ibanze buri Mukristo yari kuboneramo uko kuri ari itorero rye. Aho ni ho ukuri kwigishirizwaga kandi kugashyigikirwa, aho Abakristo bari kubonera ibintu bibakomeza.

18. Kuki amateraniro y’itorero ari ingenzi?

18 Mu buryo nk’ubwo, itorero rya gikristo ryo ku isi hose ni inzu y’Imana, ‘inkingi ishyigikira ukuri.’ Kujya mu materaniro buri gihe kandi tukayifatanyamo ni bwo buryo bw’ingenzi butuma dukomera ku mishyikirano dufitanye n’Imana, kandi tukaba twiteguye gukora ibyo ishaka. Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Korinto, yibanze ku byavugirwaga mu materaniro nk’ayo. Yanditse avuga ko yifuzaga ko ibyavugirwaga mu materaniro yabo byakumvikana, kandi bigasobanuka kugira ngo abateranye bashobore kugira icyo ‘bunguka’ (1 Abakorinto 14:12, 17-19). Muri iki gihe, natwe dushobora gukomezwa turamutse twemeye ko Yehova Imana ari we washyizeho amatorero kandi ko ayashyigikiye.

19. Kuki ushimira ku bw’itorero ryawe?

19 Koko rero, niba dushaka kuba Abakristo bakomeye, twagombye kuguma mu itorero. Rimaze igihe kirekire ririnda abantu inyigisho z’ikinyoma kandi Imana yagiye irikoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Mesiya bubwirizwe ku isi hose. Nta gushidikanya ko hari byinshi Imana yakoze binyuze ku itorero rya gikristo.—Abefeso 3:9, 10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Albert Barnes, intiti mu bya Bibiliya, yemeraga ko ayo mabwiriza Yesu yatanze yo ‘kubwira itorero’ yashoboraga kwerekeza ku “bemerewe gusuzuma ibibazo nk’ibyo, ni ukuvuga abahagarariye itorero cyangwa ababasimbura. Mu masinagogi y’Abayahudi harimo intebe y’abakuru bari abacamanza, bashyikirizwaga imanza nk’izo.”

Ese uribuka?

• Kuki twakwitega ko Imana yagombaga gukoresha amatorero ku isi?

• Ni iki abasaza, nubwo badatunganye, bakorera itorero?

• Ni gute itorero ry’iwanyu rigukomeza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu ni bo bari bagize inteko nyobozi

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Abasaza n’abakozi b’imirimo barigishwa kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo mu itorero