Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka Ijambo ry’Imana riyobore intambwe zawe

Reka Ijambo ry’Imana riyobore intambwe zawe

Reka Ijambo ry’Imana riyobore intambwe zawe

“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”​—ZABURI 119:105.

1, 2. Kuki abantu benshi batashoboye kubona amahoro nyakuri n’ibyishimo?

MBESE ushobora kwibuka igihe wigeze gusaba umuntu ngo akuyobore? Wenda ushobora kuba wari hafi kugera iyo wajyaga ariko ukaba utari wizeye neza akayira kahakugeza. Biranashoboka wenda ko wari wayobye rwose, ukaba waragombaga guhindukira, ugaca indi nzira. Uko byaba byarakugendekeye kose, byari iby’ubwenge ko wemera kuyoborwa n’umuntu uzi ako gace neza. Umuntu nk’uwo ni we washoboraga kugufasha kugera iyo wajyaga.

2 Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize, abantu muri rusange bagiye bagerageza kwiyobora mu mibereho yabo batisunze Imana. Icyakora kubera ko Imana yaretse abantu badatunganye bakiyobora, barayobye, babura iyo berekera. Ntibashoboye kubona inzira nyayo igana ku mahoro n’ibyishimo. Kuki batashoboye kubona iyo nzira? Hashize imyaka irenga 2.500 umuhanuzi Yeremiya avuze ati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Umuntu wese ugerageza kuyobora intambwe ze atemeye gufashwa n’umuntu ubishoboye, byanze bikunze nta cyo ageraho. Mu by’ukuri, abantu bakeneye ubayobora.

3. Kuki Yehova Imana ari we ufite ubushobozi buruta ubw’abandi bose bwo kuyobora abantu, kandi se asezeranya iki?

3 Yehova Imana ni we ufite ubushobozi buruta ubw’abandi bose bwo kuyobora abantu. Kubera iki? Ni ukubera ko asobanukiwe neza kamere muntu kuruta undi uwo ari we wese. Kandi azi neza uko abantu bataye inzira bakayoba. Nanone azi igikenewe kugira ngo bongere bagaruke mu nzira nyayo. Ikindi kandi, kubera ko Yehova ari we Muremyi wacu, buri gihe aba azi icyatubera cyiza kuruta ibindi (Yesaya 48:17). Bityo rero, dushobora kwiringira byimazeyo isezerano rye riri muri Zaburi ya 32: ​8, hagira hati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.” Icyo tutashidikanyaho ni uko Yehova ari we utanga ubuyobozi bwiza kuruta ubundi. Ariko se atuyobora ate?

4, 5. Ni mu buhe buryo amagambo y’Imana ashobora kutuyobora?

4 Umwanditsi wa zaburi yasenze Yehova agira ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ibyo Imana yavuze ndetse n’ibyo itwibutsa tubisanga muri Bibiliya, kandi bishobora kudufasha gutsinda ingorane zose twahura na zo mu nzira yacu y’ubuzima. Koko rero, iyo dusomye Bibiliya kandi tukemera ko ituyobora, dusohorerwaho n’ibivugwa muri Yesaya 30:21, hagira hati “amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’ ”

5 Zirikana ariko ko muri Zaburi ya 119:105 havuga uburyo bubiri Ijambo ry’Imana ridufashamo. Mbere na mbere, ritubera itabaza ry’ibirenge byacu. Iyo duhanganye n’ibibazo duhura na byo buri munsi, amahame yo muri Bibiliya yagombye kurinda intambwe zacu kugira ngo dufate imyanzuro myiza kandi twirinde imitego yo muri iyi si. Icya kabiri, ibyo Imana itwibutsa bimurikira inzira yacu, bikadufasha guhitamo ibihuje n’ibyiringiro dufite byo kuzabaho iteka muri Paradizo Imana yasezeranyije. Kubera ko inzira tugendamo irimo umucyo uhagije, tuzashobora kumenya neza ingaruka imyitwarire runaka ishobora kutugiraho, zaba mbi cyangwa nziza (Abaroma 14:21; 1 Timoteyo 6:9; Ibyahishuwe 22:12). Nimucyo dusuzume mu buryo burambuye uko amagambo y’Imana aboneka muri Bibiliya, ashobora kutubera itara rimurikira ibirenge byacu n’umucyo umurikira inzira zacu.

“Itabaza ry’ibirenge byanjye”

6. Ni mu yihe mimerere amagambo y’Imana atubera itabaza ry’ibirenge byacu?

6 Buri munsi dufata imyanzuro. Imwe muri iyo myanzuro ishobora gusa n’aho idakomeye. Ariko kandi, hari igihe duhura n’ibintu byatugusha mu busambanyi, ibishobora gutuma duhemuka cyangwa tukanamuka ku cyemezo twafashe cyo kutagira aho tubogamira. Kugira ngo duhangane n’ibyo bigeragezo kandi tubitsinde, tugomba kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Uko tugenda twunguka ubumenyi nyakuri ku Ijambo ry’Imana kandi tugasobanukirwa amahame arikubiyemo, tuba dutoza umutimanama wacu kugira ngo tuzashobore gufata imyanzuro ishimisha Yehova.​—⁠Imigani 3:21.

7. Sobanura imimerere Umukristo ashobora kugeramo ikaba yatuma yifatanya n’abakozi bagenzi be batizera.

7 Reka dufate urugero. Mbese waba uri umuntu mukuru ugerageza gushimisha umutima wa Yehova uko ushoboye kose (Imigani 27:11)? Niba ari uko bimeze, ukwiriye kubishimirwa. Ariko tekereza gato! Tuvuge wenda ko bamwe mu bakozi mukorana bakuguriye itike ngo ubaherekeze mujye kureba umukino runaka. Bishimira imishyikirano mugirana ku kazi kandi bifuza ko mwasabana muhuriye ahandi hantu hatari ku kazi. Ushobora kuba wumva rwose ko abo bantu nta mico mibi bafite. Birashoboka ko hari imico myiza bafite. Ariko se uzakora iki? Ese kwemera ubwo butumire bwabo nta kaga byateza? Ni gute Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha gufata umwanzuro mwiza kuri icyo kibazo?

8. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe adufasha gutekereza ku bijyanye n’abo twifatanya na bo?

8 Reka dusuzume imirongo mike y’Ibyanditswe. Uwa mbere ushobora guhita utekereza ni uwo mu 1 Abakorinto 15:33, ugira uti “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Ese gukurikiza iri hame bizagusaba kwirinda burundu abantu batizera? Igisubizo gishingiye ku Byanditswe cy’icyo kibazo ni oya. N’ubundi kandi, intumwa Pawulo ubwe yitaga ku “[bantu] bose” mu buryo bwuje urukundo hakubiyemo n’abatizera (1 Abakorinto 9:22). Inyigisho z’ibanze za gikristo zidusaba kugaragaza ko twita ku bandi, hakubiyemo n’abo tudahuje imyizerere (Abaroma 10:13-15). Ubundi se, twakurikiza dute inama yo ‘kugirira bose neza’ niba twirinze gushyikirana n’abantu bashobora kuba bakeneye ko tubafasha?​—⁠Abagalatiya 6:10.

9. Ni izihe nama zo muri Bibiliya zidufasha gushyira mu gaciro mu mishyikirano tugirana n’abakozi dukorana?

9 Ariko kandi, gushyikirana n’umuntu mukorana bitandukanye no kumugira incuti ya bugufi. Aha ni ho tugomba gutekereza ku rindi hame rishingiye ku Byanditswe. Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo agira ati “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye” (2 Abakorinto 6:14). Ijambo ngo “ntimwifatanye” risobanura iki? Ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwahinduye iryo jambo ngo “ntimukabe mu itsinda rimwe na bo,” “ntimukagerageze gukorera hamwe na bo nk’aho muri bamwe,” cyangwa ngo “nimureke kugirana na bo imishyikirano idakwiriye.” Ni ryari imishyikirano Umukristo agirana n’uwo bakorana igera ubwo iba idakwiriye? Ni ryari yaba yarengereye ku buryo ubona ari ugufatanya ibidahwanye? Ijambo ry’Imana Bibiliya rishobora kuyobora intambwe zawe muri iyo mimerere.

10. (a) Ni gute Yesu yahitagamo incuti? (b) Ni ibihe bibazo bishobora gufasha umuntu gufata imyanzuro myiza ku birebana n’abo yifatanya na bo?

10 Zirikana urugero rwa Yesu, we wakunze abantu kuva bakiremwa kugeza n’ubu (Imigani 8:31). Igihe yari hano ku isi, yagiranye imishyikirano ya bugufi n’abigishwa be (Yohana 13:⁠1). Hari ndetse n’umugabo wari warayobejwe n’idini Yesu yitegereje yumva ‘aramukunze’ (Mariko 10:17-22). Ariko kandi, Yesu yanagaragaje abo atari kwemerera ko bamubera incuti za bugufi. Nta mishyikirano yihariye yagiranye n’abantu batakoraga ibyo Se ashaka babikuye ku mutima. Igihe kimwe, Yesu yaravuze ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka” (Yohana 15:14). Mu by’ukuri, ushobora kuba ubana neza n’umwe mu bo mukorana. Ariko ibaze uti ‘ese uyu muntu yiteguye gukora ibyo Yesu adutegeka? Ese ashaka kumenya ibyerekeye Yehova, uwo Yesu yadutegetse ko dukwiriye gusenga? Ese ko jye ndi umukristo, agendera ku mahame mbwirizamuco nk’ayo ngenderaho?’ (Matayo 4:10). Mu gihe uganira n’abo mukorana kandi ukibanda ku birebana no gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, ibisubizo by’ibi bibazo bizigaragaza.

11. Ni mu yihe mimerere amagambo y’Imana akwiriye kuyobora intambwe zacu?

11 Amagambo y’Imana ashobora kutubera itara rimurikira ibirenge byacu no mu yindi mimerere itandukanye. Urugero, Umukristo w’umushomeri ashobora guhabwa akazi mu gihe yari agakeneye cyane, ariko gahunda y’akazi ikamusaba gukoresha igihe n’imbaraga nyinshi. Naramuka yemeye ako kazi, azajya asiba amateraniro ya gikristo amwe n’amwe, kandi ntazashobora kwifatanya mu bindi bikorwa bijyana na gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri (Zaburi 37:25). Undi Mukristo ashobora kuba ahanganye n’ikigeragezo gikomeye cyo kureba imyidagaduro inyuranye rwose n’amahame yo muri Bibiliya (Abefeso 4:17-19). Undi we bishobora kuba bimugora kwihanganira ukudatungana kwa bagenzi be bahuje ukwizera (Abakolosayi 3:13). Muri iyo mimerere yose, twagombye kureka Ijambo ry’Imana rikatubera itara rimurikira ibirenge byacu. Mu by’ukuri, twubahirije amahame yo muri Bibiliya, dushobora guhangana n’ikibazo cyose twahura na cyo mu buzima kandi tukagitsinda. Ijambo ry’Imana “[r]igira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.”​—⁠2 Timoteyo 3:16.

“Umucyo umurikira inzira yanjye”

12. Ni mu buhe buryo amagambo y’Imana atubera umucyo umurikira inzira zacu?

12Zaburi ya 119:105 ivuga nanone ko amagambo y’Imana ashobora kumurikira inzira yacu, akatwereka aho tugana. Ntituyobewe ibirebana n’igihe kiri imbere, kubera ko Bibiliya isobanura neza imimerere ibabaje iyi si irimo ndetse n’amaherezo yayo. Koko rero, dusobanukiwe ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi si mbi (2 Timoteyo 3:1-5). Kuba tuzi ibizaba mu gihe kiri imbere, byagombye kugira uruhare rukomeye mu buryo tubaho muri iki gihe. Intumwa Petero yaranditse ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana”!​—⁠2 Petero 3:11, 12.

13. Kuba ibintu byihutirwa muri iki gihe turimo, byagombye kugira uruhe ruhare ku mitekerereze yacu ndetse n’uburyo tubaho?

13 Imitekerereze yacu ndetse n’uburyo tubaho, byagombye kugaragaza ko twemera tudashidikanya ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo’ (1 Yohana 2:17). Gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bizadufasha gufata imyanzuro myiza irebana n’intego zacu zo mu gihe kiri imbere. Urugero, Yesu yaravuze ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Mbega ukuntu bishimisha kubona abakiri bato benshi bagaragaza ko bizera ayo magambo ya Yesu, bakabigaragaza bakora umurimo w’igihe cyose! Abandi bagiye bafata umwanzuro wo kwimuka bakajya mu bihugu bikeneye cyane ababwiriza b’Ubwami, ndetse hari n’igihe abagize umuryango bose bimuka.

14. Ni mu buhe buryo Abakristo bagize umuryango umwe baguye umurimo wabo?

14 Reka dufate urugero rw’umuryango ugizwe n’Abakristo bane bavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakimukira muri République Dominicaine, bagiye gufasha itorero riri mu mujyi utuwe n’abantu 50.000. Iryo torero rigizwe n’ababwiriza b’Ubwami bagera ku 130. Nyamara ku itariki ya 12 Mata 2006, mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo hateranye abantu bagera ku 1.300! Umurima wo muri ako karere ‘umaze kwera ngo usarurwe.’ Ibyo bigaragazwa n’uko nyuma y’amezi atanu, uwo mugabo, umugore we, umuhungu wabo n’umukobwa wabo, bose hamwe bayoboraga ibyigisho bya Bibiliya 30 (Yohana 4:35). Se w’abo bana abisobanura agira ati “iryo torero rifite abavandimwe na bashiki bacu 30 bahimukiye baje gufasha. Abagera kuri 20 muri bo bavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho abandi bavuye muri Bahamas, muri Kanada, mu Butaliyani, muri Nouvelle Zélande no muri Esipanye. Baza bashishikajwe cyane no kubwiriza kandi ibyo byatumye abavandimwe bo muri ako gace bashishikarira cyane umurimo wo kubwiriza.”

15. Ni iyihe migisha wabonye uyikesha kuba warashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe?

15 Birumvikana ariko ko hari benshi badafite ubushobozi bwo kwimukira mu kindi gihugu ngo bajye kubwiriza aho ababwiriza bakenewe kurusha ahandi. Ariko ababishoboye cyangwa abashobora kugira icyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo babigereho, rwose bazabona imigisha myinshi nibifatanya muri ubwo buryo bwo kubwiriza. Kandi aho waba ukorera hose, ntukabure gukorera Yehova ukoresheje imbaraga zawe zose kuko bizaguhesha ibyishimo. Nushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe, Yehova agusezeranya ko ‘azagusukaho umugisha ukabura aho uwukwiza.’​—⁠Malaki 3:10.

Inyungu duheshwa no kuyoborwa na Yehova

16. Kwemera kuyoborwa n’amagambo y’Imana bizaduhesha izihe nyungu?

16 Nk’uko twabibonye, amagambo ya Yehova atuyobora mu buryo bubiri. Atubera itara ry’ibirenge byacu binyuze mu kudufasha gukomeza kujya mbere tugana mu cyerekezo nyacyo, kandi akatuyobora mu gihe tugiye gufata imyanzuro. Nanone kandi, amurikira inzira zacu, agatuma dushobora kubona neza ibyo mu gihe kiri imbere. Ibyo na byo bidufasha gukurikiza inkunga Petero yaduteye igira iti “mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.”​—⁠1 Petero 1:⁠13.

17. Kwiyigisha Bibiliya bizadufasha bite gukurikiza ubuyobozi bw’Imana?

17 Icyo tudashidikanyaho ni uko Yehova atanga ubuyobozi. Gusa ikibazo ni iki: ese urabwumvira? Kugira ngo usobanukirwe ubuyobozi Yehova atanga, ishyirireho intego yo gusoma imirongo runaka yo muri Bibiliya buri munsi. Jya utekereza ku byo usomye, ugerageze kureba icyo Yehova ashaka mu mimerere runaka, kandi utekereze uburyo butandukanye ushobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe ibyo wasomye (1 Timoteyo 4:15). Ikindi kandi, jya ukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ mu gihe ufata imyanzuro.​—⁠Abaroma 12:1NW.

18. Iyo twemeye ko Ijambo ry’Imana rituyobora, ni iyihe migisha tubona?

18 Nitubyemera, amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana azatumurikira kandi aduhe ubuyobozi dukeneye mu gihe dufata imyanzuro irebana n’uburyo bukwiriye bwo gukora ibintu. Dushobora kwiringira ko amagambo ya Yehova yanditse ‘aha umuswa ubwenge’ (Zaburi 19:8). Nitwemera kuyoborwa na Bibiliya, tuzagira umutimanama ukeye kandi tunyurwe no kuba dushimisha Yehova (1 Timoteyo 1:⁠18, 19). Nitwemera ko amagambo y’Imana ayobora intambwe zacu buri munsi, Yehova azatugororera aduha umugisha uhebuje. Uwo mugisha ni ubuzima bw’iteka.​—⁠Yohana 17:3.

Mbese uribuka?

• Kuki ari iby’ingenzi kwemera ko Yehova Imana ayobora intambwe zacu?

• Ni mu buhe buryo amagambo y’Imana ashobora kutubera itara rimurikira ibirenge byacu?

• Ni mu buhe buryo amagambo y’Imana ashobora kutubera umucyo umurikira inzira zacu?

• Kwiyigisha Bibiliya bizadufasha bite gukurikiza ubuyobozi bw’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ni ryari kwifatanya n’umuntu utizera biba bidahuje n’ubwenge?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abagiranaga na Yesu imishyikirano ya bugufi ni abakoraga ibyo Yehova ashaka

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Ese uburyo tubaho bugaragaza ko dushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?